Kubyerekeye inyungu zisanzwe n’izubukererwe. 11].Kubyerekeye inyungu zisanzwe Me AKIMANIZANYE Béatrice uburanira IZIYIGIHE SACCO avuga ko HARERIMANA Théogène hakurikijwe amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, HARERIMANA Théogèneyiyemeje kwishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi. Avuga ko HARERIMANA Théogène atishyuye inyungu zisanzwe zingana na 15.000 frw ; [12].Me AKIMANIZANYE Béatrice akomeza avuga ko hakurikijwe amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, HARERIMANA Théogèneyiyemeje kwishyura inyungu z’ubukererwe zibariwe kuri 10% kukwezi. Me AKIMANIZANYE Béatrice avuga ko uregwa atishyuye inyungu z’ubukererwe zingana na 165.255 frw, asaba ko zakwishyurwa ; [13].Hamaze gusesengurwa amasezerano y’ababuranyi na Fishi y’umwenda y’uregwa, rusanze HARERIMANA Théogène hari inyungu zisanzwen’iz’ubukererwe atishyuye z’umwenda yahawe, nkuko biteganywa n’amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 30/04/2012, ateganya ko: Nyirukugurizwa azishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi n’inyungu z’ubukererwe zibariwe ku 10% kukwezi. Nyamara izo nyungu z’ubukererwe zikabarwa hashingiwe kungingo ya 9 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko ugurijwe niyirenza amezi abiri urega afite uburenganzira bwo gusesa amasezerano ; [14]. Hashingiwe kungingo ya 480 CC LIII iteganya ko Ingano y’inyungu ikomoka ku masezerano ishyirwaho ku bw’umvikane bw’abayagiranye. Bityo uregwa akaba gomba kwishyura inyungu zisanzwe zingana na 15.000 frw n’izubukererwe zingana na 58.397 frw (291.987 frw x 10% x 2mois : 100= 58.397 frw) ;