Kumenya niba ababuranyi bahabwa indishyi basaba. 43] Uburanira ENGEN RWANDA Ltd asaba ko Alain Assamoi Niangoran yayiha 2.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.[44] Ababuranira Alain Assamoi Niangoran bavuga ko bataha ENGEN RWANDA Ltd indishyi isaba kuko nta shingiro zifite, ko ahubwo ariyo igomba kumuha 2.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka yo mu Rukiko Rukuru na 2.000.000Frw yo kuri uru rwego, yose hamwe akaba 4.000.000 Frw. Uko Urukiko rubibona [45] Ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko y’imbonezamubano, iteganya ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse“. [46] Hashingiwe ku biteganywa n’iyo ngingo, Urukiko rurasanga Alain Assamoi Niangoran atahabwa indishyi asaba kuko atsinzwe, ahubwo agomba guha ENGEN RWANDA Ltd 500.000 Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka agenwe n’urukiko mu bushishozi bwarwo kuko ayo isaba itayatangira ibimenyetso.