ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA ▪ BIGENDA GUTE MU GIHE UMWE MU BAGIRANYE AMASEZERANO ATAYUBAHIRIJE? 2 Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA ▪ BIGENDA GUTE MU GIHE UMWE MU BAGIRANYE AMASEZERANO ATAYUBAHIRIJE? 2. Muri uru rubanza rwaburanishijwe Koperative KOAIRWA iregwa idahari, NDIKUMANA Théoneste uhagarariye ERCGE yavuze ko ERCGE yagiranye amasezerano na Koperative KOAIRWA bumvikana uko ERCGE izagemurira KOAIRWA ibihoho, nyuma KOAIRWA iza gushyikiriza ERCGE attestation de bonne fin des travaux, ku wa 22/07/2011 ERCGE ikora facture yishyuza nk’uko byari biteganijwe mu masezerano, nyuma ngo KOAIRWA yandika ivuga ko hagaragaye ibibazo mu bihoho yagemuriwe, mu mwanzuro n’amabaruwa agaragara mu idosiye hakaba hagaragaramo ko KOAIRWA ngo yaje gusanga haragemuwe 270 kg aho kuba 700 kg ngo kandi muri byo 70 kg bikaba bitari byujuje ubuziranenge nk’uko byateganywaga mu masezerano, asaba urukiko ko ERCGE yakwishyurwa 1958 600 Frw y’umwenda remezo, inyungu zibariwe kuri 2,5% y’umwenda remezo buri kwezi kugeza urubanza ruciwe ngo kuko amafaranga yakoresheje mu kugura ibihoho yagemuye ari ayo yagurijwe na banki, 400 000 Frw y’igihembo cya avoka wagaragaye muri uru rubanza, 500 000 Frw y’inyungu ku masoko ERCGE yari yatsindiye i Nyamagabe no muri MINAGRI agaseswa, 4 000 Frw y’igarama, kimwe n’amafaranga y’ingendo, ku bijyanye n’inyandiko za RSSP zigaragara mu idosiye avuga ko uwo ERCGE yagiranye na we amasezerano ari Koperative KOAIRWA iyi koperative ngo ikaba iterwa inkunga na RSSP, avuga ko ERCGE nta kibazo ifitanye na RSSP. 3. Nk’uko bigaragara mu bimenyetso byashyikirijwe urukiko birimo ibaruwa Koperative KOAIRWA yandikiye enterprise ERCGE ku wa 26/08/2011, Koperative KOAIRWA igaragaza ko yahagaritse iyishyurwa rya ERCGE kubera igenzura yaje gukora nyuma igasanga ibihoho byagemuwe bitujuje umubare n’ubuziranenge nk’uko byari byumvikanyweho, nyamara ibyo KOAIRWA ikaba yarabikoze nyuma yo guha ERCGE icyemezo cy’uko ERCGE yujuje neza inshingano zo kugemurira igihe ibihoho byari byumvikanyweho haba ku mubare haba no ku bijyanye n’ubuziranenge (attestation de bonne fin des travaux). Kuba rero KOAIRWA igaragaza ko nyuma yaje gusanga ko ibyo yari yiyemereye mbere by’uko ERCGE yujuje neza inshingano atari ukuri, ibyo akaba ari ukwivuguruza. Niba KOAIRWA yaraje kubona ko yatanze attestation de bonne fin des travaux itagombaga kuyitanga ari ukubera uburiganya ERCGE yaba yarabigizemo, icyo kibazo cyajyaga gushyikirizwa urwego rufite ububasha bwo kugikemura aho kwiha ubutabera ifatira iby’abandi, cyane cyane ko nta kibuza ko uwahawe ibyo atari agenewe yabisubiza (répétition de l’indu). Kuba rero KOAIRWA yaranze kwishyura kandi yaratanze attestation de bonne fin des travaux kandi nayo...