Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI KU CYICARO CYARWO I RUSORORO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA RP00813/2017/TGI/GSBO MU RWEGO RWA MBERE NONE KUWA 19/01/2018 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo na
Uregwa: XXXXXXXXXXXXX Xxxx mwene Gahinda na Xxxxxxx Xxxxxxxxxx, abarizwa mu Mudugudu wa Rwakabirizi, Akagali ka nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Icyaha akurikiranyweho: Gushyingirwa bwa kabiri hatabanje guseswa amasezerano ya mbere, gukoresha inyandikompimbano, kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwabaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’abashakanye, ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 246, 318, 610, 241 na 616 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx ibyaha.
I. IMITERE Y’URUBANZA
[1]. Xxxxxxxxxxxxx Xxxx yarezwe n’ubushinjacyaha ibyaha byagarutsweho haruguru, ibyaha ahanini bikomoka ku kuba yarasezeranye n’umugore wa kabiri nyamara atarigeze atandukana n’uwa mbere nawe yabanaga nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
[2]. Ubushinjacyaha bukomeza busobanura ko Xxxxxxxxxxxxx Xxxx yari yarashakanye byemewe n’amategeko na UMUHOZA Xxxxxx, xxxxx aza kumuta abeshya undi mukobwa witwa Murangwayire ko ari ingaragu, nawe barasezerana byemewe n’amategeko, amasezerano yo gushyingiranwa mu buyobozi bw’irangamimerere xxxxx mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza. Muri uko kubeshya umugore wa kabiri, yamubwiraga ko yitwa Xxxxxx Xxxx, ndetse akanamubwira ko ari umupolisi ufite ipeti ya CIP, akaba akorera Kacyiru ku Kicyaro cya Police Kacyiru. Ubushinjacyaha bukomeza bunavuga ko mu gushaka
gusezerana bwa kabiri, uregwa yagiye ashaka ibyemezo by’uko ari ingaragu ndetse akanavuga ko yitwa Xxxxxx Xxxx nyamara yitwa xxxxxxxxxxxxx Xxxx, iyo ikaba xxx xxxx yabaye intandaro yo gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Uregwa xxxxx xxx yagiye agurisha umutungo w’urugo atabanje kubyumvikanaho n’uwo bashakanye, mu byo yagurishije hakaba harimwo nk’imodoka na moto.
Bwanzuye busaba ko uregwa yahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 3000.000frw
[3]. Uregwa ahakana ibyaha byose yarezwe, akiregura avuga ko umugore we azi banasezeranye mu mwaka wa 2008 xxx Xxxxxxx Xxxxxx, xxxx Murangwayire ngo akaba atamuzi kuko ngo atigeze aba umugabo we ndetse ko ngo atitwa Xxxxxx Xxxx. Twagirumukiza akomeza kwiregura avuga ko za attestations yitiriwa atari ize kuko ari iza Muhizi xxxxx xxx atari ko yitwa. Yanaboneyeho gusaba ko ubushinjacyaha bwakwerekana inyandiko mpimbano aregwa gukoresha. Kubijyanye n’icyaha cyo gukoresha umutumngo batabyumvikanyeho, uregwa avuga ko nta mutungo bari bafite ndetse ko akazi yakoraga we na Muhoza katashoboraga kuvamo imodoka na moto bivugwa, ahubwo ngo umugore ashobora kuba yarabonaga atwara imodoka z’abakiliya akagira ngo nibye. Yakomeje kwiregura avuga ko nta na rimwe yigeze yiyita umupolisi cyangwa xx xxx yambare imyenda yabo, ahubwo ngo afatwa yabanje gufungirwa ahantu nawe atazi, aregwa imbunda, baza kumufata bamwambika imyenda ya giporisi, barangije baramufotora, ngo n’amazina xxx xxxx uniform atandukanye naye bwite; Yanzuye asaba kurenganurwa;
Xxxx xxx xxxxxxx xxxxxxxxxxx ibibazo by’amategeko byo kumenya niba uregwa yaba ariwe wasezeranye bwa kabiri amasezerano ya mbere akiriho, kumenya niba yiyita amazina atari aye, no kumenya niba haba hari umutungo w’urugo yakoresheje uwo bashakanye atabyemeye hanasuzumwe ibihano byatangwa mu gihe ibyo byaha byaba byarakozwe;
II. Ibibazo bigize urubanza n’isesengurwa ryabyo.
a) Kumenya niba uregwa yaba yarasezeranye inshuro ya kabiri, amasezerano ya mbere agihari, akabigeraho akoresheje inyandiko mpimbano
[4]. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Xxxxxxxxxxxxx Xxxx icyaha cy’ubushoreke n’icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, ibyo byaha bikaba bikomoka ku kuba yarataye umugore we wa mbere witwa Murangwayire Xxxxxx xxxxxxxx mu buryo bwemewe n’amategeko, akajya gusezerana bwa kabiri n’undi mugore witwa Xxxxxx Xxxxxx, ibyo xxx akaba yarabigezeho avuga ko yitwa XXXXXX Xxxx ndetse akaza no guhabwa icyemezo cy’xxx
xxxxx xxxxxxxx, ari naho hakomotse icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano. Ibimenyetso byashingiweho ni ubushinjacyaha bishingiye ku mvugo z’uregwa wemeye bimwe mu byaha aregwa no xxxx xxxx inyandiko y’ubushyingiranwe ya kabiri;
[5]. Xxxxxxxxxxxxx Xxxx yaburanye ahakana ibyaha bigarutsweho haruguru, avuga ko umugore azi ndetse banasezeranye ari uwitwa XXXXXX Xxxxxx, uwundi yitirirwa ngo akaba atamuzi ndetse ngo nta nubwo yitwa XXXXXX Xxxx, amazina ye nyakuri xxxxx xxx Xxxxxxxxxxxxx Xxxx, abamwita Xxxxxx xxx akaba atazi xxx babivana;
[6]. Ingingo ya 246 agace ka mbere y’itegeko-Ngenga nº01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx ibyaha mu Rwanda, iteganya ko « Umuntu wese ushyingiranwa n’undi amasezerano y’ubushyingiranywe ya mbere agifite agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi xxxxxx xxxxx (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano ». Iya 612 y’iryo tegeko yo iteganya ko «Umuntu wese, ku bw’uburiganya wihesha, atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe(…) ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi xxxxxx atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) »
[7]. Ingingo ya 3 y’itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo yo iteganya ko «buri muburanyi agomba kugaragaza ukuli kw’ibyo aburana» naho iya 119 yaryo igateganya ko «mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso bishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, ababuranyi bapfa kuba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye ».
[8]. Hashingiwe rero kuri izi ngingo, rurasanga nubwo bwose Xxxxxxxxxxxxx Xxxx yahisemo kuburana ahakana ibyaha aregwa byose, hari ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha cyo kuba yarakoze amasezerano y’ubushyingiranywe ya xxxxxx xxxxx aya mbere agifite agaciro ndetse muri uko kubigeraho, akaba yarihesheje ibyemezo bitangwa n’ubuyobozi akoresheje uburiganya, ibimenyetso bimuhamya ibyo byaha byombi rero bikaba bigizwe no xxxx xxxx icyemezo cyo gushyingirwa gihamya ko yashakanye na Murangwayire Xxxxxx, bagasezeranira ku Murenge wa Mukarange ku itariki ya 14/03/2013, nyuma y’xxx akaba yarongeye gusezerana na UMUHOZA Rosine, nyamara amasezerano ya mbere agihari. Ikindi kandi uregwa mu ibazwa rye yaba mu bugenza cyaha kimwe no mu bushinjacyaha yemeye ibyaha bimwe ibindi arabihakana, mu byo yemeye rero harimo icyo kuba yarashatse bwa xxxxxx xxxxx agifite isezerano n’umugore we wa mbere, anasobanura ko icyabimuteye xxx xxx yahoraga mu makimbirane n’umugore we wa mbere. Yanasobanuye xxxxx xx yemera ko
yashatse icyemezo cy’uko ari ingaragu, anavuga ko yitwa MUHIZI Xxxx xxx xxxx Xxxxxxxxxxxxx Xxxx, ku buryo umugore we wa kabiri azi ko ariko yitwa. Kuba rero uregwa yarahisemo guhakana ibyo byaha, ni ukwigiza nkana kuko hari ibimenyetso bibimuhamya ndetse bitanashidikanywaho, bityo akaba agomba kubihanirwa. Rurasanga kandi uregwa adakwiriye guhanirwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahubwo agomba guhanirwa icyo kwihesha ibyemezo bitangwa n’inzego za Leta akoresheje uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 612 n’icyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri cyangwa se irimo ibinyoma giteganywa n’ingingo ya 614 agace ka 3 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda kubera ko, abizi neza ndetse yanabigambiriye yakoresheje icyemezo cy’uko ari ingaragu(attestation de celibat) mu buyobozi xxxxx xxxxxx amakuru x’xxx yitwa XXXXXX Xxxx kugira ngo abashe kwemererwa gusezerana, nyamara ari ibinyoma;
Icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwabaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, ubwambuzi bushukana no gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’abashakanye;
[9]. Xxxxxxxxxxxxx Xxxx aregwa kandi icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye no kwambara umwabaro utagenewe agamije kuyobya rubanda, ubwambuzi bushukana no gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’abashakanye, ibyo byaha bikaba bikomoka ku kuba yarabwiraga rubanda ko ari umupolisi ndetse akanambara imyenda ya Police, xxxxxxx xxxxx xxxxxxx n’ako kazi. Ikindi xxxxx xxx akaba yaragiye abeshya abagore be akagurisha imitungo yabo;
[10]. Uregwa ahakana ibi byaha aregwa, akavuga ko ari ibinyoma kuko nta na rimwe yigeze agira uwo abwira ko ari umupolisi, ko ntawe yambuye ndetse ko nta n’umutungo w’urugo yasahuye, ngo ugurishwe bitumvikanyweho;
[11]. Iya 85 y’itegeko nº30/2013 ryo ku wa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha iha ubushinjacyaha cyangwa se uwagiriwe nabi(victime) inshingano yo kugaragaza ibimenyetso byemeza icyaha nta shiti. Iyi ngingo ishimangirwa kandi n’inyandiko z’abahanga mu mategeko bavuga ko ihame rivuga ko umuntu aba ari umwere mu gihe cyose atarahamwa n’icyaha, risobanura ko ikirego kigomba kugaragaza ukubaho kw’icyaha mu bikigize byose ndetse kikaba kigomba no kugaragaza uwagikoze uwo ariwe nta shiti(la présomption d’innocence signifie que c’est à l’accusation d’établir l’existence de l’infraction dans tous ses éléments constitutifs ainsi que la responsabilité pénale de la personne poursuivie1);
1 Xxxxxxx Xxxx et Xxxxxxxxx Xxxxxxxx, Droit Penal Procedure Penale, 4e edit.,Dalloz, Paris,2006, p0226
[12]. Hashingiwe rero ku biteganywa n’izi ngingo zivuzwe haruguru, rurasanga nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwabashije kugaragariza urukiko by’uko uregwa yakoze ibyaha byo kwiha ububasha cyangwa se kwiyitirira imiromo adakora, ubwambuzi bushukana cyangwa se icyo gukoresha umutungo w’urugo bitumvikanyweho. Kuba rero hari ifoto uregwa yafotowe imbere ye hari imyenda ya gipolisi, ubwabyo si ikimenyetso cy’uko yiyitiriye iyo mirimo kuko atigeze afatwa akora akazi ka gipolisi cyangwa se hari uwo ahohotera yiyititia uwo mulimo. Ikindi kandi ifoto yashingiweho nk’ikimenyetso kuri icyo cyaha ntabwo yashingirwaho ngo urukiko rumuhamye icyaha kuko kwifotoza wamabaye umwambaro w’akazi udakora, bidasobanura ko wakiyitiriye. Rurasanga kandi, uretse abagore be bavuga ko yagiye abashaka agamije kubarya utwabo, nta kimenyetso cyabyo kuko abatangabuhamya bose babajijwe bagarukaga ku mibanire mibi ya Xxxxxxxxxxxxx Xxxx n’umugore we, bagasobanura uburyo yirukanywe mu kazi bigatuma ajya mu buzima bubi bwanatumye bagurisha imitungo babaga bafite, bagamije gushaka uko bava muri ubwo buzima. Nta kimenyetso rero na kimwe cyagaragajwe cy’uwo uregwa yaba yarambuye utwe akoresheje uburiganya cyangwa se ko ari umutungo w’urugo waba waragurishijwe bitumvikanyweho cyagaragarijwe urukiko. Kubera izo mpamvu rero, rusanga uregwa adahamwa n’ibyaha byagarutsweho muri iki gika byo kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwabaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, ubwambuzi bushukana no gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’abashakanye;
b) Igihano uregwa akwiriye guhabwa
[13]. Ubushinjacyaha bwasabye ko Xxxxxxxxxxxxx Xxxx yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 3000,000frw, naho we asaba kugirwa umwere kuko ngo nta cyaha na kimwe yakoze;
[14].Urukiko rurasanga uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ibyemezo bitangwa n’inzego za Leta akoresheje uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 612 n’icyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri cyangwa se irimo ibinyoma giteganywa n’ingingo ya 614 agace ka 3 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda. Ahamwa kandi n’icyaha cyo gushyingirwa bwa kabiri, amasezerano ya mbere agifite agaciro, kandi ibyo byaha akaba yarabikoze mu buryo bw’impurirane z’ibyaha nkuko ingingo ya 83CP ibiteganya, bityo akaba xxx xxxx mpamvu agomba guhanwa hashingiwe ku ngingo ya 84 y’igitabo cy’amategeko xxxxx ibyaha iteganya ko « iyo ku gikorwa kimwe gusa cyangwa byinshi, uwakoze icyaha yari guhanishwa ibihano byinshi byo gufungwa cyangwa by’ihazabu, umucamanza amuhanisha igihano kiruta ibindi yongera igihe cyangwa umubare bitewe n’uburyo ibyaha byakozwe ariko ntarenze urugero ntarengwa wongeyeho icya kabiri (1/2) cy’icyo gihano kirushije ibindi gukomera».
[15]. Hahingiwe rero ku ngingo za 612 614 na 246 z’igitabo cy’amategeko xxxxx, rusanga uregwa akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 3000,000frw. Rurasanga
ariko kubera ko ari ubwa mbere uregwa akulikiranywe mu nzego z’ubutabera mu buryo buzwi, akwiriye kugabanyirizwa ibihano nkuko ingingo za 77 na 78CP zibiteganya bityo akaba agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 3000.000frw;
III. Icyemezo cy’Urukiko.