HABURANA:
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UMURIMO KU RWEGO RWA MBERE, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RSOC 00001/2017/TGI/NYGE NONE KUWA 15/11/2017 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
ABAREGA:
• Nyampinga Xxxxxxx xxxxx Xxxxxxxxxxx na Nyampinga utuye mu Mudugudu wa Mpenge-Mpenge-Muhoza-Musanze-Intara y’Amajyaruguru, Tel:
x000000000000, e-mail:xxxxxxxxxxxxxxxxxxxxx@xxxxx.xxx, yunganirwa na Me NZAYISENGA Francois, Tel:x000000000000
ABAREGWA:
• EQUITY BANK RWANDA Ltd mw’izina ry’umuyobozi wayo, ibarizwa Nyarugenge-Nyarugenge-Umujyi wa Kigali-Rwanda, Tel: x000000000000, ihagarariwe na Me XXXXXXXXX Xxxxxxx
IKIREGERWA:
1. Indishyi z'akababaro zo kwirukanwa binyuranyije n'amategeko
2. Integuza n’imperekeza
3. Indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakoze
4. Indishyi z’akababaro yatewe no guhungabana amaze kwirukanwa
5. Amafranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1]. Nyampinga Xxxxxxx xxxxxxxxxx na Me NZAYISENGA avuga ko yatangiye gukorera Equity Bank Rwanda Ltd kuwa 30/04/2011, ngo akora neza inshingano ze ndetse agenda ahabwa amanota xxxx xx’isuzumamikorere ariko kuwa 16/01/2015 ngo aza gutungurwa no gusezererwa abwirwa ko atabaye inyangamugayo mu mikoranire ye n'abakiriya no kutagera ku ntego (lack of integrity and continous nonperformance) nyamara ngo aribwo yaramaze kuzamurwa mu ntera kubera gukora neza. Avuga ko yasezerewe hashingiwe ngo ku ikosa rikomeye ariko ngo ntiyigeze arimenyeshwa ngo aryisobanureho cyangwa mu gusezererwa ngo ahabwe integuza, imperekeza n’icyemezo cy’imirimo yakozwe. Me Nzayisenga avuga ko banki yashingiye y’uko hari inguzanyo yatanzwe Nyampinga
xxxxxxxxx xxxxxxx, umukiriya ananirwa kwishyura xxxxx xxx xxxxxx ari nabyo, ngo ntabwo ryaba ari ikosa rikomeye ku buryo umuntu yakwirukanwa atanisobanuye ndetse no kutagera ku ntego mu kazi xxxxx xxx ntabwo ari ikosa rikomeye ryatuma umukozi ahita asezererwa atabanje kumenyeshwa ikosa yakoze. Ikindi ngo n’uko inguzanyo yigwa n'abantu 5 dosiye ikoherezwa ku cyicyaro gikuru i Kigali nabo bakabyigaho inguzanyo ikabona gutangwa. Me Nzayisenga avuga ko yasezerewe kuwa 16/01/2015 nyamara mu kwezi kwa 12 yari yarazamuwe mu ntera kubera gukora neza.
[2]. Me XXXXXXXXX Xxxxxxx uburanira Equity Bank Rwanda Ltd we avuga ko Nyampinga Chantakl yakoze ikosa rikomeye asezererwa nta nteguza. Avuga ko hatanzwe inguzanyo ku muntu w’inshuti ye yari yarahaye agaciro ko hejuro ingwate ye, bituma ngo ananirwa kuyishyura banki xxxx xxxxx isesa amasezerano. Me NGEZAHAYO avuga ko banki icuruza amafaranga kuburyo ngo itakwihanganira umukozi utari inyangamugayo watuma banki ihomba. Avuga ko Urukiko ruramutse rusanze yarasezerewe mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi ntahabwe ibyo amategeko amuteganyiriza, ngo yahabwa integuza ukwezi kumwe n’imperekeza ukwezi kumwe ndetse n’indishyi zo gusezererwa binyuranye n’amategeko umushahara we w’amezi atatu. Asaba Urukiko kumutegeka guha Banki, Indishyi zo kushora mu manza n’igihembo cy’avoka.
▪ Ibibazo bigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba impamvu zivugwa na Equity Banki zashingiweho Nyampinga asezererwa mu kazi n’impamvu zigaragara mw’ibaruwa isesa amasezerano zirimo kubura ubunyangamugayo no kumara igihe atagera ku ntego xxxx xxx impamvu zumvikana kandi zifite ishingiro zari gutuma urega asezererwa cyangwa niba nta shingiro zifite nk’uko urega abivuga ko yahohotewe asezererwa atamenyeshejwe impamvu zo gusesa amasezerano; kumenya niba Indishyi zindi asaba nk’uko zikubiye mu kirego Nyampinga akwiye kuzihabwa cyangwa niba atazikwiye nk’uko uregwa avisaba no kumenya niba Indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka impande zombi zisaba bakwiye kubihabwa.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
✓ Ku bijyanye no kumenya niba impamvu zivugwa na Equity Bank zashingiweho Nyampinga asezererwa mu kazi n’impamvu zigaragara mw’ibaruwa isesa amasezerano zirimo kubura ubunyangamugayo no kumara igihe atagera ku ntego xxxx xxx impamvu zumvikana kandi zifite ishingiro zari gutuma urega asezererwa cyangwa niba nta shingiro zifite nk’uko urega abivuga ko yahohotewe asezererwa atamenyeshejwe impamvu zo gusesa amasezerano
[3]. Nyampinga Chantal na Me NZAYISENGA umwunganira bavuga ko kuwa 16/01/2015 yatunguwe no kubona ibaruwa isesa amasezerano y’umurimo yagombaga kubahirizwa kuwa 19/01/2015 abwirwa ko asezerewe kubera kuburau bunyangamugayo no kutagera ku ntego kandi mu kwezi kwa 12/2014 ngo aribwo yaramaze kuzamurwa mu ntera hashingiwe y’uko yabonye amanota xxxx xx’isuzumamikore yari yakorewe. Ku bijyanye n’impamvu banki yavuze nyuma yo gutanga inguzanyo ku muntu w’inshuti ye, avuga ko ari ibinyoma kandi inguzanyo ngo yatangwaga n’abantu bagera kuri 5, byemezwaga no ku cyicaro gikuru cya banki I Kigali. Me Nzatyisenga we avuga ko n’ubwo haba harabayeho ikosa rikomeye, uwo yunganiran go ntabwo yari gusezererwa atamenyeshejwe impamvu zo gusezererwa ngo azitangeho ibisobanuro. Avuga ko Equity Bank itubahirije amategeko, xxxxx Xxxxxxx kwemeza ko Nyampinga yasezerewe nta mpamvu kandi mu buryo bunyuranye n’amategeko.
[4]. Me XXXXXXXXX Xxxxxxx uburanira Equity Bank Rwanda Ltd we avuga ko Nyampinga Xxxxxxx xxxxxxxxxx kubera ikosa rikomeye ryo kwemeza ko umukiriya afite ingwate ihagije ariko xxxxx xxx Banki iza gusanga iyo ngwate itari ihwanye n’agaciro k’inguzanyo yahawe. Avuga ko icyo gikorwa banki itari kucyihanganira, ngo niyo mpamvu yahise isesa amasezerano ntan teguza.
[5]. Ingingo ya 29 y’itegeko n°13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi ashobora guseswa igihe cyose iyo umwe mu bayagiranye abishatse ariko ku mpamvu zumvikana zirimo ikosa rikomeye; kumvikana hagati y’impande zombi, umwe mu bagiranye amasezerano akayasesa (dismissal or resignation) cyangwa mu bihe bindi biteganywa n’amategeko nk’urupfu, impamvu ntarengwa itaturutse ku bushake bw’abagiranye amasezerano (force majeure=Unforeseeable circumstances that prevent someone from fulfilling a contract). Iyo ngingo iteganya ko iryo seswa ribanzirizwa n’integuza itangwa n’urishaka. Mu gihe iseswa ry’amasezerano ritewe n’ikosa rikomeye, uyasheshe amenyesha undi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) nkuko biteganywa n’ingingo ya 32, inateganya ko ikosa rikomeye ryemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha.
[6]. Ingingo ya 64 y’tegeko n°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano yo iteganya ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko ko agomba kubahirizwa nta buriganya.
[7]. Hashingiwe ku ngingo z’amategeko zagaragajwe haruguru ziteganya uburyo amasezerano y’igihe kitazwi arangiramo n’impamvu zishobora gutuma aseswa, n’ingingo iteganya uburyo amasezerano aba agomba kubahwa n‘impande zayagiranye, byahuzwa
n’uko mw’ibaruwa isesa amasezerano y’umurimo yo kuwa 16/01/2015 bigaragara ko Equity Bank Rwanda Ltd yahise isesa amasezerano itabanje kubaza NYAMPINGA ku ikosa rikomeye ryashingiweho haseswa amasezerano, byahuzwa xxxxx xx impamvu zashingiweho ari ukubura ubunyangamugayo no kumara igihe atagera ku ntego (lack of integrity and continous nonperformance hereby considered as gross misconduct) nyamara mu mwaka wari ushize yari yazamuriwe umushahara, ugera kuri 500 000frw kubera gukora neza, byahuzwa n’uko ingingo ya 32 y’itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko uruhande rusesa amasezerano hashingiwe ku ikosa rikomeye ruba rugomba kubimenyesha urundi ruhande mu gihe cy’amasaha 48 kugira ngo rugire icyo ruvuga kuri iryo kosa, Urukiko rusesenguye ibyo byose, rumaze no kubona ko Equity Bank Rwanda Ltd itabyubahirije rusanga itarubahirije amategeko mu gusesa amasezerano yari ifitanye na Nyampinga Chantal ndetse n’impamvu zashingiweho zikaba zitumvikana, nta n’ikigaragaza ko ari ikosa rikomeye kuko Equity Bank uretse kubivuga gusa ntigaragaza ibimenetso ishingiraho.
✓ Ku bijyanye no kumenya niba indishyi zitandukanye Nyampinga Xxxxxxx xxxxx xxxxxx xxxxxxxxx zigizwe n’indishyi z’akababaro zo kwirukanwa binyuranye n‘amategeko, integuza, imperekeza, Indishyi z’ihungabana yagize n’icyemezo cy’imirimo yakoze n’indishyi zo kutagihabwa.
[8]. Nyampinga Xxxxxxx xxxxx Xxxxxxx gutegeka Equity Bank Rwanda Ltd kumuha indishyi zo kwirukanywa binyuranye n’amategeko zingana n’umushahara we wa buri kwezi inshuro 6; integuza ingana n’umushahara umwe w’ukwezi n’imperekeza ingana n’ukwezi kumwe ndetse n’icyemezo cy’imirimo yakozen go kuko atagihawe. Asaba kandi guhabwa Indishyi z’akababaro zikomoka ku ihungabanan go yagize amaze gusezererwa arengana.
[9]. Me XXXXXXXXX Xxxxxxx uburanira Equity Bank Rwanda Ltd we avuga ko indishyi zisabwa na Nyampinga Chantal nta shingiro zifite kuko ngo yasezerewe bikurikije amategeko xxxxx xxx ahabwa ibyo amategeko amwemerera byose, gusa bibaye ngombwa ko abihabwa ngo yahabwa indishy iz’amezi 3 hashingiwe ku burambe yaramaze mu kazi; integuza y’ukwezi kumwe n’imperekeza y’ukwezi kumwe. Ku bijyanye n’icyemezo cy’imirimo yakozwe ngo kirahari n’uko mu gihe cy’ihererekanyabubasha yanze kugifata.
[10]. Xxxxxxx ya 33 y’ itegeko ry’ umurimo ryavuzwe haruguru iteganya ko “Iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi rinyuranyije n’amategeko rishobora gutuma hatangwa indishyi z'akababaro. Indishyi z’akababaro zihabwa umukozi wirukanwe binyuranije n’amategeko ntizishobora kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu (3), ariko kandi ntizishobora
xxxxxxx xxxxx xxxxxxxx (6). Ibi ntibibuza itangwa ry’imperekeza umukozi yari asanzwe afiteho uburenganzira. Iyo umukozi afite uburambe ku kazi burenze imyaka icumi (10) ku mukoresha umwe, indishyi z’akababaro ntizishobora kurenga umushahara w’amezi icyenda (9)”.
[11]. Ingingo ya 32 y’itegeko ry’umurimo yo iteganya ko iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi y'igihe kitazwi, nta nteguza cyangwa se igihe cy’integuza kitarubahirijwe cyose, bituma uyasheshe aha undi indishyi y'amafaranga angana n'umushahara n’andi mashimwe yagombaga kubona mu gihe cy’integuza kitubahirijwe naho ingingo ya 35 y’iryo tegeko yo iteganya ko umukozi usezerewe ahabwa imperekeza ingana n’inshuro imwe (1) y’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu (5) mu kigo. Ingingo ya 38 y’iryo tegeko yo iteganya ko iyo umukoresha yanze gutanga icyemezo cy’imirimo yakoze cyangwa ntashyiremo kimwe mu bisabwa nk’uko bigaragazwa mu gika kibanziriza iki cyangwa se akagitanga atinze ko ashobora gusabwa kwishyura indishyi z’akababaro zagenwa n’urukiko rubifitiye ububasha.
[12]. Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo z’amategeko zimaze kuvugwa haruguru ziteganya uburyo umukozi ahabwa indishyi mu gihe yirukanywe mu buryo bunyuranye n’amategeko n’izindi ngingo ziteganya ibyo umukozi ahabwa iyo yasezerewe, rusanga Nyampinga Xxxxxxx xxxxxx guhabwa indishyi z’akababaro zo kwirukanwa binyuranye n’amategeko zingana n’umushahara we inshuro eshanu ni ukuvuga 500 000 frw nkuko ingingo ya 33 xxxxxxx xxxxxxxx ibiteganya. Urukiko rusanga kandi agomba guhabwa integuza ingana na 500 000frw kuko igihe cy’integuza giteganywa n’itegeko kitubahirijwe ni ukuvuga amasaha 48 niba koko yarasezerewe hashingiwe ku ikosa rikomeye n‘ubwo Urukiko rwasanze nta bimenyetso biryerekana. Urukiko rusanga kandi agomba guhabwa imperekeza ingana na 500 000 frw y‘umushahara we ariko Indishyi zijyanye n’icyemezo cy’imirimo yakoze, Urukiko rwasanze atazikwiye kuko nta kigaragaza ko uwari umukoresha we yacyimwimye.
✓ Ku bijyanye n’indishyi z’ikurikiranarubanza n’ibihembo by’abavoka bisabwa n’ababuranyi bombi.
[13]. Hashingiwe ku ngingo ya 258 y‘itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 rishyiraho urwunge rw’amategeko mbonezamubano ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (CCLIII) iteganya ko "igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritseˮ n’ingingo ya 34 y‘amabwiriza N° 01/2014 agena ibihembo mbonera by’abavoka, zigahuzwa n’uko urukiko rwasanze Equity Bank Rwanda Ltd itsindwa n’urubanza, urukiko rusanga nta n’indishyi ikwiye guhabwa. Urukiko rusanga ahubwo Nyampinga Xxxxxxx xxxxx xxxxxx xxxxxxxx
zibazwe mu bushishozi bw’urukiko (equity) zingana na 200 000frw z’ikurikiranarubanza hashingiwe ku gihe yamaze akurikirana urubanza rwe na 500 000frw y’igihembo cy’Avoka wamwunganiye.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[14]. Rwemeje ko ikirego cya Nyampinga Xxxxxxx xxxxxx ishingiro kuri bimwe.
[15]. Rwemeje ko Nyampinga Xxxxxxx xxxxxxxxxx mu buryo bunyuranye n’amategeko.
[16]. Rutegetse Equity Bank Rwanda Ltd guha Nyampinga Xxxxxxx xxxxxxxx zo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranye n’amategeko 2 500 000FRW, integuza ingana 500 000FRW; Imperekeza ingana na 500 000frw, Indishyi z’ikurikiranarubanza zingana na 200 000frw na 500 000frw y’igihembo cy’Avoka.
[17]. Rwemeje ko nta zindi ndishyi akwiye guhabwa.
[18]. Rutegetse Equity Bank Rwanda Ltd gusubiza Nyampinga Chantal 50 000frw yatanzeho ingwate y’ikirego, itabikora ku neza urubanza rubaye ntakuka bikazakorwa ku ngufu za Leta.
Ruvuze ko rwatinze gusomwa kuvera ko umwiherero n’amahugurwa umucamanza yagiyemo.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 15/11/2017.
UMWANDITSI UMUCAMANZA