Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA KARONGI RURI MU KARERE KA KARONGI RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUKIJIJE URUBANZA KU RWEGO RWA MBERE RP 0159/14/TGI/KGI NONE KUWA 27/11/2014 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
UBUSHINJACYAHA ku Rwego Rwisumbuye rwa Karongi buhagarariwe na HARINDINTWARI Comes
UREGWA:
1. MUKAGASHUGI Annonciatha mwene KANYOGOTE Xxxxxxx na NYIRABAHIRE, wavutse 1964, utuye Umudugudu wa XXXXXXX, Xxxxxxx ka XXXXXXX, Umurenge wa MUTUNTU, Xxxxxxx ka XXXXXXX, Xxxxxx y’Xxxxxxxxxxxxxx.
2. MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xxxxx KANYOGOTE Xxxxxxx na NYIRABAHIRE, wavutse 1961, utuye umudugudu wa GAKURWE, Akagari xx XXXXXX, Umurenge wa GASHARI, Akarere ka KARONGI, Intara y’iburengerazuba.
3. NDAGIJIMANA Xxxx Xxxxx mwene KANYOGOTE Xxxxxxx na NYIRABAHIRE, wavutse 1961, utuye umudugudu wa MANJI, Xxxxxxx ka XXXXXXX, Umurenge wa MUTUNTU, Xxxxxxx ka KARONGI, Xxxxxx y’iburengerazuba.
ICYAHA AREGWA: Icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhabwa kubw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabugenewe.
UREGERA INDISHYI: XXXXXX Xxxxxxxxx xxxxx XXXXXXXXX na NYIRABURYO, utuye umudugudu wa BAHOZE, Akagari ka KIBENGA, Umurenge wa NDERA, Akarere ka GASABO, Umujyi wa Kigali.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Mu ibarura ry’ubutaka MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xxxx xxxxxx xxxxxxxxxxxxxxxx xxxxx xxx xxx iya XXXXXX Xxxxxxxxx; xxx uwo murima NDAGIJIMANA
Xxxx Xxxxx yawuciyemo ibice bitatu. Igice kimwe aricyo no 339 acyandikisha kuri Succession NYIRABAHIRE ihagarariwe na MUKAGASHUGI, ikindi gice no 340 kuri Succession NYIRABAHIRE ihagarariwe na MUKAMUNYURWA xxxx XXXXXX amwandikishaho igice gifite no 169; Ubushinjacyaha bwareze MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhabwa kubw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabugenewe. Abaregwa baburana bahakana icyaha.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
⮚ Kubyerekeye ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha ku cyaha burega MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx.
2. Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho xxx xxxxxxxxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx, XXXXXXXXXXXXX Xxxxxx, KARANGWA Xxxxxxxxx xxxx xxxxxx xx iyo sambu yari xxx XXXXXX ikaba xxxxx XXXXXXXX akaba yari yarayitsindiwe nyuma abwira bashiki be kuyiyandikishaho ngo azavuge ko ari iy’umuryango, xxxxx xx mu kwiyandikisha iyo sambu yari mu makimbirane, ibyo byangombwa byahawe abo bashiki be bikaba byaratanzwe kuburyo bw’uburiganya. Ikindi MUKAMUNYURWA na MUKAGASHUGI bavuga ko ibyangombwa byabo babizaniwe na musaza wabo witwa NDAGIJIMANA Xxxx Xxxxx ko rero nawe yafatanije nabo guhabwa ibyo byangombwa.
3. MUKAGASHUGI yavuze ko xxxxxx xxx xx’xxxxxxxxx xxxxxxxx bakaba barabihamwe n’ubuyobozi kandi ntamakimbirane yabayeho.
4. MUKAMUNYURWA yavuze ko bafashe ibyemezo nk’uko abandi babifashe, ko yafotoje nk’abandi;
5. NDAGIJIMANA yavuze ko ibyo baregwa ari ukubeshywa; yavuze ko Martin ariwe ukodesha amasambu ya XXXXXX xxxxx mpamvu ababeshyera xxxxxx xxxx xxxxx by’umuryango, XXXXXXXXXXX xxxxxx hari icyayi cya XXXXXX yaguze, akaba yifuza kugura iyo mitungo batabizi kandi atuye muwundi mudugudu; KARANGWA nawe bakaba badaturanye bakaba bapfa ibibazo bagiranye mu Itorero; yakomeje avuga ko ayo masambu bayaburanye mu mboneza mubano kandi umugabo wa XXXXXX yahawe umunani we ahandi hasigarana ababyeyi babo ari naho bari batuye ari nabyo Urukiko rwemeje. Yavuze ko XXXXXX ahe yahabonye kandi n’ibyemezo bikaba bihari abifite ari naho yasinyiye ko avuyemo.
6. Me BIMENYIMANA Félicien yavuze ko ubundi habaye imanza zigaragaza ko iyo sambu ari iy’abo yunganira bivuga ko ngo abo batangabuhamya ntacyo bamarira urukiko; yavuze ko ntamakimbirane yigeze agaragazwa kuko hari uburyo amakimbirane yandikwaga mu iyandikwa ry’ubutaka xxxxx xxxx hari ibyo yatambamiye abo yunganira ntacyo bamenyeshejwe kandi no mubitabo ntibyanditswemo, kuko byanditsemo ibyo byangomwa ntibyasohoka; yakomeje avuga ko ibyangombwa byaburundu bitasihotse kubw’uburiganya; naho ku cyemezo cyatanwe n’umwanditsi wungirije w’inyandiko mpamo z’ubutaka ntikigaragaza ko hari amakimbirane yanditswe n’uko yaba yaravayweho ntanagaraza icyamuteye gusohora ibyangombwa kandi azi neza ko xxxx xxx amakimbirane, icyo rero kikaba ntacyo cyamarira urukiko xxxxx xx xxx ibyo gukurikiranwa hahanwa uwatanze ibyo byangombwa.
7. XXXXXX yavuze ko iyo sambu yayiburanye na mukuru w’abaregwa mbere y’uko haba ibaruza ry’ubutaka, abaregwa bose bakaba xxxx xxxxxx akaba ntawagobotse urwo rubanza kandi uwo yaranzinzwe acibwa ibihano; naho iby’ibyangombwa yari yarandikishije amakimbirane ariko biranga birasohoka bigeze ku kagari bifatwa na NDAGIJIMANA.
8. Me KAMPIRE Celine yavuze ko hari ibyo yiyemereye ko umunai wa XXXXXX yawukodeshaga, awuvuyemo abikora kuwa 30/06/2008; yavuze ko ibyo gutsindirwa isambu nuko hashingiwe kucyemezo cy’ubutaka kuko kitari cyarakuweho n’urukiko muburyo bw’imanza nshinjabyaha.
9. Ingingo ya 85 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko Ubushinjacyaha, ari bwo bugomba gutanga ibimenyetso byemeza icyaha. Iyo icyaha cye kitaragaragazwa, ushinjwa ntagomba gutanga ibimenyetso byo kwiregura. Ariko, iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso bikigaragaza, ugishinjwa cyangwa umwunganira agomba kwerekana impamvu zose yireguza, zerekana ko ikirego kitakwemerwa, zihamya ko icyo aregwa atari icyaha cyangwa se ko ari umwere, n’izindi mpamvu zose zivuguruza izimuhamya icyo cyaha.
10. Ingingo ya 612 CP iteganya ko Umuntu wese: 1° ku bw’uburiganya wihesha, atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; 2° ukora cyangwa ukoresha inyandiko n’impapuro cyangwa ibyemezo byavuzwe mu gace ka 1º k’iki gika; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi xxxxxx atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
11. Urukiko rurasanga hari Amasezerano y’ubukode burambye no 340/KAR/MUT ku mazina ya Succession NYIRABAHIRE ihagarariwe na MUKAMUNYURWA Xxxxxx, kimwe n’Amasezerano y’ubukode burambye no 399/KAR/MUT cyanditswe kuri Succession NYIRABAHIRE ihagarariwe na MUKAGASHUGI Annonciata; rurasanga hari inyandiko yakozwe n’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka wungirije yo kuwa 18/10/20013 igaragaza ko amakuru yatanzwe kuri ubwo butaka bwanditsweho Succession XXXXXXXXXXX xxxxxxxxxxx na XXXXXX Xxxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxx mu makimbirane. Harebwe kuri ibyo rubona gusohoka kw’ibyo byangombwa (amasezerano y’ubukode burambye no 339 na no 340/KAR/MUT ubwabyo bitarashobokaga mugihe ayo makimbirane yabaga atararangira ngo hamenyekane xxxxx ubutaka wagomba kubugiranaho na Leta amasezerano y’ubukode burambye; byumvikane ko ayo masezerano yasohotse kubwo kwibeshya kw’ababishinzwe;
12. Urukiko rurebye nanone ibyerekeye ukwihesha inyandiko kubw’uburiganya bitangirira kuri NDAGIJIMANA wagiye kuzifata kandi azi neza ko ayo masambu yari mu makimbirane, kandi atarakemuka cyangwa ngo arangire, bigaragazwa n’inyandiko nk’iyo kuwa 12/01/2012 igaragaza ibyuko gufotora amasambu yabo byarimo ikibazo ndetse NDAGIJIMANA akaba ngo yaratumaga hadafotorwa yatumwaho ngo ntiyitabe ubuyobozi bwabaga bumutumyeho, kimwe n’iyo kuwa 30/12/2012 yasabaga gupima xxx hantu; ibyo byerekana ukwemera guhabwa izo nyandiko z’amasezerano kuri NDAGIJIMANA akazishyira bashiki be maze nabo bakazikoresha bazi neza uko zabagezeho xxxxx xxxx amakimbirane bibahamya NDAGIJIMANA icyaha cyo guhabwa cyangwa kwihesha izo nyandiko naho MUKAGASHUGI Annonciatha na MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xxxxxxxxx n’icyaha cyo kuzikoresha bazi ko zabonetse kuburyo bw’ikosa.
⮚ Ibyerekeye ibihano
13. Urukiko rurasanga ingingo ya 612 xxxxxxx xxxxxxxx, iteganya igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi xxxxxx atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
14. Urukiko rurasanga nubwo abaregwa bahakana icyaha baregwa rubona bagomba guhanwa hashingiwe kubihano bivuzwe haruguru, bityo bakaba buri wese akwiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu; ariko xxxxxx xxxx hatagaragazwa ingaruka zikomeye ibyo bakoze byateye uretse kurubanza baburanaga, ikindi nubwo umwe NDAGIJIMANA yagiye kugifata xxx xxxx babishyize yuririye ku ikosa ryari ryakozwe ryo kugisohora, rubona izo ari impamvu nyoroshya cyaha ziteganywa mu ngingo ya 76 na 77 z’itegeko rihana ryavuzwe haruguru, bikaba bituma igihano bahawe cyagabanywa kigashyirwa ku gifungo cy’umwaka umwe kuri buri we, nacyo
kigasubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri harebwe ko aribwo bwa mbere bose bari bakoze icyaha gihanira igifungo.
⮚ Ibyerekeye indishyi
15. Urukiko rurasanga uregera indishyi XXXXXX Xxxxxxxxx, azikwiye ariko izo asaba 13.100.000 Frw akaba atazihabwa cyane ko ntabimenyetso azigaragariza, ahubwo akaba yahabwa indishyi z’ingendo n’insimburamubyizi aje kuburana uru rubanza, hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII zibazwe ku 40.000 Frw harebwe xxx akomoka Kigali n’inshuro yitabye iburanisha ry’uru rubanza.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
16. RWEMEJE ko MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx bahamwa n’icyaha cyo guhabwa kubw’uburiganya, no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabugenewe.
17. RUHANISHIJE MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mugihe cy’imyaka ibiri.
18. RUTEGETSE MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx bafatanije xxxx XXXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx x’xxxxxxxxx x’xxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx xxx (40.000 Frw).
19. RUTEGETSE MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Xxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxx xxxxxxx xxxxxxxxx y’uru rubanza uko ari 50.000 frw, bakabikora kuneza uru rubanza rubaye ndakuka batabikora bigakurwa mubyabo ku ngufu za Leta.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 27/11/2014.
/Sé/ /Sé/
NSHIMIYIMANA Didace XXXXXXX Xxxxxxx
UMUCAMANZA UMWANDITSI