Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RCOM 0376/011/TC/Nyge NONE KUWA 20/01/2012 MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANA:
BISAMAZA Privat, utuye Amajyambere, Kimihurura, Kimihurura, Xxxxxx, Umujyi wa Kigali, ahagarariwe na Me RUGWIZANGONGA Xxxx Xxxxx: Urega
XXXXXXXXX Xxxxx mwene SEBITUZI na MUKANKURANGA, utuye Kigombe, Xxxxxx, Karambo, Ngoma Intara y’Uburasirazuba, yunganirwa na Me NSENGIYUMVA NIYONDORA: Uregwa
IKIBURANWA:
- Gusubizwa 1.625.000Frw n’andi 2.000.000Frw,
- Inyungu zayo,
- Indishyi z’akababaro,
- 500.000Frw y’igihembo cy’Avocat,
- 500.000Frw du frais de procédure et recouvrement;
………………………………………………………………………………………………
I. IMITERERE Y’URUBANZA MU NCAMAKE
(1) BISAMAZA Privat yagiranye amasezerano na XXXXXXXXX Xxxxx yo kumugurira ibishyimbo ariko ntibyakorwa, ubu akaba xxxxx XXXXXXXXX kugirango asubizwe ayo mafaranga n’inyungu zayo ndetse n’indishyi;
(2) Uregwa yemera ko yahawe amafaranga koko yo kugurira urega ibishyimbo ngo aza kumuha xxxx 4 na 200kg bihwanye n’amafaranga 840.000Frw ngo ariko imodoka yari itwaye ibindi yagize impanuka ibifite agaciro ka 900.000Frw bigwa mu mazi birangirika ngo ariko akaba yemera kwishyura amafaranga 1.800.000Frw asigaye akurikije ubushobozi afite;
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
A. IBURANISHA RY’IBANZE
(3) Ababuranyi bose baritabye, urega ahagarariwe na Me RUGWIZANGOGA Xxxx Xxxxx naho uregwa ahagarariwe na Me NSENGIYUMVA NIYONDORA; uhagarariye uregwa asaba ijambo arihawe avuga ko bafite inzitizi ijyanye n’ububasha bw’Urukiko ku masezerano yabaye hagati ya BISAMAZA xx XXXXXXXXX xxxxxx ko habayeho contra de mandate (amasezerano y’ubutumwa) muri make ngo akaba yari umuhuza hagati y’ugura n’ugurisha ngo bakaba bumva ari ikirego cy’imbonezamubano kubera ko uregwa atari umucuruzi nk’uko ngingo ya 3 y’Itegeko ngenga n° 59/2007 ryo kuwa 16/12/2007 rishyiraho inkiko z’ubucuruzi rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha byazo riteganya; Me RUGWIZANGOGA ahawe ijambo kugirango agire icyo avuga ku nzitizi itanzwe, avuga ko ari nta shingiro ifite kubera ko RUZINDANA yari umucuruzi ndetse na BISAMAZA ari umucuruzi barakoraga ibikorwa by’ubucuruzi ngo n’ubu XXXXXXXXX Xxxxx n’umucuruzi ngo n’amasezerano bagiranye akaba ahari;
(4) Me NIYONDORA avuga ko RUZINDANA yatumwaga nka mandataire kujya kumugurira ibishyimbo I Kibungo hanyuma bakabimwoherereza ngo ikindi kandi ntacyerekana ko BISAMAZA Privat ari umucuruzi ko kandi afite registre de commerce; Urukiko mu kwiherera rwasanze ikiburanwa ari gusubizwa amafaranga akomoka ku masezerano yo kuwa 02/07/2007 yo kugura ibishyimbo n’andi mafaranga uregwa yagiye yongerwa ajyanye n’icyo gikorwa, rusanga xxxxx xxx masezerano ubwayo ari ay’ubucuruzi xxxxx xxx yo mpamvu uru Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha uru urubanza rushingiye ku ngingo ya 3 y’itegeko rwavuzwe haruguru;
(5) Rusanga ibyo uhagarariye uregwa avuga ko ayo masezerano ari y’ubutumwa nta shingiro bifite kubera ko atabitangira ibimenyetso nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko rihindurwa kugeza ubu n’ingingo ya 3 y’itegeko n° 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo, bityo Urukiko rwemeza kwakira ikirego cya BISAMAZA Privat runategeka ko iburanisha ry’urubanza mu mizi ruzaba kuwa 28/12/2011;
B. IBURANISHA MU MIZI
(6) Ababuranyi bose baritabye, urega ahagarariwe na Me RUGWIZANGOGA Xxxx Xxxxx xxxx xxxxxx yunganirwa na Me NSENGIYUMVA NIYONDORA; Uhagarariye uregwa abwira Urukiko ko bafite abatangabuhamye babiri XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxx xx XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxx, nyuma yo kubasohora uhagarariye urega ahabwa ijambo ryo gusobanura ikirego avuga ko ibimenyetso byose
bashyikirije Urukiko ko rwabishingiraho; RUZINDANA ahawe ijambo ryo kwiregura, avuga ko ibyo batanze bisobanutse ngo uretse abatangabuhamya bitwaje; akomeza avuga ko icyatumya atamushikiriza ibyishyimbo bye nuko bari bumvikanye xxx xxx habaye impanuka imodoka irangirika cyane n’ibishyimbo byarimo; akomeza avuga ko ariko yamushyikirije xxxx 4 na 200kg bihwanye n’amafaranga 840.000Frw ngo naho ibyangiritse bikaba byari bifite agaciro ka 900.000Frw ngo ayari asigaye 1.800.000Frw xxx xxxx yafashe icyemezo cyo kujya kwiga kugirango nyuma yaho azabone akazi azamwishyure;
(7) RUZINDANA akomeza avuga ko ubu yabonye akazi ngo akaba azajya mwishyura amafaranga 100.000Frw buri kwezi; Me NIYONDORA avuga ko bagiye gukora transaction ngo babibwiye BISAMAZA ko bazajya bamuha amafaranga 100.000Frw buri kwezi ngo arabyanga kandi babanje kumuha 500.000Frw icyaraimwe; akomeza avuga ko kuba RUZINDANA atarishyuye ngo ntibyamuturutseho; RUZINDANA abazwa niba yarahitse abibwira BISAMAZA akimara gukora impanuka, avuga ko atabimubwiye kubera ko yari afite ikibazo cya trauma; Me RUGWIZANGOGA asaba ijambo arihawe avuga ko iyo habaye accident habaho PV d’accident ngo none ikaba itarigeze ibaho, asaba Urukiko ko rwabifataho icyemezo ngo naho ibindi avuga nta bimenyetso abifitiye; RUZINDANA avuga ko assurance bafite ari bya bindi byokwikiza; abajijwe ikigaragaza ko habayeho impanuka, avuga ko atuye mu xxxxx xxx akaba yarishyuye mu ntoki abakuruye imodoka ngo xxxxx xxx nta nyandiko yakozwe;
(8) Me RUGWIZANGOGA avuga ko nubwo uregwa ari nta bimenyetso agaragaza ngo nubwo iyo modoka yaba yaraguye ngo ntangaruka byagira kukutishyurwa; akomeza avuga ko yababwiye ikibazo cye hasize imyaka
5 yose muri transaction; Me NIYONDORA asaba ijambo arihawe avuga ko RUZINDANA kutishyura byatewe na cas fortuity kandi yemewe n’amategeko kubera ko kutishyura atari we byaturutseho ngo ariko we icyo yifuza nukwishyura amafaranga asigaye; RUZINDANA abazwa icyo abatangabuhamya bari bumumarire, avuga ko baza kwemeze ko imodoka yaguye mu mazi n’ibishyimbo byose; XXXXXXXX Xxxxxxx mwene BURAGUMA Etienne na MUKAMUGANGA Xxxxxx, xxxxx Xxxxx, Karambi abazwa nk’umutangamakuru icyo azi ku rubanza, avuga ko RUZINDANA bakoranaga ari kigingi ku modoka DYNA yatwaraga ibishyimbo ngo ariko iyo modoka yaguye mu mazi n’ibishyimbo bingana na xxxx 4 na 500kg ngo bakaba barahavuye habaye depennage ngo bayijyana mu garage ngo ariko ubu ntazi ibyayo;
(9) SIBOMANA abazwa niba amazi ari mu kidendezi atemba ku buryo yajyana imifuka y’ibishyimbo, avuga ko yasukaga mu mugezi; ababuranyi babazwa niba hari icyo bavuga ku makuru atanzwe na SIBOMANA, Me RUGWIZANGOGA avuga ko xxx xxxxxx yunguye Urukiko; Hakurikiyeho itangwa ry’amakuru ya XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxx mwene GAFURAMA Chisotome na MUKABAORA Xxxxxxxxxx, ahawe ijambo avuga ko iyo modoka igwa yari ayirimo imbere n’uregwa ngo yaguye mu kiraro harimo amazi ngo imodoka irashyinguka ibishyimbo nabyo bigwamo birapfa; akomeza asobanura ko deponnage xxxx xxxxxxx imodoka ngo ubu bakaba batazi xxx iri; Ababuranyi babajijwe niba hari ikindi bongera ku rubanza rwabo, Me RUGWIZANGOGA avuga ko xxx xxxxxx naho Me NIYONDORA avuga ko hari indishyi zitatangwa kubera ko ari nta makosa yakozwe kubera ko ibishyimbo bigana n’amafaranga 900.000Frw byangiritse bitewe n’impanuka itamuturutseho; akomeza avuga ko inyungu zisabwa zitari ziteganyijwe mu masezerano ngo bityo zikaba zitategekwa;
(10) Me NIYONDORA akomeza avuga ko hakongera kuvanwamo 840.000Frw ngo na byo RUZINDANA arabiregwa kandi byashyikirijwe nyirabyo; avuga ko uregwa yemera kwishyura amafaranga 1.800.000Frw akurikije ubushobozi afite, asoza avuga ko igihembo cy’Avocat gisabwa n’uhagarariye urega ari umurengera kubera ko RUZINDANA atari we washatse ko habaho urubanza ngo ahubwo ari ifuza kwishyura; ngo ibyo bindi ntibyamuturutseho, asaba ko ibindi hashingirwa ku mategeko; Urukiko rubonye ko ari nta kindi gisigaye gusuzumwa rusoza iburanisha ry’urubanza ababuranyi bamenyeshwa ko bazasomerwa imikirize y’urubanza kuwa 20/01/2012 saa munani;
1. Ku kibazo kirebana n’amasezerano y’igurizwa atubahirijwe
(11) Urukiko rusanga kuwa 02/07/2007 XXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxxx n’urega amafaranga 1.350.000Frw yo kumugurira ibishyimbo aza no kumwongera 275.000Frw kugirango yuzuze xxxx icumi z’ibishyimbo, rusanga na none kuwa 23/07/2007 yaraje kumuha amafaranga yandi 2.000.000Frw yo kongera kumugurira ibindi bishyimbo xxxx icumi ariko ayo masezerano yose uregwa ntiyegeze ayubahiriza ariko RUZINDANA akavuga ko byatewe n’impanuka yabaye ibishyimbo by’agaciro ka 900.000Frw bigwa mu mazi; Urukiko rusanga impanuka uregwa yitwaza yatumye atubahiriza amasezerano atabitangira ikimenyetso usibye abantu bavuga ko bari kumwe muri iyo modoka ikora impanuka, bavuga ko ibyo bishyimbo byaguye mu mazi ariko amakuru yabo Urukiko ntirwayafataho ukuri kubera ko ari amagambo gusa adafite gihamya, bityo ayo makuru akaba atashingirwaho mu guca urubanza ngo Urukiko rwemeze ko mpanuka yabaye igatuma amasezerano aregerwa atubahirizwa;
(12) Rusanga uregwa yemera umwenda abereyemo BISAMAZA Privat ariko akavuga ko yamuhaye xxxx 4 na 200kg bihwanye n’amafaranga 840.000Frw urega mu iburanisha atigeze ahakana ko yabibonye, bityo kuba XXXXXXXXX Xxxxx kuva 2007 ahabwa ayo mafaranga kugeza ubu ibyo bishyimbo atarabishyikiriza BISAMAZA Privat bigaragaza ubushake buke cyane ko ategeze anabimenyesha urega ko yagize ibyago ibyo bicuruza bikangirika, kuba rero atarubahirije ayo masezerano kandi yarabaye itegeko ku mpande zombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 33 CCL III XXXXXXXXX Xxxxx akaba agomba kwishyura urega amafaranga 3.625.000Frw havanywemo amafaranga 840.000Frw y’ibishyimbo yashyikirijwe;
2. Ku kibazo kijyanye n’inyungu n’indishyi urega asaba
(13) Uhagarariye urega mu mwanzuro we asaba inyungu z’amafaranga aregerwa zibariwe kuri 18% ku mwaka hamwe n’indishyi z’akababaro za 1.500.000Frw kubera ko yashowe mu xxxxx xxx nta mpamvu anamutesha igihe, anasaba ko yakwishyurwa amafaranga 1.000.000Frw akubiyemo igihembo cy’Avocat no gukurikirana urubanza; Urukiko rusanga inyungu zisabwa zitatangwa kubera ko atazitangira ibimenyetso nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’Itegeko N° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko rihindurwa kugeza ubu n’ingingo ya 3 y’itegeko N° 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo zivuga ko urega agomba gutanga ibimenyetso bibyo aregera yabibura agatsindwa cyane ko ari ntaho binagaragara mu masezerano aregerwa;
(14) Urukiko rusanga XXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxxxxx aregwa ayamaranye igihe kirekire koko akaba rero agomba guha urega indishyi z’akababaro zihwanye na 1.000.000Frw akanamuha amafaranga 300.000Frw y’igihembo cy’Avocat no gukurira urubanza kubera ko yashowe mu manza atari ngombwa bitewe na XXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxxxxxxxx inshingano ze, bituma BISAMAZA Privat ashaka umuburanira ari yo mpamvu agomba kubiryozwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 258 CCL III ariko ayo mafaranga akaba agenwe mu bushishozi bw’Urukiko kubera ko ayo umuhagarariye asaba ari ikirega;
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
(15) Rwemeje ko ikirego cya BISAMAZA Privat gifite ishingiro;
(16) Rutegetse XXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxxxx XXXXXXXX Privat amafaranga 4.085.000Frw arimo umwenda remezo, indishyi z’akababaro, amafaranga y’igihembo cy’Avocat na y’ikurikirana rubanza;
(17) Rumutegetse kandi kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye na 6.800Frw no kwishyura umusogongero wa leta wa 4% uhwanye na 163.400Frw naho urega agusubizwa amafaranga 4.000Frw y’ingwate y’amagarama yatanze arega;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMWE MU RUHAME NONE KUWA 20 MUTARAMA 2012.
UMWANDITSI UMUCAMANZA
XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxxx XXXXXXXXX Xxxxxx Xx Xx