Kumenya niba NSENGIYUMVA Jean Paul ahamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko. 8] Uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko icyaha cyo guhimba inyandiko NSENGIYUMVA Jean Paul yagikoze ubwo yafataga amafaranga akayashyira kuri konti ya Saleh, ko iyo depot fictif ariyo nyandikompimbano yakoze.[9] Urukiko rusanga nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko NSENGIYUMVA Jean Paul yakoze icyaha cyo guhimba inyandiko, kuko n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko igikorwa kigize icyo cyaha kigaragarira mu gufata ayo mafaranga agashyirwa kuri iyo konti ya Saleh ko nta nyandiko yahimbwe ifatika ihari, nta kigaragaza ko iyo konti itari isanzwe ihari kuko hatagaragajwe ibimenyetso byerekana niba nayo yarayihimbye, bityo hashingiwe ku ngingo ya 3 y’itegeko No 15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ivuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana, n’iya 85 y’itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko ubushinjacyaha bufite inshingano yo kugaragaza ibimenyetso bihamya uregwa icyaha, iki cyaha kikaba kitamuhama.