Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI KU CYICARO CYARWO I RUSORORO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA RP00636/2016/TGI/GSBO MU RWEGO RWA MBERE NONE KUWA 14/09/2017 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo na
Abaregwa:
1. UWIHANGANYE Xxxxx xxxxx Xxxxx Xxxxxx na Xxxxxxxxxx Xxxxxxx, yavutse mu mwaka wa 1990, abarizwa mu Rwanda, Kigali City, Gasabo, Gisozi, Ruhango, Murambi.
2. MUHIRWE Xxxx x’Xxxxx mwene Gatanazi Xxxxxx na Xxxxxxxx Xxxxxxxx, yavutse mu mwaka wa 1984, abarizwa mu Rwanda, Kigali City, Nyarugenge, Muhima, Amahoro Cell, Inyarurembo Village.
Icyaha akurikiranyweho: Kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma, ubuhemu no kubonerana undi ku bw’intege nke, ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 614 na 325 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx ibyaha.
1. Uregera indishyi: NGIRUMPATSE Desiré mwene Gasore na Nyirabudeyi, yavutse mu mwaka wa 1980, abarizwa mu Rwanda, Kigali City, Kicukiro, Nyarugunga, Rwimbogo, Ruragendwa.
I. IMITERE Y’URUBANZA
[1]. Abaregwa uko ari babiri barezwe n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe, itavugisha ukuli, n’icyaha cy’ubuhemu no kubonerana undi kubera intege nke, ibyaha bikomoka ku modoka Uwihanganye Xxxxx xxxx yarasigiwe na Ngirumpatse Desiré ngo ayikoreshe, akaza kuyigurisha atabyemerewe ahubwo yifashishije
inyandiko zahimbwe, na nyuma yo kuyigurisha amafaranga yahawe akaba atarigeze ayashyikiriza nyirayo;
[2]. Ubushinjacyaha bukomeza busobanura ko hahimbwe amasezerano y’ubugure bw’imodoka, na nyuma yo kuyigurisha amafaranga Uwihanganye yishyuwe ntiyayashyikiriza xxxxx modoka. Bwanzuye busaba ko Uwihanganye Xxxxx xxxxxxxxxx igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 1.500.000frw, naho mugenzi we Muhirwe Xxxxx xxxxxxxxx guhanishwa igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya 1000.000frw;
[3]. UWIHANGANYE Emile yaburanye yemera ibyaha aregwa, asobanura ko yasigiwe imodoka na Ngirumpatse agiye mu butumwa bw’akazi muri Centre Africa, yigira inama yo kuyigurisha, ariko kubera ko itari imwanditseho, ngo yashatse uwayigurishije Ngirumpatse witwa Safari amufasha kuyandikwaho ariko kugira ngo abigereho ni uko yahimbye amasezerano y’ubugure. Yanzuye asaba imbabazi anavuga ko afite umugore n’umwana yishurira ishuri ubu wahagaze xxxxxx xxxxxx ubufasha, bityo agasaba gusubikirwa igihano yahabwa;
[4]. Muhirwe Xxxxx wari wunganiwe na Me Ngirinshuti Vedaste ahakana icyaha aregwa cyo gukora inyandiko irimo ibinyoma, akavuga ko nta ruhare na ruto yigeze abigiramo. Yakomeje avuga ko nta nyungu na mba yari afite yo guhimba amasezerano nyamara kandi yari azi neza uwo yagurishije imodoka ko ari Ngirumpatse, Uwihanganye rero ngo akaba amushinja ibinyoma. Xxxxxxx xxxxx xx xxxxxxxxxxx imikono iri ku masezerano avugwa kuko ubuhamya bw’uregwa Uwihanganye Xxxxx xxxxxxxxxxx gushingirwaho bwonyine ngo urukiko rumuhamye icyaha, bityo anaboneraho gusaba kurenganurwa;
[5]. Me Twagiramungu wari uhagarariye Ngirumpatse Desiré waregeye indishyi, yasobanuye uburyo imodoka ye yayisigiye Uwihanganye Xxxxx xxx xxxxxxxxxxx xxxxxxxxxx, xxxxx xxx xxx xxxxxxxxxxxx arayigurisha. Yaboneyeho gusaba ko yakwishyurwa n’abaregwa indishyi zingana na 9.350.000frw nkuko zikubiye mu mwanzuro, izo ndishyi zikaba zirimwo agaciro k’imodoka, amafaranga y’itike y’indege yategesheje aza gukurikirana ikibazo cy’imodoka ye n’izindi;
Muri uru rubanza harasuzumwa ibibazo by’amategeko byo kumenya uruhare rwa buri umwe mu ikorwa ry’ibyaha bakurikiranyweho no kumenya niba babihanirwa; Hagomba kandi gusuzumwa ikibazo cy’indishyi zasabwe na Ngirumpatse Desiré niba akwiriye kuzihabwa zose nkuko yazisabye;
II. Ibibazo bigize urubanza n’isesengurwa ryabyo.
a) Uruhare rwa Uwihanganye Emile mu ikorwa ry’ibyaha aregwa;
[6]. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho UWIHANGANYE Emile icyaha cyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma, ubuhemu no kubonerana undi ku bw’intege nke, ibyo byaha bikaba bikomoka ku modoka yari yarasigiwe na Ngirumpatse Desire, hanyuma akaza guhimba amasezerano y’ubugure bw’ayo bigatuma ayigurisha kandi atari iye ndetse n’amafaranga yayigurishije akaba atarigeze ayageza kuri nyirayo. Ibimenyetso byashingiweho xxxxx xxx imvugo y’uregwa wemeye ibyaha aregwa akanasobanura uburyo yabikoze mu iburanisha ryo ku wa 11/07/2017 kimwe n’imvugo z’abatangabuhamya babajijwe;
[7]. Uwihanganye Xxxxx xxxxxxxx xxxxxx xxxxxx aregwa, avuga ko yasigiwe koko imodoka na Ngirumpatse, aza kuyigurisha atabyemerewe kandi kugira ngo abigereho abanza guhimba amasezerano y’ubugure hagati ye na Muhirwe Xxxx x’Xxxxx;
[8]. Ingingo ya 110 y’itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko «ukwemera mu rubanza, ari amagambo umuburanyi avugira mu rukiko agira ibyo yemera mu byo aregwa, xxxxx xx bene ayo magambo atsindisha nyirayo », naho iya 614 y’Itegeko-Ngenga nº01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx ibyaha mu Rwanda, igateganya ko
«Umuntu wese:
1° wandika abizi inyadiko ivuga ibintu uko bitari; 2° uhindura ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko yavugaga ukuri;3° ukoresha abizi, inyandiko itavugisha ukuri cyangwa yahinduwe; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi xxxxxx xxxxx (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000)». Iya 322 y’iryo tegeko iteganya ko «Umuntu wese ukoresha uburiganya bwo kwihesha cyangwa gutagaguza, yangiriza undi, ibintu ibyo ari byo byose yarindishijwe kandi agomba kubisubiza cyangwa kubikoresha umurimo abwiwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi xxxxxx xxxxx (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000»;
[9]. Hahingiwe rero ku biteganywa n’izi ngingo, rurasanga kuba uregwa(UWIHANGANYE) yaremeye ibyaha aregwa, akaba yemera ko yagurishije imodoka itari ye ndetse atanabiherewe uburenganzira na nyirayo, na nyuma yo kuyigurisha akaba atarigeze amuha amafaranga yayigurishije, xxxx xxxxx Uwihanganye Emile yariyemereye ko kugira ngo agere kuri uwo mugambi mubisha, yahimbye amasezerano agaragaza ko iyo modoka yayiguze na Muhirwe Xxxx x’Xxxxx, ibyo bikaba byaratumye ahabwa mutation n’uwo yari yanditsweho, rusanga ibyo bikorwa uregwa ashinjwa ndetse
yaniyemereye bimuhamya icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, bityo akaba akwiriye kubihanirwa;
b) Uruhare rwa Muhirwe Xxxx x’xxxx
[10]. Muhirwe Xxxx x’Xxxxx yarezwe ubufatanyacyaha mu ikorwa ry’ibyaha Uwihanganye Xxxxx akulikiranyweho kubera ko ngo ariwe bagiranye amasezerano y’ubugure b’imodoka, amasezerano bagiranye kugira ngo abashe gukorerwa mutation. Ibimenyetso byashingiweho n’ubushinjacyaha mu kumurega ibyo byaha ni ukuba yarashinjwe na Uwihanganye Xxxxx, xxxxxx xx xxxxxxxxxxx;
[11]. Muhirwe ahakana ibyaha aregwa akavuga ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu ikorwa ry’ibyaha bakulikiranyweho kuko nta n’inyungu yari afite yo kujya guhimba amasezerano avugwa. Yanzuye asaba kugirwa umwere kuko atigeze agirana amasezerano avugwa na Uwihanganye Emile, ndetse xxxxxxx xxxxxxx ko hazabaho gusuzuma imikono xxx kugira ngo ahanirwe ubusa;
[12]. Rurasanga kwiregura kw Muhirwe Xxxx x’Xxxxx gufite ishingiro kubera ko ubushinjacyaha bitigeze bubasha kugaragariza urukiko ibimenyetso simusiga by’uko yaba yarafatanyije ibyaha na Uwihanganye Xxxxx. Kuba rero mu ibazwa rye UWIHANGANYE Emile yarivugiye ko ntacyo yigeze agenera Muhirwe nk’ishimwe, akanasobanura ko abandi bagabo yashyize ku masezerano y’ubugure ari abo yagiye ahimba himba ndetse ko atari nabo basinye ahubwo ko bagiye basinyirwa n’abandi abonye bose, rusanga ibyo biteza urujijo ku byo ashinja mugenzi we ndetse binatuma hacyekwa ko nawe yaba yaramusinyiye nkuko yagiye asinyira abandi. Kubera izo mpamvu rero, Xxxxxxx Xxxxx xxxxx agomba kugirwa umwere ku byaha akulikiranyweho kubera ibura ry’ibimenyetso bimuhamya icyaha;
c) Kumenya igihano uregwa(Uwihanganye Xxxxx) xxxxxx xxxxxxxxx, igabanywa n’isubika ryacyo
[13]. Ubushinjacyaha bwasabye ko Uwihanganye Xxxxx xxxxxxxxxx igifungo cy’imyaka irindwi(7) n’ihazabu ya 1.500.000frw. Uregwa yasabye imbabazi no kugabanyirizwa ibihano kuko ngo afite umwana arera ubu wataye ishuri kubera kutagira umwitaho. Yanasabye kandi gusubikirwa ibihano;
[14]. Urukiko rusanga uregwa ahamwa n’ibyaha bibiri, icy’ubuhemu n’icyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma nkuko byagaragajwe haruguru, bityo akaba agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 1.500.000frw kuko byakozwe mu buryo bw’impurirane y’ibyaha, ibyo bikaba bishingiye ku ngingo ya 322 na 614 CP zagarutsweho nazo haruguru n’ingingo ya 83;
[15]. Ingingo ya 82 y’Itegeko Ngenga n° 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx ryagarutsweho haruguru iteganya ko: «iyo hari impurirarane z’impamvu nkomezacyaha, iz’igabanyabihano, iz’isubiracyaha n’iz’inyoroshyacyaha, inkiko zigena igihano zikurikije uko izo mpamvu zikurikirana muri iyi ngingo».
[16]. Urukiko rurasanga Uwihanganye Emile nubwo bwose yabanje guhakana ibyaha aregwa, byagezeho xxx xx izima aburana yemera ndetse anasaba imbabazi ku buryo budashidikanywaho, ikindi kandi bigaragara ko ari ubwa mbere akulikiranywe mu butabera, bityo rero ibyo bikaba bikwiye gufatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’Igitabo cy’amategeko xxxxx cyavuzwe haruguru iteganya ko « umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, xxx xxxxxxxxxxxxxx, xxx xxxxxxxxxxxxx cyangwa izagikurikiye» n’ingingo ya 77 y’icyo gitabo iteganya ko «zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha harimo kuba mu ntangiriro z’iburanisha ku rwego rwa mbere, ushinjwa yireze akemera icyaha mu buryo budashidikanywa». Hashingiwe rero ku ngingo ya 78 y’Itegeko Ngenga ryavuzwe haruguru iteganya ko « iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw’icyaha, igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka icumi (10) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy’umwaka umwe (1) », ku bw’ibyo rero rusanga igihano cyari gikwiye guhabwa uregwa gikwiriye kugabanywa kugeza ku gifungo cy’imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni imwe(1000.000frw) kubera impamvu nyoroshya cyaha zagarutsweho haruguru. Rurasanga ariko iki gihano uregwa agenewe kidakwiriye gusubikwa nkuko uregwa yari yabyifuje kuko nta mpamvu ikomeye kandi idasanzwe yigeze agaragariza urukiko yatuma asubikirwa, bityo akaba akwiriye kugikora kugira ngo binamufashe kubona umwanya wo kwicuza no kuzirikana ububi bw’ibyaha yakoze;
d) Indishyi zasabwe na Ngirumpatse Desiré
[17]. Me Xxxxxxxxxxxx Xxxxxx mu izina rya Ngirumpatse Desire waregeye indishyi, yasobanuye uburyo umukiliya we yasigiye Uwihanganye Xxxxx imodoka ye kugira ngo azajye ayikoresha taxi voiture, xxx kugira ngo abyubahirize ahitamo kuyigurisha. Yanasobanuye ko amaze kumenya ko imodoka ye yagurishijwe yateze indege xxx xxxx Centre Xxxxxx xxx yari mu butumwa bw’akazi aje gukurikirana icyo kibazo, bityo ngo ibyo byose xxxxx xxx xxxxxxxx yagiye aterwa na Uwihanganye. Yanzuye asaba kwishyurwa hamwe hose indishyi zingana na 9.350.000frw akubiyemo agaciro k’imodoka ye, amatike yakoresheje n’umusaruro yagombye kuba yarayibyaje. Uregwa wahamwe n’icyaha(Uwihanganye Emile) yireguye avuga ko yemera gusubiza agaciro k’imodoka kangana na 2.100.000frw gusa, naho andi mafaranga yifuzwa ngo akaba nta shingiro ryayo kuko nta n’ibimenyetso by’ibyo uyasaba yagaragarije urukiko; ;
[18]. Xxxxxxxxx Xxxxxxxxxxx Desiré akwiriye kwishyurwa indishyi koko nkuko yabiregeye kuko ibyaha Uwihanganye Xxxxx xxxxxx byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo kuba yarabuze imodoka ye yagombye kuba yarabyajwe umuaruro, kuri ibyo hakiyongeraho amatike yagiye akoresha yiruka muri ibyo bibazo byose. Ku bw’ibyo rero, hashingiwe ku ngingo ya 258CCLIII iteganya ko «igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi, gitegeka xxxxx gukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyo yangije », rusanga Uwihanganye Xxxxx xxxxxxxx kwishyura Ngirumpatse Desire indishyi zingana na 3.000.000frw y’agaciro k’imodoka ye, 500.000frw y’igihembo cya avoka, 50.000frw y’igarama yishyuye atanga ikirego na 300.000frw yakoresheje mu ngendo.