URUBANZA MU RUKIKO RW’IKIRENGA Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

URUBANZA MU RUKIKO RW’IKIRENGA. 7] BCR ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza maze irujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga ku wa 04/12/2008, rwandikwa kuri RCOMAA0014/08/CS. Mu cyemezo cy’ibanzirizasuzuma N°Rcom 0007/09/PRE-EX cyo ku wa 04/02/2009, Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko ubujurire bwa BCR bwatanzwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kandi ko buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, bukaba bugomba kwakirwa bugasuzumwa. [8] Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashyizeho itegeko rigena umunsi w’iburanisha wo ku wa 16/04/2009, uwo munsi ugeze urubanza rurahamagazwa, ababuranyi bose bitabye, BCR ihagarariwe na Me Batware Jean Claude naho Kambali Bigishiro aburanirwa na Me Bokanga Aimé, urubanza ntabwo rwaburanishijwekuko Me Bokanga Aimé uhagarariye Kambali Bigishiro hari ibimenyetso atahawe n’uhagarariye BCR, rwimuriwe ku wa 16/6/2009. Uwo munsi ugeze urubanza rwaburanishijwe ababuranyi bombi bahagarariwe, Me Bokanga Aimé ahagarariye Kambali Bigishiro naho Me Batware Jean Claude ahagarariye BCR. [9] Me Batware Jean Claude yahawe ijambo ngo atange impavu zatumye BCR ijurira, avuga ko impamvu ya mbere irebana n’abishingiye uwahawe umwenda. Yavuze ko BADER yahawe umwenda ba nyirayo bemera gufatanya kuyishingira. Kugirango BADER ihabwe inguzanyo yagombaga kubanza kugaragaza ko Kambali Bigishiro, Shema wa Nkwano na Djumapili John bayishingiye, ibyo kandi bakaba barabikoze maze BADER ihabwa umwenda. Yakomeje asaba ko ku mafaranga yari yatanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hagomba kwiyongeraho izindi nyungu za 18% mugihe cy’amezi 34. [10] Me Bokanga Aimé yavuze ko BCR itagaragaza amafaranga yahaye BADER, ko amafaranga BADER yabonye ari 13.000.000FRW n’andi 6.000.000FRW. Amasezerano y’ubwishingire avugwa akaba adakurikije amategeko, ntagaragaza umwenda wishingiwe ndetse nta n’umukozi wa Leta ubifitiye ububasha wayashyizeho umukono, amasezerano y’ubwishingizi akaba adakwiye guhabwa agaciro kuko adakurikije amategeko. [11] Me Bokanga Aimé yatanze ubujurire bwuririye kubundi, avuga ko iyo umuntu atanze ingwate aba atakibaye umwishingizi. Amategeko anateganya ko iyo abagiranye amasezerano bagiye mu nkiko kubara inyungu birahagarara, ndetse n’ingingo ya 131 y’Igitabo cya Gatatu cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano, ikaba iteganya ko iyo mu masezerano harimo inyungu nyinshi kandi yarateguwe n’ufite ubushobozi buruta ubwundi, izo nyungu ziragabanywa. Yakomeje asaba ko hakwishyuzwa 34.000.000FRW by’umwenda remezo. Abajijwe umwenda BCR yakwishyurwa yashubije ko ari 12.000.000FRW. Yongey...