Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE RURI I HUYE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RUCIYE MU RUHAME URUBANZA X.XXX 0324/11/TC/HYE KU WA 13/12/2011 MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
UREGA : E.R.C.G.E. mu izina ry’uyihagarariye
UREGWA : KOAIRWA (Cooperative y’abahinzi b’igishanga cya Rwasave) ibarizwa i Huye mu ntara y’Amajyepfo
IKIBURANWA : Kutubahiriza amasezerano (inéxécution du contrat)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ku itariki ya 20/07/2011 habaye amasezerano yo kugemura ibihoho (plastic tubing) hagati ya Cooperative y’abahinzi b’igishanga cya Rwasave (KOAIRWA) na Entreprise rwandaise de construction et de gestion de l’environnement “ERCGE” bumvikana ko Entreprise ERCGE izashyikiriza Koperative KOAIRWA ibihoho byo mu bwoko bwa Tubing 10 cm, transparent vierge yemewe na RBS na REMA akoreshwa ku biti bivangwa n’imyaka angana na 700 kg, ku giciro cya 1 958 600 Frw, enterprise ERCGE ikaba yaragombaga kugemura ibyo bihoho bitarenze iminsi 4 uhereye ku munsi amasezerano yashyiriweho umukono n’impande zombi, Koperative KOAIRWA nayo ikishyura ikimara kubona inyandiko yishyuza kimwe n’inyandiko ziyiherekeje z’uko ibihoho byumvikanyweho byagemuwe. Ku wa 17/10/2011 entreprise ERCGE yashyikirije ikirego urukiko ikurikiranyemo Koperative KOAIRWA iyirega kutubahiriza amasezerano ngo kuko itigeze iyishyura. Nyuma y’xxx Koperative KOAIRWA yandikiye urukiko isaba ko urubanza rwahagarara rugategereza ko habanza gucirwa urubanza rw’inshinjabyaha ivuga ko ruregwamo uhagarariye ERCGE ngo kuko isanga ikirego cyashyikirijwe urukiko ari icy’imbonezamubano ndetse no mu iburanisha ry’ibanze ryo ku wa 09/11/2011 kimwe n’iryo ku wa 15/11/2011 Koperative KOAIRWA igahabwa igihe cyo kwitegura kugirango ibashe gushyikiriza urukiko umwanzuro n’ibimenyetso byerekana koko ko hari urubanza rw’inshinjabyaha kimwe n’isano rufitanye n’uru rwashyikirijwe urukiko rw’ubucuruzi, ku buryo uru rubanza rwashyikirijwe urukiko rw’ubucuruzi ruburanishijwe mbere y’urubanza ruvugwa rw’inshinjabyaha icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyabangamira urubanza rw’inshinnjabyaha ariko ntiyongere kwitaba urukiko mu maburanisha yakurikiyeho, Koperative KOAIRWA yaburanishijwe idahari, enterprise ERCGE isaba urukiko kwishyurwa amafaranga agaragara mu masezerano, inyungu n’indishyi. Ikibazo urukiko rugomba gukemura ni ukumenya uko bigenda mu gihe umwe mu bagiranye amasezerano atayubahirije
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
▪ BIGENDA GUTE MU GIHE UMWE MU BAGIRANYE AMASEZERANO ATAYUBAHIRIJE?
2. Muri uru rubanza rwaburanishijwe Koperative KOAIRWA iregwa idahari, NDIKUMANA Théoneste uhagarariye ERCGE yavuze ko ERCGE yagiranye amasezerano na Koperative KOAIRWA bumvikana uko ERCGE izagemurira KOAIRWA ibihoho, nyuma KOAIRWA iza gushyikiriza ERCGE attestation de bonne fin des travaux, ku wa 22/07/2011 ERCGE ikora facture yishyuza nk’uko byari biteganijwe mu masezerano, xxxxx xxx KOAIRWA yandika ivuga ko hagaragaye ibibazo mu bihoho yagemuriwe, mu mwanzuro n’amabaruwa agaragara mu idosiye hakaba hagaragaramo ko KOAIRWA ngo yaje gusanga haragemuwe 270 kg xxx xxxx 700 kg xxx xxxxx muri byo 70 kg bikaba bitari byujuje ubuziranenge nk’uko byateganywaga mu masezerano, xxxxx xxxxxxx ko ERCGE yakwishyurwa 1958 600 Frw y’umwenda remezo, inyungu zibariwe kuri 2,5% y’umwenda remezo buri kwezi kugeza urubanza ruciwe ngo kuko amafaranga yakoresheje mu kugura ibihoho yagemuye xxx xxx yagurijwe na banki, 400 000 Frw y’igihembo cya avoka wagaragaye muri uru rubanza, 500 000 Frw y’inyungu ku masoko ERCGE yari yatsindiye i Nyamagabe no muri MINAGRI agaseswa, 4 000 Frw y’igarama, kimwe n’amafaranga y’ingendo, ku bijyanye n’inyandiko za RSSP zigaragara mu idosiye avuga ko uwo ERCGE yagiranye na we amasezerano ari Koperative KOAIRWA iyi koperative ngo ikaba iterwa inkunga na RSSP, avuga ko ERCGE nta kibazo ifitanye na RSSP.
3. Nk’uko bigaragara mu bimenyetso byashyikirijwe urukiko birimo ibaruwa Koperative KOAIRWA yandikiye enterprise ERCGE ku wa 26/08/2011, Koperative KOAIRWA igaragaza ko yahagaritse iyishyurwa rya ERCGE kubera igenzura yaje gukora nyuma igasanga ibihoho byagemuwe bitujuje umubare n’ubuziranenge nk’uko byari byumvikanyweho, nyamara ibyo KOAIRWA ikaba yarabikoze nyuma yo guha ERCGE icyemezo cy’uko ERCGE yujuje neza inshingano zo kugemurira igihe ibihoho byari byumvikanyweho haba ku mubare haba no ku bijyanye n’ubuziranenge (attestation de bonne fin des travaux). Kuba rero KOAIRWA igaragaza ko nyuma yaje gusanga ko ibyo yari yiyemereye mbere by’uko ERCGE yujuje neza inshingano atari ukuri, ibyo xxxxx xxx xxxxxxxxxxxx. Niba KOAIRWA yaraje kubona ko yatanze attestation de bonne fin des travaux itagombaga kuyitanga ari ukubera uburiganya ERCGE yaba yarabigizemo, icyo kibazo cyajyaga gushyikirizwa urwego rufite ububasha bwo kugikemura xxx kwiha ubutabera ifatira iby’abandi, cyane cyane ko nta kibuza ko uwahawe ibyo atari agenewe yabisubiza (répétition de l’indu). Kuba rero KOAIRWA yaranze kwishyura kandi yaratanze attestation de bonne fin des travaux xxxxx xxxx igashyikirizwa impapuro ziyishyuza mu buryo buteganywa n’amasezerano xxxxx xxx ukwica amasezerano.
4. Ingingo ya 82 y’iteka ryo ku wa 30/08/1888 rigena ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko mu gihe umwe mu bagiranye amasezerano atayubahirije undi ashobora gusaba ko amasezerano yubahirizwa bikubitiyeho n’indishyi, Koperative KOAIRWA ikaba itarubahirije amasezerano kuko itubahirije uburyo bwo kwishyura yari yarumvikanyeho na
XXXXX xxxx nyuma yo gushyikirizwa urwandiko rwishyuza n’ibiruherekeje ndetse nayo ubwayo igatanga attestation de bonne fin des travaux, nyuma yaje guhagarika ubwishyu bugenewe ERCGE nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yayo yo ku wa 26/08/2011, bityo Koperative KOAIRWA ikaba ikwiye kubahiriza ibyo yiyemeje mu masezerano yishyura ERCGE umwenda iyirimo uhwanye na 1958 600 Frw kimwe n’indishyi.
5. Ku bijyanye n’indishyi zisabwa, ERCGE yahabwa 100 000 Frw ajyanye n’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka wagaragaye muri uru rubanza mu iburanisha ry’ibanze ku ruhande rwa ERCGE xxx xxxx 400 000 Frw asabwa kuko urukiko rusanga ari ikirenga, igahabwa kandi 300 000 Frw y’indishyi zijyanne n’amasoko yasheshwe i Nyamagabe nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa n°674/07.02.05 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yandikiye ERCGE ku wa 19/08/2011 kimwe no muri MINAGRI nk’uko bigaragzwa n’ibaruwa n° 1836/11.30 bis Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yandikiye Umuyobozi wa ERCGE ku wa 24/10/2011, ikaba ariko nta nyungu yahabwa kuko n’ubwo urega avuga ko zikomoka ku nguzanyo ya banki yafashe kubera iryo soko atabigaragarije ibimenyetso, naho 4 000 Frw yatanzeho ingwate irega ikazayasubizwa igihe cy’irangizarubanza hakurikijwe ingingo ya 354 y’itegeko n° 18/2004 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, bityo amafaranga yose hamwe Koperative KOAIRWA iregwa ikwiye kwishyura akaba 1 958 600 Frw + 100 000 Frw+ 300 000 Frw = 2 358 600 Frw
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
1. RWEMEJE kandi RUTEGETSE Koperative KOAIRWA kwishyura enterprise ERCGE 2 358 600 Frw
2. RUTEGETSE Koperative KOAIRWA kwishyura 10 700 Frw y’amagarama ikayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka;
6. RUTEGETSE Koperative KOAIRWA kwishyura 94 344 Frw y’umusogongero wa Leta ahwanye na 4% ya 2 358 600 Frw ikayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
NSENGUMUREMYI Cyridion XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx sé sé
Iyi nyandiko y’urubanza ihuje n’inyandiko yarwo y’umwimerere Bikorewe i Huye, none ku wa ……………..
Umwanditsi w’Urukiko…………………..