Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUKIRIJE MU RUHAME URUBANZA KU KIREGO CYIHUTIRWA No RCOM 00010/2017/SC NONE KU WA 12/01/2018 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
DUNIA Bakarani Xxxxxxx, mwene BAKARANI Xxxx Xxxxx na UWAMWIZA Félicité, utuye mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
N’ABAREGWA:
1) XXXXXXXXXX Xxxxx, mwene BUZANA Nicodème na MUKABUHORO, xxxxxxxx Xxxxxxx, Uganda.
2) Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (E.A.R Ltd) mw’izina ry’Uyihagarariye, ibarizwa mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
3) KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx, mwene RUGONDIHENE na NYIRABABIRIGI, utuye mu Kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
4) Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX (umuzungura wa BEMBA SAOLONA), ubarizwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ku gasanduku k’iposita 19519-2500 CM The Hague /The Netherlands.
IKIREGERWA:
Guhagarika irangiza ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/7/2017.
I.IMITERERE Y’URUBANZA
[1]. Mu rubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/07/2017, haburana XXXXXXXXXX Xxxxx wari wereze DUNIA Bakarani Xxxxxxx, Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (E.A.R.S.A.R.L.), ubu yahindutse E.A.R. Ltd1 na KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx, xxxxx xxxxxx ry’amasezerano y’ubugure bw’ibibanza no 2974 na no 3518 bya sosiyete X.X.X. xxxxxx hagati ya BEMBA SAOLONA, wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya
E.A.R. na DUNIA Bakarani Xxxxxxx, itambamira ku ihererekanyamutungo (mutation), indishyi n’inyungu binyuranye, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ayo
1 Xxxx Full Registration Information for Domestic Company yatanzwe na Rwanda Development Board ku wa 20/11/2013.
masezerano asheshwe, rutegeka XXXXXXXXXX Xxxxx na DUNIA Bakarani Xxxxxxx xxxxxxxxx guha KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx na E.A.R, 1.000.000 Frw y’igihembo xxx Xxxxx kuri buri wese.
[2]. Ku wa 11/09/2017, DUNIA BAKARANI Xxxxxxx yasubirishijemo urubanza no RCOMA 0115/12/CS ingingo nshya, avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwitiranyije ibintu, rufata ibyavugiwe mu iburanisha uko bitari, ntirwagira icyo ruvuga ku bimenyetso yarushyikirije, ntirwita ku ihagararirwa rya E.A.R n’uwatanze ububasha bw’uko ihagararirwa, ruramurenganya kandi yararihaga ibirarane by’imisoro. Ikirego cyanditswe kuri no RS/REV/RCOM 00005/2017/SC.
[3]. Mu gihe urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya rwari rutarashyirwa kuri gahunda y’iburanisha, DUNIA Bakarani Xxxxxxx yatanze ikirego gisaba guhagarika irangiza ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS, avuga ko KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx yandikira ubutitsa abakodesha ibibanza byaburanwe abasaba kubivamo, ko guhagarika irangizarubanza ntacyo byamuhombya kandi nta n’undi byabangamira kuko amafaranga y’ubukode bw’ibyo bibanza ashyirwa kuri konti y’Urukiko ku buryo uzatsinda urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya azahabwa ibyo yatsindiye, byongeye kandi, kurangiza urubanza hataramenyekana neza abazungura ba BEMBA SAOLONA, umunyamigabane wa E.A.R, bikaba byateza izindi manza.
[4]. Iburanisha ry’urubanza mu ruhame ryashyizwe ku wa 03/01/2018, xxxxx xxxxxx ko Me XXXXXXX Xxxxxxxx, uburanira Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX, yavuze ko atari yagahawe ububasha bwo kuburana urubanza, ryimurirwa ku wa 10/01/2018. Uwo munsi iburanisha xx’xxxxxxxx ryabereye mu ruhame, DUNIA Bakarani Xxxxxxx xxxxxxxxxx na Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx na Me XXXXXXXXXXXXX Xxxxxxx, Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX aburanirwa na Me XXXXXXX Xxxxxxxx, XXXXXXXXXX Xxxxx xxxxxxxxxx na Me MUNDERERE Xxxxxxx, naho Me BARAGONDOZA Xxxx Xxxxxxxxx xxxxxxxxx E.A.R Ltd akunganira na KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx.
II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO
Kumenya niba hari impamvu zatuma irangizwa ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/07/2017 rihagarara.
[5]. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx na Me MUKAMAZIMPAKA Hilarie, baburanira DUNIA Bakarani Xxxxxxx, bavuga ko ku wa 22/12/2017, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza no RCOMA 00317/2017/CHC/HCC, KAYITANA Imanzi Emmanuel yaburanaga na DUNIA Bakarani Xxxxxxx xx Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX, umuzungura wa BEMBA SAOLONA asaba ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza yatsindiye mu rubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya aseswa, urwo Rukiko rwemeza ko KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx nta bubasha bwo kurega afite. Basobanura ko mbere y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, KAYITANA Imanzi Emmanuel yandikiraga ubutitsa abakodesha ibyo bibanza, abaha integuza (préavis), baza no gutungurwa n’icyemezo cy’Umuhesha w’Inkiko yashyize muri dosiye kigaragaza ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwarangijwe, nyamara batarigeze babimenyeshwa, bakaba basanga mu rwego rwo kugirango hazabeho ubutabera nyabwo no gukumira ko icyemezo ku bujurire bw’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kizavuguruzanya n’ikizafatwa k’urusubirishwamo ingingo nshya muri uru Rukiko, bikwiye ko irangiza ry’urubanza rihagarara. Bavuga ko guhagarika irangizarubanza ntacyo bihombya KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx xxxxxx n’uko amafaranga y’ubukode bw’ibyo bibanza atari we uyakira, ahubwo ashyirwa kuri konti y’Urukiko.
[6]. Me XXXXXXX Xxxxxxxx, uburanira Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX, avuga ko ibibanza biburanwa bitarandikwa kuri sosiyete yabitsindiye, hakaba kandi hakiri impaka ku banyamigabane ba E.A.R. n’imigabane bayifitemo, kugeza ubu umutungo w’iyo sosiyete ukaba wareguriwe umuntu utemewe nk’umunyamigabane wayo, ariyo mpamvu Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX afite impungenge ku xxxxxxxxx xx’xxxx xxxxxxx, xxxxx xxxxx xxx Xxxxxx xxxx xxxxxxxxx ikirego cya DUNIA Bakarani Xxxxxxx, irangizarubanza rigahagarikwa.
[7]. Me MUNDERERE Xxxxxxx, uburanira XXXXXXXXXX Xxxxx avuga ko mu rubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya hakozwe xxxxxxx xxxxxxx, Urukiko ruvuga ko KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx xxxxxxxx kandi atarajuriye, akaba ashyigikiye ko mu gihe Urukiko rwasanga DUNIA Bakarani Xxxxxxx afite impamvu zo guhagarika irangizarubanza, uru Rukiko rwakwemeza ko riba rihagaze.
[8]. Me BARAGONDOZA Xxxx Xxxxxxxxx, uburanira X.X.X. xxxxxxxxxx KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx, avuga ko kutarangiza urubanza bibangamiye cyane uburenganzira bwa E.A.R. kuko idashobora gukoresha ibyo yatsindiye uko ibyifuza, ahubwo DUNIA Bakarani Xxxxxxx xxxxx xxx we ukibikoresha uko abyumva. Asobanura ko ikibazo cy’abanyamigabane ba E.A.R. kitareba DUNIA Bakarani, ndetse n’iby’uko hari urubanza rwategetse ko amafaranga ava mu bukode bw’ibibanza ashyirwa kuri konti y’Urukiko rw’Ikirenga muri Banki Nkuru y’u Rwanda atari impamvu yatuma urubanza rutarangizwa kuko icyo cyemezo ntaho gihuriye n’urubanza rurangizwa, hakaba nta kosa riri mu kuba KAYITANA Imanzi Emmnuel yarandikiye abakodesha ibibanza kuko yashakaga guhesha X.X.X. xxxx yatsindiye, akaba asanga nta mpamvu ihari yo guharika irangizarubanza cyane cyane ko ryarangiye, kuko igisigaye ari ukwandukurwaho umutungo gusa (mutation).
UKO URUKIKO RUBIBONA
[9]. Ingingo ya 190 y’Itegeko no 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko «gusubirishamo urubanza ingingo nshya ntabwo birubuza kurangizwa, keretse iyo iryo rangizwa ryahagaritswe bitangiwe impamvu n’Urukiko rwaregewe gusubirishamo urubanza ingingo nshya.»
[10]. Muri dosiye y’urubanza harimo icyemezo cy’irangizarubanza cyanditswe na Me BUDETE X. Xxxxx, Xxxxxxxx w’Inkiko w’Umwuga cyo ku wa 01/11/2017 kivuga ko KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx, uhagarariye X.X.X. xxxxxxxxxxxx ubutaka bubaruye kuri no UPI 1/02/13/03/104 bwari bwanditse kuri DUNIA Bakarani Xxxxxxx xx RUGWIZA Fanny mu rwego rwo kurangiza urubanza no RCOMA 0115/12/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/07/2017.
[11]. Muri dosiye harimo kandi inyandiko-mvugo y’isomwa ry’urubanza no RCOMA 00317/2017/CHC/HCC mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi yo ku wa 22/12/2017, ku bujurire bw’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, igaragaza ko muri urwo rubanza haburana KAYITANA Imanzi Xxxxxxxx xx ruhande rw’urega na DUNIA Bakarani Xxxxxxx xx Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX, umuzungura wa BEMBA SAOLONA, ku ruhande rw’abaregwa, hasabwa gutesha agaciro amasezerano y’ubugure bw’ikibanza no 2974 na no 3518 (bifatanye) biri mu Mudugudu wa Kisimenti, Akagari ka Rukiri I, Umurenge wa Remera, Akarere ka Xxxxxx, Umujyi wa Kigali, yabaye hagati ya BEMBA SAOLONA na DUNIA Bakarani Xxxxxxx, xxxxxxxx x’xxxxxxxxx, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.
[12]. Urukiko rurasanga urubanza rwabaye ndakuka ruhesha uwarutsinze uburenganzira kubyo yatsindiye, aricyo cyatumye umushingamategeko avuga mu ngingo ya 190 y’Itegeko no 21/2-12 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru, ko kururangiza ari ihame kabone niyo haba hari impamvu zatumye rusubirishwamo ingingo nshya, guhagarika irangizwa ryarwo xxxxx xxx xxxxxxxxxxxx (exception) ryemezwa n’Urukiko iyo rusanze kururangiza bitari mu nyungu z’ubutabera.
[13]. Urukiko rurasanga ku bijyanye n’uru rubanza, ababuranira DUNIA Bakarani bavuga ko impamvu urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya rutagomba kurangizwa xxx xxx Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwavuze mu rubanza no RCOMA 00317/2017/CHC/HCC ko KAYITANA Imanzi Emmanuel adafite ububasha bwo kurega Xxxx Xxxxxx XXXXX XXXXX xx XXXXXXXXXX Xxxxx, ko Urukiko rw’Ikirenga ruramutse rubyemeje rutyo mu bujurire byaba bigaragaza ko urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya rwarangijwe kandi hakiri izindi manza hagati y’ababuranyi, nyamara nk’uko byibukijwe hejuru, mu rubanza rwasabiwe gusubirishwamo, ntaho uru Rukiko rwategetse ko KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx atsindiye ibibanza byaburanwaga, ahubwo rwavuze ko amasezerano y’ubugure bw’ibyo bibanza hagati ya BEMBA SAOLONA, nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubugetsi ya E.A.R, wabigurishije DUNIA Bakarani Xxxxxxx asheshwe, mu xxxxx xxxxxxx ibyo bibanza byasubiye mu mutungo wa E.A.R, bityo mu gihe iyi sosiyete itari mu baburanyi bavugwa mu rubanza no RCOMA 00317/2017/CHC/HCC, ibyo DUNIA Bakarani Xxxxxxx xxxxx bikaba nta shingiro bikwiye guhabwa.
[14]. Urukiko rurasanga na none ibyo abunganira DUNIA Bakarani Xxxxxxx bavuga ko urubanza ruramutse rutarangijwe ntacyo byahombya KAYITANA Xxxxxx Xxxxxxxx xxxxxx n’uko n’ubundi amafaranga y’ubukode bw’ibyo bibanza atari we uyakira, ahubwo ashyirwa kuri konti y’Urukiko, nta shingiro bikwiye guhabwa kuko E.A.R., yatsinze urubanza nk’uko byibukijwe haruguru, igaragaza ku ruhande rwayo, ko hashize imyaka irindwi idashobora kwongerera agaciro (revaloriser) ibibanza yatsindiye cyangwa kubibyaza umusaruro uko ibyifuza, bityo iyi mpamvu atanga ikaba itashingirwaho hemezwa ko irangizarubanza rihagarikwa.
[15]. Urukiko rurasanga kandi ababuranira DUNIA Bakarani Xxxxxxx bavuga ko indi mpmavu ikwiye gutuma irangizarubanza rihagarara xxx xxx abazungura ba BEMBA SAOLONA bataramenyekana kandi abanyamigabane ba E.A.R n’imigabane buri wese yatanze bikaba bitazwi, kuri iyi mpamvu ya nyuma bakaba bashyigikiwe na Me XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx Xxxx Xxxxxx XXXXX
XXXXX, cyakora ikigaragara akaba xxx xxx impamvu batanga zigizwe n’ibibazo bireba umuryango wa Xxxx Xxxxxx BEMBA XXXXX ku ruhande rumwe na sosiyete E.A.R ku rundi ruhande, bityo bikaba bitaba impamvu yo guhagarika irangizarubanza ry’urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya kuko ntaho bihuriye narwo.
[16]. Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 190 y’Itegeko no 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru no ku bisobanuro byatanzwe, Urukiko rurasanga nta mpamvu n’imwe ishyitse DUNIA Bakarani Xxxxxxx yagaragarije Urukiko yatuma irangizarubanza ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/7/2017 rihagarara, bityo ikirego cye kikaba nta shingiro gifite.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[17]. Rwemeye kwakira ikirego cyatanzwe na DUNIA Bakarani Xxxxxxx cyo guhagarika irangiza ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/7/2017 kuko cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko;
[18]. Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na DUNIA Bakarani Xxxxxxx cyo guhagarika irangiza ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/7/2017 nta shingiro gifite.