Kubyerekeye kwishyura umwenda remezo. 6].Me AKIMANIZANYE Béatrice uburanira IZIYIGIHE SACCO asobanura ikirego, avuga ko itariki ya 30/04/2012, IZIYIGIHE SACCO yagiranye amasezerano yigurizwa na HARERIMANA Théogène, maze IZIYIGIHE SACCO imugurizaamafaranga angana na 300.000 frw nkuko bigaragazwa n’amasezerano y’igurizwa yo kuwa 30/04/2012 ; [7]. Mu masezerano HARERIMANA Théogène akaba yariyemereye ko azishyura umwenda ahereye tariki ya 30/05/2012 akageza tariki ya 30/10/2012, akishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 2% kukwezi, bemeranijwe ko naramuka akerewe kwishyura azaja atanga 10% kukwezi ; [8].Me AKIMANIZANYE Béatrice uburanira IZIYIGIHE SACCO akomeza avuga ko kontaro yo kuwa 30/04/2012 na Fiche y’umwenda bya HARERIMANA Théogène bigaragaza umwenda yahawe, umwenda asigayemo n’igihe yakagobye kuba yararangije kwishyura, ngo ibyo bikaba bihesha IZIYIGIHE SACCO kumwishyuza nkuko bikubiye mumasezerano bagiranye ; [9].Me AKIMANIZANYE Béatrice uburanira IZIYIGIHE SACCO avuga ko baregeye amafaranga angana na 291.987 frw y’umwenda remezo HARERIMANAThéogène asigaje kwishyura, asaba ko ayo mafaranga ya kwishyurwa ; [10].Hamaze gusuzumwa amasezerano yo kuwa 30/04/2012 yigurizwa HARERIMANA Théogène yagiranye na IZIYIGIHE SACCO, ndetse n’Ifishi ye y’umwenda, bigaragaza ko atishyuye umwenda remezo aregwa, dore ko atubahirije amasezerano , bityo agomba kwishyura umwenda ugaragazwa na Fishi yey’umwenda ungana na 291.987 frw, akawishyura hashingiwe kungingo ya 64 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko Amasezerano akozwe kuburyo bukurikije amategeko, aba itegeko kubayagiranye ;