URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA MUSANZE RURI KU MUSANZE,
Ica ry’urubanza
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA MUSANZE RURI KU MUSANZE,
RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RWACIYE URUBANZA MU RWEGO RWAMBERE, MUBURYO BUKURIKIRA:
I. ABABURANYI.
UREGA: IZIYIGIHE XXXXX mu izina ry'uyihagarariye, ifite TIN: 000000000, Phone number: x000000000000, mail: xxxxxxxxxxxxxx@xxxxx.xx, ibarizwa mu Rwanda, Northern Province, Gakenke, Kamubuga, Kamubuga, Rugari, iburanirwa na Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx ;
UREGWA: XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, mwene MUKANDANGA Xxxxxx na MBONIGABA Xxxxxxxx , ufite ID: 0000000000000000, Mobile Phone:x000000000000, abarizwa mu Rwanda, Northern Province, Gakenke, Kamubuga, Kamubuga, Kabuye ;
IKIREGO: Kwishyuza umwenda remezo: 291.987 frws, kwishyura Inyungu zisanzwe: 15.000 frws, kwishyura Inyungu z’ubukererwe: 165.255 frws ;
II. IMITERERE Y’URUBANZA.
[1].Ku itariki ya 30/04/2012, IZIYIGIHE XXXXX yagiranye amasezerano yigurizwa na XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, maze IZIYIGIHE XXXXX imuguriza amafaranga angana na 300.000 frw nkuko bigaragazwa n’amasezerano y’igurizwa yo kuwa 30/04/2012 ;
[2].Mu masezerano HARERIMANA Xxxxxxxx xxxxx yariyemereye ko azishyura umwenda ahereye tariki ya 30/05/2012 akageza tariki ya 30/10/2012, akishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi, bemeranijwe ko naramuka akerewe kwishyura azaja atanga 10% kukwezi ;
[3]. HARERIMANA Xxxxxxxx xxx ntiyubahirije ayo masezerano kugezaho IZIYIGIHE XXXXX ihisemo kuregera Urukiko, umunsi w’iburanisha rw’ibanze ryo kuwa 29/05/2017, uregwa ntiyitaba Urukiko ntampamvu, kandi yaramenyeshejwe muburyo bukurikije amategeko, urega asaba ko rwa buranishwa mu mizi uregwa adahari, maze hasuzumwa ibi bikurikira :
♦ Ko urubanza rwaburanishwa uregwa adahari,
♦ Kwishyura umwenda remezo ,
♦ Kwishyura inyungu zisanzwe n’izubukererwe,
♦ Indishyi zinyuranye ;
III. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA.
1. Ko urubanza rwaburanishwa uregwa adahari.
[4].Rumaze kubona ko ababuranyi bahamagajwe, muburyo bukurikije amategeko, nyamara uregwa ntiyitaba Urukiko ntampamvu, Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX asaba ko urubanza rwaburanishwa mu mizi uregwa adahari kuko ari ntampamvu yatumye atitaba Urukiko ;
[5].Urukiko rusuzumye icyifuzo cya Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX usaba ko urubanza rwaburanishwa uregwa adahari, rusanga gifite ishingiro hashingiwe kungingo ya 59 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishyirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko uregwa iyo atitabye mw’iburanisha ryambere, urega ashobora gusaba ko urubanza ruburanishwa. Bityo urubanza ruburanishijwe mu mizi uregwa adahari ;
2. Kubyerekeye kwishyura umwenda remezo.
[6].Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX asobanura ikirego, avuga ko itariki ya 30/04/2012, IZIYIGIHE XXXXX yagiranye amasezerano yigurizwa na XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, maze IZIYIGIHE XXXXX imuguriza
amafaranga angana na 300.000 frw nkuko bigaragazwa n’amasezerano y’igurizwa yo kuwa 30/04/2012 ;
[7]. Mu masezerano HARERIMANA Xxxxxxxx xxxxx yariyemereye ko azishyura umwenda ahereye tariki ya 30/05/2012 akageza tariki ya 30/10/2012, akishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi, bemeranijwe ko naramuka akerewe kwishyura azaja atanga 10% kukwezi ;
[8].Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX akomeza avuga ko kontaro yo kuwa 30/04/2012 na Fiche y’umwenda bya XXXXXXXXXX Xxxxxxxx bigaragaza umwenda yahawe, umwenda asigayemo n’igihe yakagobye kuba yararangije kwishyura, ngo ibyo bikaba bihesha IZIYIGIHE XXXXX kumwishyuza nkuko bikubiye mumasezerano bagiranye ;
[9].Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX avuga ko baregeye amafaranga angana na 291.987 frw y’umwenda remezo XXXXXXXXXX
Xxxxxxxx asigaje kwishyura, asaba ko ayo mafaranga ya kwishyurwa ;
[10].Hamaze gusuzumwa amasezerano yo kuwa 30/04/2012 yigurizwa XXXXXXXXXX Xxxxxxxx yagiranye na IZIYIGIHE XXXXX, ndetse n’Ifishi ye y’umwenda, bigaragaza ko atishyuye umwenda remezo aregwa, dore ko atubahirije amasezerano , bityo agomba kwishyura umwenda ugaragazwa na Fishi ye
y’umwenda ungana na 291.987 frw, akawishyura hashingiwe kungingo ya 64 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko Amasezerano akozwe kuburyo bukurikije amategeko, aba itegeko kubayagiranye ;
3. Kubyerekeye inyungu zisanzwe n’izubukererwe.
[11].Kubyerekeye inyungu zisanzwe Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx uburanira IZIYIGIHE XXXXX avuga ko XXXXXXXXXX Xxxxxxxx hakurikijwe amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, HARERIMANA Théogèneyiyemeje kwishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi. Avuga ko XXXXXXXXXX Xxxxxxxx atishyuye inyungu zisanzwe zingana na 15.000 frw ;
[12].Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx akomeza avuga ko hakurikijwe amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, HARERIMANA Théogèneyiyemeje kwishyura inyungu z’ubukererwe zibariwe kuri 10% kukwezi. Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx avuga ko uregwa atishyuye inyungu z’ubukererwe zingana na 165.255 frw, asaba ko zakwishyurwa ;
[13].Hamaze gusesengurwa amasezerano y’ababuranyi na Fishi y’umwenda y’uregwa, rusanze XXXXXXXXXX Xxxxxxxx hari inyungu zisanzwe
n’iz’ubukererwe atishyuye z’umwenda yahawe, nkuko biteganywa n’amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, ateganya ko: Nyirukugurizwa azishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi n’inyungu z’ubukererwe zibariwe ku 10% kukwezi. Nyamara izo nyungu z’ubukererwe zikabarwa hashingiwe kungingo ya 9 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko ugurijwe niyirenza amezi abiri urega afite uburenganzira bwo gusesa amasezerano ;
[14]. Hashingiwe kungingo ya 480 CC LIII iteganya ko Ingano y’inyungu ikomoka ku masezerano ishyirwaho ku bw’umvikane bw’abayagiranye. Bityo uregwa akaba gomba kwishyura inyungu zisanzwe zingana na 15.000 frw n’izubukererwe zingana na 58.397 frw (291.987 frw x 10% x 2mois : 100= 58.397 frw) ;
4. Indishyi zinyuranye .
[15].Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx xxxxx amafaranga y’igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw, asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 11.800 frw, kuko uregwa yashoye IZIYIGIHE XXXXX mu manza ntampamvu, ashingiye kungingo ya 5 y’amasezerano yo kuwa 30/04/2012 ababuranyi bagiranye iteganya ko uregwa azirengera ingaruka mugihe atubahirije amasezerano. Asaba n’ingwate y’amagarama amafaranga 50.000 frw ;
[16].Rusesenguye iki kibazo, rusanze XXXXXXXXXX Xxxxxxxx agomba gutanga igihembo cy’avocat n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, kubera gushora IZIYIGIHE XXXXX mumanza ntampamvu dore ko yarihagarariwe na Me AKIMANIZANYE Xxxxxxxx, ibyo bigakorwa hashingiwe kungingo ya 65 y’itegoko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko Amasezerano ntategeka
icyemejwe gusa ahubwo yongeraho n’ingaruka ;
[17].Ndetse hanashingiwe no kungingo ya 5 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko amafaranga y’igaruza ry’umwenda, yishyurwa na nyirukugurizwa. Kubwibyo uregwa agomba gutanga igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 11.800 frw n’ingwate y’amagarama
50.000 frw ;
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO.
[18].Rwemeje kwakira no gusuzuma iki kirego kuko cyajye muburyo bukurikije amategeko, rugisuzumwe rusanga gifite ishingiro ;
[19].Rutegetse XXXXXXXXXX Xxxxxxxx kwishyura IZIYIGIHE XXXXX umwenda remezo ayibereyemo ungana na 291.987 frw, akishyura inyungu zisanzwe zingana na 15.000 frw akishyura inyungu z’ubukererwe zingana na 58.397 frw,
agatanga igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 11.800 frw, akanishyura ingwate y’amagarama urega yishyuye atanga iki kirego angana na 50.000 frw. Amafaranga yose
akayishyura kuneza, mugihe giteganywa n’amategeko (ukwezi kumwe), atayatanga agakurwa mubye kungufu za Leta ;
[20].Uru rubanza rwari gusomwa tariki ya 02/06/2017, none rusomwe mbere kuwa 01/06/2017, kubera Inama y’abakozi b’Inkiko z’Ubucuruzi ibera I KIGALI ku
Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ;
NUKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MURUHAME NONE KUWA 01/06/2017.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
XXXXXXXXXXX Xxxxxx XXXXXXXX Xxxxxx. Sé Sé