Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RURI I HUYE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA MU RWEGO RWA MBERE, MU RUHAME NONE KUWA 29/9/2015, RUKIJIJE URUBANZA RP 0117/15/TGI/Hye MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE buhagarariwe n’umushinjacyaha XXXXXXXXXXXX Xxxxxx.
NA
Xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx xxxxx SEMAFARA Xxxxxxxx xx NYIRASINAMENYE wavutse mu 1962 mu mudugudu wa BWUMBA Akagari ka MARANGARA Umurenge wa RUGERA Akarere ka NYABIHU Intara y’Uburengerazuba. Atuye mu mudugudu w’Umunara Akagari ka RUBIRIRZI umurenge wa KANOMBE Akarere ka KICUKIRO Umujyi wa KIGALI. Umunyarwanda, arubatse, yashakanye na NYANGENZI Xxxx, xxxxx xxxxx k’ubuganga (Medecin Directeur wa Hopital ya KIBIRIZI). Yunganirwa na Me XXXXXXXXX Xxxxxx.
XXXXXXXX Xxxxxxxx mwene XXXXXXXXX Xxxxxxxxx na XXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxx mu 1989 avukukira mu mudugudu w’AGATARE akagari ka UMUNINI umurenge wa KANSI Akarere ka GISAGARA Intara y’Amajyepfo. Atuye mu mudugudu wa BURASHI Akagari ka KIRIRIZI Umurenge wa KIBIRIZI Akarere ka GISAGARA Intara y’Amajyepfo. Umunyarwanda, electrician. Xxxxxxxxxx na Me MULISA Xxxx.
Icyaha baregwa : Kuba Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx wari umuyobozi w’ibitaro bya KIBIRIZI afatanyije na BARAHIRA Innocent wari warashinzwe maintenance muri ibyo bitaro anashinzwe gukora ibikoresho bifite ikibazo, bafatanyije bararigishije “echographe” ebyiri z’ibyo bitaro . Iki gikorwa kikaba kigize icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeho xxxxx.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Busobanura ko bagikoze ubwo BARAHIRA yafataga Echographe ebyiri z’ibitaro bya KIBIRIZI akazisohora muri stock abisabwe na Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx wari muganga mukuru w’ibi bitaro, akazimushyirira kuri Hotel Barthos yari acumbitsemo, akaza kuzigurisha Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille ufite ibitaro byigenga “Clinique du Mont NYAMAGUMBA”, nyuma yuko bimenyekanye akazana imwe n’ubundi akoresheje BARAHIRA Innocent akaza kuyifatanwa bashaka kuyinjiza mu bitaro ku
buryo butazwi. Ubushinjacyaha buvuga ko bubashinja bushingiye ku mvugo zabo, n’imvugo z’abatangabuhamya harimo n’iya Xxxxxxx Xxxxxxx wemeye ko yagurishijwe izi echographe.
2. Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent ntibemera icyaha. Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxxx avuga ko izo echographe atashatse kuzigurisha nkuko abishinjwa ahubwo ko yari yazijyanye kwa Docteur DUSENGAMUNGU Xxxxxxx xxxxxxxxxxx expertise de manipulation kuko abazisuzumye bari baremeje ko zapfuye, ibyo akaba abifitiye ibimenyetso bigizwe na raporo ebyiri zakozwe n’abatekenisiye b’ibitaro bya KIBIRIZI, ikindi akaba yarabikoze nk’umuyobozi nkuko yari asanzwe agira initiative no ku bindi bikoresho by’ibitaro abatekenisiye ba MINISANTE bavugaga ko byapfuye kandi ari bizima bashaka kubiteza cyamunara ngo bazabigure, yakwizanira umutekenisiye wo kubikora bikaba bizima bigakoreshwa. Yemera ko uburyo ibyo bikoresho byasohotse mu bitaro atari bwo, ariko akaba atemera icyaha kuko ibikigize bituzuye kuko ari nta mugambi wo gukora icyaha yakoranye ibyo aregwa.
3. BARAHIRA we yiregura avuga ko ibikorwa byose yakoze yabitegetswe na Docteur XXXXXXXXXXX, xxxxx xxx nta bufatanyacyaha yagiranye nawe kuko bibaye bityo atari gukora raporo agaragaraza xxx echographe xxxx, xxxxxxxxxx xxxx xxxxxxxx mu itwarwa ry’izo echographe xxxxx xxx nta ruhare yayagizemo, ikindi akaba atari kuba umufatanyacyaha ngo atange amakuru yose yagejeje ku ikurikiranwa ry’icyaha. Arasaba ko yagirwa umwere.
• Xxxx xxxxxxx rugomba gusuzuma muri uru rubanza nukumenya niba imvugo z’abaregwa n’iz’abatangabuhamya zashingiraho mu guhamya Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA icyaha baregwa, kumenya niba raporo zakozwe na BARAHIRA zaba ikimenyetso kibaregura ku byaha bashinjwa, no kumenya niba kuba BARAHIRA yaravuze xxx Echographe ziherereye mbere yuko ikurikirana ritangira byamubera impamvu yatuma ahanagurwaho icyaha, no kumenya ibihano bigomba gutangwa kuri buri wese.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
- Kumenya niba imvugo z’abaregwa n’iz’abatangabuhamya zashingiraho mu guhamya Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA icyaha baregwa, kumenya niba raporo zakozwe na BARAHIRA zaba ikimenyetso kibaregura ku byaha bashinjwa, no kumenya niba kuba BARAHIRA yaravuze xxx Echographe ziherereye mbere yuko ikurikirana ritangira byamubera impamvu yatuma ahanagurwaho icyaha.
4. Ubushinjacyaha bukurikiranye Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Busobanura ko mu kwezi kwa 11/2013 ku matariki atazwi neza aribwo umuyobozi w’ibitaro bya KIBIRIZI Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx xxxxxx umugambi wo kunyereza Echographe ebyiri zari muri stock y’ibitaro maze aha amafaranga uwitwa BARAHIRA Innocent wari ushinzwe maintenance muri ibyo bitaro anashinzwe gukora ibikoresho bifite ikibazo, amusaba kuvana echographe ebyiri muri stock akazimujyanira iwe aho acumbitse kuri Hotel Barthos. Bukomeza busobanura ko nyuma yo kuzigerezwa ku icumbi na BARAHIRA Innocent yazijyanye iwe I KIGALI, hanyuma yongera agahamagara BARAHIRA ngo aze I Kigali aze gufata za machine azimujyanire mu RUHENGERI aho Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille akorera kuri Clique du Mont NYAMAGUMBA, BARAHIRA ajya I KIGALI afata izo machine afata taxis voiture ajyana imashini imwe mu RUHENGERI indi isigara I Kigali, hashize iminsi nibwo mu bitaro bya KIBIRIZI bashatse guteza cyamunara ibikoresho bitagikora, maze uwitwa XXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxx maintenance muri ibyo bitaro akora urutonde rwabyo arushyira Docteurr NDAGIJIMANA Xxxxxxxxx xxx arushyireho umukono nawe ahita yongeraho echographe kandi nta yiri muri stock. Buvuga ko MIHIGO yamubwiye ko ntayo iri muri stock maze Docteur NDAGIJIMANA akamubwira ngo bazabiganiraho, akaba aribwo byatangiye guhwihwiswa mu bitaro, Docteur NDAGIJIMANA abyumvise abwira BARAHIRA ngo azajye kuyizana i Kigali, BARAHIRA arangenda azana imwe indi ntiyayizana kuko atari xxx xxx iherereye, ageze i HUYE ahita afatwa n’inzego za police batangira gukurikiranwa.
KURI Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx
5. Ubushinjacyaha busobanura ko ibimenyetso bushingiraho arukuba mu ibazwa rya BARAHIRA kuri Cote ya 22 asobanura neza ko docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxxxx kuvana machine 2 za echographe muri stock akazimushyira xxx xxxx acumbitse muri Hotel Barthos , agasobanura neza ko yazigejeje xxx ku icumbi rye hari saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Buvuga xxxxx xx BARAHIRA akomeza asobanura ko izo machine zaje kugezwa I KIGALI ku buryo atamenye , nyuma yo kugezwa I KIGALI Docteur XXXXXXXXXXX akamuhamagara xxx xx cyumweru akamutegera taxi voiture akazijyana kuri Clinique du Mont NYAMGUMBA mu Ruhengeri.
6. Busobanura xxxxx xx BARAHIRA ari imbere y’ubugenzacyaha kuri cote ya 21 yasobanuye neza ko ari nawe ubwe Docteur XXXXXXXXXXX yahamagaye ngo ajye gufata machine echographe imwe I Kigali, akavuga ko Docteur yari yamubwiye kuyinyuza kuri Techinician witwa Xxxxxxx kugira ngo bitamenyekana kuko ngo yabitwaye ari ntawe abibwiye. Buvuga ko iyi mvugo ya BARAHIRA igaragaza neza ku buryo budashidikanywaho, ibyo Docteur
NDAGIJIMANA yireguza avuga ko echographe yazitwaye agiye kuzikoreha nkuko abivuga, akaba atari kuzitwara ku mugaragaro xxx xxxxx no kuzigarura yihishe.
7. Bushingira xxxxx xx mvugo ya Docteur NDAGIJIMANA xxx mu ibazwa rye yemeye ko ariwe wabwiye BARAHIRA Innocent gukura izo mashini muri stock akazimujyanira mu icumbi kuri Hotel Barthos, akanemera ko izo echographe zombi yazohereje kwa Docteur DUSENGAMUNGU Xxxxxxx xxx akorera mu RUHENGERI ngo azimusuzumire niba xxx xxxxx, nyamara ukaba wakwibaza uburyo yasohoye ibikoresho by’ibitaro nta nyandiko abikoreye kandi akabikora nta wundi muyobozi ubizi uretse we na BARHIRA ndetse akabijyana no mu bindi bitaro bitari ibya Leta, ibi bikaba bigaragaza ko yari ashaka kubirigisa.
8. Bushingira xxxxx xx kwivuguza kwa Docteur XXXXXXXXXXX xx xxxxxx xxx, xxx mu bugenzacyaha yavuze ko izo echographe yari yazitije Docteur DUSENGAMUNGU Xxxxxxx xxxxx biri kuri cote ya 9 ageze mu bushinjacyaha we n’umwunganizi we avuga ko izo echographe yari yazijyanye kwa Xxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxxx, ageze xxxxxx x’xxxxxxx ku ifungwa ry’agateganyo avuga ko yazijyanyeyo agiye kuzikoresha expertise. Buvuga ko izi mvugo ze zivuguruzanya busanga zigaragaza ukuri kuko yatwaye izi echographe agamije kuzirigisa kuko iyo azijyana mu buryo buri bwo yari kuzuza impapuro zisaba expertise, ikindi ibikoresho bya Leta bikaba bikoreshwa binyuze mu ipiganwa, ikindi umukozi witwa BARAHIRA yatumaga kuzikoresha akaba atarigeze amusinyira urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi rumwohereza gutwara izo mashini, ikindi xxxxx xxx xxxxxx Docteur NDAGIJIMANA yikoraga ku mufuka agatanga amafaranga yo gutwarisha izo xxxxxxx xxxxx ibitaro ayobora bitari byabuze amafaranga yo kubitegera, ibi bikaba bigaragaza umugambi we wo kubirigisa.
9. Bushingira xxxxx xx mvugo y’umutangabuhamya Docteur XXXXXXXXXXXX Cyrille uvuga ko hari echographe Docteur XXXXXXXXXXX yari yamuzaniye ngo ayigure xxxxxx xxx idakora neza , akavuga ko iyo echographe xxxxxxxxx kuwa 23/4/2015 mu musaa cyenda nkuko biri kuri cote ya 43 (iyi echographe xxxxx xxx xxx XXXXXXXX yafatanwe ayigaruye ku bitaro bya KIBIRIZI), nkuko bivugwa xx Xxxxxxx XXXXXXXXXX umuhungu wa Docteur NDAGIJIMANA wemera ko hari ibintu byabikijwe iwe xxx akorera kwa RUBANGURA mu muryango wa 214 bifunze muri emballage, ariko ngo atazi umuntu wabihazanye kuwa 23/4/2015, bikaba ngo byaranahavuye uwo munsi nko mu ma saa cyenda. Ibi bikaba bihura n’imvugo ya BARAHIRA nawe wemeza ko kuri iyo tariki aribwo yavuye gufata iyo mashini yafatanwe kwa RUBANGURA mu cyumba cya 214.
10. Bushingira xxxxx xx xxxx Docteur XXXXXXXXXXX we ubwe yivugira ko ariwe wibwirije kugarura izo echographe nyamara akaba xxxxxxx xxxx XXXXXXXX yavuze ko yayigaruye xxxxxx XXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxx xxxxx Docteur XXXXXXXXXXX xxx izo Echographe zagiye, ikindi uretse echographe BARAHIRA yafatanwe ayigaruye, indi ikaba yarafatiwe kwa
Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille adatekereza kuyigarura, bikaba bigaragara ko yari yamaze kuyigurisha kuko atanayishyize no ku rutonde rw’ibyagombaga gutezwa cyamunara, kuko igihe yahabwaga urwo rutonde ngo arusinye yashyizeho echographe imwe kandi yari yatwaye ebyiri.
11. Bushingira xxxxx xx buhamya bwa XXXXXX Xxxxxxx uvuga ko yabajije xxx echographe yasize muri stock zagiye, xxxx XXXXXXXX Innocent ariwe wari wahawe akazi k’ikiraka cyo kumusigariraho mu gihe yari yagiye kwiga, agarutse mu mpera za 2014 arazibura, yabaza Docteur NDAGIJIMANA xxx zagiye akamubeshyabeshya amubwira ko azabikurikirana, akaba aribwo yagiye kubaza BARAHIRA wari wamusigariyeho akamubwira uko izo machine zatwawe, ibi bikaba bigaragza neza ko machine yagarutse atari ku bushake bwa Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx.
12. Bushingira no ku buhamya bwa KAMUZINZI Xxxx Administrateur Gestionaire mu bitaro bya KIBIRIZI usobanura neza uburyo izo Echographe zabitswe ariko akavuga ko uburyo zasohotse atabuzi, bikaba bitumvikana rero uburyo ibikoresho bya Leta byari gusohoka mu bitaro bigiye gukoreshwa ngo ushinzwe ibikoresho n’imari abure kubimenya kandi ariwe wagombaga kwishyura facture bibaye ngombwa.
13. Docteur NDAGIJIMANA yiregura avuga ko izo machine ebyiri za Echographe zari mu mugambi wo gutezwa cyamunara kuko zari zimaze imyaka ine zidakoreshwa . Avuga ko izo echographe zari zibikanwe n’ibindi bikoresho xxx xxxx bagiye gushyira cantine, maze buri gikoresho gishyirwa mu ma service. Avuga ko izo echographe zagiye gukorerwa expertise. Avuga ko uko ibyo bikoresho byavuye muri stock byakorewe raporo, kandi ikaba ihari, ko ibyo bikoreho byagiye muri expertise de manipulation abatechnicien XXXXXXXX na XXXXXX xxxxxx xxxxx XXXXXXXX akaba xxx xxxxxx xxxxxxxx xxxxxxxx XXXXXX xxxxxxxxx.
14. Yabajijwe kugaragariza urukiko niba ibyo bikoresho mu gihe byasohokaga byaba byaranyuze mu nzira zisobanutse , niba izo nzira byanyujijwemo ari nazo bari basanzwe bakoresha mu byo bakoranaga na Xxxxxxx Xxxxxxx , no kugaragaza uko bigenda mu gihe hari igikoresho cya Leta gisohotse, niba gisohoka ku xxxx xxx cyangwa niba hari uburyo ibitaro bikoresha asubiza ko procedure zitandukanye. Avuga ko ibyo byuma bashakaga kureba ko bikora. Avuga ko Docteur xxxxx suivi xxxxx xxxx bakaba bari babizi, ibi XXXXXXXX akaba abyemeza ndetse akaba yarabikoreye raporo ko hari ibizakorerwa experise de manipulation, xxx xxxxxx akaba xxx xxxxx xxxxxxxxxxx akabijyana kwa Docteur Xxxxxxx xxx xxxxxxx. Avuga ko yemera ko procedure yabisohoyemo itemewe ariko akaba atari icyaha cyakurikiranwa mu nshinjabyaha.
15. Yabajijwe igihe ibyo bikoresho byari gusuzumwamo asubiza ko byagombaga guhita bigaruka abajijwe icyo abivugaho kuba byaramaze xxx yabijyanye hafi imyaka ibiri avuga ko raporo y’ibyo bikoresho yakozwe kuko byari bimaze imyaka irenga ine bidakora, kandi n’abatekinisiye bakaba bari bazi ko byapfuye. Avuga ko imvugo ya MIHIGO atayitindaho kuko byose yari abizi, imvugo ya BARAHIRA we akaba yari asanzwe azi ko ibyo bikoresho bidakora, akaba xxx xxxx mpamvu bari bagennye ko bizatezwa cyamunara, ikindi hakaba hari n’ibindi yagiye akora muri “initiative” ze , harimo imodoka ya cente de Sante ya KIRARAMBOGO, hakaba hari n’ibindi bikoresho yagiye afatamo initiative nka radiographie, ubu ikora iha service abaturage, akaba xxx xxxx urwo rwego yashakaga kumenya ko izi echographe zakora cyangwa zitakora kugira ngo bamenye niba zatezwa cyamunara. Avuga ko zitari kuri liste provisoire y’ibizatezwa cyamunara kuko zari zikigeragezwa. Avuga ko kuba MIHIGO yarabafatishije ari abihishe inyuma yabyo bashakaga umwanya kuko raporo y’akarere igaragaza ko hari abashakaga kumugirira nabi.
16. Docteur NDAGIJIMANA yabajijwe icyo avuga ku kuba yarashyize echographe kuri liste y’ibizatezwa cyamunara kandi idahari asubiza ko kwari ukugira ngo nubwo yagenda bazamenya xxx ziri, akaba yarababwiye ko zizatezwa cyamunara niziba zaraje. Yabajijwe impamvu kuri iyo liste yashyizeho echographe imwe kandi yaratwaye ebyiri asubiza ko aruko yari yarangije kumenya ko imwe ariyo idakora. Avuga xxxxx xx Xxxxxxx Xxxxxxx xxxxxx ko imwe yayitindanye kuko yabonaga manipulation yayo yashoboka. Yabajijwe noneho impamvu mu kuzigarura yagaruye iyapfuye asubiwa ko zose zari zarapfuye uretse ko xxxxxxx Xxxxxxx xxxxxx xxxxxxxx imwe indi ngo akaba yari akiyikorera “manipulation”.
17. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Docteur NDAGIJIMANA avuga ko yari agiye gukoresha expertise de manipulation izo mashini atari ukuri kuko MINISANTE ifite ikigo gikora maintenance y’ibikoresho byayo, xxxxx xxx nta handi ibyo bikoresho byagombaga kujyanwa uretse xxx. Buvuga xxxxx xx Xxxxxxx Xxxxxxx atari umutekenisiye , xxxxx xxx umuganga wize medicine générale nkuko yabyivugiye mu ibazwa rye, iyo mashini akaba yari ayizaniwe kugira ngo ayigure nkuko yabyivugiye.
18. Ku bya atelier de maintenance, Docteur NDAGIJIMANA yemera ko yageze ku bitaro bya KIBIRIZI ikavuga ko izo echographe zidakora, xxxxx xxx atelier akaba ayifiteho ikibazo kuko yigeze kuvuga ko radiographie yapfuye nyamara ashatse umutekenisiye ukorera mu bitaro bya gisirikare I KANOMBE arayikora bakora raporo ibitaro biramwishyura akaba xxx xxxx urwo rwego initiative y’umuyobozi ari ngombwa. Avuga ko kuvuga ko Cyrille yavuze ko bari bagiye kugura iyo machine atari byo, imvugo ze xxxxx xxx ibinyoma , ahubwo ubushinjacyaha bukaba bwagaraza amasezerano bagiranye n’amafaranga yari kuyigura kuko kugeza ubu cyrille atabaza amafaranga yaba yarabishyuye. Ku kuba ngo Xxxxxxx Xxxxxxx xxxxx
umutekenisiye, asubiza ko izo echographe yazikoresheje cyane, bakaba barazimujyaniye atari ukuzikora ahubwo ari manipulation gusa. Ku byo BARAHIRA avuga ko ngo byakozwe mu buryo butagombaga kumenyekana, avuga ko xxx xxxxxx yakoraga atabwiye Xxxxxxx techincien w’ibitaro, xxx xxxxxxxxxx ari no kuzigarura byose akaba yarabimubwiye xxxxx xxxxxxxxxx akaba xxxxx xxxxxxxxxxxxx. Avuga xx Xxxx XXXXXXXXX babiganiriyeho, ndetse na raporo XXXXXXXX akaba yarayikoze. Avuga ko iyo ashaka kunyereza yari kujyana echographe nshya yasinyiye atari kujyana izishaje, naho kuvuga ko nta transparance yabayeho avuga ko ari nta bundi buryo yari gukoresha kuruta uko yabiganiriyeho n’abatekenisiye, no kuba yarabibukije ko zigomba gushyirwa kuri liste y’ibizatezwa cyamunara.
19. Me MATIMBANO Xxxxxx wunganira Xx XXXXXXXXXXX avuga ko ibigize icyaha bituzuye kubera ko hatarimo ubushake bwo gukora icyaha, ibyo bakabihera igihe imashini zasohokeye muri stock saa munane z’amanywa, ko iyo aba ari ukunyereza zari gusohorwa nijoro. Avuga ko kuba imashini zaratwawe muri expertise yabisabwe n’umutekenisiye nkuko bigaragazwa n’ibaruwa yakiriwe n’ibitaro, izo echographe zikaba zari mu byagombaga kugenzurwa. Avuga xxxxx xx hari raporo y’umutekenisiye BARAHIRA ugaragaraza xxx izo mashini zari ziherereye, icyo nacyo xxxxx xxx ikimenyetso kigaragaza ko nta mugambi wo gukora icyaha yari afite. Avuga ko icya nyuma aruko ubunararibonye bwa Docteur NDAGIJIMANA nka medecin Directeur w’ibitaro, initiatives ze zari zigamije kurengera inyungu za rubanda nkuko yabigaragaje ko yakoresheje radiographie ubu ikaba ikora kandi ibyo akaba atarabikurikiranweho, ibi akaba yarabikoraga kuko abatekenisiye boherejwe na Leta babaga bavuze ko igikoresho cyapfuye, kandi xxx xxxxxx bagamije kugira ngo bazabigure muri cyamunara, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko nta mugambi yari afite wo gukora icyaha.
20. Me MATIMBANO Xxxxxx yabajijwe gusobanura impamvu uburyo bavuga bwakoreshejwe kuri iyo radiographie ataribwo bwakoreshejwe kuri izi echographe barega uwo yunganira asubiza ko we abona procedure zidatandukanye uretse ko radiographie yo iba iri fixée, xxxxx xxxxxx ubunini bwayo kuyitwara bikaba byagorana cyane. Avuga ko mu gihe badasanze igikoresho xxx cyagombaga kuba bitakwitwa kunyereza umutungo, ahubwo uwo kibarwaho yahabwa igihano cyo mu rwego rw’akazi xxx gukurikiranwaho icyaha. Bemera ko ikitarubahirijwe ari procedure ibikoresho byasohotsemo.
21. Ku mvugo za Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille avuga ko bazigereranije n’ibiteganywa n’ingingo ya 65 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo basanga yivuguruza cyane kuko mu mabazwa ye avuga ko izo echographie xxx xxxxx xxxxxx, ubundi akavuga ko yahawe imwe, ubundi ngo bazizanye ngo azigure ubundi akavuga ko yahawe ebyiri kuri cote 51. Bavuga ko iperereza bo bakoze rigaragaza ko yashyizweho igitutu,
ubuhamya bwe bakaba batabwemera ahubwo bakaba basaba ko urukiko rwamutumiza hakabaho ivuguruzanya.
22. Ku mvugo ya MIHIHO Xxxxxxx, avuga ko batayemera kuko ngo bemeza ko ibi byose byabaye kubera ko imashini zatinze kuza. Ku byerekeranye na transparance mu gukoresha izo mashini, avuga ko Docteur NDAGIJIMANA atari ashinzwe xxxxxxx xxxxxxx, Docteur Xxxxxxx xxxxx yarifashishijwe atari mu buryo bw’amasoko. Naho ku byo XXXXXXXX avuga ko Docteur NDAGIJIMANA yari afite umugambi wo gukora icyaha bavuga ko bitumvikana kuko we ubwe yakoze raporo y’ibyo bikoresho agaragaza xxx xxxx.
23. Me MATIMBANO avuga xxxxx xx kuri yo raporo itarakiriwe n’ibitaro ubushinjacyaha bwagombye kwerekana ko atariyo yakozwe ngo buyivuguruze, bakaba basaba ko ingingo ya 86 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yakubahirizwa. Arasaba xxxxx xx urukiko rwazareba niba icyo kimenyetso gisobanutse, ikindi uwakoze iyo raporo akaba ayemera. Avuga ko izo mashini uwo yunganira atazigize ize kuko ubushinjacyaha butabigaragaza , xxxxx xxx nta cyaha cyabayeho.
24. Urukiko rurasanga ibimenyetso byose ubushinjacyaha bushingiraho bifite ishinhingiro, imyiregurire ya Docteur NDAGIJIMANA ikaba nta shingiro ifite kubera impamvu zikurikira:
-Kuba yarasohoye ibikoresho bya Leta mu buryo butemewe (abitegetse) kuko nta nyandiko zibisohora muri stock y’ibitaro yigeze ikorwa, ibi urukiko rukabishingira ku byo BARAHIRA agaragaza mu iburana rye kuko niba yarakoraga raporo y’ibikoresho biri muri stock ntiyagombaga kubura gukora raporo y’ibikoresho bisohotse. Bishimangirwa kandi n’uburyo BARAHIRA asobanura uko yabisohoye ku buryo butabashije kumenyekana n’inzira zose byanyuzemo kugira ngo bigere kwa Xxxxxxx Xxxxxxx. kuba avuga ko yabisohoye saa munane sibyo bisobanura ko byasohowe ku mugarararo. Ubu buryo butemewe echographe zasohotsemo kandi na Docteur NDAGIJIMANA arabwemera bityo urukiko rushingiye ku ngingo ya 110 y’itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera atsindisha uwayavuze, ubu buryo butemewe bwo gusohora ibikoresho bukaba bumuhama.
-Kuba avuga ko bi bikoresho yari yagiye kubikoreshereza expertise de manipulation ngo yasanga bikora akazabigarura, urukiko rurasanga iyi mvugo ya Docteur XXXXXXXXXXX xxx nta gaciro rwayiha kuko we abazwa mu bugenzacyaha kuri cote ya 9 yivugiye ko yari yabitije. Gutiza bikaba bitandukanye no guha umuntu ikintu ngo akikugeragereze arebe ko gikora kuko utiza umuntu igikoresho ngo agikoreshe nyuma azakikugarurire, nyamara ibi bikoresho
yita ko yatije bikaba bitaragaruwe mu bitaro kuko n’icyitwa ko cyagaruwe (echographe yafatanwe BARAHIRA) nticyari kizima, ahubwo ikizima cyasigaye ku wo yita ko yari yagitije kandi gikora. Nubwo we avuga ko byari byarapfuye, anemeza we ubwe ko iyo echographe yasigaye kwa Xxxxxxx Xxxxxxx yari ifite ikibazo cya souris akaba yarayiguze igakora. Urukiko kandi rurasanga igihe byamaze kwa Xxxxxxx Xxxxxxx nabyo bitafatwa nk’uburangare nkuko Docteur NDAGIJIMANA abivuga ahubwo kuba bitaragarutse nuko byari byaragurishijwe.
-Kuba byaragurishijwe kandi biramuhama nkuko byemezwa na Docteur NSENGAMUNGU Cyrille abimushinja ko izo mashini bazimuzaniye ngo azigure. Mu ibazwa rye ntaho yigeze agaragaza ko bazimuzaniye ngo azikorere expertise de manipulation. Ibyo Xx XXXXXXXXXXX n’abunganizi be bavuga ko ari igitutu bamushyizeho, urukiko rurasanga bitashingirwaho kuko babivuga nta kimenyetso babitangira kandi ingingo ya 3 y’itegeko no 15/2004 ryavuze iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana.
-Ku byerekeye raporo z’abatekenisiye Xx XXXXXXXXXXX ashingiraho avuga ko bari bazi xxx biherereye, urukiko rurasanga iyi raporo yakozwe na BARAHIRA yo kuwa 02/12/2013 xxxxxxx xxxxx y’ibitaro itashingirwaho nk’ikimenyetso kigaragaza ko techicien Xxxxxxx xxxx xxx xxx izo mashini ziherereye kuko iyo xxxx xxxx ariko bimeze Docteur NDAGIJIMANA mu gihe yabazwaga mu bugenzacyaha ntiyari kuvuga xx Xxxxxxx xxxxxx muri conge akamubaza xxx echographe yasize muri stock ziherereye ngo amubwire ko bazabiganiraho, xxxxx xxx bakaba batarabiganiriyeho. Kuba batarabiganiriyeho, agashyira imwe kuri liste y’ibizatezwa cyamunara kandi idahari, agashaka kuyigarura muri stock rwihishwa, nayo ipfuye hasigaye iyakoraga, bigaragaza ko yari yarazinyereje akazigurisha, kuko iyo aza kuba atarazigurishije yari kuzana iyo yakoraga igakoreshwa mu bitaro ubwo yari afite umutima mwiza wo kubungabunga ibikoresho by’ibitaro nk’ushinzwe kubicunga nkuko abivuga, ipfuye igatezwa cyamunara ariko mu buryo buboneye.
Kuri BARAHIRA Innocent
25. Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa yakoze byerekana ko yakoze icyaha. Busobanura ko ibimenyetso bushingiraho arukuba imbere y’inzego zose yemera ko ubwo yakoraga mu bitaro bya KIBIRIZI mu gihe icyaha cyakorwaga yemera ko ariwe ubwe wasohoye izo echographe ebyiri mu bubiko akazijyana ku icumbi rya Docteur NDAGIJIMANA , kandi azi neza uburyo ibikoresho bya Leta bisohorwa mu bubiko bwabyo. Buvuga xxxxx xx yemera ko ariwe wajyanye echographe imwe kwa Xxxxxxx Xxxxxxx mu Ruhengeri avuye I BUTARE ku cyumweru, akanasobanura ko ariwe wavuye kugarura machine yafatanwe. Buvuga ko kuba Docteur XXXXXXXXXXX yarahamagaye BARAHIRA ku cyumweru akava I BUTARE akaba ariwe ujya mu RUHENGERI , BIGARAGAZA ko yari afatanyije na Docteur XXXXXXXXXXX, kuko iyo bataza xxxx xxxx bafatanyije atari kubura undi muntu atumayo, cyane ko atabikoraga nk’uri
mu kazi kuko atigeze ahabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi. Buvuga ko ikindi kigaragaza ko BARAHIRA yafatanyije na Docteur XXXXXXXXXXX xxxxx babiziranyeho, bitandukanye n’ibyo avuga ko ibyo yakoraga yabitegekwaga na Docteur NDAGIJIMANA kiko no mu gihe atari akiri mu kazi , yafashe amafaranga ye aratega ajya I KIGALI kugarura echographe Docteur NDAGIJIMANA yari amuhamagariye kuza gufata.
26. BARAHIRA yiregura avuga ko mu kwezi kwa 11/2013 Docteur XXXXXXXXXXX yari muri tours mu bitaro, amusaba gukingura stock abonamo echographe amubaza uburyo zagiyemo asubiza ko atabizi ko xxxxxxxx XXXXXX, xxx xxx xxxxxxxxxxxx amubwira uko Docteur NDAGIJIMANA yamubajije amubwira ko zapfuye. Akomeza avuga ko nyuma habaye inama mu bitaro, bemeza ko stock yimurwa hagashyirwa cantine, mu gihe cyo kuyimura Docteur aza xxxx xxxxxx babirimo amubwira ko izo echographe aza kuzishyira ku ruhande, amuha mafaranga 5000 ngo aze kuzimushyirira ku icumbi rye kuri Hotel Barthos, akazi KARANGIYE agura emballage azishyiramo ajya kuri moto akaba yari yamuhaye nomezo z’uwo ari bubihe kuri hotel, ahageze amubwira ko yazizanye.
27. Akomeza asobanura ko mu kwezi kwa cumi n’abiri 2013 yaje guhamagarwa na Docteur NDAGIJIMANA ngo ajye gukora assemblage ya machine ngo yongere ayiteranye. Avuga ko ngo yasaye uruhushya Xxxxxxx, ajya I KIGALI Docteur NDAGIJIMANA amusanga muri gare ya NYABUGOGO ari kumwe na Docteur Cyirille bajya iwe, machine barayizana bayishyira mu modoka ya Docteur NDAGIJIMANA wahamagaye taxi voiture ibajyana mu Ruhengeri, Xxxxxxx Xxxxxxx n’umukozi we bayishyira muri Clinique du mont NYAMAGUMBA maze arayiteranya. Avuga ko nyuma yo kuyiteranya yayicometse ikanga kwaka, yishyura taximan bahita bagaruka I KIGALI. Avuga ko ibyo yakoraga byose yabaga abitegetswe na Docteur XXXXXXXXXXX, xxxxx amasezerano yasinye akaba agaragaza ko ariwe wari umukoresha we. Avuga ko ngo atari azi icyo Docteur NDAGIJIMANA agamije kuri izo echographe. Avuga ko MIHIGO arangije kwiga yaje ku kazi agasanga hari ibyahindutse, akamuha raporo ya stock, akanamubwira ko echographe Docteur XXXXXXXXXXX xxxxxxxxx xxxxxxxxx. Avuga ko mu gihe bateguraga cyamunara, Xxxxxxx xxxxxxxxxx impamvu echographe zatinze kugaruka amusubiza ko xxxxx xxxxxxxx Docteur, xxxxx xxx xxxxxxxxxxx amubwira ko ngo bazabiganiraho. Avuga xxxxx xx kuri liste y’ibyagombaga gutezwa cyamunara Docteur xxxxxxxxx machine imwe, abikoze abwira Xxxxxxx xxx bategereza bakareba igihe cyamunara izabera ko izo machine zaba zagarutse, cyamunara xxx xxxx izo machine zitaraza. Avuga kuwa 23/4/2015 aribwo Docteur NDAGIJIMANA yamuhamagaye saa saba z’amanywa aramubwira ngo ajye kuzana machine I KIGALI, ahamagara Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx, bukeye ajya I KIGALI xxx Docteur XXXXXXXXXXX yari yamurangiye kwa RUBANGURA mu muryango wa 214 ahakura echographe imwe umuhungu yahasanze amuha 20.000frw yo kuyitegera. Avuga ko yazaga ari kuvugana xx Xxxxxxx, amusanga I TUMBA amusaba ko yamusigira iyo
machine akayimujyanira I KIBIRIZI, kuko yari afite ikizamini arayisiga aragenda, police imufatira ku MUKONI. Avuga ko ibyo yakoraga nubwo byateraga amakenga, xxxxx xxxxxxxxxxx Xxxxxxx.
28. Ubushinjacyaha buvuga ko kuri BARAHIRA ugaragaza ko nta ruhare afite muri iki cyaha, bushimangira ko yatwaye izo mashini kuri Barthos mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba xxx xxxx moto xxxxx ibitaro bifite imodoka, bukaba bubona ko iyo nzira yakoreshejwe kwari uguhishira ibimenyetso. Buvuga ko nubwo BARAHIRA avuga ko yashyizweho iterabwoba, hagereranijwe uko abahanga basobanura iterabwoba icyo aricyo, iryo terabwoba avuga ritagaragara. Buvuga ko yari azi ko ibyo yakoraga ari ukunyereza hakurikijwe ibikubiye mu mvugo ye yo kuri cote 23 ku kibazo cya kabiri.
29. Me XXXXXX Xxxx xxxxxxxxx XXXXXXXX avuga ko ingingo ya 71 y’igitabo cy’amategeko xxxxx iteganya ko mu gufata ibihano habanza kurebwa mbere yuko icyaha kiba, icyaha kiba na nyuma yuko kiba . Avuga ko kuba barimuye stock ari initiative y’ibitaro xxxxx Xxxxxxx akaba yemera ko ariwe wabwiye BARAHIRA ngo asohore ibikoresho abimushyire muri Hotel, ibi akaba xxx xxxx ubushinjacyaha bwabivuze mu mwanzuro wabwo mu gihe bwaregeraga ifungwa ry’agateganyo, kuba ubushinjacyaha buvuga ko BARAHIRA yafatanyije na Docteur NDAGIJIMANA urukiko rukazabyitaho. Avuga ko bashingiye ku ngingo ya 103 na 104 z’igitabo cy’amategeko xxxxx, ibyo BARAHIRA yakoze yabitegetswe n’umukoresha we bityo xxxxx xxx nta cyaha yakoze. Avuga ko iyo baza kuba bafatanyije atari gukora raporo avuga ko xxx xxxxxxx NDAGIJIMANA watwaye ibikoresho. Avuga xxxxx xx amakuru BARAHIRA yatanze mbere yuko afatwa nayo ubushinjacyaha bukwiye kuyemera kuko bwemera imvugo ya XXXXXX Xxxxxxx, xxxxx XXXXXX akaba ariwe uvuga ko yabibwiwe na BARAHIRA. Avuga xxxxx xx BARAHIRA ari nawe wabwiye police xxx ibikoresho biri mu RUHENGERI, bityo akaba ataba umufatanyacyaha ngo yongere atange n’amakuru yaho ibikoresho biri, ibyo bikaba bikuraho uburyozwacyaha.
30. Akomeza avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko bari bafatanyije atari byo xxxx XXXXXXXX xxxxxxxxxxxxxx akitaba, ikindi kuba financement y’iki gikorwa ari nta ruhare yayigizemo nacyo xxxxx xxx ikimenyetso cyuko batari bafatanyije. Ku bikorwa byo kuba yarayisohoye akayijyana no mu RUHENGERI ngo ntiyari kuvuga ko atajyayo kandi ari umukozi . Avuga ko ibikorwa byose BARAHIRA yakoze nta cyaha abibonamo kuko byose yabitegetswe n’umuyobozi we. Ku kuba Docteur xxxxx ko habaho ivuguruzanya ku batanze ubuhamya, nabo barasaba ko MIHIGIO yakwitaba urukiko akavuga niba BARAHIRA ataramuhaga amakuru yose. Arasaba ko ibyo barega uwo yunganira Docteur NDAGIJIMANA yabyirengera wenyine.
31. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo uwunganira BARAHIRA avuga atari byo kuko igikorwa gitegetswe n’umuyobozi kidakurikije amategeko kidakuraho uburyozwacyaha. Buvuga ko igikorwa gikuraho uburyozwacyaha ari igitegetswe n’amategeko, icyo kikaba kijyanye na “théorie de la baillenette inteligente” , kandi iyi principe ikaba ishyigikira ibyo bavuga. Buvuga ko ibikorwa byose bya BARAHIRA bitubahirije iyi principe bavuga. Buvuga xxxxx xx xxxx BARAHIRA yaragiye kuzana iyo machine atabyibwirije ahubwo aruko bari batangiye gukurikirana bagasaba ko bajya kuzana imwe igafatirwa mu nzira. Buvuga ko raporo yatanzwe na Docteur NDAGIJIMANA iriho cashe y’ibitaro bayemera ariko xxx xxxxxx yakozwe na BARAHIRA itariho cashe bakaba bayifata nka simple déclaration umuntu yakwiyandikira.
32. Ingingo ya 103 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx, iteganya ko Umuntu wakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato adashobora kwigobotora, ataryozwa ibyo yakoze. Iya 104 igateganya ko Umuntu ukora igikorwa gitegetswe cyemewe n‟itegeko ntabiryozwa. Ni kimwe n‟umuntu ukora igikorwa ategetswe n‟umuyobozi wemewe n‟amategeko, uretse igihe icyo gikorwa bigaragara ko kinyuranye n‟amategeko. Imyiregurire ya BARAHIRA ishingiye kuri izi ngingo, urukiko rurasanga ari nta shingiro ifite kuko nta ngufu cyangwa agahato adashobora kwigobotora yaba yarashyizweho na Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx. Kuvuga ko yasohoye izo echographe abitegetswe n’umuyobozi we, nabyo urukiko rurasanga bitamukuraho uburyozwacyaha, kuko nkuko urukiko rwabigaragaje haruguru mu gusobanura uburyo ibikoresho byasohotse mu nzira zitemewe, ntiyari ayobewe ko mu nshingano ze harimo gukora raporo y’ibikoresho biri muri stock n’ibisohotsemo, ariko mu gusohora izi echographe xxxxx xxx nta raporo izisohora yakoze. Ibyo avuga ko yabikoreye raporo, xxxxxxx xxxxxxxxx nkuko n’ubundi haruguru rwabigaragaje, raporo yo kuwa 02/12/2013 ntiyashingirwaho kuko ntaho bigaragara ko hari uwo yayimenyesheje, ikindi muri yo nubwo avuga ko le 03/11/2013, echographe (2) zidakora (declasses) Directeur yazohereje kwa Docteur Xxxxxxx xxxx expertise de manipulation bityo zibone kuzatezwa cyamunara bizwi ko zidakora, ntaho Xx XXXXXXXXXXX yigeze amusinyira ko azijyanye.
33. Kuba avuga ko icyaha cyamenyekanye ariwe biturutseho ahaye amakuru Xxxxxxx xxx nawe watanze ikirego muri police, urukiko rurasanga kuba ariwe wasigiwe stock izo echographe zirimo nyuma uwo yasimbuye agasanga zidahari, ntiyagombaga kubura gutanga ibisobanuro by’xxx zagiye, ariko urukiko rugasanga bitamukuraho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo.
- Kumenya ibihano bigomba gutangwa kuri Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent.
34. Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx, burasaba ko buri wese yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 8.000.000 frw.
35. Docteur NDAGIJIMANA n’ umwunganizi we bavuga ko nta cyaha cyabayeho, xxxx XXXXXXXX n’umwunganizi bagasaba ko ingingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx yakubahirizwa kuri ibi bikorwa bye byo kumenyekanisha amakuru, urukiko kandi rugashingira no ku ngingo ya 165 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha akagirwa umwere.
36. Ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx, iteganya ko Umukozi wese:
“1° urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’xxxxxxx xxxxxxxx; ahanishwa igifungo kuva ku xxxxx xxxxxxx (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe”.
37. Xxxx xxxx ibimenyetso bihamya Xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx xx BARAHIRA Innocent icyaha baregwa, urukiko rurasanga buri wese agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, naho ihazabu urukiko rukaba ari ntaho rwahera ruyigena kuko ari nta gaciro k’ibyanyerejwe kagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza.
38. Ingingo ya 76 y’iri tegeko ngenga rimaze kuvugwa iteganya ko Umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, xxx xxxxxxxxxxxxxx, xxx xxxxxxxxxxxxx cyangwa izagikurikiye. Inateganya xxxxx xx Kwemeza impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha bigomba gusobanurwa. Xxxx XXXXXXXX yaratanze amakurukuri XXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxx mu kumenya xxx izi Echographe ziherereye kandi aburana akaba yaremeye ibikorwa byose yakoze (uretse ko atemera ko bigize icyaha), urukiko rurasanga byamubera impamvu nyoroshyacyaha, bityo akaba yagabanyirizwa ibihano. Ingingo ya 78, 3o y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryavuzwe iteganya ko Iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha, igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka icumi (10) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy‟umwaka umwe (1). Hashingiwe ku bisobanura bimaze gutangwa, xxxxxxx xxxxxxxxx XXXXXXXX Innocent agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
39. Ariko kandi, xxxx xxx ubwa mbere akoze icyaha kandi igihano ahanishijwe kikaba kitarengeje imyaka itanu, urukiko rurasanga agomba gufungwa umwaka umwe, undi mwaka ugasubikwa
mu gihe cy’imyaka ibiri hashingiwe ku ngingo ya 85 na 86 z’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana1.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
40. Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.
41. Rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihama Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent.
42. Ruhanishije Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx igifungo cy’imyaka irindwi.
43. Ruhanishije BARAHIRA Innocent igifungo cy’imyaka ibiri, umwaka umwe akaba agomba kuwurangiriza muri gereza undi mwaka ugasubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri.
44. Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherezwa ku isanduku ya Leta kuko Docteur XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx na BARAHIRA Innocent basanzwe bafunzwe.
NUKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 29/9/2015 N’URUKIKO
RWISUMBUYE RWA HUYE RUGIZWE TWAMBAJIMANA Xxxx (UMWANDITSI). | N’UWAMARIYA | DAPHROSE (UMUCAMANZA) NA |
UMUCAMANZA | UMWANDITSI | |
UWAMARIYA Daphrose | TWAMBAJIMANA Xxxx | |
sé | sé |
1 Ingingo ya 85 : Muri iri Tegeko Ngenga, isubikagihano ni icyemezo cy‟umucamanza gihagarika irangizarubanza ku gihano cy‟igifungo kitarengeje imyaka itanu (5) iyo uwagikatiwe atigeze ahanishwa mbere mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy‟igifungo cyangwa igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro kirenze xxxxx xxxxxxxx (6).
Icyemezo cy‟umucamanza gisubika igihano kigomba kuba gisobanuwe kandi gifatwa mu rubanza rumwe n‟urw‟icyaha aburanisha. Gishobora gusubika igihano cyose cyangwa igice cyacyo kandi gishobora gutangwa ku bihano by‟iremezo cyangwa by‟umugereka.
Ingingo ya 86 al 1 : Igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, niba mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y‟umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5) uwakatiwe atongeye guhamwa n‟icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo cyahagaritse irangizarubanza kitagishoboye gusubirwaho.