Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO MU RWEGO RWA MBERE RUCIYE URUBANZA RC 0721/09/TGI/NYGE KUWA 25/05/2011 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA: UWINEZA Xxxxx xxxx Ibuzayayo Xxxxxx na Xxxxxxxxx Xxxx Xxxxx, xxxxx Xxxxxxx-Xxxxx-Xxxx-Xxx, uhagararariwe na Xxxxxx Xxxx XXXXXXXXXX.
UREGWA: Rwandatel s.a mu izina ry’uyihagarariye, ihagarariwe na Maitre KAYIHURA
UWAGOBOKESHEJWE: Musée National du Rwanda, ihagarariwe na Maitre RUBANGO Epimaque.
IKIBURANWA: Kuba Rwandatel s.a yarakoresheje ifoto yanjye muri annuaires téléphoniques zayo nta ruhushya rwanjye ibifitiye.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
(1) XXXXXXX Xxxxx xxxxxx Rwandatel s.a ko yakoresheje amafoto ye muri annuaires téléphoniques zayo mu myaka inyuranye no ku ma paji y’ibitabo byamamaza itabifitiye uruhushya bwa Uwineza iyabyaza umusaruro, akaba abisabira indishyi zitandukanye kuko Rwandatel itubashye uburenganzira ku buzima bwe bwite kandi n’uko mu gukoresha ayo mafoto Rwandatel yabibyajemo umusaruro ariko nyirayo nta nyungu abibonyemo.
(2) Xxxxxxx Xxxxx xxxxxxx ko Musée National igobokeshwa kuko yari umukozi wayo abyina mu Itorero URUGANGAZI ya Musée National, ikaba ariyo yafashe amafoto agaragara mu bitabo bya Rwandatel.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
Ku byerekeye amasezerano Uwineza Xxxxx xxxx afitanye na Musée National du Rwanda:
(3) Xxxxxxx Xxxxx nk’uko abyivugira abyina mu itorero URUGANGAZI rya Musée National du Rwanda, bikaba byumvikana ko amasezerano ayafitanye na Musée National du Rwanda, kuba rero nta kigaragaraza ko xxxx xxx yasezeranye na Rwandatel cyangwa xxx xxx yarafotowe nayo ahubwo ikiriho aruko yafotowe na Musée National kuko xxx xxxx bari bafitanye amasezerano, ibi bigashimangirwa n’imyanzuro ya Maitre Rubango Epimaque intumwa ya Leta ihagagariye Musée National du Rwanda yemeza « ko iyo foto yaforewe ku ngoro ya Musée national ababyinyi babyina mu rwego rw’ akazi kabo, igakoreshwa mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya Musée National ifite mu shingano guteza imbere umuco bifatwa nko kuvogera ubuzima bwite bwa Uwineza » bigaragaraza ko habayeho kuvogera ubuzima bwite bwa Xxxxxxx Xxxxx xxxxxxx kuryozwa Musée National du Rwanda yafotoye Uwineza ifatanije na Rwandatel kuko iyo foto yaje kuboneka mu bitabo bya Annuaires téléphoniques ya Rwandatel, naho ibyo yakomeje asobanura mu myanzuro ko « bitaranasabaga uruhushya kuko Uwineza yari azi neza ikigenderewe mu gihe iyo foto yafatwaga. », bikaba nta shingiro bifite kuko ntaho yaba ari Musée National du Rwanda yab
Rwandatel bigarariza Urukiko byaba byarasezeranye na UWINEZA Xxxxx xx xxxxxx xxxx mu bikorwa byo kwamamaza Rwandatel, kuba rero uhagarariye Leta adahakana ko iyo foto yafashwe na Musée National akanavuga mu myanzuro ye ko « Niba RWANDATEL yarakoresheje iyo foto ku bundi buryo bitari mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa bya Musée ibisabwe nayo, si Musée yabibazwa., n’uko bibaye ngombwa Urukiko rwasaba Munyangeyo gusobanura uburyo iyo Foto yakoreshejwe hakoreshejwe amasezerano yari afitanye na Musée. » ibi bivuze ko uhagarariye Leta yemera ko iyo foto yakoreshejwe itanzwe n’umukozi wa Musée National Munyangeyo mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bya Musée ibisabwe nayo nyamara nk’uko bisobanurwa na Maitre Habinshuti Yves uhagarariye Xxxxxxx Xxxxx xxxxxx bigize ikirego kuko yareze Rwandatel kubera ko yakoresheje amafoto ye nta masezeranyo bafitanye cyangwa uburenganzira ibimusabiye, igobokesha Musée National kuko ariyo yamufotoye iyo foto ariko batasezeranye ko iyiha Rwandatel, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 al1 y’itegeko Nshinga ya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya ko « Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni ntavogerwa. » igashimangirwa n’ingingo ya 22 y’iryo tegeko iteganya ko Imibereho bwite y’umuntu idashobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko xxxxx xx icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa, bityo rero kuba harabaye kugaragara kw’amafoto ya Xxxxxxx Xxxxx mu bitabo byamamaza bya Rwandatel ku gitabo Annuaire téléphonique National yo mu 2003- 2004, 2005 na 2006 kandi nawe akaba avuga ko hari icyo byamuhungabanyijeho mu buzima bwe bwite habayeho kuvogera ubuzima bwite bwa XXXXXXX Xxxxx xxxxxxx na Rwandatel na Musée National du Rwanda.
Ku byerekeye n’uburyozwe ku kuvogera ubuzima bwite byabayeho :
(4) Nk’uko byasobanuwe haruguru habayeho ukuvogera ubuzima bwite bwa muntu, bikozwe na Musée National du Rwanda yari ifitanye amasezerano na Uwineza Xxxxx xxxxx xxx xxxxxxxxxx yo kwamamaza ibikorwa bya Rwandatel, bityo rero nk’uko biteganywa n’ingingoya 260 al1na 3CCLIII ivuga ko « Umuntu ntaryozwa gusa ibyangiritse kubera ibikorwa bye bwite, ahubwo anaryozwa ibyangijwe n'ibikorwa by'abantu yishingiye cyangwa n'ibintu ashinzwe kurinda… N’uko « Ba shebuja n'abakoresha baryozwa ibyangijwe n'abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze. », yavuzwe haruguru Leta ikab aigomba kuryozwa igokorwa cyo kuvogerwa ubuzima bwite bwa Uwineza Nelly naho RWANDATEL ikaryozwa uko kuvogera ubuzima bwite hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII, bigashimangirwa ariko kuba Maitre HABINSHUTI Yves yarasabye indishyi zihwanye n’amafaranga umufatabuguzi atanga agiye kwamamaza yose hamwe ahwanye na 92.600 euros, yaka 6.500.000fr y’ikurikirana rubanza n’igihembo cya avocat, kuba nta kimenyetso agarariza umusaruro Rwandatel yinjije, nk’uko byasobanuwe haruguru mu bushishozi bw’urukiko akaba agomba kugenerwa indishyi z’akababaro zinagana na 7.000.000fr iz’ikurikirana rubanza n’igihembo cya avocat akaba agomba kugenerwa 500.000fr.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
(5) RWEMEJE ko ikirego rwashyikirijwe na XXXXXXX Xxxxx gifite ishingiro.
(6) RUTEGETSE Leta na RWANDATEL s.a gufatanya kwishyura UWINEZA Nelly 7.500.000fr, buri wese akishyura 3.750.000fr mu gihe giteganywa n’amategeko.
(7) RUTEGETSE RWANDATEL s.a kwishyura umusogongero wa Leta ungana na (4%x7.500.000fr) :2=150.000fr, andi 150.000fr agaherera mu isanduku ya Leta, mu gihe giteganywa n’amategeko.
(8) RUTEGETSE RWANDATEL s.a kwishyura amagarama y’urubanza angana na 16.000fr, mu gihe giteganywa n’amategeko.