Ica ry’urubanza
Ica ry’urubanza
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA MUSANZE RURI KU MUSANZE, RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RWACIYE URUBANZA MU RWEGO RWA MBERE, MUBURYO BUKURIKIRA:
I. ABABURANYI.
UREGA:Coopérative DUHAHIRANE Gisozi, xxxxxxxx Xxxxxx, Xxxxxx, Umujyi wa Kigali, iburanirwa na Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx ;
UREGWA :Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx (Entreprise NJB) BP 190 Musanze, iburanirwa na NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx yunganiwe na Me MPIRIKANYI Xxxxxxx ;
UGOBOKESHEJWE:XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx xxxxx NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xx Nyirandihano, utuye Umudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatega, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali ;
IKIREGO:-Amafaranga miliyoni mirongo ine n’eshatu n’ibihumbi xxxxxx xxxxx na mirongo irindwi xx xxxxxx arindwi na mirongo cyenda n’icyenda (43.270.799), -Inyungu zayo zingana na n’amafaranga miliyoni zirindwi n’ibihumbi xxxxxx arindwi na mirongo inane n’umunani xx xxxxxx arindwi mirongo ine n’atatu (7.788.743 frw), -Amafaranga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka ;
II. IMITERERE Y’URUBANZA.
[1].Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx (Entreprise NJB) yakoze
amasezerano yo kubakira Coopérative DUHAHIRANE Gisozi inzu y’ubucuruzi ifite niveaux eshatu kumafaranga miliyoni xxxxxx atatu mirongo cyenda na bitandatu n’ibihumbi xxxxxx atandatu nirongo cyenda na bitandatu xx xxxxxx abiri mirongo itandatu n’umunani (396.696.268 frw), nyuma aza kongerwaho
xxxx xxxxxxxxxx ya miliyoni ijana na bitatu n’ibihumbi maganane mirongo inani na birindwi xx xxxxxx ane n’abiri (103.487.402frw), uregwa akora imirimo baramwishyura mubyicyiro bitandukanye, xxxxx xxxx gusanga kumafaranga yafashe, yaratwaye amafaranga arenze ayo bari bagiranye mu masezerano, uregwa yemera kuyishyura ariko ntiyabikora. Ibyo bituma Coopérative DUHAHIRANE
Gisozi iregera uru Rukiko kungira ngo irenganurwe ;
[2].NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx uburanira Entreprise NJB na Me MPIRIKANYI Xxxxxxx umwunganira ibo bagahakana ko ibyo bitirira Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx batabizi xxxxx xxx ntibazi naho byakorewe, bagatsemba bahakana ko ibyo baregwa batabikoze. Basaba ko hagobokeshwa TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx, Urukiko rurabibemerera hashingiwe kungingo ya 119 CPCCSA ;
[3].Umunsi w’iburanisha ry’urubanza mu mizi ryo kuwa 24/04/2014 ababuranyi baritaba, nyamara uwagobokeshejwe ntiyitaba kandi yaramenyeshejwe muburyo bukurikije amategeko, urubanza ruburanishwa adahari, maze hasuzumwa ibi bikurikira :
♦ Kwishyura umwenda uregerwa n’inyungu zawo,
♦ Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka ;
III. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA.
1. Kwishyura umwenda uregerwa n’inyungu zawo.
[4].Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi asobanura ikirego, avuga ko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx (Entreprise NJB) yakoze amasezerano yo kubakira Coopérative DUHAHIRANE Gisozi inzu y’ubucuruzi ifite niveaux eshatu kumafaranga miliyoni xxxxxx atatu mirongo cyenda na bitandatu n’ibihumbi xxxxxx atandatu nirongo cyenda na bitandatu xx xxxxxx abiri mirongo itandatu n’umunani (396.696.268 frw), nyuma aza kongerwaho andi masezerano ya miliyoni ijana na bitatu n’ibihumbi maganane mirongo inani na birindwi xx xxxxxx ane n’abiri (103.487.402frw), uregwa akora imirimo baramwishyura mubyicyiro bitandukanye, xxxxx xxxx gusanga kumafaranga uregwa yafashe, yaratwaye amafaranga arenze ayo bari bagiranye mu masezerano, uregwa yemera kuyishyura ariko ntiyabikora. Ibyo bituma Coopérative DUHAHIRANE Gisozi iregera uru Rukiko kungira ngo irenganurwe ;
[5].Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi akomeza avuga ko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx (Entreprise NJB) ihagarariwe na TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxxxx mukuru (DG) yemeye ko izishyura Coopérative DUHAHIRANE Gisozi amafaranga miliyoni mirongo ine n’eshatu n’ibihumbi xxxxxx xxxxx na mirongo irindwi xx xxxxxx arindwi na mirongo cyenda n’icyenda (43.270.799 frw), yafashe arenze kuyo yagombaga kwishyurwa, bigaragazwa n’amasezerano yo kwishyura yo kuwa 26/03/2013 n’ayo
kuwa 28/07/2013. Asaba ko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ya kwishyura uwo mwenda nkuko babyemeranijweho mu masezerano ;
[6]. Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi akomeza avuga ko Coopérative DUHAHIRANE Gisozi amafaranga yahaye Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ni amafaranga bari bafashe
nk’inguzanyo yo kubaka, kandi ikishyurwa hiyongereyeho n’inyungu, akaba ariyo mpamvu dusaba ko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx yishyura
n’inyungu za 18% ku mwaka, kuri ayo mafaranga iregwa, zingana na n’amafaranga miliyoni zirindwi n’ibihumbi xxxxxx arindwi na mirongo inane n’umunani xx xxxxxx xxxxxxx xxxxxxx ine n’atatu (7.788.743 frw) ;
[7].NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx bavuga ko ibyo bitirira Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx batabizi xxxxx xxx ntibazi naho byakorewe, bagatsemba bahakana ko ibyo baregwa batabikoze, ngo kuko amasezerano yo kwishyura yo kuwa 26/03/2013 n’ayo kuwa 28/07/2013 urega ashingiraho batayazi. Ndetse ngo n’amasezerano yo kuwa 23/01/2012 n’ayo kuwa 18/02/2012 ajyanye no kubakira Coopérative DUHAHIRANE Gisozi inzu y’ubucuruzi arinaho umwenda wishyuzwa ukomoka ayo masezerano batayazi ;
[8].NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx bakomeza bavuga ko TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx umwana wa NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ariwe wasinye amasezerano yo kuwa 23/01/2012 n’ayo 18/02/2012 , yo kubakira Coopérative DUHAHIRANE Xxxxxx inzu y’ubucuruzi yiyita Directeur Général wa Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx, nyamara yarabeshaga, kuko icyo gihe NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xxxxx Entreprise niwe wari Directeur Général ;
[9].Nyamara NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx bakemeza ko kuwa 22/11/2012 TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxxx wa NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx yagizwe Directeur Général wa Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx, xxxxx xxxxxxx ukomoka ku masezerano TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxx akoresheje izina rya Entreprise adafite ububasha bwo kuyihagararira ngo ntiwabazwa Entreprise, ahubwo ngo ni TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxx kwishyura umwenda uregerwa kugiti cye ;
[10].Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi avuga ko NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xxx neza amasezerano yo kuwa
23/01/2012 n’ayo 18/02/2012 yo kubakira Coopérative DUHAHIRANE Gisozi inzu y’ubucuruzi arinaho umwenda uregerwa ukomoka. Ashimangira ko NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ariwe wapiganiye iryo soko ry’ubwubatsi, nkuko bigaragazwa n’ibitabo by’ipiganwa yagiye asinyaho kuwa 05/01/2012, ndetse na Chèque itazigamiye yabanjye kwishyurwa umwenda uregerwa yari iya NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx. Akomeza avuga ko NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx umwenda wishyuzwa awuzi ngo kuko ukomoka kw’isoko iwe ubwe yapiganiye akayitsindira ;
[11].NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ibo bakavuga ko ibitabo bitirira NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx byo gupiganira isoko atabizi xxx xxxxx ntabwo ariwe wazisinyeho. Bakomeza bashimangira ko umwenda uregerwa n’inyungu zawo urega asaba, ngo atabihabwa ngo kuko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ntaruhare ibifitemo ;
[12].Rusuzumye imvugo ya NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx bahakana ko batazi umwenda uregerwa n’inkomoko yawo, ntashingiro bifite, kuko NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xxxx wapiganiye isoko nkuko bigaragazwa n’igitabo cy’ipiganwa yagiye asinyaho cyo kuwa 05/01/2012, xxx anagaragaza ko iwe n’umuhunguwe XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx xxxxx bayobozi ba Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx, xxxxx xxxxxxxxx mu izina rya Entreprise ;
[13].Ibyo bigashimangirwa n’inyandiko yo kuwa 22/11/2012 xxx XXXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxx xxxxxx umuhungu we TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx Xxxxxxxxxxxxx
« procuration » agira ati « donne pouvoir à Xx XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, de
représenter l’entreprise N.J.B en qualité de Directeur Général dans les engagements de signature des offres de soumissions, des contrats, des factures et des lignes de crédit bancaires. » ;
[14].Amasezerano urega ashingiraho yo kuwa 26/03/2013 n’ayo kuwa 28/07/2013, XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx xxxxxxxxx mu izina rya Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx abereye umuyobozi, xxxx xx yari asanganwe ubwo bubasha kuva 05/01/2012 xxx ise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx avuga ko ariwe Directeur Général Xxxxxxx, xxxxx xxxxxxxxxxx n’inyandiko yo kuwa 05/01/2012 ya Fiche de renseignement sur le soumissionnaire, xxx xxxxx ati « Personnes bénéficiant de
procuration et signant les document relatifs à l’offre et au marché : NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx, XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx (Directeur Général Xxxxxxx) ». Ndetse n’inyandiko yo kuwa 05/01/2012 ya Procuration de
signataire d’offre et des divers documents yagiza ati « Personnes bénéficiant de
procuration et signant les document relatifs à l’offre, les contrats et les factures ainsi que tous les documents relatifs au marché sont : NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx Directeur Général de l’ Entreprise N.J.B et XXXXXXXX Xxxx Xxxxxx Directeur Général Adjoint de l’ Entreprise N.J.B» ;
[15].Ibi bigaragaza ko TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxxxxxx yasinye mu izina rya l’ Entreprise N.J.B yo kuwa 26/03/2013 n’ayo kuwa 28/07/2013, amasezerano umwenda uregerwa ushingiyeho, yari abifitiye ububasha (pouvoir). Bityo umwenda uregerwa ugomba kwishyurwa na Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx, kuko umwenda TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxxxxxx mu izina rya Entreprise N.J.B ;
[16].Hashingiwe kubimenyetso cyane cyane amasezerano yo kuwa 26/03/2013 n’ayo kuwa 28/07/2013, ndetse no kungingo ya 64 y’Itegeko N° 45/2011ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko kubayagiranye. Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx igomba kwishyura Coopérative DUHAHIRANE Gisozi umwenda iyibereyemo ungana na miliyoni mirongo ine n’eshatu n’ibihumbi xxxxxx xxxxx na
xxxxxxx xxxxxxx xx xxxxxx arindwi na mirongo cyenda n’icyenda (43.270.799 frw), dore ko wemewe muri ayo masezerano avuzwe haruguru ;
[17].Kubera ko amafaranga yishyuzwa, Coopérative DUHAHIRANE Gisozi yayafashe ari inguzanyo yo kubaka kandi ari umwenda ubyara inyungu, niyo mpamvu Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx igomba kuryozwa inyungu zayo kubera kutishyurira igihe, dore ko Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xxxx yiyemeje ko bitarenze tariki ya 30/11/2013 izaba yarangije kwishyura uwo mwenda. Nyamara izo nyungu zikagenwa n’Urukiko kuko izasabwe ari ikirenga,
cyane ko n’igihe cyo kwishyura ababuranyi bari bumvikanye ari uguhera tariki ya 31/08/2013 kugeza kuwa 30/11/2013, bityo rero umwaka ukaba utarashira nkuko bivugwa n’urega ;
[18].Hashingiwe kungingo ya 65 y’Itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga Amasezerano iteganya ko Amasezerano ntategeka gusa icyemejwe ahubwo yongeraho n’ingaruka, bityo rero Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ingomba kwishyura inyungu z’umwenda iregwa zibariwe kumezi arindwi (7mois) zingana na 4.543.433 frw (n’ukuvuga ko 18% : 12 mois= 1,5% x 7mois = 10,5% x
43.270.799 : 100 = 4.543.433 frw ) ;
2. Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka.
[19].Me MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka, kubwo guhemukirwa no gushorwa mu manza ntampamvu bingana na 5.000.000 frw. Asoza asaba ko urubanza rwarangizwa by’agateganyo ngo kuko umwenda wemewe mu masezerano ;
[20].NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx n’umwunganira Me MPIRIKANYI Xxxxxxx xxxxxxxxxx Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx bavuga ko amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa n’urega ntashingiro zifite ngo kuko ntaho bishingiye. Baboneraho gusaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bingana na 2.000.000 frw kubera gushorwa mu manza ntampamvu, nyamara bakavuga ko urega yafatanya na TWAHIRWA Xxxx Xxxxxx xxxxxxxx xxx xxxxxxxxxx y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka basabye ;
[21].Rusuzumye indishyi amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa n’uregwa, rusanze ntashingiro bifite kuko, Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxxxxx w’imanza kubera kutishyura umwenda ibereyemo Coopérative DUHAHIRANE Gisozi, ibyo bigashimangirwa no kutubahiriza amasezerano Entreprise N.J.B ;
[22].Hamaze gusuzumwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa na MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi, rusanze bifite ishingiro, nyamara bikagenwa n’Urukiko mubwitonzi n’ubushishozi bwarwo kuko ibyasabwe ari ikirenga. Ibyo bigakorwa hashingiwe kungingo ya 258 CC LIII (Igitabo cyagatatu cy’urwunge rw’amategeko mboneza mubano) iteganya ko igikorwa cy’umuntu cyagirije undi, nyiracyo agomba kubiryozwa ;
[23].Bityo Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx ikishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka bisabwa na MUKAZITONI Xxxxxxxxx uhagarariye Coopérative DUHAHIRANE Gisozi angana na 800.000 frw. Naho irangizarubanza ry’agateganyo ntiri tanzwe kuko ari nta cyakwangirika kuburyo budasubirwaho kubisa, nkuko biteganywa n’ingingo ya 213 y’Itegeko N°21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,
iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ;
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO.
[24].Rwemeje kwakira no gusuzuma iki kirego kuko cyaje muburyo bukurikije amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro ;
[25].Rutegetse Entreprise NEMEYABAHIZI Xxxx Xxxxxxxx kwishyura Coopérative DUHAHIRANE Gisozi umwenda iyibereyemo ungana na 43.270.799 frw, ikishyura inyungu z’umwenda iregwa zingana na 4.543.433 frw, ikishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka angana na 800.000 frw, ikishyura
ingwate y’amagarama urega yatanze angana na 50.000 frw, amafaranga yose
ikayishyura kuneza mugihe giteganywa n’amategeko(30jrs), itayatanga agakurwa mubyayo kungufu za Leta ;
NUKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MURUHAME NONE KUWA 30/04/2014 .
Sé Sé
UMUCAMANZA UMWANDITSI
MUNYAMAHORO Xxxxxx UWIZERA Xxxx