Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA, RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUKIJIJE MU RUHAME KU WA 06/04/2017, URUBANZA Nº RS/REV/COM 0002/12/CS MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
UWATANZE IKIREGO : XXXXXXX Xxxxxxxx – Xxxxxx, xxxxx Xxxxxxxx na Nakabonye, ubarizwa mu Mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
UREGWA : Leta y’u Rwanda (MINADEF), mu izina ry’Intumwa Nkuru ya Leta.
IKIBURANWA : Xxxxxxxxxxxxx ingingo nshya urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/06/2016.
===================================================================
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. XXXXXXX Xxxxxxxx Xxxxxx avuga ko mu mwaka wa 1994, Sosiyete INTERNATIONAL INDUSTRIES S.A yo muri Luxembourg, yagurishije Leta y’u Rwanda ibikoresho bya Gisirikare ku gaciro ka 47.990.00 FB, ahwanye na 1.011.194.872 Frw, ko mu gihe cy’iseswa ry’iyo Sosiyete, yamweguriye uwo xxxxxx xx’uwari umunyamigabane wayo, ivuga ko azishyuza Leta y’u Rwanda.
2. XXXXXXX Xxxxxxxx Xxxxxx xxxxxx Xxxx y’u Rwanda (MINADEF) mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge asaba amafaranga avugwa ku kiregerwa, urwo Rukiko rutegeka Leta y’u Rwanda kumuha 3.815.644.924 Frw akubiyemo 1.011.194.872 Frw y’umwenda remezo, 2.750.450.052 Frw y’inyungu,
50.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro na 4.000.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.
3. Leta y’u Rwanda (MINADEF) na MIRONKO bajuririye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, mu rubanza nº RCOMA 0408/14/HCC/RCOMA 0411/14/HCC rwaciye ku wa 24/03/2015, rwemeza ko nta masezerano yakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda na INTERNATIONAL INDUSTRIES S.A., ko nta mwenda weguriwe XXXXXXX Xxxx y’u Rwanda ibereyemo sosiyete INTERNATIONAL INDUSTRIES S.A.
4. MIRONKO yajuririye mu Rukiko rw’ikirenga, uru Rukiko ruca urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS ku wa 17/06/2016, rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko n’ubujurire bubwuririyeho bwa Leta y’u Rwanda nta shingiro bufite, rwemeza ko imikirize y’urubanza rwajuririwe idahindutse.
5. Ku wa 16/08/2016, XXXXXXX yatanze ikirego asaba gusubirishamo urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS ingingo nshya, ashingiye ku ngingo ya 186,3º na 6º, y’Itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
6. Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 07/03/2017, XXXXXXX Xxxxxxxx- Xxxxxx xxxxxxxxx na Me XXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxx xxxxx na Me MURUTASIBE Xxxxxx, Xxxx y’u Rwanda (MINADEF) ihagarariwe na Me RUBANGO Epimaque hamwe na Me KABIBI Spéciose, hasuzumwa ibirebana n’iyakirwa ry’ikirego cya MIRONKO.
II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO
1. Kumenya niba ikirego cyakwakirwa hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye nyuma y’icibwa ry’urubanza, no ku bimenyetso Urukiko rutabonye.
7. Ababuranira MIRONKO bavuga ko ikirego yatanze gishingiye ku ngingo ya 186,3º y’Itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru, kuko hari ibimenyetso bya kamarampaka byabonetse nyuma y’icibwa ry’urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS, byazanywe n’umukoba wa MIRONKO ku wa 20/06/2016 bivuye mu bubiko (archives) bwa sosiyete INTERNATIONAL INDUSTRIES S.A., ibyo bimenyetso bikaba bigizwe na:
- ‘’Facture proforma’’ no 93/10.001 yo ku wa 17/11/1993 Leta y’u Rwanda yashingiyeho ikora Confirmation de commande ya Vestes-Xxxxx 10.000,
- ‘’Facture proforma’’ no 93/10.004 yo ku wa 23/11/1993 Leta y’u Rwanda yashingiyeho ikora Confirmation de commande ya ‘’impermeables’’ 15.000
- ‘’Facture proforma’’ no 93/10.005 yo ku wa 27/11/1993 Leta y’u Rwanda yashingiyeho ikora ‘’Confirmation de commande’’ ya ‘’Tenues camouflées’’ 10.000
- ‘’Facture proforma’’ no 93/10.010 yo ku wa 28/12/1993 Leta y’u Rwanda yashingiyeho ikora ‘’Confirmation de commande’’ ya ‘’matériel d’équipement militaires’’ ifite agaciro ka 7.810.00 FB.
8. Bavuga ko bitewe n’uko nta masezerano yanditse yabayeho, iyo ibyo bimenyetso biboneka mbere biba byaragaragaje ko hari ‘’offre’’ MIRONKO yahaye Leta y’u Rwanda, nayo irayemera (confirmation de l’offre), ko kandi impamvu bitabonetse mbere byatewe n’uko sosiyete yasenyutse, MIRONKO akaba yarakomeje gushakisha aza kubibona k’uwari ushinzwe iseswa rya sosiyete (liquidation), bikaba byarabonetse ku wa 20/06/2016 bizanywe n’umukobwa we, ko kandi imyimerere y’izo ‘’factures’’ yatanzwe mbere bikozwe na sosiyete.
9. Bavuga xxxxx xx ikirego kinashingiye ku bimenyetso byari muri dosiye, Urukiko rutabonye, bigizwe na :
- ‘’Memo interne’’ yakozwe n’impuguke za MINECOFIN muri 2004 zisobanura ko MIRONKO naramuka agaragaje ‘’Bordereau de réception’’, ‘’xxxx x’xxxxxxx’’ cyangwa amasezerano y’ubugure cyangwa ikintu cyerekana ko MINADEF yakiriye biriya bintu, azishyurwa ;
- Raporo y’inama yo ku wa 20/11/2008, mu gace ka 3, urupapuro rwa 2, impuguke zari ziyirimo iyobowe n’Intumwa Nkuru ya Leta, zemeje ko biriya bintu bikwiye kwishyurwa kubera ko basanze byarashyikirijwe EAST AFRICAN CARGO ku buryo bwa FOB ;
- Raporo yo ku wa 16/04/2010, Minisitiri w’Ingabo yakoreye Minisitiri w’Ubutabera, igika cya mbere, urupapuro rwa 2, muri dosiye ya biriya bintu bafitemo ‘’avis d’arrivé’’ zabyo zasinyweho n’umukozi wa Minisiteri y’Ingabo, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko biriya bikoresho byagejejwe i Kigali mu Rwanda ;
- Raporo abayobozi xx Xxxxx Nkuru y’Igihugu bakoreye Komiseri wa CID ku wa 05/10/2011, basobanura ko ‘’Licence d’importation et autorisation de payement’’ basabweho ibisobanuro, basanze zaratanzwe na BNR, bagaragaza n’amafishi zasohokeyeho.
10. Basobanura ko ntacyo Urukiko rw’Ikirenga rwavuze kuri ibyo bimenyetso kandi byaratanzwe mu rwego rwo kugaragaza inkomoko y’umwenda MIRONKO yishyuza, na Leta y'u Rwanda hakaba hari ibyo yagiye yemera mu mishyikirano yagiye ikorwa, ko harebwe ibivugwa muri ‘’Memo interne’’ yo mu mwaka wa 2004 na raporo yo ku wa 16/04/2010, ibyangombwa byose byari byuzuye kugira ngo hemezwe ko isoko ryatanzwe, ko rero iyo ibyo bimenyetso byitabwaho, Urukiko ruba rwaremeje ko habayeho ‘’offre’’ na ‘’confirmation, MIRONKO akishyurwa amafaranga aregera.
11. Ababuranira Leta y’u Rwanda (MINADEF), bavuga ko ku birebana n’ibimenyetso MIRONKO avuga ko byagaragaye nyuma y’icibwa ry’urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS, atabashije kugaragaza igihe byabonekeye ubwo bari mu nama ntegurarubanza, bakibaza niba atari azi ko uwo mukobwa we yabizanye, ko rero basanga hari ugushidikanya kuri ibyo bimenyetso.
12. Ku bijyane na ‘’factures proforma’’ ubwazo, bavuga ko zitafatwa nk’ibimenyetso bishya kuko MIRONKO yatsinzwe mu Nkiko zombi n’uko nta masezerano y’isoko yagaragaje, kugaragaza ayo masezerano akaba aricyo cyahindura urubanza rusabirwa gusubirwamo. Byongeye kandi, kuba ababuranira MIRONKO bavuga ko izo ‘’factures’’ (imyimerere) zari zaratanzwe mbere, ntibahindukira ngo bazite ibimenyetso bishya, kandi agaciro kazo kagaragajwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi xxx rwavuze ko zitasimbura amasezerano, Urukiko rw’Ikirenga narwo rukaba rwaremeranyijwe n’ibisobanuro byatanzwe n’urwo Rukiko, ko rero basanga ibyo bimenyetso bidahura n’ibiteganywa n’ingingo ya 186,3º kuko bitahindura imikirize y’urubanza rusabirwa gusubirwamo.
13. Ku birebana n’ibimenyetso byari muri dosiye Urukiko ntirugire icyo rubivugaho, ababuranira Leta y’u Rwanda (MINADEF), bavuga ko byaburanyweho ariko bikaba bitari gusimbura amasezerano arebana n’amasoko ya Leta, ko rero bitakwakirwa.
UKO URUKIKO RUBIBONA
14. Ingingo ya 186, 3º, y’Itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi MIRONKO ashingiraho ikirego cye, iteganya ko ‘’urubanza rushobora gusubirishwamo ingingo nshya, iyo kuva xxx ruciriwe habonetse ibimenyetso bya kamarampaka bigaragaza neza akarengane katewe n’urubanza rusabirwa gusubirwamo; icyo kimenyetso cyaba kiri mu nyandiko zatanzwe mu rubanza ariko urukiko ntirukibone cyangwa cyaragaragajwe nyuma’’, naho agace ka gatandatu k’iyo ngingo kagateganya ko ‘’urubanza rushobora gusabirwa gusubirwamo iyo mu icibwa ryarwo hakozwe amakosa akabije yo kwitiranya uko ibintu byagenze cyangwa hashingiwe ku itegeko ritakiriho’’
15. Xxxxxxx xxxxxxxxx ingingo ya 186,3º imaze kuvugwa, yumvikanisha ko ibimenyetso bya kamarampaka bishobora gushingirwaho urubanza rugasubirwamo, ari ibimenyetso, iyo biza kuboneka mbere, biba byaratumye Urukiko rufata icyemezo gitandukanye n’icyafashwe, bivuze rero ko ibimenyetso, kabone niyo byaba byabonetse nyuma y’xxxxxx xx’xxxxxxxx, atariko byose xxxx xxx xxxxxxxxxxx. Uko ni nako abahanga mu mategeko basobanura ikimenyetso cya kamarampaka, kuko nabo bavuga ko kuba uwatanze ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ingingo nshya aba agamije ko ruhinduka cyangwa rukavanwaho, byumvikana ko icyo kimenyetso cyemerwa iyo gishobora kugira ibyo gihindura, ko mu gihe ntacyo cyahindura ku rubanza rwaciwe, kitagomba kwakirwa1.
16. Iyo ngingo yumvikanisha xxxxx xx umuburanyi usaba ko urubanza rusubirwamo ashingiye ku bimenyetso bya kamarampaka, aba atarashoboraga kubibona igihe yaburanaga.
17. Urukiko rurasanga, n’ubwo ababuranira MIRONKO bavuga ko ‘’factures proforma’’ zabonetse ku wa 20/06/2016, zizanywe n’umukobwa we, nyamara bongera bakavuga ko zariho na mbere y’urubanza, ko hatanzwe umwimerere wazo, zikaba rero zitakwitwa ko ari ibimenyetso byagaragaye nyuma y’icibwa ry’urubanza.
18.Byongeye kandi, izo ’factures proforma’’ ntizafatwa nk’ibimenyetso bya kamarampaka bivugwa mu ngingo ya 186,3º xxxxxxx xxxxxxxx, kuko imikirize y’urubanza MIRONKO asaba ko rusubirishwamo ingingo nshya, igaragaza ko yatsinzwe no kuba Urukiko rwarasanze nta masezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko, yabaye hagati ya MINADEF na INTERNATIONAL INDUSTRIES S.A., runavuga xxxxx xx rwemera impamvu yatanzwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi yo kudaha agaciro ibimenyetso byose MIRONKO ashingiraho yemeza ko ari byo bihamya ko isoko ryabayeho, uru Rukiko rukaba rusanga rero byumvikana ko atatsinzwe no kuba ataragaragaje izo ‘’factures proforma’’, ngo noneho iboneka ryazo, mu gihe zaba zarakiriwe n’uwo byarebaga, ribe ryagira icyo rihindura ku rubanza rwaciwe, bityo ibyo
1 Caractère décisif de la pièce: Eu égard à l’objet du recours, qui est de modifier ou annuler une décision déjà rendue, le bon sens commande de n’accepter celui-ci que dans la mesure où la pièce découverte aurait changé les choses. Si, à raison de son caractère peu décisif, le jugement n’eût pas été différent, le recours n’est pas admis ( Xxxxx Xxxxxxxxx, Droit et pratique de la procédure civile, cinquème édition, 2006, Paris, Dalloz, p.1179 ).
bimenyetso bikaba bitatuma urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS rusubirishwamo ingingo nshya.
19. Ku birebana n’ibimenyetso MIRONKO n’abamwunganira bavuga ko Urukiko rutabonye, Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe ku birebana na ‘’factures proforma’’, ibyo bimenyetso atari ibya kamarampaka kuko ntacyo byahindura ku mikirize y’urubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya, yashingiye ahanini ku ibura ry’amasezerano arebana n’isoko MIRONKO ashingiraho ubwishyu akurikiranye xxxx Xxxx y’u Rwanda (MINADEF). Byongeye kandi, ibyo bimenyetso byari byatanzwe mu rwego rwo kugaragaza imishyikirano yabaye ku birebana n’icyo kibazo cy’ubwishyu, bikaba bigaragara ko mu icibwa ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya, Urukiko rwasanze rutabigenderaho kuko MIRONKO nawe yivugira ko atabashije kumvikana na Leta, ko xxx xxxx mpamvu yatanze ikirego mu nkiko.
2. Kumenya niba ikirego cyakwakirwa hashingiwe ku mpamvu y’uko habaye kwitiranya uko ibintu byagenze
20. Ababuranira MIRONKO bavuga ko Urukiko rwakoze amakosa yo kwitiranya ibintu uko byagenze, kuko rwafashe amasezerano yakozwe mu rwego mpuzamahanga, ruyambika amategeko agenga amasoko agendera ku mategeko y’imbere mu gihugu, rubiheraho rwemeza ko ‘’cahier des charges’’ aricyo kimenyetso kigaragaza amasezerano, kandi ari inyandiko bwite ikorwa ikanabikwa n’urwego rugiye gutanga isoko, ikanakorwa ku isoko rihamagarira rubanda kuripiganira nk’uko bivugwa mu ngingo ya 2 y’Iteka ry’Umwami ryo ku wa 26/06/1959, ko rero habayeho kwitiranya ibisabwa ku masoko yo mu gihugu n’xxx xxxxx yacyo.
21. Bavuga xxxxx xx uko kwitiranya ibintu byatumye rutabona neza igitekerezo rwatanze mu gika cya 23 cy’urubanza rusabirwa gusubirwamo, mu gihe ibimenyetso MIRONKO yatanze bigaragaza xx Xxxx y’u Rwanda yatanze isoko kuko yagiye ikora ‘’confirmation de commande’’, ishingiye kuri ‘’factures proforma’’.
22. Bavuga na none ko mu gika cya 29 cy’urubanza, habayeho kwitiranya raporo idasanzwe iteganywa n’Iteka ry’Umwami ryavuzwe haruguru, n’uburyo amasoko mpuzamahanga atangwa hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga, ko kandi ikimenyetso kigaragaza ko MIRONKO yatanze iyo
raporo xxx xxx yagiye gusaba Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ‘’Licence d’importation et autorisation de paiement’’, akabihabwa.
23. MIRONKO nawe avuga ko yakoranye na Leta igihe kirekire kandi akishyurwa nta mananiza, ko kandi hagomba kwitabwa ku buryo ubucuruzi mpuzamahanga bukorwa.
24. Ababuranira Leta y’u Rwanda (MINADEF), bavuga ko ingingo ya mbere y’Iteka ry’Umwami ryavuzwe haruguru, ivuga amasoko ya Xxxx xxxx rusange, ko niba MINADEF xxxx xxxx yatanze isoko, yagombaga kubahiriza iryo Teka ry’Umwami, ryaba ari isoko ry’imbere mu gihugu cyangwa ari mpuzamahanga. Basanga nta kintu Urukiko rwitiranyije ahubwo bigaragara ko MIRONKO yatanze ubujurire abyita gusubirishamo urubanza ingingo nshya.
UKO URUKIKO RUBIBONA
25. Urukiko rurasanga, icyo MIRONKO n’abamwunganira bita kwitiranya ibintu, ari ukutemera isesengura Urukiko rwakoze rushingiye ku Itegeko-Teka ryo ku wa 25/02/1959 ryerekeye amasoko y’imirimo n’igemura ry’ibikenewe no gutwara ibintu, hamwe n’Iteka ry’Umwami ryo ku wa 26/06/1959 rishyira mu bikorwa iryo Tegeko-Teka, bakaba basanga haragombaga gushingirwa ku mategeko cyangwa amasezerano (conventions) bigenga amasoko mpuzamahanga, ibyo ariko bikaba atari byo byakwitwa kwitiranya ibintu uko byagenze kuvugwa mu ngingo ya 186,6º, ahubwo ari uburyo bwo kunenga imikirize y’urubanza rwaciwe babinyujije mu nzira yo gusubirishamo urubanza ingingo nshya, iyo nzira kandi ikaba itandukanye n’iy’ubujurire busanzwe xxx umuburanyi aba yemerewe kugaragaza ibyo atishimiye mu byashingiweho x’Xxxxxxx.
26. Byongeye kandi, MIRONKO n’abamwunganira ntibavuga ko Urukiko rwitiranyije ibintu mu gihe nabo baburanishaga Itegeko-Teka ryo ku wa 25/02/1959 ryavuzwe haruguru, bagamije kugaragaza ko isoko ryo gutumiza ibikoresho bya gisirikari ryashoboraga kuba mu buryo budafunguye.
27. Hashingiwe ku byasobanuwe, Urukiko rurasanga nta mpamvu n’imwe mu zatanzwe na MIRONKO, yatuma urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS rusubirishwamo ingingo nshya, bityo ikirego yatanze kikaba kitagomba kwakirwa.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
28. Rwemeje ko ikirego cya XXXXXXX Xxxxxxxx-Xxxxxx gisaba xxxxxxxxxxxxx ingingo nshya, urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/06/2016, kitakiriwe;
29. Xxxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxxxx-Xxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxx x’xxxxxxxx xxxxxx na 100.000 Frw.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME KU WA 06/04/2017.
XXXXX X.Xxxxxxxx | KANYANGE Fidélité | MUKANDAMAGE X.Xxxxx |
Umucamanza | Perezida | Umucamanza |
UWARUGIRA Xxxx Xxxxxxxx Umwanditsi x’Xxxxxxx