Contract
URUKIKO RUKURU RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RWABURANISHIJE URUBANZA RW`IMBONEZAMUBANO RCA 0198/09/HC/KIG KU RWEGO RW`UBUJURIRE BW`URUBANZA RC 1754/05/TP/KIG RWACIWE N’URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE, RUKIZWA NONE KUWA 04/04/2011 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UWAJURIYE : Compagnie Rwandaise d`Assurance et de Réassurance s.a ( CORAR SA ), BP 3869 Kigali, mu izina ry`uyihagarariye, iburanirwa na Maître Xxxxxxxxx Xxxxxxxx.
UREGWA : Xxxxxxxx Xxxxxxxxxxx mwene Munyengabe Xxxxxxxx na Xxxxxxxxxxxx Xxxxxxxxxx, utuye mu xxxxxx xx Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali, aburanirwa na Maître Xxxxxx Xxxxxx.
IKIREGERWA: Kujuririra urubanza RC 1754/05/TP/KIG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 03/09/2009 ( imodoka yanjye RAA 778 X xxxxx gukora nyuma ya ``accident`` yakoze, ``indemnités de chaumage`` n`igihembo cy`umuzamu, indishyi z`akababaro, amafaranga yo gukurikirana urubanza ).
II. IMITERERE Y`URUBANZA
[1] Nyuma y`impanuka yatejwe n`imodoka BENZ RAA 024 V yari ifite ubwishingizwi bwa CORAR SA ku itariki ya 12/03/2005 ikagonga imodoka ya Kayijuka Bonaventure yo mu bwoko bwa Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D yari ifite ubwishingizi muri SORAS SA ikononekara cyane, CORAR SA yumvikanye na Kayijuka Bonaventure ko imukoreshereza iyo modoka yifashishije Garage EKA Kayijuka Bonaventure yari yihitiyemo, ariko nyuma y`itangizwa ry`imirimo havuka amakimbirane ashingiye ku miterere ya cabine CORAR SA yari yaguze ishaka kuyisimbuza iyari yononokaye, impande zombi ntizabasha kwikemurira ayo makimbirane yahagaritse imirimo y`isanwa ry`iyo modoka, Kayijuka Bonaventure yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
[2] Mu icibwa ry`urubanza RC 1754/05/TP/KIG, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Kayijuka Bonaventure agurirwa indi camion nshya yo mu bwoko bw`ISUZU ifite agaciro ka 50.000.000 Frw kubera ko iye yatinze gusanwa ikononekara cyane, runategeka CORAR SA kwishyura Kayijuka Bonaventure indishyi zinyuranye zingana na 130.600.000 Frw ( 129.600.000 Frw y`ikiguzi cy`igihe imodoka imaze ihagaze idakora, na 1.000.000 Frw yo mu rwego rw`ikurikiranarubanza n`igihembo cy`Avoka ), indishyi zingana na 100.000 Frw za buri
munsi abariwe ku minsi 24 y`akazi mu kwezi mu gihe cyose CORAR XX xxxxx itarishyura Kayijuka Bonaventure ibyo yategetswe kumuha, kwishyura 100 Frw ya buri munsi wa nyuma y`igihe urubanza rubaye itegeko mu gihe cyose CORAR XX xxxxx itarishyura Kayijuka Bonaventure, CORAR SA inategekwa gutanga 19.400 y`amagarama y`urubanza.
[3] CORAR SA ntiyishimiye imikirize y`uru rubanza irujuririra mu Rukiko Rukuru, ikirego cyayo cyandikwa mu gitabo cy`ibirego kuri RCA 0198/09/HC/KIG. Ibibazo bigaragara muri uru rubanza urukiko rugomba gufataho umwanzuro ni bibiri, ikibazo cya mbere kikaba ari icyo kumenya niba urubanza RC 1754/05/TP/KIG rwaraciwe ku kitararegewe ntirunasobanure impavu z`icyemezo cyafashwe ngo hanagaragazwe ibimenyetso bishingiweho ( statuer ultra petita et absence de motivation et preuves ), naho ikibazo cya kabiri kikaba ari icyo kumenya niba hari ibimenyetso byatanzwe mu rubanza urukiko ntirubisuzume ngo rugire icyo rubivugaho nyamara byari kugaragaza ukuri kwashingirwaho mw`ifatwa ry`umwanzuro uboneye ku kirego rwari rwashyikirijwe.
III. IMIBURANIRE Y’IMPANDE ZOMBI KURI IBI BIBAZO N’ UBURYO URUKIKO RUYIBONA
[4] Nk`uko bigaragara mu mwanzuro utanga ikirego mu Rukiko Rukuru bikaba byaranagarutsweho mu miburanire ya CORAR SA, inenge ya mbere y`urubanza RC 1754/05/TP/KIG Maître Mafaranga Anastase uburanira CORAR SA asobanura, ishingiye kukuba urukiko rwaciye urwo rubanza rutagaragaje impamvu n`ibimenyetso byatumye xxxxxx xx Kayijuka Bonaventure agurirwa imodoka nshya ku mafaranga miliyoni mirongo itanu ( 50.000.000 Frw ), mu gihe mu miburanire ye yo ku rwego rwa mbere, Kayijuka Bonaventure we yasabaga guhabwa amafaranga miliyoni icumi ( 10.000.000 Frw ) yo gukoresha imodoka ye, n`amafaranga miliyoni eshanu ( 5.000.000 Frw ) yo gukora moteri y`iyo modoka, naho inenge ya kabiri y`urubanza rujuririrwa igashingirwa ku ndishyi zingana na 130.600.000 Frw zagenewe Kayijuka Bonaventure, uburanira CORAR SA avuga ko zitagaragarijwe ishingiro n`ibimenyetso, Maître Mafaranga Anastase akanavuga ko urukiko runazigena rwirengagije ibimenyetso rwari rwashyikirijwe na CORAR SA bihamya ko indishyi Kayijuka Bonaventure yasabiraga ku rwego rwa mbere zirebana n`ingaruka zo gutinda gukorerwa imodoka ntaho zishingiye.
A. KU KIBAZO CYO KUMENYA NIBA ICYAREGEWE ARI UGUKORESHA IMODOKA CYANGWA KUGURA INSHYA
[5] Urukiko Rukuru rubona iki kibazo cyasuzumirwa mu buryo urukiko ruburanisha urubanza ku rwego rwa mbere ruregerwamo, hishingikirijwe ibiteganywa mu ngingo ya 12, 13, 14, n`iya 15 y`Itegeko n°18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko n° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006. Yaba mu myanzuro yashyikirijwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe cyo gutanga ikirego ( wakozwe na Maître Xxxxxxxx Xxxx Xxxxx Xxxxxxx ku itariki ya 28/11/2005 ) ari no mu bisobanuro by`ikirego byatangiwe imbere y`urwo rukiko, icyo Kayijuka Bonaventure yasabaga nk`uko cyagaragajwe na Maître Xxxxxxxx Xxxx Xxxxx Xxxxxxx wamutangiye ikirego akanamuburanira, ni ugukorerwa imodoka ye igasubira mu muhanda, hashingiwe rero ku biteganywa muri izi ngingo zimaze kuvugwa zisobanura ko ikiregerwa kigaragarira mu bigaragazwa n`urega mu myanzuro ye ashyikirije urukiko aregeye, ndetse n`ibyanditswe mu gitabo cy`ibirego yasinyiye imbere y`umwanditsi w`urukiko umwakiriye ikirego, Urukiko Rukuru rusanga icyagombaga gusuzumwa ari uburyo buboneye Kayijuka Bonaventure yakoresherezwa imodoka hanakemurwa impaka zari zavutse mu ikoreshwa ry`iyo modoka.
[6] Ku bijyanye n`igurwa ry`imodoka nshya, Xxxxxx Xxxxxx Xxxxxx waburaniraga Kayijuka Bonaventure yarikomojeho gusa mu iburanisha ryo kuwa 08/07/2009 nk`uko bigaragara muri nimero ya 27 iri ku rupapuro rwa 4 rw`urubanza RC 1754/05/TP/KIG, xxxxx xxxxxxxxxxxxx uburyo arisimbuza ikirego Kayijuka Bonaventure yatanze, ngo agaragaze igiciro yifuza n`ishingiro ryacyo rigendeye ku mpamvu n`ibimenyetso bigibweho impaka mu rwego rw`ivuguruzanya ry`ababuranyi, Urukiko Rukuru rugasanga rero urukiko rwaburanishije urubanza ku rwego rwa mbere rutarashoboraga kuva muri uyu murongo w`icyaregewe aricyo cyo gusana imodoka igasubira mu muhanda, ngo rutange ikiguzi cy`imodoka nshya kingana na
50.000.000 Frw nacyo kitagaragarijwe gihamya y`uburyo kigenwe, ruvuga ko iyo modoka itagishoboye gusanwa rushingiye gusa ku gihe kirekire imaze idakora rwemeza ko cyatumye yangirikamo n`ibindi xxxxx xxxxx nabyo bidasobanurwa, nk`uko bivugwa muri nimero ya 38 iri ku rupapuro rwa 5 n`urwa 6 z`urubanza RC 1754/05/TP/KIG, iri genwa ry`imodoka nshya n`ikiguzi cyayo byakozwe binyuranye n`ibiteganywa mu ngingo ya 6, mu gika cya mbere cy`ingingo ya 9, iya 59 z`Itegeko nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi, nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko nº 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, ndetse no ku ngingo ya 2, 3 n`iya
9 z`Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n`itangwa ryabyo, ahagaragazwa inshingano z`ababuranyi zo kuburana ku cyaregewe hatangwa ibimenyetso bijyanye na kamere y`ikiburanwa xxxxx xxx byo binashingirwaho n`urukiko rusesengura urubanza rukanabigenderaho rugena igikwiye.
[7] Nk`uko Kayijuka Bonaventure abyemeranyaho na CORAR SA mu miburanire yabo, nyuma y`impanuka yononnye imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D, CORAR SA yatanze icyifuzo cyayo cy`uko iyo modoka ishaje yakurwa mu muhanda ikishyura Kayijuka Bonaventure
3.325.000 Frw y`agaciro iyo modoka yari ifite akanayitwara, cyangwa se akareka iyo modoka ishaje igatwarwa na CORAR SA akishyurwa 5.825.000 Frw, ariko Kayijuka Bonaventure we agaragaza ko amafaranga agenwa ari make ahubwo asaba ko yakorerwa imodoka igasubira mu muhanda, CORAR SA irabimwemerera, banemeranya ko uzakora iyo mirimo yo gusana iyo modoka kugeza isubiye mu muhanda ari GARAGE EKA.
[8] Urukiko Rukuru rusanga ubu bwumvikane bwa Kayijuka Bonaventure na CORAR SA bugomba kubahirizwa nk`itegeko hagati y`aba bombi, hashingiwe ku ngingo ya 33 y`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeranye n`amasezerano cyangwa inshingano zumvikanyweho ( Des contrats ou des obligations conventionnelles : CC LIII ), mu gihe atubahirijwe biturutse ku mwete muke cyangwa uburangare bwa CORAR SA yari ifite inshingano yo gukora iyo modoka ( obligation de faire ), bigahesha Kayijuka Bonaventure uburenganzira bwo guhatira CORAR SA kubahiriza ibyo yemeye, no gusaba indishyi zishingiye kuri uko kutubahiriza amasezerano cyangwa kugutinda kuyubahiriza, nk`uko bikubiye mu ngingo ya 40, 42, 44-45 na 47 z`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryavuzwe haruguru.
[9] Ku birebana n`icyatumye imirimo yo gusana imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ihagarara, Urukiko Rukuru rusanga ari amakimbirane yavutse hagati ya Kayijuka Bonaventure na CORAR SA ashingiye ku bwoko bwa cabine CORAR SA yari yaguze ikayishyikiriza GARAGE EKA ngo iyishyire kuri iyo modoka, xxxxx Xxxxxxxx Bonaventure akagaragariza abakozi ba GARAGE EKA amakenga y`uko iyo cabine idahuye n`iyari iri ku modoka ye agafata umurongo wo kwandikira CORAR XX xxx ikemure icyo kibazo mbere y`uko imirimo ikomeza nk`uko yanabigaragaje mu mabaruwa yandikiye CORAR SA ku itariki ya 20/07/2005 n`iya 09/09/2005 agaragaza impungenge afite ku nenge z`ibyuma byatumijwe na CORAR SA, aha Urukiko Rukuru rukaba rusanga nta kimenyetso gifatika CORAR SA igaragaza gihamya ko Kayijuka Bonaventure yabujije abakozi ba GARAGE EKA gukomeza imirimo yo gukora imodoka n`uburyo yabikozemo ku buryo ari we wakagombye kubagarura mu xxxx xx`xxx XXXXX SA ibyishingikiriza mu bujurire bwayo ikaba yaranabishyize mu ibaruwa yandikiye Kayijuka Bonaventure ku itariki ya 12/09/2005, ahubwo hashingiwe ku isesengura rikorewe ibyo uwitwa Xxxxxxxxxxx Xxxxx wakurikiraniraga GARAGE EKA imirimo y`ikorwa ry`iyo modoka yatangarije Urukiko Rukuru mu gihe cy`iperereza rwakoze kuwa 18/02/2011 ahahoze hakorera GARAGE EKA ubu hasigaye hakorera GARAGE AUTO-IMPERIAL, ku birebana n`uburenganzira ukorerwa imodoka aba afite bwo gusura imirimo no kugaragariza abayikora ibyo atishimiye abona bidahwitse, urukiko rusanga nyuma y`uko Kayijuka Bonaventure asobanuriye abakozi ba GARAGE EKA ko atemera cabine yaguriwe akanababwira ko agiye kuvugana na CORAR SA iby`iyo cabine atemera nk`uko binagaragarira mu mabaruwa yavuzwe haruguru Kayijuka Bonaventure yandikiranye na CORAR XX xxxx iki kibazo, abakozi ba GARAGE EKA bahisemo kuba bacumbitse imirimo y`ikorwa ry`iyo modoka birinda akazi bakora kakazaba impfabusa kandi babimenyesha CORAR SA bategereza umwanzuro Kayijuka Bonaventure na CORAR SA bafatira icyo kibazo, kugeza ubwo GARAGE EKA ibonye ifatwa ry`umwanzuro kuri ayo makimbirane rirambiranye ihitamo kwishyuza ibikorwa yari imaze gukora, kuri iyi ngingo y`uko Kayijuka Bonaventure yaba yarabujije GARAGE EKA gukomeza gukora imodoka ye xxxxx xxx nawe ugomba kongera gusubiza abo bakozi mu mirimo bakoraga kuri iyo modoka, CORAR SA ikaba itsindwa no kubura ibimenyetso itsindagiza imiburanire yayo, hashingiwe ku biteganywa mu gika cya mbere cy`ingingo ya 9 y`Itegeo nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi,
iz`umurimo n`iz`ubutegetsi, nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko nº 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, ndetse no ku ngingo za 2, 3 n`iya 9 z`Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n`itangwa ryabyo.
[10] Ku kibazo cyo kumenya niba cabine yaguzwe na CORAR SA ari ubwoko bumwe n`iyariri ku modoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ku buryo yakorana n`iyo modoka ( cabine conforme ou non conforme á la nature du véhicule Camion ISUZU plaque RAA 778 D ), CORAR SA inenga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashingiye kubyemejwe na ba
``experts`` RWANDAMOTOR ( muri raporo yayo yo kuwa 20/10/2008 ), Xxxxxxxxxxx Xxxxxx ( muri raporo ye yo kuwa 30/10/2008 ) na Xxxxxxx Xxxxxx rukemeza ko iyo cabine idahura n`iyari iri ku modoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D rwirengagije ko batavuze rumwe na ``expert`` wa CORAR SA witwa Bapfakurera wemeje muri raporo ye yo kuwa 11/11/2008 ko iyo cabine ihura n`iyarisanzwe ku modoka, raporo z`abo ba ``experts`` zahawe agaciro zikaba zitaranagaragaje ko basanze iyo cabine yarahiye.
[11] Urukiko rukuru rurasanga kutagaragaza muri raporo zabo ko basanze cabine ivugwa mu rubanza yarahiye ubwabyo bidatesha agaciro izo raporo zakozwe n`Iyakaremye Athanase wa RWANDAMOTOR, Xxxxxxxxxxx Xxxxxx na Xxxxxxx Xxxxxx kuko igenzurwa ry`ishya ry`iyi cabine xxxxxx mu nshingano zari zahawe aba ba ``experts`` nk`uko zigaragara mu cyemezo nº 0202/NR/2008 cyafashwe kuwa 29/06/2008 kigena abahanga n`inshingano zabo, ibisobanuro byashingiweho n`Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwemeza ko cabine CORAR SA yaguze idahura n`iyari iri ku modoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ikaba itanashobora gukorana n`iyo modoka, nk`uko bigaragara muri nimero ya 36 iri ku rupapuro rwa
5 rw`urubanza RC 1754/05/TP/KIG Urukiko Rukuru rusanga byumvikana, hashingiwe ku ngingo ya 94 n`iya 98 z`Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n`itangwa ryabyo, zigaragaza ko iyo abahanga bagenwe batavuze rumwe hakurikizwa igitekerezo cya benshi kandi urukiko ruhawe raporo rukaba arirwo rugena igikwiye nyuma y`isuzumwa rya raporo rwashyikirijwe.
[12] Mu gihe Urukiko Rukuru rwageraga xxx iyi modoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D iparitse ari naho GARAGE EKA yahisemo kuyikorera ngo nimara kwaka ibone kuyihakura ijye gukomereza imirimo ku igaraje nk`uko rwabibwiwe xx Xxxxxxxxxxx Xxxxx wakurikiraniraga GARAGE EKA imirimo y`ikorwa ry`iyi modoka ubwo yabazwaga impamvu iyi modoka itajyanwe xxx GARAGE EKA ikorera nk`uko isanzwe ibigenza kuzindi modoka ikora, rwasanze iyi nkongi yarahereye muri cabine abakozi ba GARAGE EKA bari bashyize kuri iyo modoka xxxxx xxxxxxxxx ikindi gice k`imodoka yonona kuko yahise izimywa, kandi abajimije iyo modoka bari hafi y`xxx xxxx iparitse bahakorera umuganda nk`uko bagaragara muri nimero ya 21 iri ku rupapuro rwa 4 rw`urubanza rujuririrwa, bahamirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabakozeho iperereza ko batabaye basanze nta muntu uri kuri iyo modoka, kuba CORAR SA ivuga ko iyo modoka yatwitswe na Kayijuka Bonaventure bikaba bitahabwa agaciro kuko itabigaragariza gihamya kivuguruza ibyavuye muri iri perereza CORAR SA itigeze inenga, kuva nta muntu wagaragaye kuri iyo modoka mu gihe yafatwaga n`inkongi cyangwa ngo abo
bayijimije babe bagaragaza ko hari umuntu babonye asohoka muri icyo gipangu kitari gikinze mu gihe iyo modoka yashyaga, akaba ntahandi iyo nkongi yari guturuka uretse muri
``installation`` y`intsinga abakozi ba GARAGE EKA bari bakoze kuri iyo modoka bayishyiraho ya cabine aba ``experts`` basuzumye bakemeza ko idahuye n`iyari kuri iyo modoka Urukiko rusanga yari yashyizwe mu maboko ya CORAR SA kuva ikemerera GARAGE EKA kuyikora ( Accord définitif de réparation additif DS 120265/05 du 12/03/2005 yasinywe kuwa 17/06/2005 ), ari nabyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwise ``défaut technique``, kuri iyi ngingo y`ubujurire y`uko Kayijuka Xxxxxxxxxxx xxx we witwikiye imodoka, CORAR SA ikaba itsindwa no kubura ibimenyetso itsindagiza imiburanire yayo, hashingiwe ku biteganywa mu gika cya mbere cy`ingingo ya 9 y`Itegeo nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi, nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko nº 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, ndetse no ku ngingo za 2, 3 n`iya 9 z`Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n`itangwa ryabyo.
[13] Ku birebana n`uwari ufite inshingano yo gukurikirana umunsi ku munsi imirimo yakorwaga na GARAGE EKA, Urukiko Rukuru rusanga xxx XXXXX SA kuko ariyo yari yatanze akazi ko gukora imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D, inagaragariza GARAGE EKA ko akazi nikarangiza izayishyikiriza iyo modoka kugira ngo hagenzurwe uko yakozwe, ikaba xxx xxxx yagombaga gufata ingamba zituma ikemura byihutirwa amakimbirane yari yagiranye na Kayijuka Bonaventure, hifashishijwe aba ``experts``, ikamugaragariza ko iyo cabine ihuye n`iyari iri kumodoka ye xxxxx xx nta kibazo iteye cyangwa se igasimbuzwa indi mu maguru mashya mu gihe bigaragaye ko iyo cabine koko idahuye n`iyariri ku modoka yakorwaga. Kuba CORAR SA ntacyo yakoze mu rwego rwo gukemura ikibazo GARAGE EKA na Kayijuka Bonaventure bayigejejeho cyari cyakuruye amakimbirane bikageza xxx GARAGE EKA irambirwa ikandikira CORAR SA isaba kwishyurwa imirimo yari imaze gukorwa xxxxx xxx urukiko rushyiriyeho ba ``experts`` mu rwego rwo kugenzura ishingiro ry`ayo makimbirane bikagaragara koko ko iyo cabine idahuye n`iyari isanzwe ku modoka ikaba itanabangikana n`iyo modoka, bigaragaza ko imyitwarire ya CORAR XX xxxxx yabaye intandaro y`intera ikibazo kigezeho ubu, kandi nk`uko byagaragajwe haruguru, inshingano yayo yari iyo gukora imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D mu gihe gikwiye igasubira mu muhanda, CORAR SA ikaba rero igomba kurangiza inshingano zayo zo gukora iyo modoka igasubira mu muhanda hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 42 y`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeranye n`amasezerano cyangwa inshingano zumvikanyweho ( Des contrats ou des obligations conventionnelles : CC LIII ), kandi ikanaryozwa indishyi zishingiye kuri uko kutubahiriza amasezerano cyangwa kugutinda kuyubahiriza, nk`uko bikubiye mu ngingo ya 40, 44, 45 na 47 z`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 rimaze kuvugwa.
B. KU KIBAZO CYO KUMENYA NIBA INDISHYI ZAGENWE N`URUKIKO KU RWEGO RWA MBERE ZITARAGARAGARIJWE ISHINGIRO N`IBIMENYETSO HAKANIRENGAGIZWA IBIMENYETSO CORAR
S.A YATANZE BIGARAGAZA KO ZIDAKWIYE.
[14] Kubijyanye n`igihembo cy`avoka waburaniye Kayijuka Bonaventure, CORAR SA isobanura ko ku rwego rwa mbere uburanira Kayijuka Bonaventure yari yasabye 500.000 Frw ariko urukiko rumugenera 1.000.000 Frw rutagaragaje impamvu, naho Maître Xxxxxx Xxxxxx we akavuga ko aya mafaranga akwiye kuko Kayijuka Bonaventure yaburaniwe n`abavoka babiri ku rwego rwa mbere, akanasaba ko Urukiko Rukuru rwanagenera Kayijuka Bonaventure igihembo cy`uwamuburaniye kingana na 10% y`indishyi zigenwe.
[15] N`ubwo koko guhagararirwa mu rubanza ari uburenganzira bw`umuburanyi buteganywa mu ngingo za 42, 72 z`Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko n° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, na 50 y`Itegeko n° 03/97 ryo kuwa 19/03/1997 rishyiraho Urugaga rw`Abavoka mu Rwanda, kandi bikaba bigaragara ko CORAR SA yakuruye Kayijuka Bonaventure mu rubanza rutari ngombwa bikamutera kugira ibyo arutagaguzamo arukurikirana bigomba kurihwa na CORAR SA hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 258 y`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeranye n`amasezerano cyangwa inshingano zumvikanyweho ( Des contrats ou des obligations conventionnelles : CC LIII ), Urukiko Rukuru rusanga mu gihe ibyatakajwe mu rwego rw`ikurikiranarubanza bitagaragarijwe ibimenyetso ntavuguruzwa, urukiko rugasabwa gusa kubigena mu bushishozi bwarwo, bikorwa hazirikanwa ko ibigenwa bitagomba kurenga ibyasabwe n`umuburanyi. Amafaranga yari yasabiwe Kayijuka Bonaventure mu rwego rw`ikurikiranarubanza n`igihembo cy`avoka ni
500.000 Frw, nyamara Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugena 1.000.000 Frw mu bushishozi bwarwo nk`uko bigaragara muri nimero ya 40 iri ku rupapuro rwa 6 rw`urubanza RC 1754/05/TP/KIG rujuririrwa, amafaranga agenewe Kayijuka Bonaventure yo mu rwego rw`ikurikiranarubanza n`igihembo cy`abavoka bamuburaniye ku rwego rwa mbere no ku rwego rw`ubujurire akaba ashyizwe kuri 750.000 Frw, igenwa ryayo rikaba rishingiwe ku mafaranga Urukiko Rukuru rusanzwe rutanga mu rwego rw`ikurikiranarubanza rikozwe n`abavoka.
[16] CORAR SA inenga ko Kayijuka Bonaventure yagenewe indishyi zingana na 129.600.000 Frw zihwanye n`ibyo yavukijwe ku gihe cy`amezi 54 imodoka ye Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D imaze idakora, izi ndishyi zabariwe kuri 100.000 Frw ku munsi mu gihe cy`iminsi 24 y`akazi mu kwezi, CORAR SA ikavuga ko zitagaragarijwe ibimenyetso, naho Maître Xxxxxx Xxxxxx xxxxxxx ko Kayijuka Bonaventure aburanira yagaragaje ko imodoka ye ikora akazi k`ubwikorezi ikanatanga imisoro, avuga ko herekanwe amasezerano y`ubukode bw`iyi modoka yo kuwa 29/07/2004, 15/12/2004 , 12/02/2005 agaragaza ko yakodeshejwe 50.000 Frw, 1890 USD na 250.000 Frw ; hagaragazwa inyandiko iyo modoka yishyuriyeho imisoro ku matariki ya 03/03/2004, 10/03/2004, 11/03/2004, 24/06/2004, 18/10/2004, 18/01/2005, 03/03/2005 ; ndetse n`inyandiko zafatiweho ubwishingizi bw`iyi modoka ku matariki ya 12/11/2004-11/08/2005.
[17] Urukiko Rukuru rurasanga ibimenyetso byagaragajwe haruguru byemeza ko mbere y`ikorwa ry`impanuka yo kuwa 12/03/2005, imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D yakoraga akazi k`ubwikorezi bw`ibicuruzwa ( transport de marchandises ) imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi ikabitangira umusoro wabugenewe, CORAR SA ikaba itagaragaza ibimenyetso bivuguruza ibi bihamya ko impanuka yabaye iyi modoka itagikoreshwa ibyo yari isanzwe ikora. Xxxxxxx Xxxxxx rurasanga ariko mu kugena impuzandengo y`amafaranga iyo modoka yinjizaga ku munsi xxx xxxx yahereweho hemezwa indishyi zihwanye n`amafaranga Kayijuka Bonaventure yavukijwe no kudakorerwa imodoka ye ku gihe ngo isubizwe mu kazi ( dommages-intérêts á raison de l`immobilisation du véhicule due au retard de la réparation ), haragendewe kuri 100.000 Frw Kayijuka Bonaventure yavugaga ko imodoka ye yinjiza ku munsi xxxxx xxxxxxxxxxxxxx ko aya mafaranga yakurwagamo ibyakoreshwaga buri munsi kuri iyo modoka kugira ngo ishobore kujya mu muhanda, no kuba itarakoreshwaga ibiraka bihoraho ( dépenses quotidiennes pour le fonctionnement normal du véhicule: amavuta, guhemba umushoferi...), nyamara ibyo bishoboza imodoka gukora bidatangwa mu gihe iyo modoka yahagaritse imirimo ku mpamvu y`impanuka yayononnye. Mu gusesengura ibimenyetso byatanzwe bihuzwa n`imiburanire ya Kayijuka Bonaventure, mu bushishozi bwarwo, Urukiko Rukuru rugasanga amafaranga Kayijuka Bonaventure yinjizaga mu mufuka we buri munsi xxx xxxx yavukijwe no kudakorerwa imodoka ye ku gihe ari 30.000 Frw.
[18] Hashingiwe rero kuri aya mafaranga agenwe, no ku kuba agomba gutangira kubarwa haherewe igiye CORAR SA yaherewe ``mise en demeure`` y`uko izaryozwa izi ndishyi nitarangiza ibyo yiyemeje gukora ( ibaruwa ya Kayijuka Bonaventure yo kuwa 09/09/2005 ) nk`uko biteganywa mu ngingo ya 44 y`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeranye n`amasezerano cyangwa inshingano zumvikanyweho ( Des contrats ou des obligations conventionnelles : CC LIII ), Urukiko Rukuru rusanga amafaranga Kayijuka Bonaventure yavukijwe no kudakorera imodoka ye ku gihe CORAR SA igomba kumwishyura kugera ku munsi w`icibwa ry`uru rubanza ari ( 30.000 Frw / jour x 24 jours / mois ) x 67 mois, ni ukuvuga
48.240.000 Frw.
[19] Yuririye ku bujurire bwa CORAR SA nk`uko bikubiye mu mwanzuro we Maître Xxxxxx Xxxxxx xxxxxxxxxxxx Xxxxxxx Xxxxxx akanagaruka ku biwukubiyemo mu miburanire ye ashingiye ku biteganywa mu ngingo ya 167 y`Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko n° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, Kayijuka Bonaventure yasabye guhabwa indishyi z`akababaro ( dommages moraux ) zingana na 20.000.000 Frw, ariko ntiyasobanura ishingiro ry`izo ndishyi ngo agaragaze akababaro asigaranye katavanweho no kuba agenewe ibyo imodoka ye yamwinjirizaga buri munsi mu gihe cyose CORAR XX xxxxx itararangiza kuyikora, kubirebana n`izi ndishyi, Kayijuka Bonaventure akaba atsindwa no kutabasha kuzisobanurira urukiko ngo agaragaze ishingiro ry`akababaro avuga. Amafaranga yandi Kayijuka Bonaventure atabashije gusanisha n`impanuka y`imodoka ye Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ngo ayatangire ibisobanuro byumvikana n`ibimenyetso bitsindagira ibyo
bisobanuro, ni 100.000 Frw avuga ko yahaye umuhesha w`inkiko,100.000 Frw avuga ko yahaye GARAGE EKA KICUKIRO, na 21.000.000 Frw avugwa ko azatangwa mu irangizwa ry`urubanza, Kayijuka Bonaventure akaba atsindirwa izi ndishyi hashingiwe ku biteganywa mu gika cya mbere cy`ingingo ya 9 y`Itegeo nº 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y`imanza z`imbonezamubano, iz`ubucuruzi, iz`umurimo n`iz`ubutegetsi, nk`uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n`Itegeko nº 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006, ndetse no ku ngingo za 2, 3 n`iya 9 z`Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n`itangwa ryabyo.
[20] Yuririye ku bujurire bwa CORAR SA nk`uko bikubiye mu mwanzuro we Maître Xxxxxx Xxxxxx xxxxxxxxxxxx Xxxxxxx Xxxxxx akanagaruka ku biwukubiyemo mu miburanire ye, Kayijuka Bonaventure yasabye gusubizwa 100.000 Frw yakoreshejwe mu gukura imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D xxx xxxx yakoreye impanuka igezwa xxx iparitse ubu ( frais de dépannage ), amafaranga ibihumbi bitatu ( 3.000 Frw ) yatanzwe hafotozwa dosiye ( photocopie du dossier ), 180.000 Frw yatanzwe kuri ``expertises`` zakozwe bitegetswe n`urukiko ku rwego rwa mbere, na 12.000 Frw yaguzwe inyandiko mvugo zakozwe zirebana n`impanuka ( achat de PV d`accident ), xxx xxxxxxxxx yose uko ari 295.000 Frw akaba agaragarizwa ibimenyetso bihamya ko yatanzwe mu rwego rw`impanuka y`imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D, CORAR SA yishingiye uburyozwe bw`iyo mpanuka ikaba igomba kuyamusubiza kuko bigaragara ko yari yayaregeye no ku rwego rwa mbere ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiruyasesengure ngo ruyagene ruvuga gusa ko indishyi rwamugeneye zihagije, ibi bisobanuro byatanzwe bikaba bibusanye n`ibiteganywa mu ngingo ya 258 y`Iteka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeranye n`amasezerano cyangwa inshingano zumvikanyweho ( Des contrats ou des obligations conventionnelles : CC LIII ).
IV. ICYEMEZO CY`URUKIKO
[21] Rwemeje ko imikirize y`urubanza RC 1754/05/TP/KIG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 03/09/2009 ihindutse, CORAR SA ikaba igomba gukoresha imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ya Kayijuka Bonaventure igasubira mu muhanda xxx kumugurira indi nshya nk`uko byari byemejwe mu rubanza rujuririrwa.
[22] Rwemeje ko CORAR SA igomba kuriha Kayijuka Bonaventure 48.240.000 Frw yavukijwe no kudakorerwa imodoka ye ku gihe kugera kuri uno munsi w`icibwa ry`uru rubanza ( dommages-intérêts á raison de l`immobilisation du véhicule due au retard de la réparation ), ikamuha kandi 750.000 Frw yakoreshejwe mu rwego rw`ikurikiranarubanza n`igihembo cy`Avoka ku rwego rwa mbere no mu bujurire, na 295.000 Frw yakoreshejwe mu bikorwa binyuranye bigirana isano n`impanuka yononnye imodoka ya Kayijuka Bonaventure.
[23] Rutegetse CORAR SA gukoresha imodoka Camion ISUZU ifite plaque RAA 778 D ya Kayijuka Bonaventure igasubira mu muhanda mu gihe kitarengeje ukwezi kumwe kubazwe haherewe ku munsi ukurikira uw`isomwa ry`uru rubanza kandi hagakoreshwa ibyuma byo mu
bwoko bw`iyo modoka, iki gihe gitanzwe kitakubahirizwa CORAR SA ikajya itanga indishyi zirebana no gutinda gukora iyi modoka ( dommages-intérêts á raison de l`immobilisation du véhicule due au retard de la réparation ) zingana n`amafaranga ibihumbi maganarindwi na makumyabiri ( 720.000 Frw ) ya buri kwezi k`ubukererwe.
[24] Rutegetse xxxxx XXXXX XX xxxx Kayijuka Bonaventure amafaranga miliyoni mirongo ine n`icyenda n`ibihumbi maganabiri mirongo inani na bitanu ( 49.285.000 Frw ) y`indishyi zinyuranye zagenwe, ikanatanga 1.971.400 Frw y`umusogongero wa Leta ubariwe kuri 4% y`izo ndishyi, CORAR SA iramutse idatanze aya mafaranga yose ku neza mu gihe giteganywa n`amategeko yayishyuzwa ku ngufu za Leta, agakurwa mu mutungo wayo.
[25] Rutegetse CORAR SA gutanga amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bibili maganatatu na mirongo itanu ( 52.350 Frw ) y`amagarama y`uru rubanza, aya mafaranga atatangwa ku neza agakurwa mu mutungo wa CORAR SA ku ngufu za Leta haherewe ku mafaranga 6.000 yatanzweho ingwate y`amagarama haregerwa Urukiko Rukuru.
Ni uko urubanza rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none kuwa 04/04/2011, n’Urukiko Rukuru ruri i Kigali ku cyicaro cyarwo, rugizwe n’Umucamanza Bakuzakundi Athanase, hari n’Umwanditsi w’Urukiko.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
Sé Sé
Bakuzakundi Ath. Xxxxxxxxxxx Xxxxxx
Copie Certifiée Conforme à l`original Fait à Kigali le…./…../……..
Greffier…………………………….