Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE RURI I HUYE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RUCIYE MU RUHAME URUBANZA X.XXX 0216/11/TC/HYE KU WA 29/09/2011 MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
UREGA : BAKUNDUKIZE Isaie mwene UGIRASHEBUJA Xxxxxx na KANDAMA Xxxxxxx xxxxx Xxxxxxxxx, Xxxxxxx, Bweramana, Ruhango, Amajyepfo
UREGWA : Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) IKIBURANWA : Indishyi z’ubukererwe zingana na 8 943 873 Frw
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ku wa 19/01/2011 habaye amasezerano y’isoko ryo kugemura ibiribwa hagati y’ishuri rya Groupe scolaire Kaduha yatanze isoko na BAKUNDUKIZE Xxxxx xxxxxx iryo soko, muri ayo masezerano BAKUNDUKIZE Isaie yemera ko kuri buri munsi w’ubukererwe bwo kurangiza kugemura ibiribwa azakatwa na G.S. Kaduha 1% ry’isoko ryose, G.S. Kaduha nayo yemera ko kuri buri munsi w’ubukererwe bwo kwishyura rizajya ryongera 1% ry’isoko ryose ku mafaranga rigomba kwishyura.
Ku wa 19/07/2011 BAKUNDUKIZE Xxxxx xxxxxxxxxxxx urukiko ikirego akurikiranyemo Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) avuga ko ariyo nyir’iryo shuri rya G.S. Xxxxxx xxxxx xxxxxxxxxx indishyi z’ubukererwe zingana na 8 943 873 Frw. BAKUNDUKIZE agaragaza ko atabashije kumvikana n’uwo xxxxx xx mubare w’amafaranga agomba kwishyurwa kuko batumva kimwe uburyo ayo mafaranga agomba kubarwa, akagaragaza ko uregwa yemera kwishyura amafaranga make ashingiye ku ngingo ya nyuma y’amasezerano y’isoko, agasaba urukiko gutesha agaciro iyo ngingo.
Ikibazo urukiko rugomba gukemura ni ukumenya uko bigenda mu gihe umwe mu bagiranye amasezerano atemera bimwe mu biyakubiyemo.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
▪ BIGENDA GUTE MU GIHE UMWE MU BAGIRANYE AMASEZERANO ATEMERA BIMWE MU BIYAKUBIYEMO ?
2. Muri uru rubanza rwaburanishijwe Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) idahari hakurikijwe icyemezo cyo mu iburanisha ry’ibanze kigendeye ku byanditswe n’umuhesha w’inkiko ku nyandiko y’ihamagaza igenewe uregwa igaragaza ko uwayishyikirijwe yagaragaje ko atariyo igenewe iyo nyandiko ngo
kuko amazina ariho atari ayayo y’ukuri, naho Me NTIHEMUKA uhagarariye BAKUNDUKIZE akerekana ko urega ariwe uzi uwo xxxxx xxxxx ko uwo yahamagaje ariwe yareze, urukiko rukemeza ko uregwa aburanishwa adahari kuko mu gihe urega yaba yarahamagaje utariwe nta ngaruka byagira ku wagombaga guhamagazwa, Me NTIHEMUKA Emmanuel uhagarariye BAKUNDUKIZE avuga ko isano iri hagati y’uregwa ariwe Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) na G.S. Kaduha irega, Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) ariyo yayihakana ngo kuko G.S. Kaduha ari ikigo cya Kiliziya Gatolika, avuga ko ibyo abishingira ku Itegeko ngenga n° 20/2003 ryo ku wa 03/08/2003 rigena imiterere y’uburezi ryo ku wa 03/08/2003 mu ngingo yaryo ya 26 (b), Amasezerano mu by’uburezi Leta y’u Rwanda yagiranye na Kiliziya Gatolika nyarwanda yo ku wa 15/04/1987 mu ngingo yayo ya 4.02, kimwe n’inyandikomvugo y’inama yo guhuza rwiyemezamirimo Bakundukize Isaie na
G.S. Kaduha kuri icyo kibazo yo ku itariki ya 31/05/2011 avuga ko iyo nama n’abahagarariye Kiliziya Gatolika bayitabiriye.
3. Me NTIHEMUKA Xxxxxxxx uhagarariye BAKUNDUKIZE Xxxxx xxxxxxx avuga ko amasezerano y’isoko ari hagati ya G.S. Kaduha na BAKUNDUKIZE Isaie ikirego gishingiyeho ateganya ko mu gihe habaye ubukererwe mu kwishyura, ugomba kwishyura azabitangira 1% ry’isoko ryose kuri buri munsi w’ubukererwe, avuga ko iryo soko rihwanye na 11 615 420 Frw, izo ndishyi ngo zikaba zaragombaga gutangira kubarwa ku itariki ya 04/03/2011 zikageza ku ya 20/05/2011 kuko ariho uregwa yishyuwe amafaranga ya nyuma, ibyo ngo bikaba bigaragazwa na orde de virement n° 73 yo ku wa 20/05/2011 yagejejwe kuri banque ku wa 21/05/2011, avuga ko indishyi zabazwe hakurikijwe amasezerano ku bijyanye n’ibihano mu gace ka 3, ngo akaba yarasanze izo ndishyi zihwanye na 8 943 873 Frw, avuga ko ibyo bikurikije kandi ingingo za 33, 124 na 127 CC L III, akomeza avuga ko icyatumye G.S. Kaduha itubahiriza amasezerano xxx xxx yitwaza ko igomba gukoresha itegeko rigenga amasoko ya Leta, bityo ngo ikagenera BAKUNDUKIZE 171 232 Frw xxx xxxxx iri tegeko rigenga amasoko ya Leta ridahuje na kamere y’amasezerano bari bagiranye, Me NTIHEMUKA avuga ko ku masezerano abantu bagiranye yo mu gihugu imbere iryo tegeko ritakoreshwa kubera kudahuza na kamere y’amasezerano nabwo xxxxx xx bitavuzwe mu masezerano ngo kuko n’amasezerano ubwayo aba asanzwe xxx xxxxxxx, avuga ko gukurikiza itegeko rigenga amasoko ya Leta byorohereza G.S. Kaduha kwica amasezerano, akomeza asaba urukiko gutegeka Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) kwishyura 8 943 873 Frw kimwe na 250 000 Frw y’igihembo cy’avoka na 50 000 Frw y’ikurikiranarubanza.
4. Ku bijyanye na kamere y’amasezerano, Me NTIHEMUKA asobanura ko amasezerano yabaye xxx xxx hagati y’abantu ku giti cyabo ngo akaba ntaho ahuriye na Xxxx xxx kuko XXXXXXXXXXX xxx rwiyemezamirimo, Kiliziya gatolika (Diocèse ya Gikongoro) ariyo nyir’ishuri G.S. Kaduha xxxx xxx ikaba idafitanye isano na Xxxx xxx akaba xxxxx mpamvu asanga hakwiye gukurikizwa ingingo ya 33 CC L III, naho ku kibazo cy’uko abagiranye amasezerano bumvikanye ko mu gihe habuze ubwumvikane hagati yabo ku kibazo gikomotse kuri ayo masezerano bazitabaza itegeko rigenga amasoko ya Leta ibimenyetso biri mu idosiye bikaba bigaragaza ko batabashije kumvikana ku mibarire y’indishyi z’ubukererwe BAKUNDUKIZE agomba
kwishyurwa, Me NTIHEMUKA avuga ko iryo tegeko ryagombye gukoreshwa gusa ku bidateganyijwe mu masezerano, akavuga ko kutubahiriza kimwe mu biteganywa n’amasezerano ari ukwica amasezerano, avuga ko ibiteganywa mu itegeko ry’amasoko ya Leta ari ibihano Xxxx xxx utubahirije amasezerano.
5. Ingingo ya 52 y’itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya ko mu rubanza ruburanishwa uregwa adahari urukiko rusuzuma ikirego rukagiha ishingiro iyo gifite ireme, bityo hakaba hakwiye gusuzumwa imiburanire y’urega n’ibimenyetso byose yashyikirije urukiko
6. Mu gusobanura ukuntu itegeko n° 12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta ritagomba gukurikizwa nk’uko abagiranye amasezerano bari barabyumvikanyeho, Me NTIHEMUKA uhagarariye BAKUNDUKIZE avuga ko mu bagiranye amasezerano nta Leta irimo ngo kuko BAKUNDUKIZE ari rwiyemezamirimo, Kiliziya gatolika (Diocèse ya Gikongoro) xxxxx xxxx akaba ntaho ihuriye na Leta
7. Mu kugena abarebwa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta, ingingo yaryo ya 2 iteganya ko rinareba “amasoko yose ….. y’ibicuruzwa bigemurwa
………..bikenerwa n’urwego rutanga isoko ……”, naho ingingo ya 1 (14°) igateganya ko urwego rutanga isoko bitavuga xxxx Xxxx ubwayo ahubwo binavuga “ibigo byihariye bitanga amasoko bikagirana amasezerano n’uwegukanye isoko”, G.S. Kaduha ariyo rwego rwatanze isoko rukanagirana amasezerano na BAKUNDUKIZE wegukanye isoko ikaba irebwa n’iri tegeko hakurikijwe iyo ngingo ya 1 (14°) kimwe n’ibimenyetso uhagarariye BAKUNDUKIZE yagaragarije urukiko xxx yagaragaje ko G.S. Kaduha ari ishuri ry’ufatanya na Leta hakurikijwe ingingo ya 26 (b) y’itegeko ngenga n° 20/2003 ryo ku wa 03/08/2003 rigena imiterere y’uburezi ryo ku wa 03/08/2003 anagaragaza inshingano z’uwo arega yifashishije amasezerano mu by’uburezi Leta y’u Rwanda yagiranye na Kiliziya Gatolika nyarwanda yo ku wa 15/04/1987 mu ngingo yayo ya 4.02
8. Ku bijyanye n’uko hakwiye gukubahirizwa ibiteganywa na CC L III xxx gukurikiza itegeko rigenga amasoko ya Xxxx xxx ryo rigakoreshwa gusa ku bidateganyijwwe mu masezerano, ingingo ya 33 CC L III niyo igenga amasezerano G.S. Kaduha na BAKUNDUKIZE bagiranye, ikaba iteganya ko amasezerano yabo agomba gukurikiza amategeko, ayo masezerano akaba ateganya ibintu bitandukanye mu ngingo zitandukanye zayo, akagera n’xxx ateganya mu ngingo ya nyuma uburyo impaka zishingiye kuri ayo masezerano zavuka zakemurwa, ibyo iyo ngingo ya nyuma iteganya bikaba bitanyuranije n’amategeko, bikaba bitavuguruza iyo ngingo ya 33 C L III, uhagarariye BAKUNDUKIZE kandi mu kuvuga ko iryo tegeko ryagombye gukoreshwa gusa ku bidateganyijwe mu masezerano akaba ashyigikira ibyemerejwe mu nama yo guhuza rwiyemezamirimo Bakundukize Isaie na G.S. Kaduha yo ku wa 31/05/2011 ku bijyanye n’igihe indishyi zigomba gutangirira kubarwa kuko n’ubwo aburana avuga ko zagombye gutangira kubarwa ku wa 04/03/2011, mu masezerano G.S. Kaduha na BAKUNDUKIZE bagiranye ntibigeze bateganya igihe indishyi zizatangirira kubarwa, abari bitabiriye inama yo kubahuza bo bakaba baravuze ko zabarwa guhera 21/03/2011 kuko aribwo iminsi 45 iteganywa n’ingingo ya 90 y’itegeko rigenga amasoko ya Xxxx xxx
inyemezabuguzi ibe yishyuwe yari irangiye, bityo n’ubwo urega atemera ibikubiye mu ngingo ya nyuma y’amasezerano, iyo ngingo ikaba ikurikije amategeko, ariyo mpamvu ikirego cye X.XXX 0216/11/TC/HYE akurikiranyemo Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) kidakwiye guhabwa ishingiro.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
9. RWEMEJE ko ikirego X.XXX 0216/11/TC/HYE BAKUNDUKIZE Isaie akurikiranyemo Kiliziya Gatolika (Diocèse ya Gikongoro) nta shingiro gifite;
10. RUTEGETSE BAKUNDUKIZE Isaie kwishyura 8 700 Frw y’amagarama ahereye kuri 4 000 Frw yatanzeho ingwate aregwa akayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka;
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
NSENGUMUREMYI Cyridion MUKAMAZIMPAKA Prudencienne sé sé
Iyi nyandiko y’urubanza ihuje n’inyandiko yarwo y’umwimerere Bikorewe i Huye, none ku wa ……………..
Umwanditsi w’Urukiko…………………..