Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUSIZI RURI I RUSIZI RUHABURANISHIRIZA XXXXXX X’XXXXXXXXXXXXXX RUHAKIRIJE URUBANZA RC 0002/16/TGI/RSZ NONE KUWA 26/05/2016 MU BURYO BUKURIKIRA:
UREGA :NZABIHIMANA Xxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx na XXXXXXXXXX Xxxxx Xxxxxxx, wavutse 26/06/1989, ubarizwa mu mudugudu wa Gasambu, akagali xx Xxxxxx, umurenge wa Ruharambuga, akarere na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba.
UREGWA: RADIANT INSURANCE ltd mu izina ry’Umuyobozi wayo.
IKIBURANWA : Indishyi zikomoka ku mpanuka yo kuwa 02/02/2015.
I.IMITERERE Y’URUBANZA.
1.XXXXXXXXXXX Xxxxxx, kuwa 02/02/2015 yagonzwe na moto TVS ifite plaque RAC 443 M yari itwawe na IRAKIZA Xxxxxx xxxx arakomereka ku buryo yasigaranye ubumuga buhoraho bwa 30%, iyo moto ikaba yari ifite ubwishingizi muri RADIANT INSURANCE Ltd. Yaregeye Urukiko avuga ko yasabye RADIANT INSURANCE Ltd indishyi mu bwumvikane ntiyazihabwa. Indishyi asaba zigizwe n’iz’ubumuga buhoraho, iz’akababaro, iz’amahirwe yo gutakaza akazi n’ibindi byose byakoreshejwe zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo itatu n’umunani n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu xxxxxx xxxxx(38.153.500Frw ).
2.Ku ruhande rwa RADIANT INSURANCE Ltd bavuga ko indishyi NZABIHIMANA Xxxxxx xxxxx mu kuzibara hatashingirwa kuri SMIG y’amafranga 28.000 avuga ko yatahanaga ku munsi nka ingenieur wikoreraga kubera ko nta tegeko, nta teka cyangwa jurisprudence ashingiraho bishyiraho uriya mushahara fatizo ku munsi ugenerwa umuntu udafite akazi kazwi; bagasaba ko hashingirwa ku mushahara muto fatizo (SMIG) w’amafranga xxxxxx xxxxx (800 Frws) ku munsi. Bavuga xxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx indishyi z’ibangamira ry’uburambe ku kazi kuko kuba avuga ko yari Ingenieur wikorera bidahagije mu gihe cyose nta registre de commerce agaragaza.
4.Muri uru rubanza Urukiko rurasuzoma umushahara muto ntarengwa ku munsi wa NZABIHIMANA Samuel runasuzume indishyi zikwiye yahabwa.
II.ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
Gusuzuma umushahara muto ntaregwa ku munsi wa XXXXXXXXXXX Xxxxxx:
5. Ku munsi w’iburanisha, Me NYIRAHABIMANA Xxxxx uhagarariye XXXXXXXXXXX Xxxxxx ubwo yasabwaga gusobanura uwo ahagarariye xxx xxxxx ki, xxxxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxx xxxxxxxx ufite TIN asoreraho mu kigo gishinzwe imisoro (RRA), akaba ariyo mpamvu atafatwa nk’umuturage usanzwe. Asabwe kugaragaza déclaration igaragaza inyungu yinjije ku mwaka, avuga ko haherwa kuri za contrats yakoranye n’abo yakoreye imirimo y’ubwubatsi kuko arizo bakoreye moyenne bitanga amafranga ibihumbi makumyabiri n’umunani (28.000 frws) nk’amafranga yakoreraga ku munsi.
0.Xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx, uhagarariye RADIANT INSURANCE Ltd avuga ko kuva XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx atagaragaza xxx yasoreye muri RRA, déclaration yo muri RSSB yafatwa nk’umuntu usanzwe, akabarirwa SMIG ku mafranga xxxxxx xxxxx (800Frws) nk’uko bigaragazwa n’urubanza RPAA 002/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’ikirenga ku itariki ya 09/10/2008, niba hari indi SMIG yashingirwaho byakorwa mu bushishozi bw’Urukiko.
7.Urukiko rusanga umushahara muto ku munsi XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx avuga ko mu kugenerwa indishyi washingirwaho warakomotse ku mpuzandengo y’ibihembo bikomoka ku masezerano atandukanye kandi adahoraho yagiye agirana n’ibigo binyuranye. Uyu mushahara Urukiko rukaba rutawufata nk’umushahara muto ntarengwa ku munsi mu gihe nta masezerano ahoraho XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxxxx Xxxxxxx yagiranye n’umukoresha we ku buryo igihe impanuka yabaga ariwo yahembwaga. Urukiko rukaba rusanga XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxx nk’udashobora kugaragaza umushahara fatizo ku munsi mugihe impanuka yabaga kuko uwo agaragaza ari ukomoka ku biraka cyangwa amasezerano y’igihe gito yigeze gukora.
8.Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingingo ya 47 y’Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko Imanza n’ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga bigomba kubahirizwa n’izindi nkiko zose zo mu gihugu rusanga kuba umunsi impanuka yaberagaho kuwa 02/05/2015 NZABIHIMANA Samuel afatwa nk’udashobora kugaragaza umushahara fatizo ku munsi umushahara we w’umwaka muto ntarengwa wemewe n’amategeko( Salaire Minimum Interprofessionnel Garanti:SMIG) mu kumugenera indishyi wabarwa nk’uko bene iki kibazo cyakemuwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RCAA 0202/07/CS rwaciwe kuwa 09/04/2009 xxx rwemeje ko ari amafaranga ibihumbi bibiri na xxxxxx xxxxx(2500) ku munsi xxxxx xx iminsi ikorwa ku kwezi ari mirongo itatu(30).
Kumenya indishyi zikwiye guhabwa XXXXXXXXXXX Xxxxxx:
a.indishyi z’ibangamirabukungu
9.Urukiko rusanga NZABIHIMANA Samuel icyemezo cya muganga cyo kuwa 12/05/2016 cyerekana ko ubumuga bwe buhoraho bwaba buri kuri 30% kandi mu gihe cy’iburanisha impande zombi zikaba ntacyo zakinenze bityo rushingiye ku ngingingo ya 17 y’iteka rya perezida n°31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indsihyi ku bububabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga ivuga ko iyo ari umuntu ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye cyangwa xxxxxx xxxx ku rwego rwa tekiniki ahabwa 2 x umushahara w’umwaka muto ntarengwa nyuma agaciro kagereranije bagakuba n’ijanisha ry’ubumuga, umubare w’amafaranga babonye agakubwa n’umubare ungana na 7, 6, 5, 4 na 3 bitewe ikigereranyo cy’imyaka uwahohotewe afite.
10. Urukiko rusanga nk’uko bimaze gusobanurwa xxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx w’imyaka 27 unafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye kandi impanuka yakoze ikaba yaramuteje ubumuga buhoraho bwa 30%,indishyi z’ibangamirabukungu zabarwa ku buryo bukurikira:
1. 2 x(2500x30x12)x30% = 1800.000 x 30% = 540.000.
2. kubera ko XXXXXXXXXXX Xxxxxx afite imyaka 27 iri hagati ya 20 na 29 indishyi agomba guhabwa ni amafaranga 540.000 x 6 = 3.240.000
b.indishyi z’akababaro(pretium xxxxxxx)
11.Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo ya 19 y’iteka rya perezida n°31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bububabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga rusanga ubumuga buhoraho bwa 30% NZABIHIMANA Samuel afite bumushyira mu rwego rwa kabiri akaba agomba guhabwa 40% by’xxxxxxxxxx xxxx xxxxxxxxx wemewe n’amategeko bityo izo ndishyi zikaba zibazwe ku buryo bukurikira: (2500 x30 x12) x 40% = 360.000
x. xxxxxxxx xx xxxxxxxx xxxxx
12.Urukiko rusanga NZABIHIMANA Samuel uhagarariwe na Me NYIRAHABIMANA Xxxxx yarasabye indishyi zihwanye na 1 x 2500x12x30=900.000, ariko rukaba rubona ntazo yahabwa kuko atujuje ibisabwa n’ingingo ya 19 y’iteka ryavuzwe haruguru ivuga ko zitangwa ku muntu
w’ingaragu kandi wagize ubumuga buhoraho burengeje 50% kandi ibangamira ry’uburanga ringana cyangwa rirengeje urwego rwa gatanu.
x.Xxxxxxxx zikomoka ku byakoreshejwe
13.XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxxxx na Me XXXXXXXXXXXXX Xxxxx xxxxx indishyi z’amafaranga 160.000 akomoka ku modoka yamujyanye kwa muganga i Kibogora n’igihe cyose yamaze kwa muganga, amafaranga 54000 y’amafunguro , amafaranga 200.000 ya massage privé, amafaranga 180.000 yishyuwe kwa muganga, amafaranga 7500 yaguzwe p.v d’accident n’attestations n’igihembo cy’Avocat cya 3.000.000, yose hamwe akaba 3.421.500.
00.Xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx uhagarariye RADIANT AG LTD avuga ko amafaranga yakoreshejwe na NZABIHIMANA Samuel nta shingiro afite kuko inyemezabwishyu agaragaza zishidikanywaho kubera ko zitagaragaza nimero y’umusoreshwa(TIN) muri RRA, bakaba bemera gutanga amafaranga yaguze ibyangombwa byo ku murenge ahwanye n’ibihumbi birindwi xxxxxx xxxxx(7500). Avuga xxxxx xx RADIANT itakwemera gutanga igihembo gisabwa na Me NYIRAHABIMANA Xxxxx gihwanye na 3.000.000 frs kuko xxx xxxxxxxxxx, ko harebwa icyo amategeko ateganya.
15.Urukiko rushingiye ku ngingo ya 13 y’iteka rya perezida n°31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indsihyi ku bububabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka ivuga ko amafaranga yo kwivuza, yo gushyirwa mu bitaro, yo kugura imiti ,yo gutwarwa mu mudoka itwara abarwayi, yo kongera kumenyereza umubiri, yo kugorora ingingo, y’ibyuma bikoreshwa, y’insimburangingo n’ay’ingendo zo kujya kwivuza arihwa n’uwateje impanuka cyangwa umwishingizi we hakurikije ibiciro biriho mu Rwanda(…) rusanga yakoreshejwe na NZABIHIMANA Samuel mu kwivuza no gushaka ibyangombwa yahahabwa uko ari 421.500 kuko inyemezabwishyu abitangira zigaragaza ko yayakoresheje mu buryo bwumvikana.
16.Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo ya 26 y’amabwiriza n°01/2014 agena ibihembo mbonera by’abavoka ivuga ko Avoka w’urega wateguye dosiye n’inyandiko ashobora gusaba igihembo fatizo kiri hagati y’amafaranga 500.000 n’amafaranga 5.000.000, cyongerwaho, iyo hari imyenda yagarujwe nawe ubwe cyangwa n’intumwa ye(…). Rusanga hakurikijwe uko dosiye iteye Avocat wunganiye XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxx igihembo cy’amafaranga ibihumbi xxxxxx xxxxx y’u Rwanda (500.000 Frw).
17.Urukiko rusanga muri rusange amafaranga agomba guhabwa NZABIHIMANA Xxxxxx xxx xxx xxxxxxxxx: indishyi z’ibangamirabukungu zingana na 3.240.000 guteranyaho indishyi
z’akababaro zingana na 360.000, amafaranga y’ibyakoreshejwe n’igihembo cy’Avocat angana na 921.500 kongeraho amafaranga 50.000 yatanze aregera Urukiko. Yose hamwe xxxxx xxx 4.571.500.
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
18.RWEMEJE ko RADIANT AG LTD igomba kwishyura XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye ibihumbi xxxxxx xxxxx xxxxxxx xxxxxxx na kimwe na xxxxxx xxxxx(4.571.500 Frw).
19.RUVUZE ko ingwate y’amagarama yatanzwe haregerwa Urukiko ihwanye n’ibyakozwe byose kuri uru rubanza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 26/05/2016. UMUCAMANZA UMWANDITSI
sé xx
XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx XXXXXX NYAKAGABO Xxxxxxx