NDAMAGE. Ferdinard avuga ko izindi ndishyi zabariwe ku mushahara muto ntaregwa (SMIG) ku mafaranga ibihumbi bibiri na magana atanu (2500frw) urukiko rwisumbuye rushingiye ku rubanza RCAA 003/11/CS rwaciwe kuwa 12/10/2012 kandi hari izindi manza zagennye indishyi ziri hasi nk’urubanza RPAA 0022/06/CS rwaciwe kuwa 18/07/2008.
NDAMAGE. Ferdinard avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwashingiye ku myaka 65 yo kujya muzabukuru aho gushingira ku myaka 60 y’amavuko.
NDAMAGE. Ferdinard avuga ko MANIRAKIZA Gervais yavutse muri 1972, impanuka iba afite imyaka 44, urukiko rubarira ku myaka 22 yari asigaje yo kujya muzabukuru rushingiye ku myaka 65 nayo batemera ko iyo rubara neza rwari kubona 21 gusa.
NDAMAGE. Ferdinard avuga ko MANIRAKIZA agomba kugaragaza ibimenyetso by’amafaranga aregera kandi ko igihembo cy’avoka mu bujurire aramutse atsinze ntiyahabwa arenze ½ cy’igihembo gito giteganywa n’urugaga ariyo mafaranga ibihumbi 250.000Frw.