Contract
URUKIKO RUKURU, RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA XXXXXX X’XXXXXXX, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RSOCA 0029/15/HC/KIG NONE TARIKI YA 06/11/2015 MU RWEGO RW’UBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UWAJURIYE: Collège de l’Espoir de Gasogi, mu izina ry’Umuyobozi wayo.
Ihagarariwe na Me BAYINGANA Janvier.
UREGWA: MUJAWAMARIYA Annonciata, mwene KARAHAMUHETO Denys na NYIRAMIRIMA, wavutse mu mwaka wa 1970, utuye Gasaka, NYAMAGABE, Intara y’Iburengerazuba.
IKIREGERWA: Kwirukanwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
IKIBURANWA: Kujuririra urubanza RSOC 0120/14/TGI/GSBO rwaciwe kuwa 04/02/2015.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. MUJAWAMARIYA Annonciata yari umukozi wa Collège de l’Espoir de Gasogi, bafitanye amasezerano y’akazi y’igihe kizwi. Yabanje gukora akazi ko kwigisha, nyuma ahabwa akazi ko gukora mu isomero ry’ishuri, nyuma aza kwirukanwa mu rwego rwa gahunda yo kugabanya abakozi Ishuri ryari ryafashe, kubera ko ryari ryagize ibibazo by’ubukungu bishingiye ku kuba ngo abanyeshuri bari bagabanutse, n’amafaranga ishuri ryinjizaga aba make.
2. MUJAWAMARIYA Annonciata we ntiyemeraga ko yirukanywe ku mpamvu z’ubukungu, xxxx ingingo ya 34 y’itegeko rigenga umurimo, ivuga uko amasezerano aseswa kubera impamvu z’ubukungu itubahirijwe.
3. Xxxxxxx Xxxxxxxxxx rwemeje ko ingingo ya 34 y’itegeko rigenga umurimo itubahirijwe, kubera ko ntaho Collège de l’Espoir de Gasogi yagaragaje ko ibikubiye muri iyi ngingo byakozwe, uretse kuba abayihagarariye bavuga ko habaye inama ibitegurira abakozi bakongera kubandikira babasezerera nta n’integuza babahaye, iyo nama ikaba atari yo yari integuza. Rwemeje xxxxx xx nta rutonde rugaragara rwakozwe, rugaragaza abagomba gusezererwa n’ibyashingiweho (critères) mu kwemeza ko abagomba gusezererwa, xxxx xxx ubushobozi buke, cyangwa se uburambe uretse kwandika lisiti y’abagomba gusezererwa gusa muri rusange. Urukiko rwasobanuye xxxxx xx Collège de l’Espoir de Gasogi itigeze igaragaza uburyo akazi kahinduwe cyangwa se ko hari imyanya yavuyeho ngo bagaragaze imiterere (structure) mishya y’ikigo bityo bishobore gusobanuka koko ko MUJAWAMARIYA yagombaga gusezererwa kubera ko umwanya we utakiriho cyangwa se ugiye guhabwa ufite niveau runaka MUJAWAMARIYA adafite, ibyo byose ngo ntibyigeze bisobanurirwa urukiko, biryo ko rutamenya impamvu yo gusezererwa kwa MUJAWAMARIYA xxx ishingiye.
4. Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko MUJAWAMARIYA Annonciata yirukanywe nta mpamvu, rumugenera indishyi zingana n’umushahara we w’amezi 19 yari asigaye kugira ngo amasezerano ye y’akazi arangire, ni ukuvuga amafaranga 2.850.000 (150.000 X 19). Rwamugeneye kandi amafaranga 100.000 yo kuba baramuhaye icyemezo cy’imirimo yakoze kituzuye, amafaranga (500.000 y’igihembo cya Avoka, n’amafaranga 100.000 y’ikurikiranarubanza, yose hamwe aba 3.550.000.
5. Collège de l’Espoir de Gasogi ntiyishimiye imikirize, iyijuririra muri uru Rukiko. Me BAYINGANA Janvier uyihagarariye, mu mwanzuro ujurira avuga ko yajurijwe n’uko :
- Hirengagijwe ibimenyetso bigaragaza ko MUJAWAMARIYA Annonciata yirukanywe mu nzira no mu buryo biteganywa n’amategeko ;
- Umucamanza yageneye MUJAWAMARIYA Annonciata indishyi nk’umukozi wirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ;umucamanza yatanze indishyi zikomoka ku cyemezo cy’umurimo kandi yragihawe ndetse xxxx xxxx dosiye yashyikirijwe Urukiko ;
- Umucamanza yafashe ntiyafashe icyemezo ku kirego cyuririye ku xxxxx xxx Collège de l’Espoir de Gasogi yasabaga indishyi.
6. Izi mpamvu z’ubujurire nizo zisuzumwa, hamwe n’ubujurire bwuririye ku bundi bwa MUJAWAMARIYA Annonciata.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
KUMENYA NIBA MUJAWAMARIYA ANNONCIATA YARIRUKANYWE MU NZIRA NO BURYO MU BITEGANYWA N’AMATEGEKO HASUZUMWA NIBA HARI IBIBAZO BY’UBUKUNGU IKIGO CYARIMO NO KUMENYA NIBA AMATEGEKO XXXXXX XXXXXX ISESWA RY’AMASEZERANO Y’AKAZI KU MPAMVU Z’UBUKUNGU YARUBAHIRIJWE.
7. Uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwirengagije ibimenyetso n’ibisobanuro rwahawe by’uko amasezerano ya MUJAWAMARIYA Annonciata yahagaritswe mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko. Avuga ko hirengagijwe ingorane z’ubukungu ishuri ryarimo kubera impamvu zitandukanye harimo n’igabanuka ry’umubare w’abanyeshuri xxxxx xxxxx amikoro yo guhemba abakozi ava. Avuga ko imitunganyirize y’ikigo yari igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi, ko imiterere mishya yagendeweho (structure) izashyikirizwa Urukiko mbere y’uko urubanza rusomwa.
8. Uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko ku bijyanye n’urutonde rw’abagomba gusezererwa, ngo MUJAWAMARIYA Annonciata yarushyizweho kubera ko nta bushobozi yari afite, kuko bimaze kugaragara ko adafite imyamyabumenyi imwemerera kwigisha, yakuwe kuri uwo mwanya aba ashyizwe mu isomero, ariko nabyo nta bushobozi yari abifitiye kuko byasabaga impamyabumenyi ya “bibiohéconomie”, mu giha MUJAWAMARIYA Annonciata yari afite iya “Psychologie clinique”. Avuga xxxxx xx mu igenzura ryarii ryakozwe, Minisiteri y’uburezi yari yagaragaje ko isomero riri mu kajagari, naryo rikaba ryaragombaga kuvugururwa.
9. Uhagarariye Collège de Gasogi avuga ko inzira yo gusesa amasezerano kubera impamvu z’ubukungu yubahirijwe, kubera ko hakozwe inama n’abarimu, bamenyeshwa icyemezo cy’uko hagiye kuba iryo gabanya kandi MUJAWAMARI Annonciata yari arimo.
10. MUJAWAMARIYA Annonciata n’umwunganira bavuga ko nta bimenyetso byirengagijwe kuko usibye n’umucamanza n’umugenzuzi w’umurimo ibyo bimenyetso ntabyo yeretswe, ari nacyo umucamanza yashingiyeho yemeza ko ingingo ya 34 y’itegeko rigenga umurimo itakurikijwe.
11. MUJAWAMARIYA Annonciata avuga ko ibyo kuba isomero ryari mu kajagari ari raporo yakozwe ataragera muri uwo mwanya, bityo ko bitavugwa ko ariyo yashingiweho asezererwa, kuko xxx amariye kugeramo ntawigeze akora isuzumabushobozi (évaluation) ngo agaragaze ko hari ibyo adashoboye. Avuga ko urutonde iyo rukorwa neza atariwe wari kwirukanwa, kuko yari afite uburambe kurusha undi wari ufite impamyabumenyi muri « psychologie clinique » wasigaye, ashinzwe « logistique », nyamara afite uburambe bw’umwaka umwe.
UKO URUKIKO RUBIBONA
KUMENYA NIBA IKIGO CYARI MU BIBAZO BY’UBUKUNGU
12. Urukiko rurasa ibyo uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko hirengagijwe ingorane z’ubukungu ishuri ryarimo kubera impamvu zitandukanye harimo n’igabanuka ry’umubare w’abanyeshuri xxxxx xxxxx amikoro yo guhemba abakozi ava, ko imitunganyirize y’ikigo yari igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi, bifite ishingiro kubera ko nyuma ya raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’uburezi, Minisiteri yarabandikiye, ku wa 17/12/2013, isaba ikigo «gushaka abakozi babifitiye ubushobozi hakurikijwe ibipimo ngenderwaho mu burezi mu Rwanda ». Kuba Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo yarasabye Ikigo kuvugurura, kigashaka abakozi babifitiye ubushobozi, birumvikana ko Collège de l’Espoir de Gasogi yagombaga kubyubahiriza. Urukiko rurasanga n’ubwo iyi mpamvu itakwitwa impamvu y’ubukungu, ariko yaba impamvu yumvikana ituma amasezerano y’akazi aseswa, mu gihe bigaragaye ko umukozi atujuje ibisabwa kugira
xxx xxxxxxx xxxxx. Ariko ni n’impamvu y’ubukungu, kuko nk’uko n’Urukiko Rwisumbuye rwabivuze, guhindura imiterere y’ikigo kugira ngo gishobore gukora neza kurushaho, ni impamvu y’ubukungu. Imiterere y’ikigo yari yasabwe gushyirwaho, ni ugushaka abakozi babifitiye ubushobozi, hakurikijwe ibipimo ngenderwaho mu burezi mu Rwanda. Birumvikana ko umukozi wari utujuje ibipimo ngenderwaho yagombaga gusezerwa, agasimbuzwa ubwujuje.
13. Urukiko rurasanga iyi ngingo y’ubujurire ifite ishingiro, ahubwo ikibazo cyaba kumenya niba MUJAWAMARIYA Annonciata yari atujuje ibipimo ngenderwaho koko.
KUMENYA NIBA INZIRA YO GUSESAMO AMASEZERANO YARUBAHIRIJWE.
14. Urukiko rurasanga ibyo uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko ku bijyanye n’urutonde rw’abagomba gusezererwa, ko uru rutonde rwakozwe, bifite ishingiro kubera ko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 23/04/2014 Ubuyobozi bw’Ishuri bwandikiye Umugenzuzi w’umurimo, ibaruwa ikaba yaramugezeho ku wa 24/04/2014, urwo rutonde rwarakozwe, ararwohererezwa. Iyo baruwa iravuga ngo
« Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko abakozi bari ku mugereka w’iyi baruwa basezerewe ku mirimo yabo … ». MUJAWAMARIYA Annonciata yandikiwe ibaruwa isesa amasezerano ku wa 2/05/2014, imugeraho ku wa 15/05/2014, bityo ikibazo cyo gukora urutonde nta gihari. Ahubwo ikibazo ni ukumenya niba MUJAWAMARIYA Annonciata yarashyizwe ku rutonde akwiriye kurushyirwaho koko.
15. Urukiko rurasanga uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko MUJAWAMARIYA Annonciata, bimaze kugaragara ko adafite impamyabumenyi imwemerera kwigisha, xxxxxx xxxx uwo mwanya aba ashyizwe mu isomero, ariko nabyo nta bushobozi yari abifitiye kuko byasabaga impamyabumenyi ya “bibiothéconomie”, mu gihe MUJAWAMARIYA Annonciata yari afite iya “Psychologie clinique”, ibi bikaba bifite ishingiro, kuko MUJAWAMARIYA Annonciata atavuguruza ibyo uhagarariye Collège de l’Espoir avuga. Kuba yari afite
impamyabumenyi ya « Psychologie clinique », hakenewe ufite impamyabumenyi ya
« bibliothéconomie », birumvikana ko nta bushobozi yari afite bwo gukomeza gukora muri uwo mwanya, kandi Minisiteri y’Uburezi yari yasabye ikigo kuvugurura, kigashaka abakozi bafite ubushobozi, cyane cyane ko mu igenzura ryari ryakozwe, Minisiteri y’uburezi yari yagaragaje ko isomero riri mu kajagari, naryo rikaba ryaragombaga kuvugururwa n’ubwo icyo gihe atari MUJAWAMARIYA Annonciata wakoraga muri uwo mwanya.
16. Urukiko rurasanga ibyo MUJAWAMARIYA Annonciata avuga ko ibyo kuba isomero ryari mu kajagari ari raporo yakozwe ataragera muri uwo mwanya, bityo ko bitavugwa ko ariyo yashingiweho asezererwa, kuko xxx amariye kugeramo ntawigeze akora isuzumabushobozi (évaluation) ngo agaragaze ko hari ibyo adashoboye, nta shingiro bifite kuko icyo Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo yari yasabye muri rusange, ni uko ikigo cyagombaga «gushaka abakozi babifitiye ubushobozi hakurikijwe ibipimo ngenderwaho mu burezi mu Rwanda ». Kuba MUJAWAMARIYA Annonciata atari afite impamyabumenyi isabwa kuri uwo mwanya, ni ukutagira ubushobozi, n’ubwo yaba nta rindi suzumabushobozi yaba yarakorewe. Kuba mu gihe kuvugurura byari bitarakorwa yarashyizwe mu isomero, ariko atujuje ibisabwa kuri uwo xxxxx, nyuma agasezererwa nta kindi kibazo kibaye, nta kibazo kirimo kuko nk’uko uhagarariye ishuri abivuga, ibyo byari bikozwe by’agateganyo hategerejwe gahunda yo kuvugurura ikigo muri rusange.
17. Urukiko rurasanga ibyo MUJAWAMARIYA Annonciata avuga, ko urutonde iyo rukorwa neza atariwe wari kwirukanwa, kuko yari afite uburambe kurusha undi wari ufite impamyabumenyi muri « psychologie clinique » wasigaye, ashinzwe
« logistique », nyamara afite uburambe bw’umwaka umwe, nta shingiro bifite, kuko akazi avuga uwasigaye yakoraga, n’ako we yakoraga bitandukanye. Xxxx ingingo ya
34 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ivuga, ni uko mu kumenya abakozi basezererwa, harebwa ubushozi. Ubu bushobozi buvugwa, ni ubushobozi mu kazi. Byumvikana ko hagereranywa abakora akazi gasaba ubushobozi bumwe. Ntabwo ukora akazi ka « logistique » yagereranywa n’ukora akazi ko kwigisha, ntiyagereranywa n’ukora akazi ko mu isomero, mu gihe buri mwanya ufite ubushobozi usabwaho. Bityo iyo abakora akazi kamwe bafite ubushobozi bungana,
nibwo harebwa uburambe, kandi ni uburambe muri ako kazi. Bikaba byumvikana ko umuntu ufite uburambe bw’imyaka ibiri muri logistique, n’ufite uburambe bw’umwaka umwe mu kwigisha, batafa ufite imyaka 2 muri « logistique », xxx xxx ariwe wigisha, bivugwa ko afite uburambe mu kazi kurusha ufite uburambe bw’umwaka umwe mu kwigisha, kuko ufite uburambe bw’imyaka 2 muri logistique, nta burambe xx xxxx afite mu kwigisha, aba afite uburambe buke mu kwigisha, ugereranyije n’ufite uburambe bw’umwaka umwe mu kwigisha. Ni nako bigomba kumvikana kuri MUJAWAMARIYA Annonciata n’uwo avuga hari ufite uburambe bw’umwaka umwe mu xxxx xx « logistique », akaba yaragasigaye, xxxxx xxx amurusha uburambe. Nyamara n’ubwo bafite impamyabumenyi zimwe, ni ukuvuga ubumenyi bumwe, ntabwo MUJAWAMARIYA Annonciata byavugwa ko amurusha uburambe ku mwanya wa « logistique », xxxxx xxx afitemo uburambe bw’umwaka umwe, MUJAWAMARIYA Annonciata we nta na buke afite muri « logistique », kuko uburambe afite abufite mu bindi.
18. Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, kuba MUJAWAMARIYA Annonciata yarashyizwe ku rutonde rw’abagomba gusezererwa bifite ishingiro kuko nta bushobozi yari afite, kandi ntawe banganya ubushobozi, xxx xxx amurusha uburambe, wasigaye ngo we asezererwe. Bityo iyi mpamvu y’ubujurire ifite ishingiro.
KUMENYA NIBA MUJAWAMARIYA Annonciata NTA NDISHYI YAGOMBAGA KUGENERWA.
19. Uhagarariye Collège de l’ Espoir de Gasogi avuga ko umucamanza yageneye indishyi MUJAWAMARIYA Annonciata nk’umukozi wirukanywe nta mpamvu iteganywa n’amategeko, nyamara ngo uyu mucamanza yirengagije ibyashingiweho biteganywa n’amategeko ndetse n’amasezerano y’akazi, kuko ingingo ya 7 y’ayo masezerano itabuzaga ko amasezerano y’akazi bagiranye yaseswa, xxxxx xxx xxxxxxxxxx xxxxxxxxxxxxx.
20. MUJAWAMARIYA Annonciata avuga ko yagombaga kugenerwa indishyi kubera ko yari yagaragarije Urukiko ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
21. Urukiko rurasanga iyi ngingo y’ubujurire ifite ishingiro, kubera ko nk’uko byasobanuwe, MUJAWAMARIYA Annonciata yasezerewe ku mpamvu zo kuvugurura ikigo, nk’uko byari byasabwe na Minisiteri y’Uburezi, kandi amategeko yarubahijwe mu kumushyira ku rutonde. Bityo indishyi yahawe kubera kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko zikwiye kuvanwaho.
KUMENYA NIBA MUJAWAMARIYA Annonciata YARAHAWE INDISHYI ZO KUDAHABWA ICYEMEZO CY’UMURIMO KANDI YARAGIHAWE.
22. Uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko Umucamanza yatanze indishyi zikomoka ku cyemezo cy’umurimo kandi yaragihawe ndetse xxxx xxxx dosiye yashyikirijwe Urukiko, bityo umukozi ngo ntiyagombaga kugenerwa indishyi ku byo afite, atagaragaza ko yigeze abyimwa n’umukoresha.
23. MUJAWAMARIYA Annonciata n’umwunganira bavuga ko icyemezo cy’imirimo yakozwe MUJAWAMARIYA Annonciata yagombye kwandika inshuro ebyiri ataragihabwa, n’xxx bakimuhereye bakimuha kituzuye kuko batashyizemo ko yakoze no mu isomero, xxx akaba ariho umucamanza yahereye amugenera indishyi, hashingwe ku ngingo ya 38 y’itegeko rigenga umurimo.
24. Urukiko rurasanga iyi ngingo y’ubujurire nta shingiro ifite, kubera uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi atagaragaza ko iki cyemezo MUJAWAMARIYA Annonciata yagihawe nk’uko ingingo ya 38 y’itegeko rigenga umurimo ibivuga. Kuvuga gusa ko xxxx xxxx dosiye, ntibigaragaza ko yagihawe amasezerano akimara guseswa. Bityo kuba MUJAWAMARIYA Annonciata yarabiherewe indishyi, bifite ishingiro.
KUMENYA NIBA URUKIKO RWISUMBUYE RUTARIGEZE RUFATA ICYEMEZO KU KIREGO CYURIRIYE KU KINDI CYA COLLEGE DE L’ESPOIR DE GASOGI.
25. Uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi avuga ko yari yatanze ikirego cyuririye ku kindi gisaba Urukiko gutegeka MUJAWAMARIYA kwishyura indishyi z’akababaro
zo kuyishora mu manza nta mpamvu, ariko ngo nta cyemezo yigeze afata kuri iyi ngingo.
26. MUJAWAMARIYA Annonciata avuga ko bitumvikana uburyo Collège de l’Espoir yavuga ko itagenewe indishyi kandi yaratsinzwe urubanza.
27. Urukiko rurasanga ibyo uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi, avuga ko yari yatanze ikirego cyuririye ku kindi gisaba Urukiko gutegeka MUJAWAMARIYA kwishyura indishyi z’akababaro zo kuyishora mu manza nta mpamvu, ariko ngo nta cyemezo yigeze afata kuri iyi ngingo, nta shingiro bifite kuko umucamanza yemeje ko ikirego cya MUJAWAMARIYA Annonciata gifite ishingiro, bityo ntabwo yari kubirangaho ngo agenere Collège de l’Espoir de Gasogi indishyi, xxxxx xxxxx yakoze amakosa, mu gihe nayo yasabaga indishyi zishingiye ku kuba yaravugaga ko nta makosa yakoze.
28. Urukiko rurasanga kandi n’ubwo kuri uru rwego hemejwe ko MUJAWAMARIYA Annonciata yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko, nta ndishyi z’akababaro zo kuyishora mu manza nta mpamvu MUJAWAMARIYA Annonciata yatanga, kubera ko n’ingingo imwe y’indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakoze yari ihagije kugira ngo aregere urukiko.
29. Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, iyi ngingo y’ubujurire nta shingiro ifite.
AMAFARANGA Y’IKURIKIRANARUBANZA N’IGIHEMBO CYA AVOKA
30. Uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi asaba ko yahabwa amafaranga 2.000.000 y’igihembo cya Avoka, n’amafaranga 500.000 y’ikurikiranarubanza.
31. Urukiko rurasanga aya mafaranga 2.000.000 y’igihembo cya Avoka, n’amafaranga 500.000 y’ikurikiranarubanza uhagarariye Collège de l’Espoir de Gasogi asaba, ntayo yahabwa kuko n’ubwo hari impamvu y’ubujurire ifite ishingiro, hari n’iyo Urukiko rwasanze idafite ishingiro, bivuga ko n’ubundi Collège de l’Espoir de Gasogi ikomeza kuba ariyo yatumye uru rubanza rubaho, bityo ikaba itahabwa
indishyi kandi ifite xxxxxxx xxxxxx xxxxx xxxxx xxxxxx xxx xxxxxxx. Bityo igomba kwirengera amafaranga yakoresheje ikurikirana urubanza yateje.
UBUJURIRE BWURIRIYE KU BUNDI
32. MUJAWAMARIYA Annonciata asaba guhabwa amafaranga 400.000 y’ikurikiranarubanza, yiyongera kuyo yagenewe mu rubanza rwajuririwe, kuko yari yasabye amafaranga 500.000 kandi agaragaza uburyo yayakoresheje, ariko agahabwa amafaranga 100.000 yonyine. Asaba kandi n’amafaranga 800.000 y’igihembo cya Avoka, amafaranga 500.000 y’ikurikiranarubanza kuri uru rwego, n’amafaranga
500.000 y’indishyi z’akababaro, xxxx xxxxx akaba amafaranga 2.200.000 yiyongera ku mafaranga 3.550.000 yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.
33. Urukiko rurasanga ibyo MUJAWAMARIYA Annonciata asaba ko guhabwa amafaranga 400.000 y’ikurikiranarubanza, yiyongera kuyo yagenewe mu rubanza rwajuririwe, kuko yari yasabye amafaranga 500.000 kandi agaragaza uburyo yayakoresheje, ariko agahabwa amafaranga 100.000 yonyine, nta shingiro bifite kuko ubwo buryo yayakoreshejemo n’ibimenyetso byabyo ntabwo yagaragarije uru Rukiko, bityo yagumana ayo yagenewe mu bushishozi bw’Urukiko.
34. Urukiko rurasanga amafaranga amafaranga 800.000 y’igihembo cya Avoka, amafaranga 500.000 y’ikurikiranarubanza kuri uru rwego, n’amafaranga 500.000 y’indishyi z’akababaro, MUJAWAMARIYA Annonciata asaba, ntayo yahabwa kubera ko ubujurire bwa Collège de l’Espoir de Gasogi bufite ishingiro, n’ubwo xxx xxxx bimwe, bityo byumvikana ko itajuriye kugira ngo imurushye. Bityo MUJAWAMARIYA Annonciata yakwirengera amafaranga yakoresheje akurikirana urubanza kuri uru rwego.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
35. Rwemeje ko ubujurire bwa Collège de l’Espoir de Gasogi bufite ishingiro kuri bimwe.
36. Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa MUJAWAMARIYA Annonciata nta shingiro bufite.
37. Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe ihindutse kuri bimwe.
38. Rwemeje ko Collège de l’Espoir de Gasogi itirukanye MUJAWAMARIYA Annonciata mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo amafaranga 2.850.000 yari yategetswe kumuha nk’indishyi zo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ntayo ikwiye kumuha.
39. Rwemeje ko amafaranga Collège de l’Espoir de Gasogi yari yategetswe guha MUJAWAMARIYA Annonciata mu rubanza rwajuririwe ari amafaranga 100.000 y’indishyi zo kuba itaramuhaye icyemezo cy’imirimo yakoze gikurikije amategeko, amafaranga 500.000 y’igihembo cya Avoka, n’amafaranga 100.000 y’ikurikiranarubanza, ikamusubiza n’amafaranga 50.000 yatanzeho ingwate y’amagarama.
40. Rutegetse ko amafarnaga Collège de l’Espoir de Gasogi yatanzeho ingwate y’amagarama ahera mu Isanduku ya Leta nk’amagarama y’uru rubanza.
NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 06/11/2015 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE NA HITIMANA J.M.V, XXXXXXXXXX, AFASHIJWE NA XXXXXXXXX Xxxxxxxx, UMWANDITSI.
Umucamanza Umwanditsi
(Sé) (Sé)