IMITERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE Ingingo Z'Urugero

IMITERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE. 1] MUGIRIBANGA Sixte yasabye inguzanyo ya Frw 5.000.000 muri MICROFINANCE INKINGI Ltd agamije kugura imodoka y’ubwikorezi, ayihabwa ku wa 06/08/2010 agomba kuyishyura mu mezi 10. [2] Ku wa 17/08/2011 yandikira MICROFINANCE INKINGI Ltd ayisaba kumuha indi nguzanyo ya Frw 1.000.000 kugira ngo agure amapine y’iyo modoka yari yaraguze n’imguzanyo ya mbere kubera ko amapine yayo yari yararangiye itabasha gukora neza uko yakagombye gukora. MICROFINANCE INKINGI Ltd yemeye kumuha iyo nguzanyo ya Frw 1.000.000, bakorana andi masezerano ku wa 23/09/2011 aho bahuje umwenda wa mbere n’uwa kabiri, wose ukaba Frw7.000.000 wagombaga kwishyurwa mu mezi 16. [3] MUGIRIBANGA Sixte yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Huye 04/09/2015 avuga ko yagerageje kwishyura umwenda yahawe uko abishoboye ariko biranga kubera ko imodoka idakora na nubu, amenyesha MICROFINANCE INKINGI Ltd ariko ikomeza kumubarira inyungu z’umurengera kugeza aho ku itariki ya 16/02/2015 yamuhaye integuza ya nyuma imusaba kwishyura umwenda ungana na Frw 15.432.559 ariko we akaba asaba Urukiko ko yakwishyura amafaranga yemewe n’amategeko uko yayabaze hashingiwe ku nguzanyo ya Frw 7.000.000 n’amafaranga amaze kwishyura, akaba angana na Frw 4.140.000 y’umwenda remezo na Frw 1.614.600 y’inyungu z’amezi 26 kuva ku wa 23/09/2011 kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2015 zibazwe ku gipimo cya 18%. Umwenda wose harimo inyungu ungana na Frw 5.754.600. [4] MICROFINANCE INKINGI Ltd yireguye ivuga ko ikirego cya MUGIRIBANGA Sixte nta shingiro gifite kubera ko yaje kunanirwa kubahiriza amasezerano yo ku wa 23/09/2011, maze ku wa 06/10/2012 yongera kwandika asana kongererwa igihe cyo kwishyura ndetse asaba ko inyungu yazigabanyirizwa akajya abarirwa ku gipimo cya 18% kandi agahabwa amezi 36, ibyo nabyo barabimwemereye mu yandi masezerano bakoranye ku wa 31/10/2012 aho inguzanyo yari yabaye Frw 8.578.125 yagombaga kwishyura mu gihe cy’amezi 36 ku nyungu zisanzwe za 1,5% ku kwezi n’iz’ubukererwe za 5% ku kwezi kandi agakomeza kwishyura inyungu zisanzwe, ni kuvuga ko mu gihe cy’ubukererwe, yagombaga kwishyura inyungu za 6,5%. [5] MICROFINANCE INKINGI Ltd yavuze ko n’ayo masezerano yo ku wa 31/10/2012 MUGIRIBANGA Sixte atarayubahirije, bituma imwandikira integuza ya nyuma ku wa 16/02/2015. Yavuze ko ntaho MUGIRIBANGA Sixte yahera avuga ko yayimenyesheje ikibazo yagize ikanga igakomeza kumubarira inyungu z’umurengera mu gihe yamwemereye kuvugurura amasezerano inshuro ebyiri zose ndetse agahabwa kwishyura mu gihe yasabye, amezi 36...
IMITERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE. 1] GAKIRE KABEHO Viviane afite imodoka Toyota Jeep Cruiser RAB 781 N ifite ubwishingizi “tous risques” yafashe muri SONARWA Ltd. [2] Ku itariki ya 01/04/2009, iyo modoka ya GAKIRE KABEHO Viviane itwawe n’umugabo we MUZALE Jude yakoze impanuka mu muhanda unyuze kuri Alpha Palace yerekeza SONATUBES igonga umukingo irangirika.[3] MUZALE Jude akora “déclaration d‟accident automobile” kuri SONARWA Ltd ku wa 03/04/2009. Ku rupapuro rwa kabiri rw’iyo déclaration aho habazwa nomero ya ‘permis de conduire’ y’umushoferi watwaraga imodoka yakoze impanuka, MUZALE Jude yanditse ibikurikira: “sans permis de conduire”.[4] Inyandiko mvugo ya mbere y’impanuka yakozwe ku wa 27/04/2009 yavuze ko umushoferi watwaraga imodoka nta ‘permis de conduire’ afite kandi ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwo mushoferi n’ubuswa bwe kuko yatwaraga nta uruhushya rwo gutwara afite.[5] Ku wa 23/04/2009, SONARWA Ltd yandikiye GAKIRE KABEHO Viviane imumenyehsa ko yabonye “déclaration d‟accident” yakoze ariko ko, ishingiye ku ngingo ya 24, igice cya 6 y’amasezerano rusange y’ibinyabiziga bigenzwa na moteri ku butaka, itashobora kugira icyo imumarira kubera ko mu gihe cy’impanuka ikinyabiziga cyari gitwawe n’umuntu utabifitiye uburenganzira bugenewe n’amategeko.[6] Ku wa 18/06/2009, hakozwe inyandiko mvugo y’inyongera “PV subséquent” ivuga iti: «N’uko tubivuze muri observatoire uruhushya rwo gutwara imodoka rwa MUZALE Jude ntabwo yari arutwaje igihe yakoraga impanuka yaruzanye aje gutwara inyandiko mvugo ninayo mpamvu mu cyateye impanuka twavuzemo ubuswa kuko ntabwo twari twabonye.»[7] SONARWA Ltd yikoreye iperereza mu Bugande kuko „‟permis de conduire‟‟ MUZALE Jude yerekanye kuri Traffic Police kugira ngo hakorwe inyandiko mvugo y’inyongera yari „‟permis‟‟ y’Ubugande; muri iryo perereza havuyemo urwandiko rwa Polisi ya Uganda n’urwa Uganda Revenue Authority zemeza ko ‘’permis de conduire’’ MUZALE Jude yerekanye ari impimbano.[8] SONARWA Ltd yandikiye amaburwa Ubushinjacyaha ku rwego rw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo busibiremo umwanzuro bwafashe mu nyandiko mvugo y’inyongera kubera ko urushya MUZALE Jude afite rwo gutwara ikinyabiziga ari uruhimbano ariko ntibwasubiza. [9] GAKIRE KABEHO Viviane yafashe icyemezo cyo kuregera uru Rukiko ku wa 26/10/2010 kubera ko SONARWA Ltd yanze kumwishyura.