Ese impande zombie zaba zarumvikanye ku ba experts –automobiles batatu. 27] Radiant Insurance Company Ltd mu bujurire bwayo, ivuga ko urukiko rwavuze ko impande zombie zumvikanye ku ba experts automobiles batatu. Ko ibi Atari byo kuko yo yifuzaga ko umwe yaba uwayo, uwa Harindintwari n’uw’urukiko. Ko ibi urukiko rwabyanze nta bisobanuro bitanzwe, rwishyiriraho abarwo batatu. Ko kandi ibyo bakoze Radiant itigeze ibyemera kuko bikabije kubogama, kuko bageze n’aho agaciro k’ibyangijwe n’impanuka batanze batarahiye, 4.586.742 frw, n’ako batanze bamaze kurahira 4.750.242 frw, ko batagaragaje impamvu y’icyo kinyuranyo cya 163.500 frw, kuko iyo urahiye cyangwa utarahiye uri expert nyawe ubona imibare imwe. Ko Radiant itigeze yemera imibare yatanzwe n’abo ba experts. [28] Harindintwari Come avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire bwa Radiant Insurance Company Ltd nta shingiro ifite. Ko mu iburanisha ry’urubanza ryo kuwa 09/09/2015, nyuma y’impaka ndende aho Harindintwari Come yagaragarizaga urukiko ko Radiant yanze ko hakorwa expertise kugeza ubwo ikibazo kigereye mu Rukiko, ko nta mpamvu yakongera gukoresha indi. Ko hashingirwa kuri devis zakozwe n’umu expert wayo urukiko rugafata umwanzuro. Avuga ko urukiko rwanzuye ko kugena abahanga ari bwo buryo bwonyine bwakemura impaka. Ko Radiant yifuje ko umu expert wayo yajya muri abo bahanga, we agaragariza urukiko ko icyiza ari uko abo ba experts bagenwa, baba ari abatarigeze bagira aho bahurira n’iyi dosiye, bakora raporo nta influence y’umuntu waba hari icyo azi kuri iyi mpanuka. Avuga ko Radiant yabyemeye, urukiko rugategeka ko abahanga batatu bo muri Onatracom bakora iyi expertise. Ko iki cyemezo urukiko rwafashe kinyuranije n’amategeko kuko ingingo ya 77 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko: “ Kugira ngo urukiko ruce urubanza rwaregewe, rushobora gutegeka umuhanga cyangwa abahanga gusuzuma no gutanga ibitekerezo ku bintu bifitanye isano n’urwo rubanza kandi bijyanye n’umwuga wabo.” Ko amahire ari uko iki cyemezo cyafatiwe mu iburanisha ababuranyi bombi bahari, kandi bemera umwanzuro w’urukiko wo kugena abahanga. [29] Asobanura ko kuba Radiant itemera ibyavuye mu murimo w’abahanga ngo kuko ugaragaramo ikinyuranyo cya 160.500 frw, ko ari ukwigiza nkana kuko raporo ya mbere Radiant yayanze n’ibikubiyemo byose iteshwa agaciro, hagategekwa ko hakorwa indi. Yibaza impamvu ki raporo yatesheje agaciro ubu yayishingiraho ayigereranya na raporo yakozwe ikurikije amategeko. Avuga ko ingingo ya 98 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, igena ko urukiko...