Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE, RURI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, RWACIYE URUBANZA X.Xxx 0069/11/TC/HYE KU WA 13/05/2011 MU RWEGO RWA MBERE MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
UREGA: COOPERATIVE INZIRA mu izina ry’uyihagarariye
Ihagarariwe na Maître XXXXXXXXXXX Xxxxxx na Maître NDATSIKIRA Xxxx Xxxxx Xxxxxxx
UREGWA: COTTAMOHU (Coopérative de Transport de Taxis Motos dans le District de Huye) mu izina ry’uyihagarariye, iburanirwa na Maître XXXXX Xxxxxxxxx na XXXXX Xxxxxxx.
IKIREGERWA: - Kwishyura umwenda ungana na 2.981.480frw
- Inyungu zisanzwe zingana na 1.120.000frw
- Inyungu z’ubukererwe zingana na 246.084frw
- Indishyi: -Igihembo cy’Avoka cya 434.756frw
-Amafaranga y’ingendo na téléphone 10.000frw
-Amafranga y’urubanza 4.000frw
-Amafaranga y’irangizarubanza 10% = 479.632frw.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Coopérative INZIRA irega COTTAMOHU kubera amasezerano y’inguzanyo bagiranye ku wa 27/04/2009 ya 8.000.000frw ivuga ko itubahirije, ko inguzanyo yari kwishyurwa bitarenze ku wa 27/10/2010 ariko ko hagisigaye 2.981.480frw itarishyura. Coopérative INZIRA isaba kwishyurwa uwo mwenda usigaye iregera, inyungu zisanzwe za 1.120.000frw n‘inyungu z’ubukererwe za 246.084frw ndetse n’indishyi zigizwe nigihembo cy’Avoka cya 434.756frw, ingendo na téléphone bya 10.000frw n’irangizarubanza rya 10% = 479.632frw.
2. COTTAMOHU yo yiregura ivuga ko itazi uwo mwenda, ko ahubwo kuri iyo taliki hari undi mwenda izi wa 4.000.000frw, ko icyo gihe kandi yari itarabona ubuzimagatozi, bityo itariho, ko haregwa uwari uyihagarariye. Ku ngungu n’indishyi COTTAMOHU ivuuga ko ari nyinshi bikabije, byumwihariko ku irangizarubanza ikavuga ko ritaragera, xxxxx xx ntakigaragaza ko itazishyura ku neza iramutse igize icyo itegekwa.
3. Ibibazo byo gukemura muri uru rubanza ni ibikurikira: Ese uwarezwe akwiye kuregwa cyangwa habayeho ukwibesha kuri we? Ese umwenda wishyuzwa ukwiye kwishyurwa nkuko bisabwa? Ese COTTAMOHU yakwishyura inyungu isabawa? Indishyi zisabwa zakwishyurwa nkuko zisabwa?
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BYO MU RUBANZA
Ese uregwa niwe ukwiye kuregwa cyangwa habayeho ukwibeshya?
4. COTTAMOHU ivuga ko itagombye kuregwa, ko hari kuregwa undi, ko amasezerano aregerwa yabaye itarabaho, ndetse ko itanayazi uwo mwenda utagaragara no mu nyandiko y’iherekanyabubasha ryayo.
5. Coopérative INZIRA yo ikemeza ko iyarezwe ariyo ikwiye kuregwa, ko n’inguzanyo yari iyo kugura imodoka ikaba yaraziguze izifite nkuko bigaragzwa n’inyandiko y’ihererekanyabubasha.
6. Urukiko rukaba rusanga ntacyabuza urega kurega COTTAMOHU kubera ko amasezerano yasinywe mu izina ryayo, igakomeza no kuyubahiriza nyuma yo kubona ubuzimagatozi yishyura umwenda no kuba avugwamo ko yahawe inguzanyo yo kugura imodoka za auto-école kandi zigaragara mu nyandiko y’iherekanyabubasha, ndetse no mu masezerano ya 4.000.000frw yo yemera ko izi nyamara nayo yarasinywe mbere y’uko ibona ubuzimagatozi, izina ry’uregwa naryo rikaba ritahindutse kandi n‘umutungo w’iyo nguzanyo ntahandi wagiye atari muri iryo shyirahamwe.
Ese umwenda remezo wishyuzwa wakwishyurwa nkuko usabwa?
7. COTTAMOHU ivuga ko itemera umwenda n‘amasezerano iregwa, ko uwo mwenda utanagaragara mu nyandiko y’ihererekanyabubasha, ko bitumvikana ko yari gufata inguzanyo ebyiri umunsi umwe.
8. Mu bimenyetso byashikirijwe urukiko n’urega hakaba hari amasezerano yo ku wa 27/04/2009 yabaye hagati y’ababuranyi agaragaza ko COTTAMOHU yahawe inguzanyo ya 8.000.000frw mu izina ryayo yagombaga kwishyura bitarenze ku wa 27/10/2010 (icyo gihe kikaba cyararenze itararangiza kuwishyura), inyandiko y’ifishe yo kwishyura y‘umwenda nayo ikagaragaza ko hari amafaranga COTTAMOHU yishyuye kuri iyo nguzanyo na nyuma yo kubona ubuzimagatozi ariko ko ikirimo umwenda, ndetse n’inyandiko y’ihererekanyabubasha nubwo itareba urega, hagaragaramo imodoka za auto-école (zagombaga kuva muri iyo nguzanyo) yakomeje gutunga.
9. Ingingo ya 33 CCLIII iteganya ko amasezerano xxxxx itegeko abayagiranye n‘ingingo ya 91 CPCCSA igateganya ko ntawushobora gushingira ku ikosa ryo mu masezerano ye yasinye akanubahiriza, rero kuba COTTAMOHU yarasinye amasezerano ikayubahiriza na nyuma yo kubona ubuzimagatozi, ikaba itunze umutungo ukomoka kuri ayo masezerano, bivuze ko yayemeye, uyu munsi itayagombye kuyahakana cyangwa yitwaze amakosa yayo yanga kwishyura, cyane ko itari no gusaba ko amasezerano aseswa cyangwa ko isubiza umutungo yayakuyemo. Xxxxxxxx ingingo ya 63 CCLIII iteganya ko ingaruka z’amasezerano zireba gusa abayagiranye, rero Koperative INZIRA itabazwa ibikubiye mu nyandiko y’iherekanyabubasha rya COTTAMOHU kuko yo ritayireba, ahubwo byabazwa abayigizemo uruhare, ubwo umwenda
COTTAMOHU isigayemo wa 2.981.480frw yawishyura nkuko yishyura ikindi gice kinini, xxxxx xxxxx yafashe inguzanyo ikaba inatunze n‘ibyayikomotseho.
Ese COTTAMOHU yakwishyura Coopérative INZIRA inyungu isabwa?
10. Coopérative INZIRA isaba inyungu zisanzwe za 1.120.000frw n‘inyungu z’ubukererwe za 246.084frw, ingingo ya 33 CCLIII igateganya ko amasezerano xxxxx itegeko abayagiranye n’ingingo ya 3 n’iya 6 z’amasezerano y’iguriza zigateganya ko ugurijwe azishyura inyungu zisanzwe za 2% n‘iz’ubukererwe za 0.5% ku kwezi, bityo izo nyungu za kwishyurwa nkuko zisabwa: izisanzwe 1.120.000frw n’iz’ubukererwe 246.084frw.
Ese uregwa yatanga indishyi z‘ikurikiranarubanza?
11. Coopérative INZIRA isaba indishyi zigizwe n‘igihembo cy’Avoka cya 434.756frw, ingendo na téléphone bya 10.000frw n’irangizarubanza rya 10% = 479.632frw, nkuko ingingo ya 258 CCLIII ibiteganya ko igikorwa cy’umuntu cyangiriza undi kiryorezwa indishyi, kuba ukutishyura umwenda kwa COTTAMOHU nkuko yabisezeranyije aribyo byashoye Coopérative INZIRA mu rubanza, bituma yishyura amafaranga atari ngombwa, ubwo yabiryorezwa indishyi z’ikurikiranarubanza, gusa izisabwa zikaba ari nyinshi, zagenwa mu bushishozi bw’urukiko hagendewe no ku miterere y’urubanza, agatanga 280.000frw y‘igihembo cy’Avoka na 10.000frw y’ingendo na téléphone; naho irangizarubanza ritaraba, n’uregwa ataragaragaza ko yanze kwishyura ku neza ntacrigenerwa ubu.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
12. Urukiko rwemeje ko ikirego cya Coopérative INZIRA gifite ishingiro.
13. Rwemeje ko COTTAMOHU yishyura umwenda wa Coopérative INZIRA n‘inyungu nkuko bisabwa, ko yishyura n‘indishyi z’ikurikiranarubanza zigenwe mu bushishozi bw’urukiko.
14. Rutegetse ko COTTAMOHU yishyura Coopérative INZIRA umwenda rusange wa 4.637.564frw agizwe na:
a) Umwenda remezo wa 2.981.480frw
b) Inyungu zisanzwe za 1.120.000frw
c) Inyungu z’ubukererwe za 246.084frw
d) Ikurikiranarubanza (igihembo cy’Avoka, ingendo na telephone) 290.000frw.
15. Rutegetse COTTAMOHU kwishyura umusogongero wa Leta wa 4% wa 185.503frw, itayatanga mu gihe urubanza rumaze kuba indakuka agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta.
16. Rutegetse ko COTTAMOHU atanga 7.200frw y’amagarama y’urubanza, itayatanga mu gihe urubanza rumaze kuba indakuka agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta, ko Coopérative INZIRA isubizwa ingwate y’amagarama yatanze irega.
Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame, none ku wa 13/05/2011 n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Huye ruri Huye, ku cyicaro cyarwo.
Inteko y’urukiko
Umucamanza Umwanditsi
MBERAKURORA Xxxxxxx XXXXXXXXXXXXX Prudencienne
Sé Sé
Copie certifiée conforme à l’original