Amafaranga muri rusange Radiant Insurance Company Ltd. Igomba guha Manirakiza Gervais. 16] Urukiko rusanga Radiant Insurance Company Ltd. ikwiye guha Manirakiza Gervais indishyi z' ibangamirabukungu , iz'ibangamira ry' uburambe ku kazi , iz' ibangamira ry' uburanga , iz' amafaranga yakoresheje ,agura dosiye , ibyemezo no kwivuza zingana na miliyoni icyenda n’ ibihumbi magana abiri na mirongo inani birindwi n’ amafaranga magana abiri na mirongo itandatu n’ arindwi ( 9.287.267).amafaranga y’ igihembo cy’avoka kingana n’ ibihumbi magana inani ( 800.000 ) no kumusubiza amafaranga y’ ingwate y’amagarama angana na 50.000 frw yatanze arega.