Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NGOMA RURI I NGOMA RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA MU RWEGO RWA MBERE RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RP 0377/15/TGI/NGOMA NONE KUWA 29/01/2015 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye Ngoma na
1.NIYIZUKURI Avaldas mwene XXXXXX Xxxxxxxx na NYIRANCAMUBANZI Xxxxxxx, yavutse mu mwaka wa 1982, yavukiye mu mudugudu wa -, akagali ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba, ni naho abarizwa; Atuye mu mudugudu wa Agatonde, akagali ka Mutenderi, umurenge wa Mutenderi, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ; Ntarakurikiranwa n’inkiko bizwi;
2. NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxxx Xxxxxxx Xxxxx na Mukarusanga Xxxxxxxxx, yavutse mu mwaka wa 1977, yavukiye mu mudugudu wa Cyanyunga, akagali ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ni naho atuye kandi abarurirwa;
3. NGENDAHIMANA Xxxxxxxx xxxxx Gisagara Xxxxxxx xx Nyanzira Félicité, yavutse mu mwaka wa 1968, yavukiye mu mudugudu wa Musenyi, akagali ka Karwema, Umurenge wa Mutenderi, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ni naho atuye kandi abarurirwa;
4. XXXXXXXXX Xxxxx mwene Kalibwami Xxxxxxxx xx Nzamukosha Gaudence, yavutse mu mwaka wa 1971, yavukiye mu mudugudu wa Musave, akagali ka Muzingiro, Umurenge wa Mutenderi, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ni naho atuye kandi abarurirwa;
5. GATABAZI Xxxxxxxx xxxxx Rwamihigo Xxxxxx na Mukakanuma Xxxxxxx, yavutse mu mwaka wa 1948, yavukiye mu mudugudu wa Mvumba, akagali ka Mvumba, Umurenge wa Murama, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ni naho atuye kandi abarurirwa;
6. NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx mwene Rudahinduka Xxxxxx na Mukandekezi Virginie, yavutse mu mwaka wa 1980, yavukiye mu mudugudu wa Amabumba, akagali ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ni naho atuye kandi abarurirwa;
7. MUREKATETE Xxxxxxx xxxxx Mudahunga Anastase na NYIRANDIMUBAKOBWA Costasie, yavutse mu mwaka wa 1980, yavukiye mu mudugudu wa Kabombo, akagali ka Kibare, Umurenge wa Mutenderi, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ; Atuye akndi abarurirwa mu
mudugudu wa Rango, akagali ka -, umurenge wa Kazo, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba ; Ntarakurikiranwa n’inkiko bizwi.
8.BAYINGANA Aphrodis mwene Rutaburingoma Xxxxxxxx na Nyiricondo Euphrasie, yavutse mu mwaka wa 1980, yavukiye mu mudugudu wa Kanzanira, akagali ka Rugali, Umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, intara y’Iburengerazuba ni naho abarurirwa; Atuye mu murenge wa Mutenderi, akagali ka Mutenderi, umudugudu wa Tonero, akarere xx Xxxxx, intara y’Iburasirazuba.
IBYAHA BAREGWA:
- Kurigisa umutungo, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 325 y’itegeko Ngenga n°01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx (kuri bose uretse NKURAYIJA).
- Ubuhemu icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo 322 y’itegeko Ngenga n° 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko xxxxx xxxx XXXXXXXXX xx GATABAZI.
I.IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Ubushinjacyaha bukurikiranye ho NIYIZUKURI Avaldas, NDAYIRAMIJE Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx, XXXXXXXXX Xxxxx, XXXXXXXX Xxxxxxxx, XXXXXXXXXXXXXXX Xxxx xx Xxxx, XXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXX Aphrodis kuba xxxx xxxx koperative CATAM bayikorera imirimo y’ubucuruzi bw’inzoga ndetse abandi bari mu buyobozi bwayo ariko ngo amafaranga bacuruzaga bakaba batarayashyikirizaga uwari ushinzwe gucunga umutungo muri koperative ndetse andi agasohoka mu isanduku no kuri konti ya koperative ariko ntahagaragazwe uburyo yakoreshejwe, bakaba bararezwe imbere y’urukiko icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo n’icyaha cy’ubuhemu kuri GATABAZI Xxxxxxxx na XXXXXXXXX Xxxxxxxx.
[2] Kuri NIYIZUKURI Avaldas aregwa kuba yari umucungamutungo wa koperative aregwa kuba yararigishije amafaranga 6.070.705 ayasohora ariko ntagaragaza icyo yakoze.NDAYIRAMIJE Xxxxxx we aregwa kuba yaracuruzaga ariko amafaranga angana na 403.840 akaba atayashyikirije umucungamutungo wa koperative.XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxx aregwa kuba yari umukozi wa koperative agacuruza amafaranga 268.194 akayitwarira. XXXXXXXXX Xxxxx wari perezida wa koperative aregwa icyaha cy’ubuhemu xxx xxx yahawe amafaranga n’abakozi amafaranga 559.500 akayitwarira, akagira n’uruhare mu kwangirika kw’inzoga zifite agaciro ka 3.192.000.
[3] GATABAZI Francois aregwa icyaha cy’ubuhemu n’icyo kurigisa umutungo ngo akaba yarishyurije koperative amafaraga 480.640 ntayashyikirize ababishinzwe. NTIRUSHWANABO Xxxx xx Xxxx nawe aregwa kuba yaracuruje inzoga amafaranga 163.870 ntayashyikirize
abashinzwe gucunga umutungo. XXXXXXXXXX Xxxxxxx nawe xxx yacuruje 5.227.000 ariko ntiyayashyikiriza abashinzwe gucunga umutungo wa koperative, ndetse na BAYINGANA Aphrodis akaba ashinjwa gucuruza amafaranga 712.000 ntayashyikirize ababishinnzwe. Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bibashinja bugasaba ko bahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga buri wese aregwa gukuba inshuro eshanu, ariko kuri GATABAZI xx XXXXXXXXX busaba ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu no gusubiza amafaranga ya koperative babazwa.
[4] Abaregwa bose bahakana ibyaha baregwa, bagasaba ko barenganurwa kuko xxx xxx mafaranga ntayo barigishije. NIYIZUKURI akavuga ko impapuro zose yazitanze mu ihererekanya, NDAYIRAMIJE we yavuze ko yagize igihombo kandi hakaba hari amafaranga yamaze kwishyura, NGENDAHIMANA we avuga ko atari umucuruzi. GATABAZI we avuga ko yari ashinzwe gushaka amasoko muri koperative, ko amafaranga yishyurwaga yayashyiraga kuri konti ariko ko hari ayo yemera ; NTIRUSHWAMABOKO avuga ko atariumucuruzi, ko iznoga yishyuzwa xxx xxx xxxxxx na koperative yagize ubukwe. MUREKATETE we avuga ko amafaranga yose yacuruje yayatangaga akaba atazi xxx xxx aregwa yaturutse.BAYINGANA Aphrodis avuga ko atari umukozi ucururiza koperative ahubwo ko yari umwishingizi w‘umuntu wari warumvikanye na koperative gucuruza inzoga zayo.
[5] NKURAYIJA yarezwe icyaha cy’ubuhemu, GATABAZI we aregwa icyaha cyo kurigisa umutungo n’icy’ubuhemu, ubunganira mu rubanza Me XXXXXXXX Xxxxxx ubunganira akaba yaragaragaje inzitizi avuga ko icyaha cy’ubuhemu kitari mu bubasha bw’uru rukiko ko urukiko rwakwiyambura ububasha kuri bo. Urukiko rwasuzumye inzitizi rwemeza ko XXXXXXXXX Xxxxxxxx uregwa gusa icyaha cy’ubuhemu akwiye kuburanira mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha mu rwego rwa mbere, rwemeza ko xxxxx XXXXXXXX uregwa icyaha cy’ubuhemu n’icyo kurigisa umutungo uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha byombi kuko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha cyo kurigisa umutungo xxxxx xxxxx arirwo rwo hejuru ku rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha cy’ubuhemu.
[6] Urukiko kandi rwakoze iperereza xxx koperative CATAM yakoreraga rusanga xxx yakoreraga harafunzwe ndetse itanagikora kuko ngo yahombe ntirwabasha kubona ibitabo rwari rukeneye, ariko rubasha kuvugana n’uwari Perezida wayo ndetse n’umwe mu bari abagenzuzi. Nyuma y’uko iperereza rikorwa urubanza rwasubukuwe ababuranyi baregwa badahari kuko bari bamenyeshejwe itariki urubanza ruzasubukurirwaho ikaba ikiruhuko ariko ntibongere gukurikirana urubanza.
Urutonde rw’ibibazo bigomba gusuzumwa mu rubanza :
- Kumenya niba ibimenyetso bigaragazwa n’ubushinjacyaha bihamya abaregwa icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo n’icy’ ubuhemu (kuri GATABAZI Xxxxxxxx) ;
- Kumenya niba ibihano ubushinjacyaha busabira abaregwa aribyo bakwiye guhanishwa mu gihe icyaha cyaba kibahamye ;
II. ISESENGURA RY’BIBAZO BIGIZE URUBANZA
A.Kumenya niba ibimenyetso bigaragazwa n’ubushinjacyaha bihamya abaregwa icyaha baregwa.
[7] Ubushinjacyaha burega abavuzwe haruguru icyaha cyo kurigisa umutungo n’icyaha cy’ubuhemu kuri GATABAZI bukavuga ko hari ibimenyetso bibashinja birimo inyandiko bagiye bikorera bemera ko hari amafaranga bafitiye koperative ndetse na raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA. Mu iperereza ryakozwe n’urukiko, umuyobozi wa Koperative RUGABA Xxxx xx Xxxx yavuze ko yagiyeho mu mwaka wa 2013 hamaze kugaragaza ikibazo muri koperative, avuga ko ubu koperative yanafunze imiryango ikaba itagikora kuko yahombye akaba nta mafaranga yari mu isanduku no kuri konti yayo, ko ibikoresho babigurishije bishyura umwenda wa banki hakaba hasigaye inzu gusa. Yavuze ko kandi hakozwe igenzura muri koperative bagasanga hari abantu bayifitiye amafaranga babasaba kwishyura bakabisuzugura aribwo ngo bitabaje urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative, ko mu bakurikiranywe harimo abacururizaga koperative n’abandi batari abacuruzi. Umugenzuzi wa koperative witwa MUDAHERANWA Francois yavuze ko kugira ngo bamenye amafaranga umuntu atatanze muri koperative barebaga historique ya banki amafaranga umuntu yashyize kuri konti bakanagereranya n’inzoga yatwaye yagombaga gucuruza. Avuga ko kandi nta muntu wari warigeze abagaragariza ko yahombye. Yavuze ko mbere yuko RCA ikora igenzura nabo babanje kurikora bagasanga hari amafaranga yarigishijwe aribwo ngo yaje igakora igenzura ricukumbuye.Uyu yavuze ko kandi NIYIZUKURI atigeze asezera ko yagiye akajya gukora muri XXXXX atwaye n’imfunguzo ngo akaba yarazizanye ariko uko igenzura rya RCA ritangiye. Hakaba hagiye kurebwa uruhare rwa buri wese mu baregwa mu cyaha aregwa.
A.1 Kuri NIYIZUKURI Avaldas
[8] Ubushinjacyaha buvuga ko NIYIZUKURI Avaldas yari umucungamutungo wa koperative akaba yarasohoye amafaranga angana na miliyoni 6.070.705 ariko ngo ntagaragaze inyandiko zerekana icyo yayakoresheje. Muri aya mafaranga xxx xxxx ayasohotse mu gitabo cy’isanduka n’ayo yagiye ahabwa yacuruje inzoga xxxxx xxxxxxxxxxxxx inyandiko z’ibyo yakoze.Hari kandi n’amafaranga yagiye yandikwa ko yaguzwe ibintu binyuranye byo gukoresha mu bucuruzi no gutunganya inzoga ariko ngo hakaba hatarigeze hagaragazwa ko ibyo bintu byaguzwe koko. Buvuga ko ibimenyetso bimushinja icyo cyaha ari ibigaragazwa na raporo y’igenzura ryakozwe n’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) , kuko xxx xxx mafaranga yose hatigeze hagaragazwa icyo yakoze.
[9] NIYIZUKURI Avaldas yiregura avuga ko kuwa 3/7/2013 yanditse ibaruwa asezera bagakora igenzura rikarangira bagakora ihererekanya, ko ntaho bigeze bagaragaza ko yanyereje umutungo. Avuga ko nta kuntu yagombaga kunyereza ariya mafaranga xxxxx xxx hari abagenzuzi ba koperative. Avuga ko igihe RCA yaje gukora igenzura atari akiri umukozi wa koperative kuko xxx xxxx yaranatanze imfunguzo, ko nyuma y’ihererekanya nta kindi cyari kikimureba. Akomeza avuga ko ibimenyetso bigaragazwa bitamureba kuko byakozwe adahari xxxxx xx batari kwemera kumukorera ihererekanya babona yaratwaye amafaranga xxxxxx xxxxxx. Me MUSAFIRI umwunganira we avuga ko hari andi magenzura yagiye akorwa mbere xxxxx xxxxx atarigeze agaragaza ko hari ikibazo kuri we cy’amafaranga, ko rero NIYIZUKURI mafaranga aregwa atayatwaye ;
[10] Nk’uko bigaragara muri dosiye, ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) bugaragaza ko NIYIZUKURI Avaldas mu mwaka wa 2011 NIYIZUKURI abazwa amafaranga angana na 3,950,375, umwaka wa 2012 amafaranga 895.510, mu mwaka wa 2013 amafaranga 588,220 (C 8-22), aya mafaranga bakaba baravuze ko agaragara ko yasohotse agiye gukoreshwa ibikorwa ariko hakaba hatagaragara icyerekana ko ibyo bikorwa yasohorewe byakozwe. NIYIZUKURI igihe cy’iburanisha yagaragaje raporo y’igenzura ryakozwe n’abagenzuzi ba koperative avuga ko ryakozwe kuwa 1/12/2013 xxxxx xx ritigeze rigaragaza ko afite ibibazo by’amafaranga mu xxxx xx, ariko ku rupapuro rwa mbere bikaba bigaragara ko abagenzuzi bagaragaje ko hari amafaranga atabashije kugaragaza ibyangombwa by’uko yakoreshejwe. Inyandiko yo kuwa 1/12/2013 agaragaza avuga ko igaragaza ko yakoze remise akaba nta n’ikibazo cyagaragaye, igaragaza ko yakoze urutonde rw’ibintu atanze birimo ibikoresho, ibitabo n’impapuro zinyuranye, xxxxx xxxxxxxxxxxxxx izo mpapuro izo arizo ku buryo byafatwa ko ari izigaragaza uko amafaranga aregwa yakoreshejwe.
[11] Urukiko rurasanga n’ubwo NIYIZUKURI Avaldas avuga ko nta mafaranga yarigishije ko ayo bamurega atazi xxx bayakura, kuba harakozwe ubugenzuzi bagasanga nk’uko byagiye bigaragazwa mu myaka inyuranye hari amafaranga bigaragara ko yasohoye agenewe ibikorwa binyuranye ariko ntabashe kugaragaza inyandiko zerekana ko ibyo bikorwa byakozwe kandi bigakoreshwa ayo mafaranga, urukiko rusanga ayo mafaranga uko yagaragajwe mu myaka inyuranye angana na 5.434.105 yarayarigishije, akaba atari 6.070.705 nk’uko ubushinjacyaha bubivuga kuko uteranyije ayo aryozwa mu myaka itatu nk’uko byagaragajwe usanga igiteranyo cyayo ari 5.434.105, kuko n’ubwo avuga ko yakoze remise ntihagaragazwe ko ayo mafaranga yaburiwe ibisobanuro ndeste ko mubyo yatanze harimo impapuro ko byose byari bihari, ntiyigeze agaragariza urukiko ko izo mpapuro zihari kuko atigeze anazigaragariza abagenzuzi ubwo bari bamaze gukora raporo y’agateganyo ikirego kikarinda gishyikirizwa ubushinjacyaha ntacyo agaragaje gisobanura uko amafaranga yabazwaga yakoreshejwe, bityo urukiko rugasanga iyo raporo y’ubugenzuzi bwa RCA ari ikimenyetso cyashingirwaho hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko No 15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ivuga ko urukiko ruca urubanza rushingiye ku bimenyetso bihuje na kamere y’ikiburanwa, n’iya
119 yaryo ivuga ko mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso bishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, icyaha cyo kurigisa no konona umutungo kikaba kimuhama.
A.2 Kuri NDAYIRAMIJE Xxxxxx
[12] Ubushinjacyaha burega NDAYIRAMIJE kuba yari umukozi wa koperative CATAM ayicururiza inzoga, ngo akaba yaracuruje amafaranga angana na 403.840 akayitwarira xxx kuyashyikiriza abashinzwe gucunga amafaranga muri koperative. Abuvuga ko ibimenyetso bimushinja xxx xxx raporo y’ubugenzuzi igaragaza ko ayo mafaranga yayatwaye ntayashyikirze ababishinzwe, ngo nawe ubwe akaba yarakoze inyandiko yemera igihombo cy’ayo mafaranga 403.840 avuga ko yahombye igihe yacuruzaga, ngo akaba yaranakoze inyandiko yemera kuzishyura amafaranga 283.840.
[13] XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx avuga ko mu igenzura bakoze bamubwiye ko afite igihombo cy’amafaranga 403.840, ngo bamutegeka kuyishyura havuyemo amafaranga 120.000 kubera ideni bari bamufitiye. Avuga ko inyandiko yayubahirije ayasigaye akaba yarayishyuye, agaragaza bordereau yishyuriyeho amafaranga 293.810 muri banki y’abaturage kuri konti ya CATAM. Avuga ko xxxxx xxx mafaranga nayo atayarigishije ahubwo ko ari igihombo yagize ngo akaba atarabimenyesheje koperative kuko yabonaga nta kibazo gihari.
[14] NDAYIRAMIJE yanditse ibaruwa avuga ko yemera ko afitiye koperative ideni ry’amafaranga ibihumbi 283.840 akomoka ku mafaranga ibihumbi 403.840 havuyemo amafaranga 120.000 koperative yari imufitiye (C 124).
[15] Urukiko rurasanga kuba NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxx umukozi wa koperative CATAM ashinzwe gucuruza inzoga amafaranga akaba yaragombaga kuyashyikiriza abari bashinzwe gucunga umutungo wa koperative, ariko we akaba atarabikoze ndetse n’ubwo avuga ko atayarigishije ahubwo ari igihombo yagize akaba ntawe yigeze agaragariza ko yahombye, urukiko rurasanga bimushinja icyaha cyo kurigisa umutungo hashingiwe ku ngingo ya 110 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ryavuzwe haruguru ivuga ko amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugiye mu rukiko agira ibyo yemera amutsindisha kuko nawe yiyemerera ko hari amafaranga yacuruje ntayashyikirize abashinzwe umungo, kuko uwo mutungo ari uwa koperative yari afite kubwo akazi yari yarahawe ko kuyicururiza. Rurasanga kandi amafaranga yarigishije ari 403.840 kuko n’ubwo avuga ko yemeye kuriha angana na 283.810, akavuga ko havuyemo 120.000 koperative yari umufitiye, urukiko rurasanga ibyo atabyitwaza kuko atari yarumvikanye na koperative mbere ko aziyishyura muyo acuruza.
A.3 Kuri XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx
[16] Ubushinjacyaha buvuga ko XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxx yari umukozi wa koperative CATAM ngo akaba yaracuruje inzoga zihwanye n’amafaranga 268.194 akayitwarira xxx kuyashyikiriza abari bashinzwe kwakira amafaranga ya koperative. Buvuga ko ibimenyetso bimushinja icyaha xxx xxx raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko ayo mafaranga yayacuruje ariko ntayatange kubashinzwe gucunga umutungo, uyu ngendahimana xxxxx xxx akaba yarakoze inyandiko yemera ko aya mafaranga ayabereyemo koperative kuko ngo yamuburiyeho.
[17] NGENDAHIMANA yiregura avuga ko atari umucuruzi wa koperative, ko mbere yari perezida wayo, ko ayo mafaranga yayaburiye ibisobanuro byanditse ariko ngo mubyukuri yarakoreshejwe, ngo akaba yarakodesheje imodoka ijyana ibintu ariko ntiyabasinyisha bityo ngo abura ikimenyetso, avuga ko bagitangira bahuzagurikaga kuko ngo batari bazi uko bikorwa; Me MUSAFIRI umwunganira we avuga ko kuba NGENDAHIMANA atari umukozi wa koperative ataregwa kunyereza umutungo, ko yatumwaga gusa ariko atabihemberwa, kumukurikiranaho iki cyaha ngo bikaba bitashoboka. Kuba ngo yarakoze inyandiko avuga ko afitiye koperative amafaranga ngo ntiyakagombye kuregwa kunyereza umutungo ahubwo ngo yaregwa kutubahiriza amasezerano avuga ko yanatangiye kwishyura akaba amaze gutanga angana na 67.200.
[18] Urukiko rurasanga kuba nta murimo NGENDAHIMANA yari ashinzwe muri CATAM ufite xxx umuhuriza n’amafaranga, akaba nta nshingano yari ayafiteho kubw’umurimo akora kandi ingingo ya 325 y’itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho amategeko xxxxx xxxxx umukozi wese urigisa cyangwa wonona umutungo umutungo, ahubwo akaba ubwo yari perezida wayo yaratumwe ariko ntagaragaze uko amafaranga yakoreshejwe dore ko n’igihe hakorwaga iperereza RUGABA Xxxx xx Xxxx perezida wa koperative yavuze ko NGENDAHIMANA we atari umucuruzi ahubwo yari perezida wa koperative mbere, urukiko rusanga atakurikiranwaho icyaha cyo kurigisa umutungo, ahubwo ukurikije ibikorwa byakozwe akaba yaregwa icyaha cy’ubuhemu, kuko atagaragaza uko yakoresheje amafaranga yari yahawe atumwe.
A.4 Kuri GATABAZI Xxxxxxxx
[19] Ubushinjacyaha buvuga ko GATABAZI Xxxxxxxx xxxx visi perezida wa koperative ashinzwe no gushaka amasoko, ngo akaba yarishyurije koperative amafaranga angana n’ibihumbi 480.000 ariko ngo ntayashyikirize abashinzwe gucunga amafaranga muri koperative. Ibi ngo bigaragazwa na raporo y’ubugenzuzi yakozwe na RCA xxxxx xxx nawe akaba yarakoze inyandiko yemera ayo mafaranga avuga ko ayafitiye koperative ndetse ngo anatanga impamvu zinyuranye zatumye ataboneka yiyemeza no kuyishyura.Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yaje kwandikira umugenzacyaha wa RCA avuga ko ngo azishyura xxxx xxxxxx na 182.200 avuga ko andi yabazwa umuyobozi wa koperative.
[20] GATABAZI avuga ko koko yari ashinzwe xxxxxxx xxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxx yagendaga yishyuza yayashyize kuri banki agasaba kurenganurwa. Avuga ko raporo yakozwe yayimenye ariko ko hari ibisobanuro yatanze, avuga ko ayo yemera ari amafaranga ibihumbi 180.000 gusa, ngo akaba akomoka kuyo yibwe anganana 136.000, amafaranga 14.000 yikopesheje afite urubanza n’xxxx xxx xxx mu nyandiko yatanze. Avuga ko ayo yandi asigaye ari mu bacuruje batigeze bamwishyura. Me XXXXXXXX Xxxxxx amwunganira avuga ko ayo mafaranga yemeye afite atafatwa nko kurigisa umutungo ahubwo ari ideni afitiye koperative, ko nta n’ukuntu yaba yaratwaye ayo mafaranga ngo bongere kumugirira icyizere. GATABAZI kandi yagaragaje inyandiko agaragaza amafaranga afitiye koperative anagaragaza n’uko ayo mafaranga ateye.
[21] Urukiko rurasanga n’ubwo uwunganira GATABAZI avuga ko amafaranga aregwa atafatwa nko kurigisa umutungo, kuba yari yarahawe umurimo wo gushakira isoko koperative ndetse xxxxx xxx nawe wari ushinzwe kuyishyuriza kubabaga bahawe isoko bimunyuzeho, ariko akaba yarishyuzaga ntayashyikirize abashinzwe umutungo muri koperative nk’uko byagaragajwe, urukiko rurasanga nawe yarakoze icyaha cyo kurigisa umutungo kuko ayo mafaranga yagombaga kujya ayakira kubwo umurimo yahawe wo xxxxxxx xxxxxxx ya koperative n’ubwo we atakoraga umurimo wo gucuruza. Kuvuga ko ayo mafaranga yayibwe urukiko rurasanga bitahabwa agaciro kuko nta kimenyetso kibigaragaza, naho kuvuga ko ayo yemera ari 180.000 xxx xxxx akaba xxxx xxxxx mu bakiriya urukiko rusanga nabyo nta kimenyetso kibigaragaza kuko atigeze yereka urukiko ko hari amasezerano yaba yaragiranye n’abo bakiriya bemera ko bakimufite umwenda kandi ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso ivuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Kuba rero ahubwo yiyemerera ko hari amafaranga yishyuje ku bari barahawe amasoko yo gucuruza inzoga nk’uko wari xxxxxxx xxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxxxxxxxxx xxxxxxxxxx kubika umutungo wa koperative, kandi ingingo ya
110 y’itegeko ry’ibimenyetso ryavuzwe ivuga ko amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugiye mu rukiko agira ibyo yemera amutsindisha, rusanga ayo mafaranga angana na 480.000 yarayarigishije. Kuvuga ko yavuze ko yemera gusa ibihumbi 180.000 akavuga ko xxxx xxxxxxxx xxxxxxxx nabyo ntibyahabwa agaciro kuko atagaragaza impamvu yabazwa perezida kandi uwo murimo aryozwa ibyawo ariwe wari uwushinzwe. Icyaha cyo kurigisa umutungo kikaba kimuhama. Ku birebana n’icyaha cyo kurigisa umutungo, urukiko rusanga icyo cyaha kitamuhama kuko ubushinjacyaha butagaragaza ibikorwa yakoze bigize icyo cyaha, nk’uko byagaragajwe haruguru ibyo yakoze bikaba ahubwo bigize gusa icyaha cyo kurigisa umutungo.
A.5 Kuri NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx
[22] Ubushinjacyaha buvuga ko NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx nawe yari umukozi wa koperative ayicururiza inzoga, ngo akaba yaracuruje inzoga zifite agaciro ka 163.870 ntayashyikirize abari bashinzwe gucunga umutungo wa koperative. Buvuga ko ibimenyetso bimushinja icyaha xxx xxx raporo y’ubugenzuzi igaragaza ko ayo mafaranga atigeze ayatanga mu
bashinzwe gucunga umutungo wa koperative, uyu xxxxx xxx yakoze inyandiko yemera ko ayo mafaranga (163.870) ayafitiye koperative xxxxx xx yemera kuzayishyura.
[23] NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx avuga ko ayo mafaranga aregwa adakomoka ku kunyereza ahubwo ari ay’inzoga yabaga yafashe muri koperative akazikoresha mu bukwe, ko adakomoka ku kuzicuruza ; Avuga ko bari bamuhaye amakaziye 13 imwe igura 6000, naho xxx xxxxxx ni impapuro ziyagaragaza ngo bayatwaye ku murenge ziburirayo ; Avuga ko muri ayo mafaranga yari afitiye koperative yari amaze kwishyuramo angana na 24.000.
[24] Ntirushwamaboko yagaragarije urukiko inyandiko avuga yishyuriyeho amafaranga angana na 24.000, angana na 10.000 akaba yarakiriwe n’ubuyobzi bwa koperative andi 14.000 akaba yarayishyuye kuri banki. Mu kugaragaza ko ayo mafaranga adakomoka ku bucuruzi yagaragaje inyandiko yo kuwa 17/8/2013 avuga ko umuyobozi wa koperative yemeye ko bamuha inzoga kubera ubukwe yari afite. Mu iperereza uwitwa MUDAHERANWA Francois yavuze ko uyu NTIRUSHWAMABOKO yapfundikiraga inzoga atari umucuruzi.
[25] Urukiko rurasanga kuba Ntirushwamaboko atari umucuruzi muri koperative CATAM we akavuga ko amafaranga abazwa akomoka ku nzoga yabaga yahawe nk’uko abigaragarisha inyandiko yo kuwa 17/8/2013 xxx umuyobozi wa koperetive yemeye ko bamuha inzoga kubera ubukwe yari afite, urukiko rurasanga n’ubwo ayo mafaranga 163.000 ayemera bitafatwa ko ashingiye ku kunyereza umutungo ahubwo akaba ashingiye ku mwenda yari afitiye koperative w’inzoga yahawe atari yakishyuye n’ubwo agaragaza ko yari amaze kwishyura xxxx xxxxxx n’ibihumbi 24.000, urukiko rugasanga rero icyaha cyo kurigisa umutungo kitamuhama kuko amafaranga afitiye koperative ashingiye ku mwenda.
A.6 Kuri XXXXXXXXXX Xxxxxxx
[26] Ubushinjacyaha burega uyu XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx xxxxxx na 5.227.000, aya ngo akaba akomoka ku nzoga yacuruje ariko ntayashyikirize ushinzwe umutungo muri koperative. Ibi ubushinjacyaha buvuga ko bigaragazwa na raporo y’ubugenzuzi yakozwe, ndetse no ku buhamya bw’umuyobozi wa koperative nawe ngo ugaragaza ko XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxxx amafaranga yagurishije inzoga za koperative.
[27] XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxx avuga ko nta mafaranga yanyereje, ko amafaranga yacuruzaga yayashyiraga kuri banki bakabona kumuha izindi nzoga xxxxx xx xxx bamugenzuye ntibagaragaze ko hari icyo yahombye, avuga ko bakora igenzura atari xxxxx xxx atange ibisobanuro.
[28] Urukiko rurasanga kuri XXXXXXXXXX Xxxxxxx nawe aregwa amafaranga yacuruje inzoga ariko ntayageze xxx yagombaga kugera ku ushinzwe umutungo wa koperative, xxx xxx akaba
akomoka ku makaziye 1665 yahawe yo gucuruza xxxxx xxxxxxx xxxxxxxxxx yavuyemo. Ibi byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi (C 22) ndetse n’umuyobozi wa CATAM Rugaba akaba yarabigaragaje (C R 64). Kuba rero Murekatete avuga ko amafaranga yose yacuruje yayashyiraga kuri banki agatanga bordereau, kandi abayobozi ba koperative n’abakoze igenzura bakaba bagaragaza ko kugira ngo bamenye amafaranga umuntu afitiye koperative baraheraga ku mafaranga yatanze kuri banki ndetse no ku makaziye yahawe, kandi nk’uko raporo y’igenzura ibigaragaza (R 4) raporo y’agateganyo ikaba yarakozwe bagasaba kuza gutanga ibisobanuro no kugaragaza ibyo babazwaga ntibabyitabire, bigaragaza ko ayo mafaranga angana na 5.227.000 MUREKATETE yayarigishije mu gihe atagaragaza xxx yayashyize n’icyerekana ko yayatanze, kuko ari ayakomokaga ku murimo yari ashinzwe kuko yari umukozi ucuruza inzoga xxxxx xxxxxxxxx xxx agomba kugera.
A.7 Kuri BAYINGANA Aphrodis
[29] Ubushinjacyaha buvuga ko BAYINGANA Aphrodis yari umukozi wa koperative CATAM acuruza inzoga ariko ngo hakaba hari amafaranga yacuruje angana n’ibihumbi 712.000 ntiyayaha umucungamutungo wa koperative. Ibimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza bimushinja ngo ni ukuba raporo y’ubugenzuzi igaragaza ko ayo mafaranga yacuruje inzoga atayatanze xxx yagombaga kuyatanga, umuyobzi wa koperative wiwa Rugaba Xxxx xx Xxxx nawe xxx amushinja ko ayo mafaranga atigeze ayatanga, BAYINGANA xxxxx xxx yakoze inyandiko yemera amafaranga ibihumbi 84.000 abereyemo koperative yemera no kuyishyura.
[30] BAYINGANA Aphrodis yiregura avuga ko atari umucuruzi ahubwo ko yari umunyamuryango usanzwe, ko xxx xxxx uwatsindiye isoko akaba yaramutundiraga inzoga azivana kuri koperative azijyana kuri depot ye, ngo akaba yari umwishingizi w’umuntu wacuruzaga inzoga za koperative ariko ngo uwo muntu akaba yaraje kugira ibyago bakamwiba, ko we rero yagiranye amasezerano na koperative yo kwishyura amafaranga uwo Jado yari abarimo kuko xxx xxxx yaremeye kumubera umwishingizi, ariko ko nta handi hantu ahuriye n’ayo mafaranga. Me MUSAFIRI umwunganira avuga ko BAYINGANA atari umukozi wa koperative ahubwo yari umunyamuryango usanzwe, ko rero iki cyaha yagihanagurwaho.
[31] Urukiko rurasanga kuba uyu BAYINGANA Aphrodis atari umukozi wa koperative nk’uko abivuga kandi no mu iperereza akaba ariko byagaragajwe, ahubwo akaba yari umwishingizi w’umuntu wafataga inzoga muri koperative akajya kuzicuruza we akaba yari umunyamuryango usanzwe, rurasanga adakwiye gukurikiranwa nk’uwanyereje umutungo ahubwo nk’umuntu wari umwishingizi amafaranga abazwa ari ashingiye ku masezerano akaba yayabazwa nk’ashingiye ku mwenda w’uwo yishingiye, kuko atari umukozi kandi na koperative ikaba nta xxxx xxxx yaramuhaye, rugasanga atafatwa nk’uwarigishije umutungo wa koperative kuko ntaho yari ahuriye nawo ,bityo icyo cyaha kikaba kitamuhama.
B. Ku birebana n’ibihano abaregwa bagomba guhanishwa
B.1 Kuri NIYIZUKURI Avaldas
[32] Ubushinjacyaha busaba ko NIYIZUKURI Avaldas yahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga 30.353.525 ni ukuvuga inshuro eshanu z’amafaranga aregwa kunyereza.
[33] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe haruguru ko NIYIZUKURI Avaldas ahamwa n’icyaha aregwa cyo kurigisa umutungo wa koperative CATAM agomba no kugihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho amategeko xxxxx ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by"imari n"inyandiko bya leta cyangwa bitari ibya leta cyangwa ibintu byimukanwa by"undi yabikijwe ku bw"xxxxxxx xxxxxxxx ahanishwa igifungo kuvaku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y"amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z"agaciro k"umutungo. Mu guhana NIYIZUKURI urukiko rukaba rusanga igihano fatizo cyaherwaho ari igifungo cy’imyaka umunani n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 32.604.630, xxxxx xxx nabyo bihano NIYIZUKURI Avaldas ahanishijwe.
[34] Urukiko rurasanga ariko kandi n’ubwo NIYIZUKURI Avaldas ahakana icyaha, kuba aribwo bwa mbere akurikiranywe, bikaba bitari bizwi ko asanganywe imyitwarire xxxxx xxxxx, urukiko rurasanga byaba impamvu yo kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku ngingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho amategeko xxxxx ryavuzwe haruguru ivuga ko umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite bityo igihano yari yahawe kikaba kigabanyijwe kikaba igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 10.868.210, ni ukuvuga inshuro ebyiri z’amafaranga abazwa. NIYIZUKURI xxxxx xxxxx agomba gusubiza koperative CATAM amafaranga 5.434.105 yarigishije hashingiwe ku ngingo ya 46 y’itegeko ngenga ryavuzwe iteganya ko Mu rubanza rwose rw"inshinjabyaha rugennye igihano cy"igifungo cyangwa cy"ihazabu, umucamanza ategeka gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe ku buryo bw"uburiganya cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa binyujijwe mu masezerano.
B.2 Kuri NDAYIRAMIJE Xxxxxx
[35] Ubushinjacyaha busaba ko NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxxxxxxxx igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga 2.019.200.
[36] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe haruguru ko NDAYIRAMIJE ahamwa n’icyaha aregwa cyo kurigisa umutungo wa koperative CATAM agomba no kugihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho
amategeko xxxxx ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by"imari n"inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by"undi yabikijwe ku bw"umurimo ashinzwe ahanishwa igifungo kuvaku xxxxx xxxxxxx xxxxxx ku myaka icumi n’ihazabu y"amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z"agaciro k"umutungo. Urukiko rurasanga mu guhana NDAYIRAMIJE igihano cy’ifatizo cyaherwaho ari igifungo cy’imyaka umunani n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 2.423.040, xxxxx xxx nabyo bihano ahanishijwe.
[37] Urukiko ariko kandi rurasanga kuba NDAYIRAMIJE yaremeye ko amafaranga yagaragajwe n’igenzura nk’umuntu wari ushinzwe gucuruza atayahaye koperative agakora inyandiko yemera kuyishyura ndetse akaba yari amaze kwishyura angana na 283.810 nk’uko bigaragara muri dosiye n’ubwo avuga ko andi ari umwenda koperative yari imufitiye, xxxx xxxxx xxx ubwa mbere yari akurikiranywe, xxxxxxx xxxxxxx byamubera impamvu yatuma agabanyirizwa ibihano. Bityo hashingiwe ku ngingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho amategeko xxxxx ryavuzwe haruguru ivuga ko umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite ndetse n’iya 78 y’iryo tegeko ngenga, igihano NDAYIRAMIJE yari yahawe kikaba kigabanyijwe kikaba igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 807.680 ni ukuvuga inshuro ebyiri z’amafaranga abazwa. Akaba kandi ategetswe gusubiza koperative amafaranga 120.030 yari atarishyura, hanyuma ku mwenda avuga koperative yari imufitiye akazawikurikiranira.
B.3. Kuri GATABAZI Francois
[38] Ubushinjacyaha bwasabye ko GATABAZI Xxxxxxxx xxxxxxxxxx igifungo cy’imyaka itatu no gusubiza amafaranga 480.640.
[39] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe haruguru ko GATABAZI ahamwa n’icyaha aregwa cyo kurigisa umutungo wa koperative CATAM agomba no kugihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho amategeko xxxxx ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by"imari n"inyandiko bya leta cyangwa bitari ibya leta cyangwa ibintu byimukanwa by"undi yabikijwe ku bw"xxxxxxx xxxxxxxx ahanishwa igifungo kuvaku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y"amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z"agaciro k"umutungo. Urukiko rurasanga mu guhana GATABAZI igihano cy’ifatizo cyaherwaho ari igifungo cy’imyaka umunani n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 2.883.840, xxxxx xxx nabyo bihano ahanishijwe.
[40] Urukiko rurasanga ariko xxxxx xxxx GATABAZI yemera ko hari amafaranga yamuburiyeho akaba atarigeze ayashyikiriza koperative kandi akomoka ku murimo yari ayishinzwemo wo
xxxxxxx xxxxxxx, akaba kandi yaranditse ayemera ndetse akaba hari n’ayo yemera kwishyura,xxxx xxxxx xxx ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera, urukiko rurasanga ari impamvu yatuma ibihano yahawe bigabanywa, bityo akaba ahanishiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 961.280 ni ukuvuga inshuro ebyiri z’amafaranga yarigishije, hashingiwe ku ngingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho amategeko xxxxx ryavuzwe haruguru ivuga ko umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite, n’iya 78 y’itegeko ngenga ryavuzwe, akaba kandi agomba gusubiza amafaranga ibihumbi 480.640 yarigishije hashingiwe ku ngingo ya 46 y’itegeko ngenga ryavuzwe iteganya ko Mu rubanza rwose rw"inshinjabyaha rugennye igihano cy"igifungo cyangwa cy"ihazabu, umucamanza ategeka gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe ku buryo bw"uburiganya cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa binyujijwe mu masezerano.
B.4 Kuri XXXXXXXXXX Xxxxxxx
[41] Ubushinjacyaha busaba ko XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga 26.135.000.
[42] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe haruguru ko XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx n’icyaha aregwa cyo kurigisa umutungo wa koperative CATAM agomba no kugihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/ol ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho amategeko xxxxx ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by"imari n"inyandiko bya leta cyangwa bitari ibya leta cyangwa ibintu byimukanwa by"undi yabikijwe ku bw"xxxxxxx xxxxxxxx ahanishwa igifungo kuvaku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y"amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z"agaciro k"umutungo. Urukiko rurasanga mu guhana MUREKATETE igihano cy’ifatizo cyaherwaho ari igifungo cy’imyaka umunani n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 18.294.500, xxxxx xxx nabyo bihano ahanishijwe.
[43] Urukiko rurasanga ariko xxxxx xxxx aribwo bwa mbere MUKEKATETE Xxxxxxx xxxxxxxxxxxxx, akaba atari asanzwe azwiho imyitwarire mibi kuko nta byaragajwe, urukiko rusanga byamubera impamvu yatuma agabanyirizwa ibihano hashingiwe ku ngingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho amategeko xxxxx ryavuzwe xxxxxxxx xxxxx ko umucamanza atanga igihano akurikije uko uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye bwite , bityo hasnhingiwe ku ngingo ya 78 y’itegeko ngenga ryavuzwe igihano yahawe kikaba kigabanyijwe akaba ahanishijwe igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga 10.454.000 ni kuvuga inshuro ebyiri z’amafaranga yanyereje. Akaba kandi akwiye gusubiza amafaranga angana na 5.227.000 hashingiwe ku ngingo ya 46 y’itegeko ngenga ryavuzwe iteganya ko Mu rubanza rwose rw"inshinjabyaha rugennye igihano cy"igifungo cyangwa cy"ihazabu, umucamanza ategeka
gusubiza ibyarigishijwe, ibyibwe, ibyambuwe ku buryo bw"uburiganya cyangwa ibyishyuwe bitari ngombwa binyujijwe mu masezerano.
[44] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe kuri BAYINGANA Aphrodis na NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx badakwiye guhanwa kuko icyaha cyo kurigisa umutungo kitabahama. Naho NGENDAHIMANA Xxxxxxxx xxxxx akwiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubuhemu kuko ibikorwa akurikiranyweho kuba yarakoze bigize icyo cyaha kiri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[45] RWEMEJE ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.
[46] RWEMEJE ko NIYIZUKURI Xxxxxxx, XXXXXXXXXX Xxxxxxx, GATABAZI Francois na NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxxxxx n’icyaha baregwa cyo kurigisa umutungo wa koperative CATAM.
[47] RWEMEJE ko BAYINGANA Aphrodis, NTIRUSHWAMABOKO Xxxx xx Xxxx na NGANDAHIMANA Xxxxxxxx icyaha cyo kurigisa umutungo kitabahama.
[48] RWEMEJE ko ibikorwa XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx akurikiranyweho kuba yarakoze bigize icyaha cy’ubuhemu kiri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze.
[49] RUHANISHIJE NIYIZUKURI Avaldas igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga 10.868.210.
[50] RUTEGETSE NIYIZUKURI Avaldas gusubiza koperative CATAM amafaranga 5.434.105 yarigishije.
[51] RUHANISHIJE XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxx cy’imyaka ine (4ans) n’ihazabu y’amafaranga 10.454.000.
[52] RUTEGETSE XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxx koperative XXXXX xxxxxxxxxx angana na 5.227.000 yarigishije.
[53] RUHANISHIJE GATABAZI Francois igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 961.280;
[54] RUTEGETSE GATABAZI Xxxxxxxx xxxxxxxx koperative XXXXX xxxxxxxxxx angana na 480.640 yarigishije.
[55] RUHANISHIJE NDAYIRAMIJE Xxxxxx igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga angana n’ ibihumbi 807.680.
[56] RUTEGETSE NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxxxxxx koperative CATAM amafaranga angana na
120.030 yari asigeje kwishyura.
[57] RUTEGETSE NIYIZUKURI Avaldas, XXXXXXXXXX Xxxxxxx, GATABAZI Xxxxxxxx na NDAYIRAMIJE Xxxxxx xxxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxx y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 frws).
[58] RWIBUKIJE ko igihe cyo kujurira ari ukwezi kumwe kuva igihe urubanza rusomewe.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 29 /01/2016
NB:Urubanza ntirwasomwe kuwa 28/01/2016 nk’uko byari biteganyijwe kubera akazi kenshi umucamanza yari afite ko gusoma imanza zerekeye ifungwa n’ifungura ry’agateganyo.
UMWANDITSI UMUCAMANZA