Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA Nº RCOMA 0159/12/CS, NONE KU WA 19/05/2017, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
1. KAMARO Xxxxxxx xxxxx BARAKENGERA Xxxxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx;
2. XXXXX Xxxxx, mwene BARAKENGERA Xxxxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx;
3. XXXXXXXXX Xxxxxxx, mwene BARAKENGERA Htéodore na MUKANYANGEZI;
4. KAMUNTU Fidèle, mwene BARAKENGERA Xxxxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx;
5. XXXXXXXXXXXX Xxxx, bose babarizwa ku bw‟uru rubanza, kuri cabinet ya Me MUTEMBE Protais, iri ku Muhima, Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Na
XXXXXXX Xxxxxx, umucuruzi ubarizwa Xxxxxx XX, Xxxxxx, Gasabo, Umujyi wa Kigali.
IKIBURANWA:
Recouvrement de la créance et des frais de restauration et réhabilitation de l‟Hotel Tech Consultants.
Suspension de la vente publique de l‟immeuble n◦ 3315. Séquestre judiciaire de l‟immeuble n◦ 3315.
Dommages intérêts moratoires.
IKIREGERWA: Kujurira urubanza RCOM 0193/10/HCC rwaciwe n‟Urukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi ku wa 06/09/2012.
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
(1) Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi, NDAHIRO Xxxxxx xxxxx KAMARO Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx, umwenda, ibyo yatakaje hamwe n‟indishyi bikomoka ku kuba yarasannye inyubako yabo akanayifata neza, icyo kirego akaba yaragitanze bitewe nuko yari abonye ko iyo nyubako igiye gutezwa cyamunara harangizwa urubanza BARAKENGERA yatsinzwe mu Nkiko Gacaca.
(2) Urwo Rukiko rwemeje ko ikirego cya NDAHIRO Pascal n‟ikirego kiregera kwiregura cya KAMARO na bagenzi be bifite ishingiro kuri bimwe, rwemeza ko bagomba
xxxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxx 69.049.471 Frw bamugomba nawe akabishyura
13.000.000 Frw, maze rutegeka ko habaho guhuza imyenda, XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be xxxxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxx 56.049.471 Frw, hakabaho n‟irangizarubanza ry‟agateganyo.
(3) XXXXXX Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Rose bajuririye Urukiko rw‟Ikirenga bavuga ko bategetswe kwishyura NDAHIRO Xxxxxx xxxxxxxxxx y„ikirenga kandi nyamara atagaragaza ibimenyetso by‟uko yishyuwe ku mirimo yakozwe ku nyubako zabo.
(4) Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 29/11/2016 no ku wa 21/03/2017 XXXXXX Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxxxxxxx na Me MUTEMBE Protais hamwe na Me MUNYANEZA Xxxx xxxxxxxxxxx MUKANYANGEZI Xxxx, XXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxx na Me MUTARINDWA Xxxxx. Ku nzitizi yatanzwe n‟uburanira NDAHIRO, avuga ko ubujurire bw‟abo baburana bwatanzwe bukererewe, Urukiko rwemeje ko iyo nzitizi izasuzumirwa rimwe n‟urubanza mu mizi.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URU RUBANZA.
1. Kumenya niba KAMARO Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx xxxxxxxxxxx ibihe byo kujurira, bakanajuririra xxxxxxxx xxxxxxxx.
(5) Me MUTARINDWA Xxxxx xxxxxxxxx NDAHIRO Xxxxxx avuga ko KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be bakererewe kujurira, kuko urubanza bajuririra rwaciwe ku wa 06/09/2012, XXXXXXX xxxxxxxx imyanzuro ku wa 11/05/2016, bivuze ko ubujurire bwari kujyana n‟imyanzuro. Akomeza avuga ko Itegeko riteganya ko urega agomba gushyikiriza uregwa imyanzuro mbere yo kuregera Urukiko, nawe akayisubiza mu gihe kitarenze iminsi cumi n‟itanu, none urubanza rujuririrwa rukaba rwaramaze kurangizwa.
(6) Avuga xxxxx xx imyanzuro ya mbere ya Me MUTEMBE yavugwagamo urundi rubanza RCOMA 0153/10/HCC, kandi urwagombaga kujuririrwa ari RCOM 0193/10/HCC, ko ibyo bivuze ko urubanza bajuririye atari rwo baburana ubu.
(7) Me MUNYANEZA Xxxx xxxxxxxxxxx KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be avuga ko inzitizi nta shingiro yahabwa kubera ko kuba mu myanzuro yabo hagaragaramo nomero y‟urubanza itari yo ari ikosa ry‟imyandikire xxxxx xx barikosoje ikaramu bageze ku Rukiko.
(8) Me MUNYANEZA Remy avuga ko ku nyandiko itanga ikirego kuri EFS yakoreshwaga icyo gihe no kuri bordereau y‟igarama handitseho ko hajuririrwa urubanza RCOM 0193/10/HCC. Akomeza avuga ko no ku myanzuro bashingiraho igaragaza urubanza rujuririrwa urwo ari rwo, bikaba byumvikana ko habaye kwibeshya, ibyo bikaba bitatuma ikirego kitakirwa. Avuga ko urubanza rujuririrwa rwaciwe ku wa 06/09/2012 rujuririrwa ku wa 04/10/2012. Me MUTEMBE avuga ko ubujurire bureberwa ku gihe urubanza rwaciriweho n‟igihe Urukiko rwaregewe, ibindi uburanira NDAHIRO avuga ko byakubahirizwa, bikaba ari amabwiriza yashyizweho n‟inkiko z‟ubucuruzi.
Uko Urukiko rubibona.
(9) Ingingo ya 163 y‟Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y‟imanza z‟imbonezamubano, iz‟ubucuruzi, iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi iteganya ko ″ Igihe ntarengwa cyo kujurira ni ukwezi kumwe (1). Icyo gihe gitangira kubarwa ku manza zaciwe ababuranyi bombi bahari, cyangwa ku manza ababuranyi bamenyeshejwe umunsi w‟isomwa ntibitabe, kuva ku munsi zasomeweho″.
(10) Inyandiko itanga ikirego hakoreshejwe uburyo bw‟ikoranabuhanga ″ Electonic Filing System″ (EFS), igaragaza ko urubanza rujuririrwa ari RCOM 0193/10/HCC, binagaragara kandi mu myanzuro ya Me MUTEMBE Protais, hejuru muri iyo myanzuro ko handitseho nomero y‟urubanza RCOM 0193/10/HCC.
(11) Ku bijyanye n‟igihe inyandiko ishobora guta agaciro kubera inenge y‟imyandikire, ingingo ya 92 y‟Itegeko n◦ 21 /2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y‟imanza z‟imbonezamubano, iz‟ubucuruzi, iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi iteganya ko nta nyandiko ishobora gufatwa nk‟xxx nta gaciro ifite kubera inenge y‟imyandikire, usibye iyo biteganyijwe n‟itegeko ku buryo budashidikanywa, iyo hari umuhango
simusiga cyangwa w‟indemyagihugu utubahirijwe, cyangwa se umuburanyi ubisaba agaragaje icyo bimwangiriza.
(12) Urukiko rurasanga, kuba ahanditse ikirego urubanza rujuririrwa ari RCOM 0153/10/HCC bigaragara ko hari habaye kwibeshya ku myandikire kuko uburyo abajuriye babisobanura, binagaragara ko banenga urubanza RCOM 0193/10/HCC, rwabategetse kwishyura NDAHIRO Pascal amafaranga batishimiye.
(13) Urukiko rusanga xxxxx xx birebana n‟ibihe byo kujurira, urwo rubanza rwaraciwe ku wa 06/09/2012, rujuririrwa ku wa 05/10/2012 nk‟uko bigaragara nabyo kuri ″ EFS″, bityo ibihe biteganywa n‟amategeko bikaba byarubahirijwe. Ibyo Me MUTARINDWA avuga ko uwo yunganira yahawe imyanzuro atinze bikaba ntacyo byahindura ku bihe byo kujurira kuko gutanga imyanzuro mbere cyangwa nyuma y‟igihe atari byo bireberwaho igihe cyo kujurira giteganywa n‟amategeko.
2. Ku bijyanye n’amafaranga 54.746.971 Urukiko Rukuru rwategetse KAMARO Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx xxxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxx.
(14) Me MUTEMBE Protais uburanira XXXXXX Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Rose, avuga ko amafaranga bemera ari ay‟ibikorwa bumvikanyeho bijyanye n‟imirimo bumvikanyeho yo kuvugurura n‟ijyanye n‟igikoni, parking n‟imisarani (31.593.290 Frw+23.153.681 Frw) gukuramo 14.302.500 Frw ahwanye n‟imirimo yakozwe batumvikanyeho, hagasigara 40.444.471Frw, xxx xxxx 69.049.471 Frw bategetswe kwishyura bidakwiye.
(15) Me MUNYANEZA Xxxx xxxxxxxxx XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be avuga ko Urukiko rwemeje ko bishyura NDAHIRO 54.746.971 Frw, ahwanye n‟imirimo yakoze babyemeranyijweho (gukora igikoni, parking n‟imisarani no kuvugurura), nta shingiro byahabwa, kubera ko 15.216.023 Frw yubakishijwe igikoni akwiye kugabanywamo kabiri, XXXXXXX xxxxxxxxxx 7.608.011 Frw, kuko ikindi cya xxxxxx xx‟amafaranga y‟ibikoresho byubatse icyo gikoni bitari ibye.
(16) Avuga ko NDAHIRO adakwiye gusubizwa 2.721.658 Frw y‟imisarani na 5.216.000 Frw ya parking, kuko yabikoze nyuma y‟uko amasezerano ya 2006 amaze
kuvugururwa muri 2008. Avuga ko amafaranga 31.593.290 Frw ahwanye n‟ibikorwa NDAHIRO avuga yakoze bemeranyijweho nta shingiro byahabwa, hashingiwe ku ngingo ya 9 y‟Itegeko ryerekeye imiburanishirize y‟imanza z‟imbonezamubano, iz‟ubucuruzi, iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi, kubera ko igenagaciro (expertise) ryakozwe na K.S ku wa 03/01/2012 ritigeze rigaragaza ko iyo mirimo yakozwe koko, ngo rinagaragaze agaciro kayo.
(17) XXXXXXX Xxxxxx na Me MUTARINDWA Xxxxx umwunganira bavuga ko kuba Urukiko rwaremeje ko KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be bishyura NDAHIRO 54.746.971 Frw ahwanye n‟imirimo yakoze babyemeranyijweho (igikoni, parking n‟imisarani no kuvugurura), nta kosa rwakoze, kubera ko mu kubategeka kumwishyura ayo mafaranga rwashingiye ku mategeko n‟ibimenyetso bifatika birimo n‟igenagaciro ryakozwe n‟umuhanga risabwe n‟Urukiko.
(18) Bavuga ko ingingo ya 8 y‟amasezerano ya 2008, yerekeranye n‟ibyakozwe iteganya ko ingingo ya 8 y‟amasezerano avuguruwe ya 2006 idahindutse, ko kandi iyo ngingo iteganya ko amafaranga ukodesha yatanze yubaka igikoni, imisarane na parking azayasubizwa mu gihe amasezerano azaba arangiye, xxx xxxxxxxxx akazayasubizwa hakurikijwe agaciro k‟uko bizaba bihagaze icyo gihe.
(19) Ku birebana n‟uko 15.216.23 Frw yubakishijwe igikoni akwiye kugabanywamo kabiri kubera ko hari ibikoresho XXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxx bya XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be akanabikoresha, XXXXXXX Xxxxxx na Me MUTARINDWA Xxxxx umwunganira bavuga ko nta shingiro byahabwa, kubera ko nta bimenyetso abo baburana babigaragaria.
Uko Urukiko rubibona
(20) Xxxxxxx ya 64 y‟Itegeko nº 45/11 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko ″ amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye″.
(21) Ingingo ya 8 y‟amasezerano NDAHIRO na KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be bagiranye ku wa 23/01/2006 ivuga ko ″ amafaranga ukodesha yatanze yubaka cuisine, toilettes na parking azabarwa mu gihe amasezerano azaba arangiye, ayo mafaranga akazayasubizwa hakurikijwe agaciro k‟uko bizaba bihagaze icyo gihe″, ibyo xxxxx xxx nabyo biteganywa mu ngingo ya 3 y‟amazeserano yo ku wa 24/07/2008 xxxxxxxxx, ku birebana n‟amafaranga y‟ivugurura.
(22) Urukiko rusanga, xxxx XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be bavuga ko bategetswe bidakwiye kwishyura NDAHIRO 54.746.971 Frw akubiyemo 31.593.290 Frw y‟imirimo yo gusana yakozwe ku nyubako zabo n‟andi 23.153.681 Frw y‟igikoni, parking na toilettes, nta shingiro byahabwa kuko mu masezerano impande zombi zagiranye zumvikanye ko amafaranga ukodesha yatanze yubaka cuisine, toilettes na parking no gusana inyubako azabarwa mu gihe amasezerano xxxxx xxxxxxxx, xxx xxxxxxxxx akazayasubizwa hakurikijwe agaciro k‟uko bizaba bihagaze icyo gihe. Birumvikana rero ko amasezerano agomba kubahirizwa hagati y‟abayagiranye nk‟uko ingingo ya 64 y‟Itegeko ryavuzwe haruguru ibiteganya, XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be bagaha NDAHIRO Pascal 54.746.971 Frw y‟imirimo yakoze babyumvikanyeho.
3. Ku bijyanye na 14.302.500 Frw ahwanye n’ibikorwa NDAHIRO Xxxxxx xxxxxx xxxxxxxxxxxxxxxxxx na KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be.
(23) Me MUTEMBE Protais uburanira KAMARO Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Rose, avuga ko mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi abo aburanira berekanye ko imirimo NDAHIRO Xxxxxx xxxxxx xx nyungu ze bwite idashobora kwitwa ″ gestion d‟affaires″ ku buryo akwiye kubisabira inyishyu, xxxxx Xxxxxxx ntirwagira icyo rubisubizaho, ahubwo rwemeza ko NDAHIRO ahabwa ibyo yatanze ku mirimo yakoze ngo kuko byongereye agaciro inyubako, ariko nyamara yarayikoze ku nyungu ze z‟ubucuruzi, kandi bitagomba kujya ku mutwe wabo.
(24) Me MUNYANEZA avuga ko KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be batakagombye guha NDAHIRO 14.302.500 Frw kuko bategetswe kuyishyura ku mirimo yita ko yakoze kandi batabyemeranyijweho, ko ingingo zirebana no gucunga iby‟undi umucamanza ashingiraho abategeka kwishyura zidakwiye gukoreshwa mu gihe hari amasezerano ndetse xxxxx umutungo akaba atarananiwe kuwucunga kuko yari yarateganyije ku bw‟amasezerano uburyo uwo mutungo ugomba gucungwa.
(25) XXXXXXX Xxxxxx avuga ko iby‟uko habayeho kudasubiza ku myiregurire y‟umuburanyi ku birerana n‟imirimo yakozwe yitwa “gestion d‟affaires” nta shingiro byahabwa, kubera ko Urukiko rwabategetse kumwishyura kuko iyo mirimo yongereye agaciro ku mutungo wabo, xxx kubifata nka “gestion d‟affaires”.
Uko Urukiko rubibona.
(26) Ku bijyanye n‟amafaranga yatanzwe ku mirimo itemeranijweho yakozwe na XXXXXXX Xxxxxx, Urukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi rwategetse KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be kuyamusubiza kubera ko iyo xxxxxx xxxxxxxxx agaciro inyubako zabo, mu gihe nyamara we yari yayasabye ashingiye ku ngingo zerekeranye no gucunga iby‟undi (gestion d‟affaire) ntiruzishingireho.
(27) Urukiko rusanga 14.302.500 Frw y‟imirimo NDAHIRO yakoze batabyemeranyijeho na KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be xxxxxxxx xxxxxxxxxxx kuko ingingo ya 246, iya 247 n‟iya 251 z‟igitabo cya gatatu cy‟urwunge rw‟amategeko mbonezamubano ashingiraho ayasaba zirebana no gucunga iby‟undi (gestion d‟affaires), mu gihe ntacyo NDAHIRO yaramiraga kugira ngo kitangirika ku nyubako z‟abayasabwa, ahubwo bigaragara ko yashakaga kubivanamo inyungu zijyanye n‟ubucuruzi yakoraga kuko nta cyihutirwaga agaragaza cyatumye akora ibitumvikanyweho byateganywaga mu masezerano bagiranye, bityo amafaranga 54.746.971 Frw
ahwanye n‟imirimo yemeranyijweho XXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxx xxxxxxxxx, akaba agomba kuvanwamo 14.302.500 Frw.
4. Ku birebana no kuba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwarategetse NDAHIRO Pascal kwishyura 11.500.000 Frw y’ubukode atuzuye ku mwaka wa 2010.
(28) Me MUTEMBE Protais na Me MUNYANEZA Remy bavuga ko Urukiko rwategetse NDAHIRO guha KAMARO na bagenzi be 11.500.000 Frw y‟ubukode atuzuye bw‟umwaka wa 2010, xxx kubagenera 18.000.000 Frw.
(29) Me MUTARINDWA avuga ko amezi arenga icumi y‟ubukode baregeraga mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi rwayabahaye, kuko rwategetse NDAHIRO kubaha 11.500.000 Frw y‟ubukode bw‟umwaka nk‟uko byari biteganyijwe mu masezerano bagiranye.
Uko Urukiko rubibona.
(30) Ingingo ya 3 y‟amasezerano impande zombi zagiranye avuga ko amafaranga yo kuvugurura azajya atangwa n‟ukodesha. Impande zombi zumvikanye ko mbere yo kwishyura igikodesho cy‟umwaka w‟ubukode ugiye gutangira bazajya babanza kubara agaciro k‟ibyakoreshejwe umwaka urangiye, hanyuma ako gaciro gakurwe mu gikodesho cy‟uwo mwaka, ariko impande zombi zumvikanye ko uko byagenda kose ku mwaka, ukodesha yajya akuraho amafaranga yo kuvugurura atarengeje
6.500.000 Frw z‟amafaranga y‟u Rwanda bihwanye na 33.859.565 Frw mu myaka itanu, bivuga ko ukodesha azajya ahabwa 11.500.000 Frw buri mwaka. Ibisanwa bivugwa muri iyi ngingo bigomba kubanza kumvikanwaho n‟impande zombi, xxxxx xxxxx ikomekwa kuri aya masezerano.
(31) Xxxxxxx xxxxxxx, xxxx XXXXXX Xxxxxxx na bagenzi be (xxxxxxx xxxxxxxxx wa BARAKENGERA) bavuga ko bagenewe 11.500.000 Frw y‟ubukode, xxx xxxxxxx
18.000.000 Frw nta shingiro byahabwa, kuko aribyo byumvikanyweho mu ngingo ya 3 y‟amasezerano impande zombi zagiranye ku wa 24/07/2008, ko ukodesha azajya ahabwa 11.500.000 Frw buri mwaka, Urukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi rwageneye uwo muryango ayo mafaranga rukaba nta kosa rwakoze ahubwo rwashyize mu bikorwa ibyo ababuranyi bateganyije mu masezerano bagiranye.
5. Ku birebana no kuba Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi rutarategetse NDAHIRO Xxxxxx xxxxxxxxx ubukode bw’imyaka ya 2006-2009, 2011-2012.
(32) Me MUNYANEZA Rémy avuga ko Xxxxxxx Xxxxxx rw‟Ubucuruzi rutategetse NDAHIRO kwishyura amafaranga y‟ubukode bw‟imyaka ya 2006- 2009, 2011-2012, buhwanye n‟amezi 26, xxxxx inzu xxxx xxxxx iya KAMARO na bagenzi be kuko yagurishijwe mu kwezi kwa Werurwe 2012, akaba abaze mu buryo bukurikira =
1.500.000 Frw x26=39.000.000 Frw.
(33) Me XXXXXXXXX Xxxx xxxxx xx xxxxxxxxxx y‟ubukode bw‟iyo myaka kuva 2006- 2012 agomba kungana yose hamwe na 67.800.000 Frw+18.000.000 Frw=
85.800.000 Frw.
(34) MUKANYANGEZI Xxxx umwe mu bajuriye, avuga ko guhera muri 2006 kugeza 2008 xxxxxx xxxxxxxxx kuryoza NDAHIRO, ko ariko guhera mu mpera z‟umwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2010 atishyuye ubukode ntanagire icyo yongera gukora ku nyubako, ahubwo xxxxx xxx we watangiye kujya kuregera inkiko.
(35) Me MUTARINDWA Xxxxx avuga ko iby‟ubukode bw‟indi myaka basaba muri uru rubanza, bitasuzumwa kuko ntabyo bari baregeye mu rwego rwa mbere, ko rero bitasuzumwa bwa mbere mu bujurire.
(36) Avuga ko nubwo mbere babihakanaga, noneho imbere y‟uru Rukiko KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be bemera ko NDAHIRO yishyuraga ubukode, ko n‟amafagitire berekanye bishyuriyeho abigaragaza. Asoza avuga ko iyo NDAHIRO aza kuba nta na rimwe yishyuye byari kuba byarashyizwe mu masezerano avuguruwe yo muri 2008.
(37) XXXXXXX xxxxxxxxxx na Me MUTARINDWA Xxxxx avuga ko kuba abajuriye bavuga ko hatabazwe amafaranga y‟ubukode bwa 2006-2012, nta shingiro byahabwa, kubera ko ubukode bwabazwe bukanasobanurwa, akaba atari kuba mu nzu atishyura xxx xxxxx inzu abure kumuvanamo, ko kandi amasezerano ya 2006 atari kuvugururwa muri 2008 NDAHIRO atarishyura ubukode xxx xx KAMARO babyemere.
Uko Urukiko rubibona.
(38) Ku bijyanye n‟amafaranga y‟ubukode abajuriye basaba y‟imyaka ya 2006-2012, Urukiko rusanga bitasuzumwa mu Rukiko rw‟Ikirenga, kubera ko bitigeze bigibwaho impaka mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi, ahubwo haraburanwaga amafaranga y‟ubukode bw‟amezi arenga icumi mu mwaka wa 2010, nk‟uko bigaragara mu myanzuro yo kwiregura ya KAMARO Xxxxxxx na bagenzi be mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi yakozwe na Me MUTEMBE Protais kuri cote ya 68-76, bityo hashingiwe ku ngingo ya 168 igika cya mbere y‟Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa
14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y‟imanza z‟imbonezamubano, iz‟ubucuruzi, iz‟umurimo n‟iz‟ubutegetsi 1 bikaba bitasuzumwa bwa mbere kuri uru rwego.
6. Ku birebana no kuba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutarategetse NDAHIRO Xxxxxx xxxxxxxxx inyungu z’igihe cyose yamaranye amafaranga y’ubukode.
(39) Me MUNYANEZA Xxxx xxxxx Xxxxxxx rw‟Ikirenga gutegeka NDAHIRO kwishyura inyungu z‟amafaranga y‟ubukode za 18 % kubera igihe cyose yayamaranye yaranze kuyishyura kuko Urukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi rutabitegetse, izo nyungu zikaba zibaze mu buryo bukurikira 00.000.000x00%x5= 00.000.000 Frw.
(40) Me MUTARINDWA avuga ko, uretse n‟uko inyungu zitasuzumwa kuko ari ubwa mbere zivuzwe mu rwego rw‟ubujurire nta naho zaba zishingiye mu rwego rw‟amasezerano kuko ntaho bazumvikanyeho.
Uko Urukiko rubibona.
(41) Urukiko rurasanga, nkuko byavuzwe ku byerekeye ubukode bw‟imyaka ya 2006- 2009, 2011-2012 mu bika bibanziriza iki, ikirego cyerekeye inyungu za 18 % kitarigeze gitangwa mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi ngo kigibweho impaka, kuzana iyi ngingo nk‟impamvu y‟ubujurire kuri uru rwego bikaba binyuranyije n‟ingingo ya 168, igika cya mbere, y‟Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru.
7. Ku birebana n’indishyi zisabwa muri uru rubanza.
(42) Me MUTEMBE na Me MUNYANEZA bavuga ko mu gika cya 16, cy‟urubanza rujuririrwa, Urukiko rwemeje ko NDAHIRO azishyura KAMARO na bagenzi be
1 Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora kuregerwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu Rukiko rw’ubujurire..
indishyi zingana na 1.500.000 Frw kuko atubahirije amasezerano bagiranye, kandi xx xxxx basabye indishyi bashingiye ku mahirwe yabavukije ababuza kugurisha ku bwumvikane, bigatuma inzu igurishwa kuri make muri cyamunara, xxxxx xxxx habonetse umukiriya washakaga gutanga 400.000.000 Frw, bakaba basabira abo bahagarariye 50.000.000 Frw na 20.000.000 Frw y‟ikurikirana rubanza n‟igihembo cya Avoka.
(43) NDAHIRO avuga ko Urukiko rwasobanuye neza indishyi yaciwe mu gika cya 16 cy‟urubanza rujuririrwa, uretse ko kuba rwaravuze ko ari ukutuzuza inshingano ze atari byo, ko ahubwo yuririyeho xxxxx xx xxx xxxxxxxxx y‟indishyi angana na
1.500.000 atayatanga kuko atigeze yica amasezerano, akaba nta n‟amahirwe yigeze ababuza kuko iyo baza kuboneka bakavugana iby‟amafaranga yakoresheje asana inzu yabo, ayo mahirwe bari kuyabona. Asaba ko yakwishyurwa indishyi za
5.000.000 Frw zo gushorwa mu manza n‟igihembo cya Avoka. Xxx Xxxxxxx Xxxxxxxx.
(44) Ingingo ya 137 y‟Itegeko nº 45/11 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko ″uruhande rwarenganyijwe rufite uburenganzira bwo kubona indishyi zitanzwe n‟urundi ruhande rutubahirije ibisabwa mu masezerano……″.
(45) Urukiko rusanga hashingiwe ku ngingo y‟amategeko ivuzwe haruguru, indishyi NDAHIRO yaciwe zingana na 1.500.000 Frw zigomba kugumaho nk‟uko byategetswe n‟Urukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi, kubera ko hari ibyo atubahirije mu masezerano yagiranye na KAMARO na bagenzi be. Ibyo NDAHIRO asaba ko yakurwaho kuko nta masezerano atubahirije, nta shingiro byahabwa, kuko nk‟uko byasobanuwe haruguru, ibyo kutishyura ubwo bukode kubera ko yari yarabuze abo yishyura nta shingiro byahabwa, kuko mu masezerano yari yaragiranye na KAMARO na bagenzi be yo ku wa 23/01/2006, mu ngingo yayo ya 4 hagaragaramo nomero ya konti yagombaga kujya ashyiraho ayo mafaranga y‟ubukode.
(46) Ku bijyanye n‟amafaranga y‟ikurikiranarubanza n‟igihembo cya Avoka asabwa n‟abajuriye hamwe n‟asabwa n‟uregwa, Urukiko rusanga nta n‟umwe wayahabwa, kubera ko bose bafite ibyo batsindirwa muri uru rubanza.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO.
(47) Rwemeje ko ikirego xxx XXXXXX Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Rose gifite ishingiro kuri bimwe;
(48) Rwemeje ko urubanza RCOM 0193/10/HCC rwaciwe n‟Urukiko Rukuru rw‟ubucuruzi ku wa 06/09/2012 rudahindutse, uretse ku birebana na 14.302.500 Frw y‟imirimo NDAHIRO yakoze atemeranyijweho avanyweho;
(49) Xxxxxxxxx XXXXXX Xxxxxxx, XXXXX Xxxxx, XXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxx na MUKANYANGEZI Xxxx xxxxxxxxx xxxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxx 40.444.471Frw.
(50) Rutegetse ko amagarama y‟urubanza ahwanye n‟ibyakozwe mu Rukiko.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 19/05/2017
Se
XXXXXXX Xxxxx-Xxxxx Xxxxxxxx
Xx XXXXXX X. Xxxxxx | Se MUNYANGERI N. Innocent | |
Umucamanza | Se | Xxxxxxxxxx |
XXXXXX Xxxxx |