Contract
XXXXXXX XXXXXX RW’UBUCURUZI, RURI I KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, NONE KUWA 28/10/2016, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RCOMA 00476/2016/CHC/HCC MU BURYO BUKURIKIRA :
……………………………………………………………………………………………………………………………………
HABURANA:
XXXXX XXXXX DEVELOPMENT COMPANY Ltd, Head Office 00, Xxxxxxx-xxx, Xxxxxxxxxxx-eup, Pyeongchang-gun, Gang-won-do, Korea mu izina ry’uyihagarariye, ihagarariwe na Me NIYOMUGABO Xxxxxxxxxx na Me XXXXXX Xxxxxxxx
EXERT ENGINEERING GROUP Ltd, ibarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali,
B.P 1344 Kigali mu izina ry’uyihagarariye, ihagarariwe na Me Niyomugabo Xxxxxxxxxx na Me XXXXXX Xxxxxxxx: ABAJURIYE
Na:
LETA Y’U RWANDA/MINISITERI Y’UBUHINZI N’UBWOROZI (MINAGRI), ihagarariwe
na Me RUBANGO Epimaque: UREGWA
IKIREGERWA:
Kujurira icyemezo cy’Ubukemurampaka cyafashwe kuwa 25/07/2016
I. IMITERERE Y’IKIBAZO
1. Abarega bakoze ‘Joint venture’ igizwe nabo bombi noneho bagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda (MINAGRI), binyuze mu mushinga wo kubaka ibidamu mu Karere ka Rwamagana. impande zombi mu masezerano zikaba zarateganyije ko ziramutse zigiranye ibibazo bizakemurwa n’ubukemurampaka.
2. Nyuma y’uko kuwa 08/09/2015 Leta y’u Rwanda isheshe amasezerano kubwo ibibazo yari yagiranye n’abarwiyemezamirimo, kuwa 6/09/2015 Abarega banditse ibaruwa isaba Uregwa ko yashyiraho umukemurampaka nk’uko amasezerano abiteganya akaba yarashyizweho ku itariki ya 28/10/2015. Nyuma yaho abo bakemurampaka nabo bombi bahisemo uzaba perezida w’inteko.
3. Inteko y’ubukemurampaka yahamagaje impade zombi i Nairobi mw’iburanisha ry’ibanze maze impande zombi zumvikana ko amategeko azakoreshwa ari ay’u
Rwanda. Muri iyo nama nanone Uregwa yagaragaje ko umukemurampaka washyizweho n’urega ari inshuti ye ndetse ari n’umujyanama we bityo akaba adakwiriye kuba mu rubanza nk’umukemurampaka. Inteko yafashe icyemezo ko ibyo Uregwa avuga nta shingiro ko azakomeza kuba umukemurampaka.
4. Hagati xxx impande zombi zatanze imyanzuro ku rubanza mu mizi maze inteko itegeka ko iburanisha mu mizi y’urubanza rizakorwa kuwa 16 no kuwa 17/06/2016. Kuri iyo tariki inteko ikaba ngo yazanye inyandiko isaba ko ababuranyi bose bayisinya. Iyo nyandiko ikaba xxx xxxx ikubiyemo ibi bikurikira:
“ Notwithstanding the provision of clause 24 of the contract which obliged the parties in the first instance to refer their disputes or differences to an adjudicator and only refer the matter to arbitration after the adjudicator’s written decision thereon, the parties agree to refer the disputes and differences between them arising out of the contract to arbitration by a tribunal of three arbitrators two of whom shall be the parties appointees and the third one who shall be the presiding arbitrator shall be appointed by the two party arbitrators. […]”
5. Nyuma yo kuyitanga, Uregwa yavuze ko atayisinya kuko ngo yatanze inzitizi mu mwanzuro ivuga ko nta bukemurampaka bwaba igihe ari nta cyemezo cya adjudicator gihari. Ibyo byatumye Inteko itegeka impande zombi gutegura kuri iyo nzitizi umwanzuro ugatangwa bitarenze sa sita za n’injoro kugirango umunsi ukurikiyeho, hazabeho kuburana kuri iyo nzitizi.
6. Iburanisha ryarabaye ku itariki ya 17/06/2016 inteko ivuga ko izamenyesha ababuranyi icyemezo. Mu mwanzuro ndetse no mwiburanisha, Urega yagaragaje ko Uregwa yanze inzira ya adjudication kuko yandikiwe kugirango hajyeho adjudicator asubiza mu buryo bw’amananiza bityo xxxxx xxx ntakundi yajyaga kubigenza uretse kwiyambaza ubukemurampaka nk’uko amasezerano yabiteganyaga kabone nubwo bitari itegeko ko Urega yagombaga kubanza gushyikiriza ikirego adjudicator.
7. Ku itariki ya 29/06/2016 Urega yatanze umwanzuro w’inyongera wo kwiregura ku nzitizi ashingiye ku ngingo ya 35(2) y’itegeko N° 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi.
8. Ku itariki ya 25/07/2016, inteko yafashe icyemezo ko ubukemurampaka burangiye kuko nta bubasha ifite kuko nta cyemezo cya adjudicator.
9. Icyo cyemezo kikaba kitarashimishije abajuriye ariyo mpamvu yo kujuririra Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi basaba ko urukiko rwakwemeza ko inteko y’ubukemurampaka
yari ifite ububasha, indi mpamvu ikaba ari ukuba Inteko Nkemurampaka yarafashe icyemezo mbere yuko ababuranyi baburana no kuba Inteko Nkemurampaka ngo yarirengagije nkana icyo ingingo ya 35(2) y’itegeko rigenga ubukemurampaka iteganya no kuba Inteko Nkemurampaka yarirengagije icyo amasezerano ateganya.
10. Muri uru rubanza hakaba hagomba gusuzumwa niba Inteko Nkemurampaka yarafashe icyemezo mbere yuko ababuranyi baburana bigatuma yiyambura ububasha no gusuzuma niba Inteko Nkemurampaka yarirengagije icyo amasezerano ateganya, gusuzuma niba Inteko Nkemurampaka yarirengagije nkana icyo ingingo ya 35(2) y’itegeko rigenga ubukemurampaka iteganya.
II. ISESENGURA RY’URUBANZA
A. Ku birebana no gusuzuma niba Inteko Nkemurampaka yarafashe icyemezo mbere yuko ababuranyi baburana bigatuma yiyambura ububasha ndetse no gusesengura niba Inteko Nkemurampaka yarirengagije icyo amasezerano ateganya
11. Ababuranira EXERT ENGINEERING GROUP Ltd basobanura ko nk’uko inteko yatanze inyandiko ku baburanyi ngo bayisinye niba ubukemurampaka bugomba gukomeza. Iyo nyandiko ikaba ngo ikubiyemo aya magambo “ notwithstanding the provision of clause 24 of the contract which obliged the parties in the first instance to refer their disputes or differences to an adjudicator and only refer the matter to arbitration after the adjudicator’s written decision thereon, the parties agree to refer the disputes and differences between them arising out of the contract to arbitration by a tribunal of three arbitrators two of whom shall be the parties appointees and the third one who shall be the presiding arbitrator shall be appointed by the two party arbitrators. […]”
12. Bakomeza basobanura ko urebye ibikubiye muri iyo nyandiko, bigaragaza ko Inteko yari yamaze guca urubanza ndetse no gufata icyemezo mbere yuko ababuranyi bombi bagira icyo bavuga ku kibazo cy’ububasha bw’Inteko nkemurampaka.
13. Ibyo rero bikaba ngo binyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 10 y’ Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi xxx ivuga ko nta muburanyi ushobora gucirwa urubanza atumviswe cyangwa atahamagawe.
14. Basobanura ko basanga nubwo Intenko nyuma yuko inyandiko yari yateguwe ababuranyi xxxxx kuyisinya bikaba ngombwa ko ibageteka kuburana, ari ukutubahiriza uko itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza ndetse bikaba binyuranije n’ingingo ya 47(d) y’itegeko rigenga ubukemurampaka xxx imiburanishirize itakurikije ibyo ababuranyi bari bemeranijweho kuko bari biteguye nk’uko bari babimenyeshejwe n’intenko kuburana imizi y’urubanza batungurwa niyo baruwa Inteko yateguye ngo isinywe.
15. Basoza bavuga ko kuba Inteko nkemurampaka yarafashe icyemezo kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko, basaba ko icyemezo kijuririrwa cyavanwaho n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
16. Me XXXXXX Xxxxxxxx avuga ko kuba inteko yariyambuye ububasha kubwo kuba nta cyemezo cya adjudicator binyuranye n’amategeko. Asobanura ko harebwa ingingo ya 24 y’amasezerano No 194/W/0813/LWH iyi ngingo ivuga uburyo bwo kujuririra icyemezo cyafashwe na project manager. Ba rwiyemezamirimo basabye kongerererwa igihe, project manager arabyanga, Umunyamabanga Uhoraho (PS) ariwe contract manager ndetse akaba na client. Ba rwiyemezamirimo bandikiye client asubiza ko batakongererwa igihe.
17. PS amaze kuvuga ko batakongererwa igihe joint venture yandikiye MINAGRI isaba ko hajyaho adjudicator, mu gusubiza MINAGRI ivuga ko bakwifashisha ingingo ya 23 y’amasezerano. Joint venture isubiza ko mu gusaba ko adjudicator ajyaho nubundi bari bakoresheje iyo ngingo, nyuma yaho Leta ikaba yarasheshe amasezerano.
18. Akomeza avuga ko mu masezerano byari biteganyijwe ko adjudicator yagombaga gushyirwaho kugira akemure ibibazo byatewe na project manager, ibindi bibazo bikaba byaragombaga gukemurwa na arbitrator.
19. Asoza avuga ko icyemezo cyari cyafashwe nta n’ahamwe biteganyijwe mu masezerano ko kujyanwa kwa adjudicator, ariko nubwo bimeze gutyo joint vernture yagerageje kujyana ikibazo kuri adjudicator. Na none avuga ko kabone nubwo adjudication itakorwa ntibyabuza ubukemurampaka gukora akazi karwo na cyane ko adjudicator aba ashinzwe kwemeza ko imirimo yakozwe cyangwa itakozwe, ariko ntashobora gusuzuma ikibazo cyo kutubahiriza cyangwa gusesa amasezerano.
20. Avuga ko muri particular conditions of the contract mu gace kayo GCC24.4 bagaragaza ko impaka zagombaga gukemurwa mu bukemurampaka ikibazo cyavuka ku masezerano (any dispute, controversy, or claim arising out or relating to this
contract…) ko kuba inteko yariyambuye ububasha bitandukanye n’ibyumvikanyweho n’impande zombi.
21. Me NIYOMUGABO Xxxxxxxxxx asobanura inteko nkemurampaka yateranaga n’impande zombi bemeranyijwe ko ingingo ya GCC 24.4 ya particular conditions, ihinduka hkazaakoreshwa amategeko y’u Rwanda xxx gukoresha amategeko ya UNCITRAL, ko ariko ibindi bikubiye muri iyo ngingo nta cyahindutse. Asoza avuga na none ko iyo inteko iba itariifite ububasha bwo kuburanisha iba itarafashe n’icyemezo ku kibazo cy’umukemurampaka wari wihanywe.
22. Me RUBANGO Epimaque asobanura ko abatanze ikirego basobanura ko inenge ya mbere ituma basaba ko icyemezo cy’ubukemurampaka giteshwa agaciro xxx xxx inteko nkemurampaka yafashe icyemezo mbere y’uko ababuranyi baburana.
23. Ibi ariko bikaba ngo nta shingiro bifite kuko nk’uko n’abatanze ikirego babisobanura habaye iburanisha kuwa 16 no kuwa 17/06/2016, icyaburanishijwe kuri aya matariki akaba xxx xxx ikijyanye n’ububasha bw’Urukiko Nkemurampaka. Aha rukaba ngo rwarasabye ababuranyi gukora ubugororangingo ku bijyanye n’ububasha bwarwo, ibi bikaba ngo abihuza n’ibivugwa ko urukiko rwafashe icyemezo mbere yo kumva ababuranyi.
24. Icyemezo ku myanzuro yatanzwe kuri icyo kibazo nk’uko urukiko rwari rwabisabye ari nacyo cyajuririwe mu Rukiko cyafashwe kuwa 25/07/2016. Kuvuga rero ko icyemezo cyafashwe mbere y’uko ababuranyi baburana akaba xxx xxxxxx nta shingiro bifite.
25. Akomeza asobanura ko kuba Urukiko rwarasuzumye amasezerano rwashyikirijwe, rugasanga harimo ikibazo cy’ububasha bwarwo rugategura imiburanishe kuri icyo kibazo rusaba ababuranyi guhindura amasezerano y’ubukemurampaka kugira ngo icyo kibazo cyekwirirwa kigibwaho impaka byihutishe iburanisha ry’urubanza, asanga ntaho binyuranye n’amategeko.
26. Avuga ko ibivugwa ko ibyo bavuga ko nta cyemezo cya adjudicator cyagombagombaga kubanza kubaho, ko atemeranya xxxx xxxxxx ko ibyo kuvuga ko bashingiye ku ngingo ya 2 y’amasezerano itagaragaza ibyo bavuga kuko iyi ngingo igaragaza ko aya amasezerano xxxxx izindi nyandiko. Kuri we akaba xxx xxxxxx ingingo ya 24 iteganya uburyo bwo gukemuramo ibibazo (procedure for dispute resolution), iyi ngingo akaba xxx xxxxx iri mu mutwe wateganyije uburyo bwo kurangiza ikibazo, akaba arinayo itanga uburyo ibibazo bigomba gukemurwamo,
bakaba batagomba gufata agace kayo kamwe xxxx xxxx GCC24.4 ngo birengagize ibindi iteganya ahubwo iyo ngingo yasomerwa hamwe yose.
27. Xxxx xxxxxx ko babanje kwa project manager xxxxxxxxxxx xxxxx kwa contract manager wabashubije ko bakurikiza ingingo ya 23 y’amasezerano. Abatanze ikibazo mu rukiko bakaba xxx xxxx bakwiye kwibuka ko urubanza rwaburanishwaga mu rwego rw’ubukemurampaka. Ikindi kandi bakaba ngo biyibagiza ko nk’uko nabo ubwabo babisobanura, mu iburanisha ry’ibanze ababuranyi bemeranyanijwe ko amateko y’u Rwanda ariyo azakoreshwa.
28. Mu mategeko y’imiburanishirize y’u Rwanda rero urukiko ubwarwo rushobora kwibwiriza kubyutsa inzitizi ijyanye n’iburabubasha by’urukiko igihe cyose urubanza rutarasomwa, hashingiwe cyane cyane ku ngingo za 78 (2) na 142 (1) CPCCSA.
29. Kuba rero urukiko rwabyutsa rwonyine iyo nzitizi rukagira uburyo ruyigeza ku baburanyi kugira ngo igire uburyo isuzumwamo, ndetse rukanabasaba gukora inyandiko irugaragariza uko ababauranyi babona ikibazo rukanagena igihe ibyo bikorwamo nyuma yo kubisuzuma Urukiko rugafata icyemezo asanga ntaho binyuranye n’amategeko. Asoza avuga ko hakwiriye kumenyekana niba urukiko nkemurampaka rwariyambuye ububasha kandi rwari rubufite.
30. Ku birebana no kuba inteko yarirengagije ibiteganywa n’amategeko, ababuranira EXERT ENGINEERING GROUP Ltd basobanura ko mu maserano urega n’uregwa bagiranye (General conditions of Contract), mu ngingo yayo ya 2(3), bumvikanywe uburyo inyadiko zitandukanye zifitanye isano nayo masezerano zikurikirana mu kugira agaciro (hierarchie des normes). Hakaba harumvikanye ko zikurikirana mu buryo bukurikira: agreement Letter of acceptance, contractor’s bid, particular conditions of Contract, general condition of bid specifications, drawings bill of quantities, any other document 27).
31. Mu masezerano rero yiswe particular conditions of contract mu ngingo ya 24.4 hateganyijwe ko impaka zose zizavuka zishingiye kuri ayo masezerano, haba izijyanye n’iseswa ry’amasezerano cyangwa indi mpamvu yose hazitabazwa ubukemurampaka, xxx igira iti “any disputes, controversy or claim arising out of or relating to this Contract, or breach, or termination, or invalidity thereof, shall be settled by arbitration...”
32. Iyo ngingo ikaba xxx xxx ntaho iteganya ko ubukemurampaka bugomba gukorwa hashingiwe ku cyemezo cyafashwe na adjudicator ahubwo ivuga impaka zose
zijyanye n’amasezerano. Muri iyi ngingo hakaba ngo hadateganyijwe adjudication procedure nk’itegeko kugirango ikirego xxxx cyakwakirwa n’Inteko Nkemurampaka, ahubwo iyo procedure ikaba ngo iteganyijwe mu yindi nyandiko yiswe general conditions of contract mu ngingo yayo ya 24.1-3 ku byemezo byafashwe n’uwitwa project Manager uwo akaba ngo ariwe wakurikiranaga ibikorwa mu buryo bwa technique.
33. Bakaba ngo basanga Inteko Nkemurampaka itaragombaga kwemeza ko itakira ikirego cy’urega kubera gusa ko ngo nta cyemezo cya adjudicator gihari kubera ko mbere na mbere muri general conditions of contract mu ngingo yayo ya 24 itganya ko ibyemezo byafashwe na Project Manager aribyo bibanza kujya muri adjudication mbere yo kujya mu bukemurampaka.
34. Urega we akaba ngo ataribyo yaregeye mu bukemurampaka ahubwo yararegeye kutubahiriza amasezerano (breach of contract) kubwo gusesewa mu buryo budakurikije amategeko. Xxxxxx ry’amasezerano rikaba ngo ryarakozwe n’uregwa ritarakozwe na Project Manager ngo habe xxxxxxxxx adjudication.
35. Ibyo bikaba ngo bigaragazwa n’uko iseswa ryabaye ku irariki ya 8/9/2015, notice for arbitration itangwa ku itariki ya 16/09/2016 byumvikana ko byari bijyanye n’icyemezo cyari cyafashwe n’uregwa atari Project Manager.
36. Icya kabiri akaba xxx xxx inyandiko yitwa particular conditions of contract iza imbere ya general conditions of contract mu gukurikizwa kandi iya mbere ikaba idateganya ko ari ngombwa guca muri adjudication mbere yo kujya mu bukemurampaka. Bityo bakaba ngo basanga icyemezo gisabirwa kuvanwaho cyarafashwe hashingiwe kubitarateganyijwe mu masezerano y’impande zombi.
37. Basoza bavuga ko bashingiye ku bisobanura bagaragaje hejuruu basanga icyemezo cy’ubukemurampaka cyavuzwe haruguru gikwiye gukurwaho hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 47(c) y’Itegeko N° 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi.
38. Me RUBANGO Epimaque asobanura ko asanga iyi ngingo y’ubujurire nayo nta shingiro ifite kubera ko ibivugwa n’abarega ku bijyanye n’icyo bita ubusumbane bw’inyandiko (hierarchie de normes) bifashishije ingingo ya 2 y’amasezerano ntaho babona ko iyo ngingo ariko yabiteganyije keretse ababivuga babigaragaje. Iyo ngingo ikaba ngo yanditse mu buryo bukurikira: ‘’ the following documents shall be deemed to
form and be read and construed as part of this Agreement. This Agreement shall prevail over all other Contract documents’’.
39. Akomeza avuga ko usibye ku birebana na n’amasezerano (agreement) ubwayo, iyi ngingo ikaba ngo ntaho igaragaza uburyo isumbanya izindi nyandiko ivuga. Ikindi akaba xxx xxx uko ingingo ya 24 y’amasezerano impande zombi zagiranye, ifite umutwe ugira uti: ‘’ procedure for disputes’’ bivuga uburyo impaka zavuka zijyanye n’amasezerano n’ishyirwa mu bikorwa ryayo zakemurwamo.
40. Nk’uko Urukiko rwabisobanuye ubwo buryo buteganyijwe mu ngingo ya 24 y’amasezerano kandi uregwa nta handi azi mu masezerano hateganyijwe umutwe nk’uwo ugenga uburyo impaka zavuka zizakemurwamo. Ubwo buryo buteganyijwe muri iyo ngingo xxxxx xxxxx xxx xxx nabwo buteganya uburyo impaka zigezwa mu bukemurampaka.
41. Abataze ikirego bakaba ngo badashobora kugaragaza ko hari indi nzira y’ikemurwa ry’impaka yateganyijwe itandukanye n’iteganyijwe muri iyo ngingo bikaba bituma imvugo yabo y’uko urukiko rwanyuranije n’ibiteganyijwe mu masezerano ibura ishingiro. Keretse ahubwo niba bavuga ko nta mpaka zabaye zikaba zari zikeneye gukemurwa, ariko niba zarabayeho inzira yo kuzikemura ni iteganyijwe mu ngingo iteganya uburyo bwo gukemura impaka ‘’procedure for disputes resolution’’.
42. Byongeye kandi n’ibivugwa muri Particular Conditions of Contract abarega bavuga nabyo bikomoka byanze bikunze ku biteganyijwe muri General Conditions of the Contract nk’uko ingingo ya 24.4 ibigaragaza.
43. Asoza avuga ko uregwa yemeza ko uburyo bwo gukemura impaka bwateganyijwe n’amasezerano bubanzirizwa ku rwego rwa mbere na Adjudication, byananirana ku rwego rwa kabiri bikabona kujya mu bukemurampaka. Kuba rero xxx xxxx Urukiko rwabibonye rukanabisobanura asanga nta nenge bifite ku buryo byaba impamvu yo gutesha agaciro icyemezo cy’ubukemurampaka.
UKO URUKIKO RUBIBONA
44. Xxxxxxx ya 78 igika cya 2 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ‘’…ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba umucamanza ushaka kubyutsa inzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa
abyibwirije kuko ashobora kuyibyutsa igihe cyose urubanza rutarasomwa’’ naho ingingo ya 142 y’iryo tegeko igateganya ko ‘’impamvu ituma ikirego kitakirwa ishobora kubyutswa n’umuburanyi cyangwa n’urukiko rubyibwirije.’’
45. Urukiko rusanga ibivugwa na Me XXXXXX Xxxxxxx na Me NIYOMUGABO Xxxxxxxxxx xx urukiko nkemurampaka rwafashe icyemezo ku rubanza rutabanje kumva impande zombi, bitahabwa ishingiro kuko, kuba impande zombi zarumvikanye ko mw’iburanisha hazakoreshwa amategeko y’u Rwanda, xxxx xxxxx mu mategeko y’u Rwanda agenga imiburanishirize y’imanza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 78 igika cya 2 n’iya 142 z’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryavuze haruguru yemerera umucamanza abyibwirije kubyutsa inzitizi y’iburabubasha xxx urubanza rwaba rugeze hose, kuba urukiko nkemurampaka rwarabyukije iyo nzitizi, nyuma yo kumva ababuranyi rukayifataho icyemezo rukaba rutaranyuranyije n’amategeko y’u Rwanda impande zombi zumvikanye ko ariyo agomba gukurikizwa cyane cyane ingingo ya 78 igika cya 2 n’iya 142 z’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 imaze kuvugwa.
46. Urukiko rusanga ariko nk’uko ababuranyi babyivugiye mu iburanisha, ko kuwa 17/06/2016 urukiko nkemurampaka rwaburanishije ababuraniyi ku nzitizi y’iburabubasha bw’urukiko, bityo kuba rwarafashe icyemezo kuri iyi nzitizi rukanzura ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo, ababuranira EXERT ENGINEERING GROUP Ltd bakaba nta mpamvu nimwe bashingiraho bavuga ko rwakoze amakosa yo kutababuranisha mu mizi y’urubanza cyanga ko rwafashe icyemezo rutabumvishe kandi bigaragara ko impande zombi zisobanuye kuri iyi nzitizi, rukaba rutarashoboraga gukomeza kuburanisha urwo rubanza kandi rwafashe icyemezo cy’iburabubasha bwarwo.
47. Urukiko rusanga na none ibivugwa n’ababuranira EXERT ENGINEERING GROUP Ltd ko urukiko nkemurampaka rwagombaga kuburanisha urubanza rutabanje kureba niba hari icyemezo cya adjudicator ngo kuko mu masezerano impande zombi zagiranye zemeranyije ko amasezerano y’ihariye (particular conditions of contract) asumba amasezerano rusange (general conditions of contract), ibyo ngo bikaba biteganyijwe mu ngingo ya 2 y’amasezerano, ko kandi mu masezerano y’ihariye impande zombi zumvikanye mu ngingo ya GCC24.4 ko nihaba ikibazo haziyambazwa ubukemurampaka bivuze ko hatarebwa ibikubiye mu ngingo ya 24 y’amasezerano rusange, bitahabwa ishingiro kuko, kuba ingingo ya 24 y’amasezerano rusange
itavuguruzanya n’ingingo ya GCC 24.4 y’amasezerano y’ihariye kuko zombi zigaruka ku buryo ibibazo bigomba gukemurwa n’ubukemurampaka, ahubwo bigaragara ko zuzuzanya;
48. Kuba ingingo ya 24 y’amasezerano rusange ariyo ishyiraho inzira (procedure) igomba gukurikizwa mbere yo kugeza ikirego ku nteko nkemurampaka, iyi ngingo ikaba itagomba kwirengagizwa kuko impande zombi zitigeze ziyikuraho, bityo kuba iyo ngingo isobanura ko mbere yo gushyikiriza ikibazo ubukemurampaka kigomba kubanza gushyikirizwa adjudicator, nawe agakora umwanzuro wanditse noneho uruhande rutishimiye uwo mwanzuro rukaregera ubukemurampaka mu minsi 28 (either party may refer a decision of the adjudicator to an arbitrator within 28 days of the Adjudicator’s written decision. If neither party refers the dispute to arbitration within the above 28 days, the Adjudicator’s decision shall be final binding), bityo urukiko nkemurampaka rukaba rutaragombaga kwiyambura ububasha bwo kuburanisha urubanza, ahubwo icyo rwaragombaga gukora xxxxx xxx ukwanga kwakira ikirego kuko cyatanzwe binyuranye n’amategeko cyane cyane ingingo ya 24 y’amasezerano zagiranye.
49. Urukiko rusanga rushingiye ku bisobanuro rwatanze mu bika guhera kucya 33 kugeza ku cya 36 by’urubanza ndetse rushingiye no ku biteganywa n’ingingo ya 47 y’itegeko N° 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi igaragaza impamvu zishingirwaho mu kujuririra imyanzuro yafashwe n’inteko nkemurampaka, kuba muri izo mpamvu nta n’imwe yirengagijwe n’urwo rukiko, akaba nta mpamvu yo kuvanaho icyemezo cyafashwe n’inteko nkemurampaka.
50. Ku bijyanye no kuba uregwa yaba yaranze ko hashyirwaho Adjudicator, urukiko rusanga EXERT ENGINEERING GROUP Ltd yaragombaga kwiyambaza inzira yatenganyijwe mu ngingo ya 23 y’amasezerano impande zombi zagiranye kuko yateganyije uburyo bwakoreshwa kugira Adjudicator ashyirweho cyangwa se bakaba bariyambaje izindi nzira ziteganywa n’amategeko xxx kwirengagiza iyi nzira ngo baregere xxxxxxx xxxxxxxxxxxx.
B. Ku birebana no gusuzuma iba Inteko Nkemurampaka yarirengagije nkana icyo ingingo ya 35(2) y’itegeko rigenga ubukemurampaka
51. Ababuranira EXERT ENGINEERING GROUP Ltd basobanura ko ingingo ya 35 y’Itegeko N° 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi mu gika cyayo cya 2 iteganya ko uretse igihe abiyambaje ubukemurampaka babyemeranyijweho ukundi, uwiyambaje ubukemurampaka wese ashobora guhindura cyangwa kugira ibyo yongera mu mwanzuro wo gutanga ikirego cye cyangwa mu mwanzuro wo kwiregura, mu gihe cy’isuzumwa ry’ikirego, keretse Inteko y’Abakemurampaka isanze atari byiza kwemera uko guhindura hakurikijwe ubukererwe bw’ ibihindurwa cyangwa ibyongerwamo.
52. Bakomeza basobanura ko ubwo urega yari yiteguye kuburana imizi y’urubanza, yatunguwe no gusabwa gutegura imyanzuro huti huti ku nzitizi y’iburabubasha arabikora. Iburanisha rikorwa ku itariki ya 17/06/2016 inteko ivuga ko izamenyesha ababuranyi icyemezo.
53. Mu mwanzuro ndetse no mw’iburanisha, urega akaba ngo yaragaragaje ko uregwa yanze inzira ya adjudication kuko yandikiwe kugirango hajyeho adjudicator asubiza mu buryo bw’amananiza, bityo xxxxx xxx nta kundi yajyaga kubigenza uretse kwiyambaza ubukemurampaka nk’uko amasezerano yabiteganyaga.
54. Ashingiye kubiteganywa n’ingingo ya 35 igika cya 2 bavuze haruguru ku itariki ya 29/06/2016 ibyumweru 2 gusa ihereye igihe ibiranisha ryari ripfundikiwe, urega akaba ngo yaratanze umwanzuro w’inyongera, ariko nyuma y’icyumweru kirenga ku itariki ya 8/07/2016 inteko yemeje ko nta myanzuro yingongera izemera isobanura ko urega yavuze ko ahindura umwanzuro kandi atari byo nyamara inteko yirengagiza ko ingingo y’itegeko iteganya guhindura cyangwa kongera.
55. Umwanzuro w’inyongera wakozwe kuko hategurwa kwiregura ku nzitizi Urega yahawe igihe gito cyane kuburyo byabaye ngombwa ko ategura indi myanzuro yinyongera kugirango asobanure neza ko inzitizi yatanzwe ari nta shingiro.
56. Basoza bavuga ko basanga kuba Inteko nkemurampaka yaranze imyanzuro y’inyongera urega yari yatanze yiregura ku nzitizi y’iburabubasha yari yatanzwe n’uregwa binyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 35 y’Itegeko N° 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi mu gika cyayo cya 2 bityo urega akaba atarahawe umwanya uhagije wo kwiregura ku nzitizi yari yatanzwe.
57. Me RUBANGO Epimaque mu kugira icyo avuga kuri iyi ngingo asobanura ko abatanze ikirego basobanura xxxxx xx indi nenge xxx xxx inteko y’abakemurampaka yirengagije nkana ingingo ya 35 (2) y’itegeko rigenga ubukemurampaka, ngo ku mpamvu y’uko urukiko rutemeye kwakira icyiswe umwanzuro w’inyongera ku mwanzuro wari watanzwe mbere hatangwa imiburanire ku nzitizi y’iburabubasha.
58. Kuba urukiko rutaremereye ababuranyi gutanga indi myanzuro nyuma y’iyatanzwe kuri icyo kibazo abarega bakaba ngo bavuga ko binyuranye n’amategeko. Aha abarega bakaba ngo bakwiye kwibuka ariko ko atari imyanzuro xxxx xxxx inyongera gusa Urukiko rwanze kwakira kuko n’iyo urega yatanze asubiza kuri iyo y’inyongera nayo Urukiko rutayakiriye.
59. Inigngo abarega bashingiraho in fine ikaba ngo iteganya ko ‘’inteko y’abakemurampaka ishobora kutemerera ababuranyi kugira ibyo bahindura cyangwa bongera mu mwanzuro iyo isanze atari byiza kwemera uko guhindura hakurikijwe ubukererwe bw’ibihindurwa cyangwa ibyongerwamo. Akaba xxx xxxxxx no kwanga kwakira bene izo nyongera urukiko rubifitiye ububasha bityo ubwabyo bikaba bitanyuranye n’ingingo ya 35(2) abatanze ikirego basobanura.
60. Akomeza asobanura ko birushaho kumvikana iyo harebwe ikiswe imyanzuro y’inyongera cyatanzwe nyuma y’ibyumweru bibiri byose uhereye ku ipfundikirwa ry’iburanisha ryo kuwa 17/06/2016 kuko yatanzwe kuwa 29/06/2016. Byongeye Urukiko rukaba ngo rwarasobanuye neza impamvu rutayakiriye ko mu by’ukuri itari imyanzuro y’inyongera kuko nta naho yagaragazaga yaba ari inyongera ku yari yatanzwe mbere ku kibazo cy’iburabubasha ry’urukiko cyari cyasuzumwe.
61. Asoza avuga ko na none iyo myanzuro yiswe iy’inyongera yatanzwe nyuma y’uko Urukiko rumaze kwiherera no gufata icyemezo. Mu gihe cy’iburanisha nta n’ubwo abatanze ikirego bigeze bagaragariza urukiko ko basaba ko bakora imyanzuro y’inyongera ku mpamvu iyo ariyo yose ngo babyemererwe n’urukiko. Ibi bisobanuro byose bikaba ngo bigaragaza ko ntacyo urukiko rwakoze kitemewe n’amategeko ku buryo byaba impamvu yo gusaba ko icyemezo rwafashe giteshwa agaciro.
62. Me XXXXXX Xxxxxxxx avuga ko inteko yibwirije mu kubyutsa inzitizi y’iburabubasha, ikibazo babifiteho akaba xxx xxx uko igihe rwibwirije rukazana n’inyandiko ngo bayisome niba bayemera bayisinye, ariko bakaba baranze kuyisinya. Nyuma yo kubibona ngo bakaba barakoze imyanzuro y’inyongera bashingiye ku ngingo ya 35 (2) y’itegeko ry’ubukemurampaka, ibyo bakaba ngo baranikoze kuko
bari batungujwe inzitizi aricyo cyatumye bakora imyanzuro huti huti, kuba inteko yaranze kwakira iyi myanzuro y’inyongera bikaba binyuranye n’ingingo ya 35 (2) y’itegeko ry’ubukemurampaka. Iyo myanzuro ikaba ngo yaratanzwe kuwa 29/06/2016, prezida asubiza itariki 08/07/2016 asubiza amaze kubona imyazuro ya MINAGRI, akaba yaragombaga kubandikira byibuze ababwira ko imyanzuro y’inyogera atayemera, ahubwo akaba yarasubije umunsi umwe nyuma yo kubona imyanzuro ya Leta, byose bigaragaza ko itubahirije ingingo ya 35 (2) y’itegeko ry’ubukemurampaka bityo bakareka ababuranyi bakisobanura.
UKO URUKIKO RUBIBONA
63. Xxxxxxx ya ngingo ya 69 y’itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko’’nta kimenyetso, inyandiko muri rusange, imyanzuro y’urubanza n’inyandiko ikubiyemo ingingo ziburanishwa bishobora kohererezwa urukiko nyuma y’iburanisha. Icyakora, iyo mbere yo kwiherera mu guca urubanza habonetse inyandiko cyangwa se ikindi kintu gishya kizafasha mu kugaragaza ukuri kivumbuwe n’umwe mu baburanyi, ashobora mu gihe urubanza rutaracibwa kugishyikiriza urukiko, maze akakimenyesha umuburanyi we. Urukiko ubwarwo ni rwo rusuzuma xxxx xxx ngombwa gusubukura iburanisha. Nyamara, iyo urukiko rusanze ruzashingira kuri icyo kintu gishya mu guca urwo rubanza, biba ngombwa ko rwemeza gusubukura iburanisha. Urukiko na rwo rubyibwirije, mbere yo gufata icyemezo, rushobora ariko gusubukura iburanisha mu gihe rusanga byafasha kugira ngo ukuri kugaragare…’’
64. Urukiko rusanga ibivugwa na Me XXXXXX Xxxxxxx na Me NIYOMUGABO Xxxxxxxxxx xx urukiko rwanze kwakira imyanzuro y’inyongera barushyikirije nyuma y’iburanisha ku inzitizi bityo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 35 (2) y’itegeko ry’ubukemurampaka, bitahabwa ishingiro kuko, kuba inyandiko y’umwanzuro w’inyongera yaratanzwe nyuma y’isoza ry’iburanisha ry’inzitizi, mu bushishozi bwarwo, urukiko nkemurampaka rukanga kuyakira hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 69 y’itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru rukaba nta makosa rwakoze kuko arirwo rufite ububasha bwo gushishoza rukareba niba inyandiko cyangwa ikimenyetso rwashyikirijwe ruzayishingiraho mu
gufata icyemezo, kuba rero rutarakiriye iyo myanzuro akaba xxx xxx rwabonye ko rutazayishingiraho.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
65. Rwemeye kwakira ubujurire bwa XXXXX XXXXX DEVELOPMENT COMPANY Ltd kuko bwaje mu nzira zikurikije amategeko, ariko rubusuzumye rusanga nta shingiro bufite.
66. Rwemeje ko nta gihindutse ku cyemezo cy’Urukiko Nkemurampaka.
67. Rutegetse ko amagarama yatanzwe mu kujurira aherera ku isanduku ya Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’UMUCAMANZA Théoneste MUTAJIRI MUNYAMBANZA HARI N’UMWANDITSI W’URUKIKO KANANGIRWA
Epiphanie
UMUCAMANZA UMWANDITSI
Xxxxxxxxx XXXXXXXX MUNYAMBANZA KANANGIRWA Epiphanie
Sé Sé