Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA GICUMBI RURI KU CYICARWO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA, RUKIJIJE MU RUHAME, KU RWEGO RWA MBERE URUBANZA RP0132/13/TGI/GIC NONE KU WA 10/01/2014 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
UBUSHINJACYAHA BWO KU RWEGO RWISUMBUYE BUHAGARARIWE NA BWANA RWAGASANA XXXXXXXXXX Xxxxxxx,
NA
ABAREGWA:MUKAMUNANA Spéciose, mwene Sempundu Xxxx na Xxxxxxxx Xxxxxxxxx, wavutse 1941, avukira i Gihinga, Budakiranya, Cyinzuzi, Xxxxxxx, mu majyaruguru, abarizwa i Gihinga, Budakiranya, Cyinzuzi, Rurindo, mu ntara y’amajyaruguru, umunyarwandakazi.
Icyaha aregwa: Inyandiko mpimbano icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 610 y’itegeko ngenga n°01/2012/OL ryo ku wa 02/05/012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx.
ABAREGERA INDISHYI: Ayinkamiye Tekara, Mukankiko Xxxxx, Mukanyangezi Sholastique, Xxxxxxxxxxx Xxxxxxxxxx, Xxxxxxxxx Xxxxxxx na Sekaziga Xxxxx, bose bahagarariwe na Ayinkamiye Tekara, batuye mu mudugudu wa Gihinga, akagari ka Budakiranya, umurenge wa Cyinzuzi, akarere ka Rurindo.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ubushinjacyaha buvuga ko Ayinkamiye na Nyirangendahimana bavukana ariko ababyeyi babo bombi bakaba barapfuye, aba bombi bakaba baraburaniye mu bunzi b’akagari ka Budakiranya kuva ku wa 20/10/011, baburana umutungo wasizwe n’umubyeyi wabo Sempundu Xxxx utari wakagabanijwe. Umwanzuro kuri icyo kibazo wafashwe ku wa 13/12/011 xxxxx Xxxxxxxxxxxxxxxxx xxxxxxxxxxxxxx, ajuririra mu nteko y’abunzi b’umurenge Cyinzuzi maze umwanzuro kuri icyo kibazo wafashwe ku wa 09/02/012, Nyirangendahimana aba ariwe utsinda. Uwitwa Ayinkamiye Tekara ntiyishimiye uwo mwanzuro maze nyuma yo kuwuhabwa ku wa 01/03/012 xxx xxxx tariki yanditswe muri uwo mwanzuro aregera urukiko rw’ibanze rwa Mbogo ku wa 22/03/012. Muri uriya mwanzuro, Nyirangedahimana yasinyiwe na Mukamunana Spéciose babana xxxxx xxxxx yari amuhagarariye nk’umuntu bavukana kandi atashoboraga kugenda.
2. Mu iburanisha ryo ku wa 07/08/012, hitabye Ayinkamiye Tekara uhagarariye abazungura ba Sempundu Xxxx xxxxx xxxxx xxxxxx, naho Nyirangendahimana we ntiyitaba urukiko. Biba ngombwa ko urwo rubanza rusubikwa rugasubukurwa ku wa 15/01/013. Uwo munsi ugeze yaba Nyirangendahimana n’abagobokeshejwe barimo Mukamunana Spéciose baje kumenyeshwa ku wa 07/08/013 ko itariki y’isubukurwa xxx xx wa 15/01/013. Hagati xxx Ayinkamiye Tekara na Nyirangendahimana baje kuburana ikirego cyihutirwa kigamije guhagarika igurishwa ry’isambu iburanwa maze mu mikirize y’urubanza RC0358/12/TB/MBGO, hategekwamo ko isambu iburanwa ibaye ihagaritswe kuba yagurishwa kugeza igihe urubanza rw’iremezo arirwo RC0085/12/TB/MBGO ruzaba rumaze kuburanishwa mu mizi.
3. Mukamunana yaje kugana inteko y’abunzi b’umurenge wa Cyinzuzi ajyanwe no gufata umwanzuro wa Nyirangendahimana kuko yari arwaye ikirenge maze bawumuha udasinye, ariko bamubwira ko ajya gushaka ababuranyi bombi bakawusinyaho, Muakamunana xxx kujya kureba Ayinkamiye ngo awusinyeho, yaje kwiherera maze asinya umwanzuro wa Ayinkamiye Tekara.
4. Mu iburanisha ryo ku wa 15/01/013 ry’urubanza RC0085/12/TB/MBGO, uregwa ariwe Nyirangendahimana n’uwagobotse mu rubanza ariwe Mukamunana Spéciose berekanye mu rukiko rw’ibanze rwa Mbogo umwanzuro uriho umukono utari uwa Ayinkamiye Tekara. Uyu mwanzuro wahawe Mukamunana Spéciose udasinyweho n’ababuranyi nyamara akaza gusinyira Ayinkamiye Tekara ukaza no kwerekanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Mbogo waje gutuma ikirego cya Ayinkamiye kitakirwa. Mu nyandiko mvugo ye yo mu bugenzacyaha yireguye avuga ko yemera icyaha. Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza xxxxx xxx ukumenya niba ubushinjacyaha bwaba bufite ibimenyetso bihagije bishinja Mukamunana Spéciose icyaha cy’inyandiko mpimbano.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
• Kubyerekeranye no kumenya niba ubushinjacyaha bwaba bufite ibimenyetso bihagije bishinja Mukamunana Spéciose icyaha cy’inyandiko mpimbano.
5. Nk’uko byavuzwe haruguru, ubushinjacyaha bukurikiranyeho Mukamunana Spéciose icyaha cy’inyandiko mpibano buvuga ko yasinyiye Ayinkamiye Tekara ku mwanzuro w’abunzi ku wa 09/02/012, akoresheje umukono utari uwa Ayinkamiye. Ibi ubushinjacyaha bumurega bushingira ku mvugo ya Ayinkamiye Spéciose urega Mukamunana Spéciose ko yasinye mu mazina ye ku mwanzuro w’abunzi atazi kandi atamenyeshejwe ngo kuko umwanzuro azi yanasinyanye na Mukamunana Spéciose ari uwo ku wa 01/03/012. Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko icyatumye hakorwa kandi hakerekanwa undi mwanzuro, abawerekanye bashakaga kwerekana ko ubujurire bwakozwe igihe cyarenze.
6. Ubushinjacyaha mu kumushinja bunashingira ku mvugo ye mu bugenzacyaha xxx yisobanuraga avuga ko yemera icyaha, xxx yavuze ati”ndabyemera ko nasinyiye Ayinkamiye Tekara, agakomeza avuga ko urubanza rwabaye ku wa 09/02/012 ngo ariko umwanzuro ukaboneka ku wa 25/03/012.
7. Uhagarariye ubushinjacyaha anavuga ko Mukamunana atigeze amenyesha Ayinkamiye uwo mwanzuro kuko batumvikana, agakomeza avuga ko azi umwanzuro wahawe Ayinkamiye ku
wa 01/03/012 xxxxx xx xxx nawe wasinye mu mwanya wa Nyirangendahimana. Ibi Mukamunana yemeye mu bugenzacyaha ni nabyo yemeye mu bushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Mbogo, ndetse no ku rwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye.
8. Ubushinjacyaha buvuga ko mu mvugo ye mu bugenzacyaha yo ku wa 06/09/013 Ayinkamiye, mu gusobanura ikirego cye, avuga ko umunsi baburanyeho atariwo yatwariyeho umwanzuro, ko ku munsi babwiwe kugarukaho wa 16/02/012 yasanze inteko y’abunzi ituzuye, ko ku wa 23/02/012, nabwo yasubiyeyo agasanga inteko ituzuye, bigatuma perezida w’inteko y’abunzi ajya kwiyambaza ushinzwe irangamimerere, akahahurira na Mukamunana Spéciose ari nabwo yahawe umwanzuro ukaza gusinywaho na Mukamunana.
9. Ubushinjacyaha buvuga ko kugirango amenye uriya mwanzuro byari ku nshuro ya 3 y’iburanisha kuko inshuro ebyiri zibanza hagiye haba isubikwa, ku nshuro ya mbere uwo baburana atari yitabye naho ku nshuro ya kabiri agasanga hari uwagobotse ariwe Mukamunana. Ayinkamiye arangiza avuga ko mu gihe haburanwaga urubanza ku kirego cyihutirwa uwo mwanzuro ukemangwa utigeze ugaragazwa.
10. Ubushinjacyaha bunashingira ku buhamya bw’uwitwa Mukangirimana akaba yari n’umwe mu bagize inteko y’abunzi baburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana, uhamya ko inteko yabo iterana buri wa xxxx iyo hari ibibazo byinshi, byaba bidahari bagasiba uwa xxxx umwe. Akomeza avuga ko umunsi baburanyeho atari wo bahereweho ababuranyi umwanzuro wanditse, akomeza avuga ko umunsi umwanzuro watangiweho utagira xxx wandikwa mu bitabo byabo.
11. Ubushinjacyaha bunavuga ko mu nyandiko ye, xxxxxx Xxxxxxxxx akaba n’umwe mu bagize inteko y’abunzi baburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana, ahamya ko atasinye mu gitabo cyandikwamo imyanzuro yafashwe n’abunzi, nanone mu nyandiko mvugo ye Gahamanyi akaba n’umwe mu bari bagize inteko y’abunzi baburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana, ahamya ko ubwo basomaga umwanzuro babwiye ababuranyi kuzagaruka ku munsi wa xxxx, agakomeza avuga ko no ku munsi wakurikiyeho inteko y’abunzi b’umurenge wa Cyinzuzi itateranye maze we ubwe abwira abaje gutwara umwanzuro
kuzagaruka ku wundi munsi wa xxxx, nabwo arangiza avuga ko ntaho bagira bandika amazina y’abatwaye imyanzuro.
12. Ubushinjacyaha buvuga ko mu gusoza, Gahamanyi Callixte avuga ko umwanzuro watwawe na Nyirangendahimana watwawe na Mukamunana udasinyweho n’ababuranyi bombi, ko Ayinkamiye atari xxxxx xxx asinye, ko kuba hariho isinya ye byabazwa Mukamunana bitewe n’uko uyu Mukamunana yabwiwe kujya gushaka Ayinkamiye ngo amusinyire ariko ntabikore.
13. Ubushinjacyaha bunashingira xxxxx xx mvugo z’uwitwa Ntagwabira akaba n’umwe mu bagize inteko y’abunzi baburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana xxxxx xx Ayinkamiye ariwe wamutoranije, akomeza avuga ko ubwo basomaga umwanzuro batahise bawutanga wanditswe, ko babwiye ababuranyi kuzagaruka ku munsi wa xxxx ukurikiraho, agakomeza avuga ko kugirango hatangwe umwanzuro wa mbere byabaye ngombwa ko état civil ariwe uhamagaza abunzi b’umurenge, akemeza ko umwanzuro yasinyeho ari uwahawe Ayinkamiye wo ku wa 01/03/012 ari nawo munsi yawutwariyeho.
14. Ubushinjacyaha bunashingira ku buhamya bw’uwitwa Nsengimana uvuga ko atigeze aba umwe bagize inteko y’abunzi yaburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana, ko ahubwo ari umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge wa Cyinzuzi, ariko ko yatumweho na perezida wabo akaza no gutoranywa kuba umwanditsi kuri uwo munsi. Akomeza avuga ko mu kwandukura umwanzuro yanditsemo itariki bawutwariyeho xxx xxxx itariki umwanzuro wafatiweho, arangiza avuga ko ubwo yandikaga uwo mwanzuro Nyirangendahimana atari ahari, ko uwo yabonye ari Ayinkamiye.
15. Ubushinjacyaha bumushinja kandi bushingiye ku mvugo ya Kabahire uvuga ko inteko yabo iterana ku munsi wa xxxx w’icyumweru, xxxxx xx yari umwe mu bagize inteko y’abunzi yaburanishije Ayinkamiye na Nyirangendahimana, ko urubanza rwasomwe ku wa 09/02/012 xxxxx xx kuri uwo munsi atari bwo ababuranyi batwayeho umwanzuro wanditse, nawe yemeza ko ubwo Mukamunana yatwaraga umwanzuro imbere y’izina rya Ayinkamiye nta sinya yariho.
16. Ubushinjacyaha bwifashisha ubuhamya bwa Nyirangendahimana nawe uvuga ko ubwo abagize inteko y’abunzi b’umurenge wa Cyinzuzi basomaga urubanza rwabo kuri uwo munsi atari bwo
batahanye umwanzuro wanditse, akomeza avuga ko atigeze aza kwaka umwanzuro, ko ahubwo yawutumye murumuna we Mukamunana kubera ko we yari arwaye, anavuga ko atazi igihe umwanzuro wabo watangiwe n’igihe wagereye mu rukiko. Ibi byagaragajwe hejuru nk’ibimenyetso bishimangirwa n’abandi batangabuhamya banyuranye barimo Gashumba Xxxx Xxxxxxxxx, Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxx xxxx bari bagize inteko y’abunzi b’umurenge wa Cyinzuzi.
17. N’ubwo byavuzwe ko Mukamunana yemera icyaha mu nyandiko, mu gihe cy’iburanisha ntiyabonetse ngo agire icyo avuga yiregura ariko yaragiye asinyiye itariki biba ngombwa ko ruburanishwa adahari.
18. Mu gusoza, ubushinjacyaha busaba urukiko ko Mukamunana Spéciose yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu.
19. Muri uru rubanza hari abaregera indishyi nk’uko bavuzwe haruguru ariko bose bakaba bahagarariwe na Ayinkamiye Tekara, bakavuga ko basaba indishyi z’akababaro zihwanye na 5.000.000frws, amafaranga y’ikurikiranarubanza kuva mu rukiko rw’ibanze kugera mu rukiko rukuru no gukurikira ikirego cy’inyandiko mpimbano ahwanye na 1.200.000frws, amafaranga yahawe huissier ahwanye na 500.000frws, ay’igarama ahwanye na 24000, amafaranga yahwe avocat waburanye ikirego kuva mu rukiko rw’ibanze kugeza mu rukiko rukuru ahwanye na 1.500.000frws n’igihembo cya avocat gihwanye na 800.000frws, xxxx xxxxx akaba ahwanye na 9.024.000frws.
20. Urukiko rumaze kumva impande zombi rwapfundikiye urubanza bamenyeshwa ko ruzasomwa ku wa 10/01/014, maze ruriherera ruruca ku buryo bukurikira:
21. Urukiko rusanga Mukamunana Spéciose yarasinyiye Ayinkamiye Tekara ku mwanzuro w’abunzi wo ku wa 09/02/012 akoresheje umukono utari uwa Ayinkamiye agamije kuwerekana mu rukiko ngo rutakira ikirego cye.
22. Urukiko usanga ibi yarabikoze abizi kandi abishaka kuko yakurikiranye imanza z’abarebwa n’umwanzuro, akaba yari azi ko hari umwanzuro Ayinkamiye yahawe ndetse akanawusinyaho xxxxx xxxxx yaraje no kugoboka muri urwo rubanza.
23. Ingingo ya 609 n°01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx, iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo aribwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga 300.000frws.
24. Ingingo ya 610 y’itegeko ryavuzwe haruguru, yo iteganya ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye. Kuba Mukamunana Spéciose yarahimbye akanakoresha inyandiko mpimbano agamije gutesha agaciro urubanza rwa Ayinkamiye akaba agomba kubihanirwa.
25. Umuhanga mu mategeko Xxxxxx Xxxx, mu gitabo cye yise Droit Pénal Spécial ku rupapuro rwa 22, avuga ko si une fois que le faux est fabriqué, on utilise la pièce fausse, il y a commission d’une infraction qui est l’usage du faux. Ni muri ubwo buryo Mukamunana Spéciose yakoze kiriya cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yahaga urukiko rw’ibanze rwa Mbogo umwanzuro w’abunzi uriho umukono utariwo, ukaba ari nawo mwanzuro washingiweho mu kutakira ikirego cya Ayinkamiye.
26. Urukiko rusanga Mukamunana Spéciose n’ubwo atabonetse mu rukiko ngo yiregure xxx yagiye abazwa hose yagiye yemera icyaha, bityo akaba agomba kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku ngingo ya 78 n°01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx xxxxx kayo ka 3 iteganya ko igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka icumi gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy’umwaka umwe bityo Mukamunana akaba agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu xxx xxxx irindwi.
27. Urukiko rusanga abaregera indishyi bazikwiye ariko izo baka zikaba ari ikirenga ahubwo urukiko rugomba kuzigena mu bushishozi bwarwo, cyane cyane ko batanagaragaza uko bazibaze, bityo urukiko rukaba rubageneye indishyi zihwanye na miliyoni eshatu n’igice
(3.500.000frws), hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLII iteganya ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
28. RWEMEJE kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha rugisuzumye rusanga gifite ishingiro.
29. RWEMEJE ko Mukamunana Spéciose ahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
30. RUHANISHIJE Mukamunana Spéciose igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu (3ans).
31. RUTEGETSE Mukamunana Spéciose guha Ayinkamiye Tekara n’abandi ahagarariye indishyi zihwanye na miliyoni eshatu n’igice (3.500.000frws), akazitanga uru rubanza rukimara kuba ndakuka atabikora ku neza bigakorwa ku ngufu za leta.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 10/01/2014 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA GICUMBI, RUGIZWE N’UMUCAMANZA WARUBURANISHIJE RUTAGENGWA Xxxx Xxxxx NA XXXXXXXX Xxxxxx, UMWANDITSI WARWO .
UMUCAMANZA MWANDITSI