IMIBURANIRE Y’IMPANDE ZOMBI KURI IBI BIBAZO N’ UBURYO URUKIKO RUYIBONA Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

IMIBURANIRE Y’IMPANDE ZOMBI KURI IBI BIBAZO N’ UBURYO URUKIKO RUYIBONA. 4] Nk`uko bigaragara mu mwanzuro utanga ikirego mu Rukiko Rukuru bikaba byaranagarutsweho mu miburanire ya CORAR SA, inenge ya mbere y`urubanza RC 1754/05/TP/KIG Maître Mafaranga Anastase uburanira CORAR SA asobanura, ishingiye kukuba urukiko rwaciye urwo rubanza rutagaragaje impamvu n`ibimenyetso byatumye rugena ko Kayijuka Bonaventure agurirwa imodoka nshya ku mafaranga miliyoni mirongo itanu ( 50.000.000 Frw ), mu gihe mu miburanire ye yo ku rwego rwa mbere, Kayijuka Bonaventure we yasabaga guhabwa amafaranga miliyoni icumi ( 10.000.000 Frw ) yo gukoresha imodoka ye, n`amafaranga miliyoni eshanu ( 5.000.000 Frw ) yo gukora moteri y`iyo modoka, naho inenge ya kabiri y`urubanza rujuririrwa igashingirwa ku ndishyi zingana na 130.600.000 Frw zagenewe Kayijuka Bonaventure, uburanira CORAR SA avuga ko zitagaragarijwe ishingiro n`ibimenyetso, Maître Mafaranga Anastase akanavuga ko urukiko runazigena rwirengagije ibimenyetso rwari rwashyikirijwe na CORAR SA bihamya ko indishyi Kayijuka Bonaventure yasabiraga ku rwego rwa mbere zirebana n`ingaruka zo gutinda gukorerwa imodoka ntaho zishingiye.