Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI I GASABO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RCA 0333/14/TGI/GSBO NONE KUWA 21/11/2014 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA:
XXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxx RWAMBARABIKORI na KAZIMIRI, wavutse mu 1960, utuye mu Mudugudu w’Ihuriro, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ahagarariwe na Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx.
NA:
UREGWA:
RUBERWA Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXX Xxxxx na CYURINYANA Xxxxxx, wavutse mu 1959, utuye mu Mudugudu w’Ihuriro, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ahagarariwe na Me XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx.
IKIREGERWA:
Ubutane (Kujuririra urubanza RC 0101/14/TB/KCY rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuwa 16/9/2014).
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Tariki ya 16/9/2014 Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwaciye urubanza RC 0101/14/TB/KCY, rwemeza ko habaye ubutane hagati ya RUBERWA Gratien na MUKARUGIRA Xxxxxxxx xxxxxx amakosa y’umugabo yo guta urugo mu gihe cy’imyaka cumi n’ine (14). Rwategetse ko icyemezo cyo gutandukana cyandikwa mu bitabo by’irangamimerere byaho bashyingiriwe mu cyahoze xxx Xxxxxx Rubungo, rutegeka ko inzu bafitanye iri Kacyiru mu kibanza No 528, inzu iri i Kinihira muri Rurindo mu kibanza No 3527/RUL/KIN n’isambu iri Kinihira ibaruwe kuri No 220/RUL/KIN bigenerwa agaciro bikagabanywamo kabiri (½) ku buryo bungana, uwabishaka agasubiza undi uruhare rwe akabigumana, bitakorwa, ubishaka agasaba ko birangizwa ku ngufu za Leta.
[2] MUKARUGIRA Xxxxxxxx ntiyishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kubera impamvu zikurikira:
✓ Kuba Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rutarageneye xxx abana bagomba kuba n’ikigomba kubatunga.
✓ Xxxx xxxx imitungo Urukiko rutagize icyo ruvugaho igizwe n’inzu iri mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo n’imodoka taxi minibus Toyota Hiace ifite plaque RAA 550M.
✓ Kuba inzu iri Kacyiru yarashyizwe mu bigomba kugabanwa kandi
RUBERWA Gratien yarayimuhaye mu nyandiko yo kuwa 06/01/2013.
[3] Me RUSANGANA Xxxx Xxxxxx uburanira RUBERWA Xxxxxxx avuga ko abana bakuze badashobora guhabwa indezo, ko kandi bafite uburenganzira bwo kuba xxx bashaka, naho ku nzu iri Jabana akavuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko ihari, naho ku nzu iri Kacyiru akavuga ko itigeze ihabwa MUKARUGIRA Xxxxxxxx n’abana be.
[4] Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame tariki ya 10/11/2014, XXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxx na Me RUZINDA Xxxxxxxx, XXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxxx na Me XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
▪ Kumenya niba abana ba MUKARUGIRA Xxxxxxxx na RUBERWA Gratien bahabwa indezo bakanagenerwa xxx xxxx
[5] Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx uburanira MUKARUGIRA Xxxxxxxx avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwirengagije ko hari abana batanu (5) babyaranye, rukaba rutarabageneye indezo naho bagomba xxxx xxxxx RUBERWA Gratien azahita afata uruhare rwe akarujyana ku mugore we.
[6] Me XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx uburanira RUBERWA Xxxxxxx avuga ko xxxxx xxxx bakuze, ko babonye uburere bw’Ibanze, xxxxxx xxxxxx xxxxxxxx, abatarashaka bakaba ari babiri (2) bakaba bafite uburenganzira bwo kuba xxx bashaka, naho ku ndezo, akavuga ko bose bafite ubushobozi bwo kwitunga.
[7] Ingingo ya 284 y’Itegeko ryo kuwa 27 ukwakira 1988 ryerekeye interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano iteganya ko:« Abana bahabwa umubyeyi watsindiye ubutane keretse urukiko ku bwarwo cyangwa rubisabwe n’Ubushinjacyaha, rutegetse ko bitabwaho n’umwe mu babyeyi babo cyangwa se n’undi muntu, rushingiye ku byagirira xxxxx xxxxxxx. Ibyemezo urukiko rufata rushingiye kuri iyi ngingo bihora xxx xxxxxxxxxx, rushobora buri gihe kubikuraho. Hatitawe k’uwashinzwe kurera abana, ababyeyi babo bafite uburenganzira bwo kugenzura uko
abana bafashwe n’uko barerwa kandi bakagomba no gutanga indezo hakurikwe ubushobozi babifitiye ».
[8] Urukiko rurasanga nk’uko bigaragazwa n’ibyemezo by’amavuko yabo byatanzwe n’Umurenge wa Kinihira, XXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxx na RUBERWA Xxxxxxx xxxxx xxxxxx (5) aribo XXXXXXX Xxxxx xxxxxxx mu 1984 akaba afite imyaka mirongo itatu (30), UMUZIRANENGE Xxxxx Xxxxx xx XXXXXX Rongin bavutse mu 1986 bakaba bafite imyaka makumyabiri n’umunani (28) y’amavuko, XXXXXXXXX Xxxxxxxx wavutse mu 1988 akaba afite imyaka makumyabiri n’itandatu (26) y’amavuko xx XXXX Innocent wavutse mu 1993 akaba afite imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko.
[9] Urukiko rurasanga aba bana bose bafite imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko nk’uko bivugwa na XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx.
[10] Xxxxxxx xxxxxxxxx xxxxxxxx mu mategeko bavuga ko mu manza z’ubutane umuntu mukuru ashobora kugenerwa indezo, ariko akazihabwa mu gihe adashobora kwitunga, bavuga ko yazihabwa nk’igihe arwaye, afite ubumuga cyangwa ku zindi mpamvu nko kuba umwana akiga (If a parent is asking for child support during divorce proceedings, the adult child must be dependent on this parent. Also, the adult child must be unable to pay for her own expenses. This can happen if the child is sick, has a disability, or if there is another valid reason, for example, the child is still in school), xxxx Support Payments for an Adult Child, on the xxxx://xxx.xxxxxxxx.xx.xx/xx/xxxxxxxx/xxxxxxx-xxxxxxxx-xxxxx-xxxxx, consulted on 13/11/2014.
[11] Urukiko rurasanga mu Rukiko rubanza MUKARUGIRA Xxxxxxxx yarasabaga ko RUBERWA Gratien amuha amafaranga ibihumbi ijana (100.000) y’u Rwanda yo kumufasha kurera abana babyaranye ariko nta kimenyetso agaragaza cyerekana ko bakeneye indezo yo kumufasha kurera abo bana babyaranye, bityo rero rukaba ntaho rwahera rubagenera iyo ndezo cyangwa rubagenera xxx baba mu gihe harimo n’abashatse.
▪ Kumenya niba hari inzu iri Jabana n’imodoka bya MUKARUGIRA Xxxxxxxx na RUBERWA Xxxxxxx xx buryo babigabana mu buryo bungana no kumenya niba inzu iri Kacyiru RUBERWA Gratien yarayihaye MUKARUGIRA Xxxxxxxx n’abana kuburyo itagabanwa
[12] Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx uburanira MUKARUGIRA Xxxxxxxx avuga ko Urukiko rutagize icyo ruvuga ku nzu iri mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo n’imodoka taxi minibus Toyota Hiace ifite plaque RAA 550M. Avuga ko kandi inzu iri Kacyiru
yashyizwe mu bigomba kugabanwa kandi RUBERWA Gratien yarayihaye umugore n’abana mu nyandiko yo kuwa 06/01/2013.
[13] Me XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx uburanira RUBERWA Gratien avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko iyo nzu ihari kuko ntayo bafite, naho ku nzu iri Kacyiru, akavuga ko RUBERWA Gratien atigeze ayiha umugore n’abana, ko amasezerano bagiranye yari ayo kugira ngo batane ku bwumvikane, ko iyo nyandiko itashingirwaho kuko bifuzaga ubwumvikane bukaba bwarananiranye; naho ku modoka akavuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko ihari, ko ariko yari ihari ikaba yaragurishijwe pièces kugira ngo hishyurwe amadeni y’umwana wabo Rongin, bakaba batagabana umutungo udahari.
[14] Ingingo ya 24 y’Itegeko No 22/99 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura iteganya ko:«Ivangamutungo rusange cyangwa w'umuhahano rirangira xxx xxx habaye: ugutana burundu kw'abashyingiranywe, kutabana by'agateganyo, uguhindura uburyo bw'icungamutungo. Iyo ivangamutungo rirangiye abashyingiranywe bagabana ku buryo bungana umutungo n'imyenda bahuriyeho ». Naho Ingingo ya 4 y’Itegeko N° 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo igateganya ko:« Urukiko ruca urubanza rwaregewe hakurikijwe ibimenyetso bihuje na kamere».
[15] Xxxxxxx xxxxxxxxx abahanga mu mategeko bavuga ko ibigabanywa mu manza z’ubutane ari imitungo iriho muri icyo gihe iba yakorewe ibarura rigaragaza n’imyenda abashyingiranywe bahuriyeho (...) xx xxxxx à partager se compose des biens existants au jour du divorce, sur base de l’inventaire (...) tout en déterminant le passif commun) xxxx Xxxxx XXXXX, le droit du divorce, 3ème éd., paris, 2002, p. 266-267).
[16] Urukiko rurasanga hari inyandiko yo kuwa 06/3/2013 yerekeranye n’ikibazo cya RUBERWA Gratien na MUKARUGIRA Xxxxxxxx, bakaba bari bahujwe na MUKAGASANA Amima, bakaba barumvikanye ku igabana ry’imitungo yabo mu buryo bukurikira: inzu ifite imiryango ibiri (2) hakodeshwa umwe (1) ku mafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000) xxxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, inzu iri Kinihira igatwarwa na RUBERWA Gratien. Ku kibazo cy’umwana wiga mu wa gatatu (3) akaba yakwishyurirwa imyaka isigaye na RUBERWA Gratien, ibintu byo mu nzu byose bigasigaranwa na MUKARUGIRA Xxxxxxxx. RUBERWA Gratien yemeye kurekura inzu iri Kacyiru akayiha umugore n’abana batanu (5) akegukana inzu ituzuye iri Kinihira.
[17] Xxxxxxx ya 64 y’Itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko :«amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye (...)», naho ingingo ya 25 y’Itegeko No 22/99
ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura igateganya ko:« impano ni igikorwa cyo guha umuntu ikintu gifite agaciro nta kiguzi».
[18] Xxxxxxx xxxxxxxxx imodoka ivugwa na MUKARUGIRA Xxxxxxxx idahari kuko RUBERWA Gratien avuga ko yagurishijwe hishyurwa amedeni y’umwana wabo Rongin, bityo rero rukaba ntaho rwahera rubagabanya umutungo udahari; naho ku nzu MUKARUGIRA Xxxxxxxx avuga ko iri i Jabana, nta kimenyetso agaragariza Urukiko cyerekana ko ari umutungo we na RUBERWA Xxxxxxx xx buryo yashyirwa mu mutungo ugomba kugabanywa.
[19] Urukiko rurasanga ku birena n’imitungo bafitanye, ikibazo cy’igabana ryayo baragikemuye hagati yabo nk’uko bikubiye mu nyandiko bagiranye kuwa 06/10/2013 xxx RUBERWA Gratien yahaye abana n’umugore inzu iri Kacyiru, bityo rero ikaba itagomba gushyirwa mu mutungo ugabanywa kandi yaramaze gutangwa, ibi bikajyana n’inzu iri Kinihira kuko MUKARUGIRA Xxxxxxxx yemeye ko ijyanwa na RUBERWA Gratien, bose babyemeranywaho, naho ibivugwa na Me XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx xx iriya nzu itigeze ihabwa MUKARUGIRA Xxxxxxxx n’abana be, ko amasezerano bagiranye yari ayo kugira ngo batane ku bwumvikane, ntibikwiye guhabwa agaciro kubera ko ntacyo bishingiyeho.
▪ Kumenya niba amafaranga yasabwe na RUBERWA Gratien yayahabwa
[20] RUBERWA Gratien yasabye ko MUKARUGIRA Xxxxxxxx amuha amafaranga ibihumbi ijana (100.000) y’u Rwanda y’indishyi z’akababaro n’ibihumbi mirongo itanu (50.000) y’u Rwanda y’ingendo.
[21] Ingingo ya 162 y’Itegeko n° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko: « Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano rikomeza gukurikizwa ku bijyanye n’inshingano zidashingiye ku masezerano, amasezerano yihariye, uburyozwe bw’amakosa, ubuzime, mu gihe amategeko yihariye abigenga atarashyirwaho». Ingingo ya 258 y’Itegeko ryo kuwa 30 nyakanga 1988 ry’urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano [igitabo cya gatatu:] ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko:
«Igikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse…».
[22] Urukiko rurasanga indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ingendo asabwa na RUBERWA Gratie adakwiye kuyahabwa kubera ko nta kosa rihari ryakozwe na MUKARUGIRA Xxxxxxxx ryatuma aryozwa ayo mafaranga kandi n’ubutane bwaratanzwe ku makosa y’umugabo.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[23] Rwemeje ko ubujurire bwa MUKARUGIRA Xxxxxxxx xxxxxx xxxxxxxxx kuri bimwe.
[24] Rwemeje ko urubanza RC 101/14/TB/KCY rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuwa 16/9/2014 ruhindutse ku birebana n’igabana ry’imitungo.
[25] Rutegetse ko inzu iri Kacyiru mu kibanza No 528 n’inzu iri i Kinihira muri Rurindo iri mu kibanza No 3527/RUL/KIN bikurwa mu mutungo ugabanwa.
[26] Ruvuze ko inzu iri Kacyiru mu kibanza No 528 RUBERWA Xxxxxxx xxxxxxxx
XXXXXXXXXX Xxxxxxxx n’abana be.
[27] Ruvuze ko inzu iri i Kinihira muri Rurindo iri mu kibanza No 3527/RUL/KIN ari iya RUBERWA Gratien yeguriwe n’umugore we MUKARUGIRA Xxxxxxxx.
[28] Rutegetse ko xxxxxx xxx Xxxxxxxx ibaruwe kuri No 220/RUL/KIN igabanywa mu buryo bungana hagati ya RUBERWA Gratien na MUKARUGIRA Xxxxxxxx, bitashoboka ikagurishwa bakagabana ikiguzi cyayo.
[29] Rutegetse RUBERWA Xxxxxxx gusubiza MUKARUGIRA Xxxxxxxx amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000) y’u Rwanda yatanze aregera Urukiko.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 21/11/2014.
UMWANDITSI UMUCAMANZA
MUKAMUGEMA Immaculée XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx (Sé) (Sé)
Iyi kopi ihuye n’inyandiko y’umwimerere Bikorewe i Rusororo kuwa………/………../……..……
Umwanditsi w’Urukiko:…………………………………..