Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO KU RWEGO RW’UBUJURIRE RUKIJIJE URUBANZA RCA 0027/10/TGI/NYGE NONE KU WA 15 WERURWE 2011 KU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA ;
UREGA: Rutayisire Xxxxxxxx xxxxx Ruberangeyo na Nyirabakure ubarizwa mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali,
UREGWA: Tuyishime Xxxxxx xxxxx Xxxxxxxxxx Xxxxxxxx na Kantarama Xxxxxx ubarizwa mu Mudugudu wa Zirakamwa mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali,
UGOBOKESHWA KU NGUFU: Xxxxxxx Xxxx Xxxxxx xxxxx Xxxxxxxxxx Xxxxxxxx na Kantarama Xxxxxx ubarizwa mu Mudugudu wa Zirakamwa mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali,
IKIREGERWA:kujuririra imikirize y’urubanza RC 0640/09/TB/NYG rwaciwe ku wa 19/02/2010 (haburanwe ko Tuyishime yasabaga gusubizwa uburenganzira bwe yavukijwe n’umubyeyi we umubyara)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Tuyishime yareze se Rutayisire avuga ko se yamwirukanye mu rugo, akamuca, akaba yaratanze iminani ndetse agakora n’irage, Tuyishime ntagaragare mu bana xx Xxxxxxxxxx yageneye umunani n’uburage, akaba asaba ko yasubizwa uburenganzira bwe yamburwa na se umubyara, akaba yemera amakosa ye amwe agasaba n’imbabazi, akavuga ko ariko hari andi yemeye ku gitugu cya se Rutayisire
2. Rutayisire avuga ko umwana Tuyishime yamunaniye kubera imyitwarire mibi, yananiwe no kwiga ku buryo yagiye yiga ku bigo
binyuranye hose akajya ahanwa hato na hato, bakamutuma ababyeyi ndetse akirukanwa, akarangwa n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi kugeza ubwo abyaye ikinyendaro, xxxxx, kubeshya, kurara amajoro mu gasozi ababyeyi batabizi n’ibindi
3. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza RC 0640/09/TB/NYG ruvuga ko irage ryakozwe na Rutayisire ku wa 16/07/2009 riteshejwe agaciro, ko Tuyishime afite uburenganzira nk’ubw’abandi bavandimwe be, ko xxxxx Xxxxxxxxxx aha Tuyishime indishyi zingana na 600 000 frw yo gusiragira mu nkiko n’igihembo cya Avoka
4. Rutayisire ntiyishimiye iyo mikirize arajurira
5. Xxxxxxx Xxxx Xxxxxx yagobokeshejwe muri uru rubanza na se Rutayisire asaba ko Uwizeye yabwira urukiko ko habayeho kugoragoza Tuyishime
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO
6. Ku byerekeye iyakira ry’ikirego kigobokesha Uwizeye ku ngufu
Rutayisire abazwa n’urukiko icytumye agobokesha umwana we Uwizeye yavuze ko yifuje ko yabwira urukiko ukuntu Tuyishime bamugoragoje akananirana, abajijwe kuki atamuhamagaje nk’umutangabuhamya ntiyagira icyo asubiza, Me Niyibizi uhagarariye Uwizeye asaba ko gusaba ko Uwizeye agobokeshwa bitahabwa ishingiro kuko ari nta mpamvu bishingiyeho, icyo urukiko ruvuga akaba xxx xxx ingingo ya 117 CPCCSa ivuga ko ugobokeshwa ku ngufu ari umuntu biboneka ko ashobora gutambamira imikirize y’urwo rubanza agobokeshejwemo aramutse atarubayemo umuburanyi uregwa (ugobokeshwa) ngo atsindirwe hamwe n’abandi baregwa, xxxxx xxx xxxxxxxxxx, nk’uko na Rutayisire abivuga, yagobokesheje Uwizeye agamije ko uyu asobanurira urukiko ukuntu Tuyishime yagoragojwe mu makosa xxxx xxxxxx akorera umuryango, urukiko rukaba rusanga rero atari impamvu ikwiye gutuma Uwizeye agobokeshwa mu rubanza nk’umuburanyi uregwa, ahubwo yari guhamagarwa nk’umutangabuhamya, bityo uku kugobokeshwa
kukaba kudakwiye kwakirwa kuko ari nta mpamvu ituma uwizeye agobokeshwa
7. Ku byerekeye iyakira ry’ubujurire
Urubanza RC 0640/09/TB/NYG rwaciwe ku wa 19/02/2010 Rutayisire warusomewe arujuririra ku wa 09/03/2010 akoresheje inyandiko y’ubujurire yakozwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iyo tariki; ibihe by’ijurira bikaba byarubahirijwe hakurikijwe ingingo za 163 al 1, 164 al 1 na 402 CPCCSA; kandi n’uburyo ubujurire bwatanzwe ndetse n’inzira bwanyujijwemo bikaba bitanyuranyije n’amategeko, bityo rero ubujurire bwe bukaba bukwiye kwakirwa bugasuzumwa
8. Ku byerekeye impamvu z’ubujurire yatanzwe
Rutayisire yiburanira aravuga ko yajurijwe n’uko :
1) Urukiko rw’Ibanze rwaciye urubanza rwemeza ko yavukije umwana we Tuyishime Uburenganzira xxxxx Xxxxxxxxx yarabuvukijwe no kwitwara nabi, byagiye bigaragarira xxx yataga ishuri kenshi bikamuviramo gutsindwa no kwirukanwa, nyina akaruha ajya kumushakira andi mashuri ndetse no kwitaba ibigo iyo umwana yabaga yakoze amakosa kandi yayahoragamo anakomeye; Tuyishime yunganiwe na Me Mbonyimpaye Xxxxx akavuga ko Tuyishime yasabye imbabazi nk’umwana xxxxx xxx nta kigaragaza impamvu ki atazihabwa cyangwa atazikwiye; icyo urukiko rubivugaho ni uko nubwo koko Tuyishime yagaragayeho amakosa menshi cyane kandi akabije ku mwana nka we, nta bwo ari impamvu yo kumwima uburenganzira afite mu xxxx xx’umwana nk’abandi bavandimwe be hano ubuvugwa akaba xxx xxx yirukanwe mu xxxx xxxxx ntakorerwe uburage nk’abandi bana, bikaba binyuranyije n’ingingo ya 50 CC L V, na ho nubwo ingingo ya 43 CC L V yemerera umubyeyi kudaha umwana umunani kuko yaciwe, nta kigaragaza ko Inama y’Umuryango yateranye ngo ifate icyo cyemezo
cyo guca umwana nk’uko ibyemezo bikomeye nk’icyo bireba umuryango bifatwa n’Inama y’Umuryango hakurikijwe ingingo ya 455 CC L I, bityo rero hano ibyo Urukiko rw’Ibanze rwemeje ko nta hakwiye guherwa ngo byemezwe ko Tuyishime yaciwe bikaba bidakwiye guhinduka;
2) Urukiko rw’Ibanze ntirwasuzumye ibimenyetso Tuyishime yashingiyeho yaka indishyi Rutayisire akaba asanga nta ho zishingiye, Me Mbonyimpaye yunganiye Tuyishime yavuze ko ibimenyetso byatanzwe kuko hari inyandiko zigizwe n’amasezerano yo kumwunganira yakozwe hakaba n’izindi nyandiko za “Université Adventiste” y’i Mudende zigaragaza amafaranga yagiye atangwa ndetse n’amasezerano y’ubukode bw’inzu xxx Xxxxxx xxxxxxxxxxxxx bivuga ko atabaga kwa Rutayisire se rero akaba ataramutunze ngo amugaburire anamumenyere kimwe cyose umwana akenera kuri se, icyo Urukiko ruvuga hano akaba xxx xxx Rutayisire afite uburenganzira bwo kugira igitsure ku mwana biteganywa n’ingingo ya 347 CC L I, kuba rero yaracyashye umwana bikaza kuvamo ko umwana ava mu rugo, ntibyakwitirirwa Rutayisire, dore ko byagaragaye ko Tuyishime yikuraga ku ishuri nta we uhamuvanye bikaba bitakwitwa ko ari abamurera babaga bahamuvanye, ikigaragara, nk’xxx xxxx mu nyandiko za Tuyishime xxx yasabaga imbabazi ababyeyi be, bikanagaragara mu buhamya musaza we Uwizeye yahaye Urukiko rw’Ibanze nk’uko bigaragara mu gika cya 8 cy’urubanza rwajuririwe, Tuyishime yagiriye ababyeyi be amakosa menshi cyane ya hato na hato kandi akomeye, anagoye kwihanganira, n’uwavuga ko ibyo se yakoze byose byari mu rwego rwo kumucyaha nta bwo yaba yibeshye, gusa ni uko umwana atasabye imbabazi abikomeje, kuko iyo urebye uko yandikaga asaba imbabazi, inyandiko ni nyinshi ku buryo wagirango yabikoraga ari umuhango, ariko nta kibujije ko iyo azisaba abishyizeho umutima kandi akabikurikiza atari kuzihabwa. Bityo rero uko
gukosora umwana no kumushyiraho igitsure Rutayisire yakoze agira go umwana agaruke mu nzira nziza, ntabwo yabiciribwa indishyi kuko umwana yagumye kwibera hanze kuko bigaragara ko ari bwo buzima yikundiraga nk’uko twabisobanuye, Rutayisire akaba atagomba kubitangira indishyi, xxxxx xxxx umwana yaragiye mu rukiko na byo Rutayisire ntiyabiryozwa kuko imyitwarire ya Tuyishime ubwe ni we watumye biba ngombwa ko ajya mu rukiko, kandi yarashoboraga gukundira se akaba umwana ibibazo ntibigere kure
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
9. RWEMEJE ko ikirego cya Rutayisire kigobokesha Uwizeye kitakiriwe
10. RWEMEJE ko ubujurire bwa Rutayisire bwakiriwe ariko bumaze gusuzumwa bukaba buhawe ishingiro kuri bimwe
11. RWEMEJE ko imikirize y’urubanza RC 0640/09/TB/NYG rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ihindutse gusa ku byerekeye ko Rutayisire nta ndishyi agomba xxxx Xxxxxxxxx Xxxxxx
12. RUTEGETSE Rutayisire na Tuyishime gufatanya kwishyura amagarama y’urubanza angana na 4 200 muri uru rukiko kongeraho ayo muri Tribuna de base 4 500 frw yose hamwe akaba 8 700 frw frw
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 15/03/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE, RUGIZWE NA MBARUSHIMANA M. Laetitia, UMUCAMANZA, NA KIGEME Xxxx-Xxxxx, UMWANDITSI
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
XXXXXXXXXXXX X. Laetitia KIGEME Xxxx-Xxxxx SE/ SE/