Contract
XXXXXXX XXXXXX RW’UBUCURUZI, RURI I KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, NONE KUWA 16/09/2016, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RCOMA 00258/2016/CHC/HCC MU BURYO BUKURIKIRA :
……………………………………………………………………………………………………………………………………
HABURANA:
PHOENIX RWANDA ASSURANCE COMPANY Ltd, mu izina ry’uyihagarariye ibarizwa Murehe-Niboye-Kicukiro-Umujyi wa Kigali, ihagarariwe na Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx: UWAJURIYE
na:
KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd, mu izina ry’uyihagarariye ibarizwa Murehe-Niboye-Kicukiro-Umujyi wa Kigali, ihagarariwe na Me XXXXXX Xxxxxxxx: UREGWA
IKIREGERWA:
Gutegeka Phoenix kwishyura:
150,000 USD yiyemeje yishingira FRADU Minerals
18% y’inyungu ku mwenda ariyo anagana na 27,000USD;
Indishyi zingana na 20,000,000 Frws;
3,000,000 Frws y’igihembo cya avoka na 1,000,000 Frws y’ikurikiranarubanza;
Irangizarubanza ry’agateganyo.
Kujuririra urubanza RCOM 164715/TC/NYGE rwaciwe kuwa 18/04/2016.
I. IMITERERE Y’IKIBAZO
1. Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd irega PHOENIX RWANDA ASSURANCE COMPANY Ltd iyisaba kuyishyura umwenda iyifitiye, inyungu zawo ndetse n’indishyi zinyuranye nk’uko bikubiye mu kirego cyo ku rwego rwa mbere.
2. Mu guca urubanza, urukiko rukaba rwaremeje ko PHOENIX RWANDA ASSURANCE COMPANY Ltd yishyura KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd 161,250 USD akubiyemo 150,000 USD y’umwenda wishingiwe n’inyungu za 11,250 USD na
1,000,000 Frw y’indishyi, 800,000 Frws y’igihembo cya avoka, 150,000Frw y’ikurikiranarubanza na 50,000 Frw y’ingwate y’amagarama yatanze irega. Ndetse runemeza ko urubanza rurangizwa by’agateganyo.
3. PHOENIX RWANDA ASSURANCE COMPANY Ltd ikaba itarishimiye imikirize y’urubanza, Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx uyiburanira ajurira avuga ko urukiko rwarashingiye ku kimenyetso n’amasezerano byataye agaciro kw’ikosa rya Kerilee: ibika bcya 4 -5 et 6-9 by’urubanza ndetse anibaza icyo isezerano risobanuye, impamvu ya kabiri y’ubujurire ikaba ari irebana no kwivuguruza k’umucamanza n’Uregwa no kugena ihezandonke (Enrichissement sans cause) igika cya 9-10 cy’urubanza ndetse no kwirengagiza nkana ishingiro ry’uburyozwe bw’uwajuriye, indi mpamvu ikaba xxx xxxx xxx haragenwe indishyi zikabije ndetse zitanafite ishingiro kuko zica amategeko y’ubwishingizi, igika cya 14-17 cy’urubanza, akaba yarasoje asaba indishyi zinyuranye.
4. Mu kugira icyo avuga ku cyo kumenya niba hari amasezerano hagati ya Kerielee Mineral na Phoenix yari akiriho no kumenya icyo isezerano ry’Ubwishingizi risobanuye, Me XXXXXX Xxxxxxxx uburanira Kerilee Mineral avuga ko iki kibazo nti cyoroshye kuko gishingiye mbere na mbere ku masezerano yiswe ay’ibanze hagati ya Kerilee na Phoenix of Rwanda Assurance Company , nyamara Phoenix of Rwanda yo ikaba igikomeza kuvuga ko ijambo amasezerano rigomba guhabwa agaciro karyo kuko Phoenix of Rwanda itigeze igirana amasezerano na Kerilee Investement kuko uyu ari Tiers bénéficiaire w’amasezerano yabaye hagati ya Phoenix of Rwanda Assurance Company na Fradu Minerals.
5. Phoenix icyo yakoze cyitwa: « stipulation pour autrui » para 12 du jugement. Nubwo rero juji yashingiye kuri art. 43 loi sur le contrat mu buryo yanayikoreye interpretation itariyo sibyo kuko art.1 du D.L n0 20/75 isobanura contrat d’assurance icyo aricyo. (Urishye prime niwe assuré). Habaye rero amasezerano abiri y’ibanze ariyo Isezerano hagati ya Kerilee Mineral Inv. Na Fradu Minerals, haba n’amasezerano y’ibanze hagati ya Phoenix of Rwanda na Fradu Minerals. Aya masezerano ya nyuma niyo yatumye Phoenix of Rwanda Assurance Company Ltd iha Fradu Minerals Perfomance Bond kuko hari “prime yari irishye”. Ibi bivuze ko Kerilee Mineral Investment yari tiers bénéficiaire du contrat entre Phoenix et Fradu Minerals. 3. N’uwagombaga gutanga amabwiriza kugira xxx Xxxxxxx yishyurwe cyangwa hagire ikindi cyakorwa ni Fradu Minerals ntabwo ari Kerilee Minerals. Xxxxxx mpamvu kuri
iyo Perfomance Bond handitswe ko: ishobora kunguruzwa xxx xxx Fradu Minerals Ibisabye Phoenix Assurance Company. Mu gihe rero ya masezerano y’umwaka umwe hagati ya Fradu Minerals na Phoenix of Rwanda Assurance atari akiriho ; mu gihe Fradu Minerals yari yarahinduye amasezerano y’ikubitiro Perfomance Bond yari ishingiyeho igasinya andi tariki 7/7/2014 na Kerilee Minerals Investment umwishingizi atabizi( para 8- 9 du jugement), Performance Bond nta gaciro yari igifite
, kuko bigaragara ko mu kwemera kugirana xxxx xxxxxxxxxx ya kabiri ayambere batari bayarangiza, bivuga ko bari bashimanye hagati yabo bombi noneho bagashaka kwiyumvikanira gukomeza kunguka mu bundi buryo Umwishingizi batabimubwiye ngo amenye ko inshingano za mbere zimuvuyeho.
6. Ku ngingo ya kabiri y’ubujurire, asobanura ko Ujurira yitiranije ibintu kuko muri mu gika cya 13 urukiko rwagaragaje ko nta experts ukenewe kuko xxx xxxxxx yakora kitashoboraga kuba cyakorwa na Fradu kandi ikaba yarakuwe mu rubanza kuko urubanza rwarebaga Phoenix nk’umwishingizi watanze performance bond. Ikibazo cyasuzumwaga cyari kijyanye no kumenya xxxx Xxxxxxx yaragombaga kwishyurwa bishingiye kuri performance bond. Ntabwo urukiko rwasanze ari ngombwa gusuzuma ibijyanye n’amasezerano yari hagati ya Kerilee na Fradu kuko atariyo yari yaregewe. Bityo ibyo ujurira avuga akaba yirengagiza imiterere nyakuri y’urubanza kandi abigira nkana kugirango ajijishe urukiko.
7. Ku ngingo irebana no kwirengagiza nkana ishingiro ry’uburyozwe bw’uwajuriye (base de la responsabilité de l’assureur ou faute de lapersonne assurée), asobanura ko uburyozwe buba bushingiye ku makosa yakoze n’uwishingiwe nk’uko biteganyijwe mu mategeko cyane cyane muri iriya ngingo ya 37 X.X.xx 20/75. 11. Ubwo buryozwe buba bufite impamvu bushingiyeho. Zimwe muri izi pamvu nkuko iyi ngingo ya 37 D.L n0 20/75 ibiteganya ni igihombo gitewe n’uwishingiwe, no kuzana mu rubanza uwishingiwe. Iyi ngingo kandi ikanasobanura ko Umwishingizi yishyura uwatewe igihombo (le tiers lésé) ingano y’umubare w’amafaranga yishingiwe (la somme assureet) xxx xxx uyu atishyuwe ku gihombo yatewe (n’a pas été indemniset du dommage qu’il a subi). Icyari kishingiwe kwari ukugemura xxxxxxx x’xxxxxxx mu gihe kingana n’umwaka umwe. Iryo gemura ryabayeho xxxxx ntiryageza xxx ryagombaga kugera kuko n’amasezerano hagati ya FRADU Minerals na Kerilee Minerals agifite igihe kigera ku myaka 9 (Neuf ans). Mu gihe rero nta ngano y’igihombo Kerilee Minerals yatanze =kuko iyo ngano nta handi yari guturuka atari
mu cyemezo cy’abakemurampaka impande zombi zemeranyijwe ho cyangwa xx xxx habe ho Expertise itegetswe n’Urukiko yo kubarura ibyagemuwe n’ibitaragemuwe mu gihe kingana n’umwaka umwe hagati ya Fradu Minerals na Kerilee Mineral Investment, ntacyo Urukiko rwari kugenera Kerilee Minerals. Xxxxx Xxxxxxx ruvuga kuri ngingo ya 43 y’Itegeko rigenga amasezerano ni interpretation iziguye (interpretation extensive) itavanaho ibiteganywa mu bwishingizi.
8. Ku ngingo yo kwitiranya ibintu no kwivuguruza ku bijyanye n’utanga ibimenyetso by’igemura (igika cya 13), asobanura ko yibaza ikimenyetso Urukiko rwagendeyeho rugena indishyi kandi nta ngano y’Igihombo yagaragajwe. Akomeza avuga ko muri paragraphe 13 y’urubanza rujuririrwa urukiko rwemera ko Fradu Minerals yavanywe mu rubanza xxxxx xxxxx « yakagombye gutanga impapuro zose zerekana uburyo yagemuriye Kerilee Minerals Investment amabuye y’agaciro bumvikanye ikanagaragaza ibiciro byafatiweho igemura. Urukiko rukongera rukavuga ko expertise atari ngombwa. None se Urukiko rwashingiye ku kihe kimenyetso rwemeza indishyi zigera kuri 161,250 USD kandi haratanzwe amafishi y’igemura.
9. Muri uru rubanza hakaba hagomba gusuzumwa niba urukiko rubanza rwarashingiye ku kimenyetso n’amasezerano byataye agaciro ku bw’ikosa rya Kerilee, gusuzuma niba harabayeho ukwivuguruza k’umucamanza n’uregwa no kugena ihezandonke (Enrichissement sans cause) ndetse no kwirengagiza nkana ishingiro ry’uburyozwe bw’uwajuriye, gusuzuma niba harabayeho kugena indishyi zikabije ndetse zitanafite ishingiro no gusuzuma indishyi zisabwa na buri ruhande.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO
A. Ku birebana no gusuzuma kuba urukiko rwarashingiye ku kimenyetso n’amasezerano byataye agaciro ku bw’ikosa rya Kerilee
10. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx asobanura ko urukiko rwashingiye kucyo rwise amasezerano y’ibanze ariyo performance bond iri hagati ya Phoenix of Rwanda na KERILEE, ibi akaba ngo ataribyo kuko amasezerano y’ibanze ari ayashyizweho umukono na Phoenix of Rwanda A.C Ltd na FRADU MINERALS.
11. Akomeza asobannura ko muri aya masezerano bavuzemo ko uwo bizagirira inyungu (bénéficiaire) xxx Xxxxxxx, aya masezerano akaba yarataye agaciro kubera ko kuwa 07/07/2014 habaye andi masezerano hagati ya FRADU MINERAL na KERILEE yo
kongera kugemura xxxx xxxxxx yitwa WOLUFRAMU bagendera kuri performance bond ya mbere kandi batabimenyesheje umwishingizi.
12. Kuva icyo gihe xxx kugira KERILEE imenyeshe PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ku bindi bizakorwa cyangwa ko bahinduye, nk’umwishingizi asanga amasezerano ya mbere barayatesheje agaciro.
13. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko mu kurega PHOENIX of Rwanda, KERILEE yashingiye kuri performance bond yahawe na PHOENIX of Rwanda kandi iyo perfomence bond ikaba yarateganyaga ko KERILEE izishyurwa itagombye gutanga impamvu iyariyo yose. Ku kibazo cyo kuba barahinduye amasezerano, asubiza ko amasezerano yo kugemura WORUFLAMU ari amasezerano yihariye atandukanye nayo kugemura COLTA. Akomeza asobanura ko niyo amasezerano yaba yarahindutse bidakuraho inshingano PHOENIX kubyo yiyemereye mu gihe FRADU idakoze ibyo igomba gukora. Ibyakozwe hagati ya FRADU na KERILEE ntaho bihuriye n’ibyakozwe hagati ya PHOENIX na KERILEE, ikibazo cyari kuba iyo ubwishingizi (guaranty) burangira KERILEE idakoresheje uburenganzira ifite bujyanye nubwo bwishingizi.
14. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx asobanura ko KERILEE itagombaga kwihutira kwishyuza umwishingizi itabanje kurega FRADU ishingiye ku masezerano ari hagati yayo na FRADU. Aya masezerano akaba ngo yarateganyaga ko mu gihe FRADU izaba imaze kwakira 150,000$ izagemura COLTA mu gihe cy’imyaka icumi ndetse ayo masezerano akaba agifite agaciro.
UKO URUKIKO RUBIBONA
15. Ingingo ya 560 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeye urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano igitabo cya gatatu iteganya ko ‘’Uwishingiye undi ashinzwe kwishyura ugomba kwishyurwa gusa iyo ugomba kwishyura atashoboye kubikora, ubwishyu bugomba kubanza gushakwa mu bintu by'ugomba kwishyura, keretse rero uwamwishingiye yariyemereye kuzahita yishyura bitabaye ngombwa ko ubwishyu bubanza gushakwa mu bintu by’xxxxxx xxxxxxxxx, cyangwa se nanone akaba yariyemeje ubufatanye bw'umwenda n’ugomba kwishyura w'iremezo, icyo gihe inkurikizi z'ibyo yiyemeje zigenwa hakurikijwe amahame agenga imyenda ifatanijwe’’.
16. Ingingo ya 64 y’Itegeko n° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko ‘’amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye kandi ashobora guseswa ku mpamvu zemewe n’amategeko’’.
17. Urukiko rusanga ibivugwa na Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx ko mbere y’uko KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd yishyuza PHOENIX of RWANDA A.C Ltd amafaranga y’ubwishingizi yagombaga kubanza kurega FRADU MINERALS ndetse ko n’amasezerano y’ubwishingizi yataye agaciro kubwo kuba haba hari andi amasezerano yakozwe hagati ya FRADU MINERALS na KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd bitahabwa xxxxxxxxx xxxx, kuba, mu masezerano yiswe performance bond yo kuwa 16/01/2014, PHOENIX of RWANDA A.C Ltd yariyemereye ko uwo yishingiye ariwe FRADU MINERALS naramuka atubahirije amasezerano ari hagati ye na KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd, PHOENIX of RWANDA
A.C Ltd izishyura ingwate y’amadorari 150,000 USD ko kandi KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd izishyurwa itagombye gutanga impamvu iyariyo yose (we undertake to pay you any sum or sums within the limits of 150,000USD as a foresaid without your needing to prove or show grounds or reasons for the sum specified therein), hagendewe ku biteganyijwe muri iyi performance bond bimaze kuvugwa, PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ikaba nta rwitwazo na ruto yagombaga gutanga yanga kwishyura igihe yishyuzwaga kuko yiyemereje kwishyura ikibona ibarwa iyishyuza, bivuze ko itagombaga kubanza kuzana imbogamizi z’uko ubwishyu bugombaga kubanza gushakwa mu mutungo wa FRAU minerals, ibi bikaba binagaragaza ko igihe yemeraga kwishyura nta bundi busobanuro ihawe n’uwishyuza yari yiyambuye uburenganzira bwo kugira urundi rw’itwazo mu kutishyura (renoncer au bénéfice de discussion) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 560 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryavuzwe haruguru.
18. Urukiko na none rusanga ibivugwa Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx nta shingiro byahabwa kubera ko mu busanzwe garantie de bonne exécution muri uru rubanza yafatwa nka performance bond, iba igomba kwishyurwa igisabwa bwa mbere (payable à première demande) kuko iba yihariye (contrat indépendant) idahuye n’amasezerano y’isoko nk’uko byemezwa n’abahanga mu mategeko [la garantie autonome est une garantie en droit des sûretés qui consiste en paiement à première demande par xx xxxxxx
d'une somme en considération d'une obligation tierce qui reste autonome]1 ndetse xxx xxxxxxxxxx y’ubwishingizi akaba anatandukanye n’ubwishingizi buteganywa n’ingingo ya 560 CLIII [(usibye ko na none ko PHOENIX of RWANDA A.C Ltd yiyemeje kwishyura bitabaye ngombwa ko ubwishyu bubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura) (renoncer au bénéfice de discussion)] benshi bakunda kwitiranya.
19. Nk’uko na none abahanga mu mategeko babitandukanya bavuga ko ‘… car il s’agit d’une « caution de bonne fin » autrement appelée « garantie de bonne exécution»2 qui se distingue du simple cautionnement (aha byumvikane ubwishingizi buteganywa n’ingingo ya 560 CLIII ) en ce que lorsqu’elle est appelée, xx xxxxxx ne peut pas se soustraire au paiement en invoquant les exceptions qui appartiennent au débiteur principal. En effet, il s’est obligé à fournir une prestation déterminée par les seuls termes de son engagement (à la différence de la caution, qui s’oblige à accomplir, en tout ou en partie, la prestation due par le débiteur principal)3.
20. Ainsi, en cas de cautionnement, la caution n'est obligée envers le créancier à le payer qu'à défaut du débiteur, qui doit être préalablement discuté dans ses biens, à moins que la caution n'ait renoncé au bénéfice de discussion, ou à moins qu'elle ne se soit obligée solidairement avec le débiteur; auquel cas l'effet de son engagement se règle par les principes qui ont été établis pour les dettes solidaires. (Art 560 du Code Civil, Livre III).
21. Urukiko rusanga ibivugwa na Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx ko hari andi amasezerano yabaye hagati ya KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd na FRADU MINERALS yo kugemura ibindi bitari COLTA, iyi itaba impamvu ikuraho inshingano umwishingizi kuko, nk’uko byasobanuwe mu bika bibanziriza iki, amasezerano y’ubwishingizi bwo kurangiza imirimo neza yiswe performance bond atandukanye n’amasezerano y’isoko, kuba xxxxx xxxx uru rubanza hatararegewe amasezerano y’isoko ari hagati ya FRADU MINERALS na KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd, PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ikaba itagomba kuyireguza muri uru rubanza na cyane ko atandukanye n’ay’ubwishingizi nk’uko byasobanuwe mu
1 xxxxx://xx.xxxxxxxxx.xxx/xxxx/Xxxxxxxx_xxxxxxxx
2 Le maître d'ouvrage qui passe un marché avec une entreprise prend toujours un risque de voir son chantier inachevé. Pour mener alors à bien l'achèvement des travaux, les marchés de terminaison sont souvent négociés dans des conditions de prix et de délai pénalisants pour le maître d'ouvrage. Afin d'atténuer ce risque, certains maîtres d'ouvrage imposent dès la signature du marché une caution de bonne fin. Disponible sur xxxx://xxx.xxx-xxxxxx.xx/xxxxxxxxxxx/xxxxx-xxxxx-xxxxxxxxxxx/xxxxxxxx-xx- services/cautions/la-caution-de-bonne-fin-de-travaux/.
3 XXXXX, Xxxxxx (Studio Legale Macchi di Cellere Xxxxxxx), Milan, Italie, ‘’Les Garanties Indépendantes dans les Relations d’affaires internationales’’, UIA, 2004, p.4.
rubanza, bityo PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ikaba itegetswe kubahiriza amasezerano y’ubwishingizi kuko yabaye itegeko kuri yo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko no 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 ryavuzwe haruguru.
22. Urukiko rusanga ibyasuzumwe n’urukiko rubanza birebana n’ibyaba byaragemuwe na FRADU MINERALS ibigemurira KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd rutaragombaga gusuzuma iki kibazo kuko urubanza rwaburanywaga ari urw’ubwishingizi kandi nk’uko byasobanuwe mu bika bibanziriza iki, amasezerano y’ubwishingizi atandukanye n’ay’isoko, bityo FRADU MINERALS ikaba itari yemerewe koko kugoboka mu rubanza rwari hagati ya KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd na PHOENIX of RWANDA A.C Ltd kuko muri urwo rubanza Urukiko rutashoboraga kugira ibyemezo rufata bishingiye ku masezerano y’isoko rutanaregewe.
B. Ku birebana no gusesengura ukwivuguruza k’umucamanza n’uregwa no kugena ihezandonke (Enrichissement sans cause) ndetse no kwirengagiza nkana ishingiro ry’uburyozwe bw’uwajuriye
23. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx aha avuga ko FRADU MINERALS itagombaga guhezwa muri uru rubanza xxxxx xxxxx bireba ku bw’ibanze. Urukiko rukaba ngo mu gika cya 9 n’icya 10 rwemeye ko hari amabuye yagemuwe na FRADU ndetse rukemera ko hagemuwe WOLUFRAMU nyinci xxx xxxx COLTAN, KERILEE yo ikavuga ko hagemuwe WOLUFRAMU.
24. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko hari ibyo umuburanyi avuga n’ibyo urukiko rufataho icyemezo, kuba rero bo ku bwabo baravuze ko hagemuwe WOLUFRAMU urukiko rukavuga COLTAN, yibaza xxx ukwivuguruza kwaba kurihe, ikindi akibaza icyo byabangamiyeho PHOENIX.
25. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx asobanura mu gika cya cumi ko rutamenya neza niba COLTAN yaragemuwe, aha hakaba hari ukwivuguruza k’urukiko. Aha KERILEE ikaba ngo igomba kuryozwa kuba itarazanye muri uru rubanza FRADU ahubwo ikihutira kwishyuza.
26. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko ikirego cyabo gisobanutse kuko gishingiye ku masezerano y’uko FRADU nitubahiriza inshingano zayo, PHOENIX izabishyura
xxxxxxxx xxxxxxxx. Mu masezerano ya performance bond akaba nta na hamwe hategenyijwe ko mbere yo kwishyuza KERILEE igomba kuanza kurega FRADU.
27. Me BUHURU X. Xxxxxxxx avuga ko ingingo ya 37 in fine y’itegeko teka No 20/75 yo 20/06/1975, ivuga ko ntawugomba guhindura ibitegayijwe n’iyi ngingo. Abaza impamvu bagiye kwishyuza kandi amasezerano akiriho
28. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko bareze bashingiye ku masezerano y’ubwishingizi, ikindi akaba xxx xxx amasezerano ari hagati ya KERILEE na FRADU ari ntaho ahuriye nuru rubanza kuko na PHOENIX iyavuga ntaho ihuriye nayo.
29. Me BUHURU X. Xxxxxxxx asobanura ko ibivuzwe na mugenzi we ataribyo kuko mbere yo gutanga performance bond, umwishingizi haba hari xxxx xxxxxxxxxx yandi xxx xxxxxx y’uwishingiwe na KERILEE.
UKO URUKIKO RUBIBONA
30. Urukiko rusanga ibivugwa na Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx ko habayeho ukwivuguruza hagati y’urukiko n’uregwa agaruka ku kibazo cy’ibicuruzwa byagemuwe hagati ya COLTA na WORUFLAMU, bitahabwa ishingiro kuko mu rubanza rujuririrwa nk’uko byasobanuwe mu rubanza, urukiko ntirwagombaga kuburanisha ikibazo cy’amasezerano y’isoko kandi icyo kibazo ataricyo rwaregewe kuko ikirego cyarebanaga no gusaba ingwate n’izindi ndishyi. Bivuze ko uwarikuba afite ikibazo gishingiye ku masezerano yari kukiregera ukwacyo.
31. Urukiko rusanga nta kugena ihezandonke (Enrichissement sans cause) ndetse no kwirengagiza nkana ishingiro ry’uburyozwe bw’uwajuriye byabayeho mu rubanza rujuririrwa kuko, nk’uko byagiye bisobanurwa mu rubanza, xxxxx ukutubahiriza inshingano ze ni PHOENIX of RWANDA A.C Ltd, bityo ikaba igomba kwirengera n’ingaruka zikomoka kukutubahiriza amasezerano cyangwa inshingano ziyakubiyemo.
C. Ku birebana no gusuzuma ibirebana no kugena indishyi zikabije ndetse zitanafite ishingiro kuko zica amategeko y’ubwishingizi
32. Me BUHURU X. Xxxxxxxx avuga ko ingingo ya 11 y’itegeko teka ku birebana n’ubwishingizi iteganya ko umwishingizi yishingira ingaruka (risque) zo kutubahiriza
xxxxxxxxxxx, akibaza muri uru rubanza xxxx xxx ariya madorari 150,000$. Aha bikaba bigaragara ko yagemuye amabuye kabone nubwo xxxxx yaba ataregejeje ku mubare bumvikanye. Anibaza na none niba risque ari umubare cyangwa ni ukutubahiriza amasezerano cyangwa mugutanga ayo mafaranga hagombaga no kurebwa ibyagemuwe ndetse n’igihe amasezerano yagombaga kumara.
33. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko utavuga ngo habayeho kugemura udatanga ibimenyetso, ese kuvuga ko hari gusabwa amafaranga ajyanye n’ibyatanzwe kandi hatazwi ingano y’ibyatanzwe, kuba rero performance bond ivuga ko natubahiriza amasezerano hazaba kwishyurwa.
34. Me BUHURU X. Xxxxxxxx asobanura ko XXXXXXX xxxxx isesengura ritaryo rya performance bond kuko itavuga ko PHOENIX izishyura nta zindi conditions.
UKO URUKIKO RUBIBONA
35. Urukiko rusanga iyi ngingo itasuzumwa muri uru rubanza kuko rwaba rugiye kuburanisha ikibazo cy’amasezerano kandi kitaraburanishijwe ku rwego rwa mbere, bityo niba PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ifiteho ikibazo kuri masezerano yabaye hagati yayo na FRADU MINERLS ikaba yazayeregera ukwayo.
D. Ku birebana no gusuzuma indishyi zisabwa na PHOENIX of RWANDA A.C Ltd
36. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx asoba ko urukiko rwategeka Kerilee Minerals Investment kugarurira Phoenix of Rwanda amafaranga 10.000.000 yashoye muri ruriya rubanza.
37. Urukiko rusanga rutakwirirwa rusuzuma izi ndishyi kuko uzisaba urubanza rumutsinda.
E. Ku birebana n’ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd
Ku birebana n’irangizarubanza ry’agateganyo ku madorari 150,000 USD
38. Me BUTARE Xxxxxxxx xxxxx ko urukiko rutegeka irangiza rubanza ry’agateganyo ku madorari 150,000 USD. Akomeza asobanura ko muri matolewo y’urubanza ku gika cya
18, urukiko rwemeje ko nta rangizarubanza rigomba kubaho kuko ngo ikimenyetso atari inyandikomvaho xxxxx xxx umuburanyi akaba atarigeze yemera uwo mwenda. Nyamara mu iburanisha uhagarariye Phoenix ubwe yemeye umwenda ariko akavuga ko atakwishyura kuko ari ntakigaragaza ko uwari wishingiwe atashoboye gukora ibyo yagombaga gukora ariyo mpamvu yamugobokeshaga. Ibyo ubwabyo bigaragaza ko Uwajuriye yemeraga umwenda xxx xxxx mpamvu n’urukiko rwasanze kugobokesha Fradu Minerals Ltd ari nta shingiro.
39. Asoza avuga ko ku byerekereye niba ikimenyetso ari inyandikomvaho, basanga umucamanza atarafashe umwanya wo kugira ngo nibura asesengure icyo inyandikomvaho icyaricyo. ubundi inyandikomvaho “authentic deed” n’inyandiko abayigiranye badafite icyo bayinenga “of undisputed origin or authorship; genuine/ real”. Ntabwo Phoenix ihakana ko itasinye performance bond cyane ko itanigeze igira icyo iyinenga. Ibyo bigaragaza ko ari ‘authentic’ bityo umucamanza akaba yari akwiriye kwemeza ko habaho irangiza rubanza ryagateganyo cyane ko bagaragaje ko uko amafaranga akomeza kuba adakoreshwa na Kerilee biyitera igihombo gikomeye byagorana kugaragaza indishyi ngo zibe zakwishyurwa.
40. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx akaba ntacyo yavuze kuri iri rangizarubanza ry’agateganyo.
UKO URUKIKO RUBIBONA
41. Ingingo ya 212 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/6/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya ko ‘’irangizarubanza ry’agateganyo ryemezwa iyo ikimenyetso cy’ikiburanwa ari umwenda wemewe mu rubanza n’uregwa cyangwa iyo icyo kimenyetso ari inyandikomvaho’’ naho ingingo ya 213 y’iryo tegeko igateaganya ko ‘’Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 210, iya 211 n’iya 212 z’iri tegeko, irangiza ry’urubanza ry’agateganyo rishobora gutegekwa gusa, bisabwe n’umwe mu baburanyi, ku bintu byose byatsindiwe cyangwa ku gice cyabyo, iyo basanga iryo rangiza ry’urubanza ritabaye bishobora kwangiriza ku buryo budasubirwaho umuburanyi usabye ko urubanza rurangizwa by’agateganyo. Urubanza rutegeka irangiza ry’agateganyo rugomba kugaragaza igihombo kidasubirwaho uwarisabye yagira aramutse atabyemerewe.’’
42. Ingingo ya 11 y’Itegeko n° 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko ‘’inyandikomvaho ari iyanditswe cyangwa yakiranywe imihango yabugenewe n’umukozi wa Leta ufite ububasha bwo gukora mu ifasi y’xxx yandikiwe.’’
43. Urukiko rusanga irangizarubanza ry’agateganyo risabwa na Me BUTARE Xxxxxxxx xxxx 150,000USD ritatangwa hashingiwe ku ngingo ya 212 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/6/2004 ryavuzwe haruguru kuko byonyine iyo umwenda mewewe mu rubanza cyangwa inyandiko yawo ari inyandiko mvaho, irangizarubanza ryagateganyo ritangwa urukiko rubyibwirije, kuba rero uyu mwenda utaremewe mu rubanza byongeye kandi inyandiko yawo ikaba ari inyandiko bwite atari inyandiko mvaho isobanurwa mu ngingo ya 11 y’Itegeko n° 15/2004 ryavuzwe xxxxxxxx xxxx iyo nyandiko itanditswe cyangwa ngo yakiranywe imihango ya bugenewe.
44. Urukiko rusanga irangizarubanza ry’agateganyo rigomba gutangwa hashingiwe ku ngingo ya 213 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/6/2004 ryavuzwe haruguru kuko, kuba ryarasabwe na Me XXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx ko kutaritanga bitera igihombo umukiliya we nk’umucuruzi, kuba rero hagendewe ku miterere y’amasezerano ya performance bond agaragaza ko ingwate ya 150,000 USA ygombaga kwishyurwa agisabwa nta yandi mananiza abayeho, kuba aya madorari yarasabwe kuva kuwa 07/01/2015, kugeza ubu akaba atarishyurwa, uku kutayishyurwa, KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd nk’umucuruzi bishobora kuyitera igihombo kidasubirwaho mu hucuruzi bwayo, bityo uru rubanza rukaba rugomba kurangizwa by’agateganyo kuri 150,000 USD.
Ku birebana no gutegeko ko amadorari yabarirwa ku rw’unguko rw’ubucuruzi (commercial rate) xxx kubarirwa ku rw’unguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu (central bank rate)
45. Me BUTARE Xxxxxxxx xxxxx ko urukiko rwategeka ko amadorari yabarirwa ku rw’unguko rw’ubucuruzi (commercial rate) xxx kubarirwa ku rw’unguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda (central bank rate), ibyo akaba ngo abisaba kuberako Kerilee icuruza xxxxx xxx madorari yayakuye muri banki z’ubucuruzi.
46. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx akaba ntacyo yavuze kuri iki kibazo.
UKO URUKIKO RUBIBONA
47. Urukiko rusanga ibisabwa na Me XXXXXX Xxxxxxxx byo kubarira inyungu aya madorari ku rw’unguko rw’ubucuruzi bitahabwa ishingiro kuko atagaragaza icyo anenga icyemezo cyafashwe n’urukiko rubanza kuri iki kibazo ndetse ntanagaragaze ishingiro ry’urwunguko asaba, bityo ibyemejwe n’urukiko rubanza bikaba aribyo bigomba kugumaho.
Ku birebana n’indishyi z’igihembo cya avoka
48. Me XXXXXX Xxxxxxxx asobanura ko basaba urukiko gutegeka Phoenix kwishyura amafaranga ya avoka angana na 2,000,000 yiyongera kuyemejwe nurukiko rwa mbere.
49. Me BUHURU Xxxxxx Xxxxxxxx akaba ntacyo yavuze kuri izi ndishyi.
UKO URUKIKO RUBIBONA
50. Ingingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeye urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano, igitabo cya gatatu ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko ‘’igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse’’
51. Urukiko rusanga indishyi z’igihembo cya avoka zisabwa zifite ishingiro ndetse zikaba zigomba gutangwa hashingiwe ku ngingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryavuzwe haruguru, kuko kuba PHOENIX of RWANDA A.C Ltd ariyo yakomeje gukurura mu manza ku maherere KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd, kuba rero mu kuburana hari ibyo batakaje nko gushaka no guhemba avoka uyiburanira, ibyo yatakaje bikaba bigomba kwishyurwa na PHOENIX of RWANDA A.C Ltd, ariko kubera ko indishyi zisabwa zikabije kuba nyinshi, PHOENIX of RWANDA
A.C Ltd ikaba igomba kwishyura KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd amafaranga 1,000,000 y’indishyi z’igihembo cya avoka ku rwego rw’ubujurire zigenwe mu bushishozi bw’urukiko kuko izasabwaga zikabije kuba nyinshi.
III. ICEYEMEZO CY’URUKIKO
52. Rwemeye kwakira ubujurire bwa KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd kuko bwaje bikurikije amategeko, ariko rubusuzumye rusanga nta shingiro bufite.
53. Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RCOM 164715/TC/NYGE usibye indishyi z’igihembo cya avoka z’amafaranga 1,000,000 ziyongereye ku rwego rw’ubujurire n’irangizarubanza ry’agateganyo kuri 150,000 USD.
54. Rutegetse uru rubanza rurengizwa by’agateganyo kuri 150,000USD.
55. Rutegetse PHOENIX of RWANDA A.C Ltd kwishyura KERILEE MINERAL INVESTMENT RWANDA Ltd amafaranga 1,000,000 y’igihembo cya avoka mu bujurire.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’UMUCAMANZA MUTAJIRI MUNYAMBANZA Xxxxxxxxx XXXX N’UMWANDITSI KANANGIRWA Epiphanie
UMUCAMANZA UMWANDITSI
MUTAJIRI MUNYAMBANZA Xxxxxxxxx XXXXXXXXXX Epiphanie
Sé Sé