Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE, RURI I NYARUGENGE KU CYICARO CYARWO, RUBURANISHA URUBANZA RW’UMURIMO RSOC 0281/15/TGI/Nyge MU RWEGO RWA MBERE, RURUKIJIJE NONE KUWA 08/04/2016 MU BURYO BUKURIKIRA :
///////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////////// //////////////////////////////////// HABURANA:
UREGA : XXXXXXXX Xxxxxx mwene Ikimanitegetse Pascal na Xxxxxxxxxx Xxxxxxxxxx, utuye mu MuDugudu wa Batura, Akagali ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba;
UREGWA: COMPANY GUANGZHOU CONSTRUCTION Ltd, ifite icyicaro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, iburanirwa na Me Habiyambere Aphrodise;
IKIREGERWA: Integuza ;
• Imperekeza ;
• Indishyi zo kwirukanwa mu buryo bunyuranye n’amategeko;
• Imisanzu y’ubwiteganyirize muri RSSB ;
• Icyemezo cy’umurimo nakoze ;
• Konji yishyurwa ;
• Ikiruhuko cy’umwaka ;
*******************************************************************************************
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
1. Xxxxxxxx Xxxxxx yabaye umukozi wa Company Guangzhou Construction Ltd akavuga ko yatangiye akazi kuva kuwa 23/08/2013 akora akazi k’ubufundi (Maçon), bigeze kuwa 01/07/2015 ahagarikwa ku kazi, nkejo yaho agarutse ku kazi umukoresha amubwira ko nta xxxx xx gahari, akaburana avuga ko yahagaritswe ku kazi nta mpamvu, abonye yirukanwe yiyambaje umugenzuzi w’umurimo hageragezwa ubwumvikane ariko birananirana nibwo yahawe icyemezo cy’uko nta bwumvikane bwabayeho, xxxxxxx xxxxxxx xxxxx xxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxx xx xxxxxxxxx;
2. Mu kwiregura kwa Company Guangzhou Construction Ltd iburanirwa na Me Habiyambere Aphrodise avuga ko bemera ko Xxxxxxxx Xxxxxx yakoreye Company Guangzhou Construction Ltd bafitanye amasezerano y’igihe kizwi cy’umwaka hakubiyemo amezi 6 y’igeragezwa, ariko ko mu kurega kwa Xxxxxxxx Xxxxxx nta nyungu babona yaba afite zo kurega kuko ariwe washeshe amasezerano y’akazi kandi ayasesa muri icyo gihe cy’igeragezwa, nacyo atitwayemo xxxx xxx yasibaga akazi ndetse akanasuzugura n’umukoresha, yasabwe kwikosora arabyanga, kuwa 20/07/2014 yataye akazi ntawe asabye uruhusa ndetse umukoresha amwandikira inyandiko amushakisha nyuma niko kumwandikira binyuzwa ku mugenzuzi w’umurimo, uko guta akazi igihe kingana n’iminsi 10 umukoresha yasanze ari umukozi washeshe amasezerano ndetse mu gihe cy’igeragezwa kitari cyarangira, uregwa akaba asanga nta ndishyi yakwishyura uwataye akazi mu gihe cy’igeragezwa;
3. Mu gusesengura ibibazo bigize urubanza urukiko rukaba rwibaza ibibazo bikurikira:
❖ Ese Xxxxxxxx Xxxxxx urega muri uru rubanza yaba nta nyungu afite zo kurega?
❖ Ese haba harabayeho iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kizwi bikozwe n’umukoresha cyangwa xxxx xxx umukozi wataye akazi bigafatwa ko ariwe xxxxxxxx xxxxxxxxxxx y’akazi?
❖ Ese Xxxxxxxx Xxxxxx yahabwa indishyi zitandukanye zirimo izo kwirukanwa nta mpamvu, integuza, imperekeza, izo kudahabwa icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, no kumenya nib anta mafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi yatangiwe?
4. Uru rukiko rukaba rwaraburanishije uru rubanza kuwa 10/03/2016, iburanisha ribera mu ruhame mu buryo bw’ivuguruzanye, urega Xxxxxxxx Xxxxxx yiburanira naho uregwa Company Guangzhou Construction Ltd iburanirwa na Me Habiyambere Aphrodice, uwo munsi iburanisha rirasozwa ababuranyi bamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa kuwa 08/04/2016 ari nawo munsi rwasomwe;
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
❖ Ku byerekeye kumenya niba nta nyungu zo kurega Xxxxxxxx Xxxxxx afite muri uru rubanza;
5. Mu kuburana kwa Company Guangzhou Construction Ltd ivuga ko yagiranye amasezerano y’akazi na Xxxxxxxx Xxxxxx y’igihe kizwi cy’umwaka ariko harimo amezi atandatu y’igeragezwa, ariko igasaba ko urukiko rwasuzuma inzitizi ijyanye no kutagira inyungu k’urega kuko uregwa asanga xxx Xxxxxxxx Xxxxxx wivanye ku kazi mu gihe cy’igeragezwa xxxxx xxxxxx ryarangira;
6. Xxxxxxxx Xxxxxx we aburana kuri iyo nzitizi avuga ko afite ububasha n’inyungu byo kurega kuko aregera impaka zavutse mu masezerano y’akazi ke kasheshwe n’umukoresha nta mpamvu;
7. Urukiko rusuzumye ibiregerwa muri uru rubanza, urega asaba ko yagenerwa indishyi zishingiye ku kutubahiriza amasezerano y’umurimo kandi n’uregwa yemera ko yakoresheje Xxxxxxxx Xxxxxx urega muri uru rubanza, xxxx xxxx ibyo batemeranywaho ku byerekeye uwasheshe amasezerano xxxxx xxx nacyo urukiko rusuzuma ariko rukaba rusanga urega afite inyungu zo kuregera ko amasezerano ye yaba yarasheshwe mu buryo we atemera, icyaba gisigaye urukiko rwasuzuma n’ukumenya xxxx xxx urega Xxxxxxxx Xxxxxx waba warasheshe amasezerano cyangwa se xxxx xxx uregwa, rukamenya niba ikirego cya Xxxxxxxx Xxxxxx cyaba gifite ishingiro, naho inyungu zo kuregera uru rukiko rukaba rusanga ibiteganywa n’ingingo ya 2 y’itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, cyane igika cya 1 kivuga ko ikirego kitakirwa iyo urega adafite inyungu ariko kuko hari impaka ababuranyi batemeranyaho ku iseswa ry’amasezerano y’xxxxxxx xxxx bemeranywaho , rusanga Xxxxxxxx Xxxxxx urega afite inyungu zo kurega mu manza z’umurimo, inzitizi itangwa na Company Guangzhou Construction Ltd ikaba nta shingiro yahabwa ahubwo uru rukiko rukaba rwasuzuma niba ibirego bitangwa na Xxxxxxxx Xxxxxx byaba bifite ishingiro cyangwa nta shingiro;
Ku byerekeye kumenya niba harabayeho iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kizwi bikozwe n’umukoresha cyangwa xxxx xxx umukozi wataye akazi hagafatwa ko ariwe washeshe amasezerano y’akazi;
8. Xxxxxxxx Xxxxxx urega muri uru rubanza aburana avuga ko yakoreye Company Guangzhou Construction Ltd kuva tariki ya 23/08/2013 akora akazi k’ubufundi (maçon) bagirana amasezerano y’igihe kizwi y’umwaka ariko harimo amezi atandatu y’igeragezwa, akaba yarumvikanye n’umukoresha we ko azajya ahembwa 3.500Frw ku munsi ko nyuma y’igeragezwa yabajije umukoresha we ko yamuha amasezerano ya burundu arabyanga avuga ko atari umukozi ugena ibyo kuvugurura amasezerano, akavuga ko yakomeje gukora ariko bigeze kuwa 01/07/2015 ahagarikwa ku kazi umukoresha atamubwiye impamvu cyangwa ngo amugaragarize ko hari ikosa yaba yarakoze, bukeye kuwa 02/07/2015 asubiye ku kazi bamubwira ko nta xxxx xx gahari, akaba asanga yarirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Xxxxxxxx Xxxxxx akomeza avuga ko byageze kuwa 05/10/2015 asubira muri Company Guangzhou Construction Ltd abinginga ko bamuha icyemezo cy’imirimo yakoze bamusubiza ko yazajya kubarega xxx ashaka, akaba yaritabaje ubugenzuzi bw’umurimo xxxxx xxxxxxxxxxx xxxxxxxxxxxx aregera urukiko asaba ko rwategeka Company Guangzhou Construction Ltd kumwishyura indishyi;
9. Uregwa Company Guangzhou Construction Ltd yiregura ivuga ko yemera ko Xxxxxxxx Xxxxxx yakoreye Company Guangzhou Construction Ltd ariko ko amasezerano bari bafitanye yatangiye kuwa 23/02/2014 xxxxx xxx amasezerano y’igihe kizwi cy’umwaka kirimo amezi atandatu y’igeragezwa bumvikana ko azajya ahembwa ku saha amafaranga ahwanye na 210Frw ariko ku munsi akanahabwa n’itike ya 300Frw cyangwa se 150Frw iyo yabaga akoze igice cy’umunsi, ku bivugwa na Xxxxxxxx Xxxxxx ko yahembwaga 105.000Frw binyuranye n’ibigaragazwa n’amasezerano yasinyeho ahuwo ko umushahara we wahindukaga uko akoze amasaha menshi cyangwa makeya, ariko no muri icyo gihe cy’igeragezwa Xxxxxxxx Xxxxxx akaba ataracyitwayemo xxxx xxx yasibaga akazi ndetse akanasuzugura n’umukoresha we amusaba kwikosora arabyanga bigeze kuwa 20/07/2014 yataye akazi ntawe asabye uruhushya ndetse umukoresha amwandikira inyandiko amushakisha ayinyuza ku mugenzuzi w’umurimo nkuko amasezerano y’akazi babyemeranyijweho, akaba yaragarutse ku kazi kuwa 05/10/2015, uko guta akazi igihe kirenze iminsi 10 umukoresha yasanze ari umukozi washeshe amasezerano ndetse mu gihe cy’igeragezwa kitari cyarangira, uregwa akaba asanga nta ndishyi yakwishyura uwataye akazi mu gihe cy’igeragezwa ahubwo ko ari umukozi washeshe amasezerano y’akazi;
10. Urukiko rusanga hari amasezerano yiswe “Employment contract/Amasezerano y’umurimo” impande zombi Xxxxxxxx Xxxxxx na Company Guangzhou Construction Ltd bemeranywaho ko yabaye kandi bakaba baranasinyeho, xxx xxxxxxxxxx akaba xxx xxxx Xxxxxxxx Xxxxxx aregera muri uru rubanza ko yasheshwe mu buryo bunyuranye n’amategeko ari naho ahera asaba kwishyurwa n’uregwa indishyi ziryo seswa ry’ayo masezerano, rukaba rusanga ariko mu ngingo ya 2 yayo masezerano ababuranyi baremeranyijwe ko amasezerano azatangira kubahirizwa kuwa 23/02/2014 xxxxx xx azamara umwaka umwe uhereye iyo tariki, ariko mu ngingo yayo ya 3 bemeranywa ko icyo gihe cy’umwaka gikubiyemo amezi 6 y’igeragezwa;
11. Ku bivugwa na Xxxxxxxx Xxxxxx ko yatangiye akazi kuwa 23/08/2013 ariko kandi akaregera iseswa ry’amasezerano, nyamara ntagaragaze andi masezerano avuga ko yasheshwe atari ya masezerano yo kuwa 23/02/2014 yasinyeho ubwe, urukiko rukaba rusanga niba yaba yaranakoreye Company Guangzhou Construction Ltd mbere y’itariki ya 23/02/2014, akaba atari impaka zavutse mbere y’iyo tariki ashingiraho asaba ko hatubahirijwe amategeko mu iseswa ry’ayo masezerano yemeye gusinya y’igihe kizwi xxx xxxx
aregera ko yasheshwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, bityo urukiko rukaba rusanga itariki yemeje mu masezerano y’akazi ariyo yaherwaho hemezwa ko aricyo gihe yatangiriye igeragezwa yemeye gusinyira ko azarikora ry’amezi atandatu nkuko ayo masezerano yo kuwa 23/02/2014 abigaragaza, ku bivugwa na Xxxxxxxx Xxxxxx ko yatangiye akazi kuwa 23/08/2013 xxxxx xx yakoze igihe cy’igeragezwa cy’amezi atandatu kirangiye ntiyahabwa andi masezerano nyamara mu ngingo ya 3 y’ayo masezerano bemeranyijwe ko nyuma y’igeragezwa umukozi azaba abaye umukozi uhoraho, bisobanuye ko nta mpamvu y’isinywa ry’andi masezerano nta n’impamvu yo gusaba xxxx xxxxxxxxxx nyuma y’igeragezwa kuko ayo masezerano xxx xxxx masezerano y’akazi umukozi n’umukoresha bemeranyijweho;
12. Kuba Xxxxxxxx Xxxxxx aburana avuga ko yagiye ku kazi kuwa 01/07/2015 bakamwirukana yanagaruka kuwa 02/07/2015 bakamubwira ko nta xxxx xx gahari akongera akagaruka kuwa 05/10/2015 asaba icyemezo cy’akazi yakoze, urukiko rukaba rusanga amasezerano Xxxxxxxx Xxxxxx avuga ko yasheshwe mu buryo bunyuranye n’amategeko rukabihuza nta kimenyetso cy’ibyo avuga mu gihe rusanga Company Guangzhou Construction Ltd igaragaza ibimenyetso byemeza ko amasezerano avugwa ari ayasinyweho na Xxxxxxxx Xxxxxx xxxxx koko urukiko rukaba rusanga Xxxxxxxx Xxxxxx usibye no gusinya yarateye n’igikumwe kuri ayo masezerano homekwaho fotokopi y’irangamuntu ye, igeragezwa rivugwa urukiko rukaba rusanga ryaratangiye kuwa 23/02/2014 xxxxxx xxxxxxxxxxxx xxxxxx xxxxx cy’amezi xxxxxxxx xxxxx impande zose zabyemeranyijweho mu masezerano y’umurimo, ayo mezi rukaba rusanga yaragombaga kurangira tariki ya 22/08/2014;
13. Mu kuburana kwa Company Guangzhou Construction Ltd igaragaza ko kuwa 20/07/2014 Xxxxxxxx Xxxxxx yabuze ku kazi nta mpamvu aza kugaruka muri icyo kigo kuwa 05/10/2014, bityo umukoresha asanga yakubahiriza amasezerano yagiranye na Xxxxxxxx Xxxxxx yo kwemeza ko yataye akazi ntawe abimenyesheje, uru rukiko rukaba rubona ibi bimenyetso by’uburyo Company Guangzhou Construction Ltd yashakishije Xxxxxxxx Xxxxxx bigizwe n’inyandiko yo kuwa 30/07/2014 ibwira Xxxxxxxx Xxxxxx ko yavuye ku kazi nta mpamvu ndetse n’inyandiko imenyesha umugenzuzi w’umurimo yo kuwa 06/10/2014 uregwa amumenyesha ko Xxxxxxxx Xxxxxx yataye akazi bityo ko umukoresha afashe ko ariwe xxxxxxxx xxxxxxxxxxx, urukiko rukaba rusanga xxxxx xxx nyandiko zose zaramenyeshejwe umugenzuzi w’umurimo, nyamara kuba Xxxxxxxx Xxxxxx avuga ko yakoze kugeza mu kwezi kuwa 01/07/2015 kuko avuga ko nyuma y’igeragezwa xxxxxxxx xxxxxx, xxxxxxx xxxxx xxxxxx rusanga nta kimenyetso na kimwe arugaragariza kirwemeza ko nyuma y’itariki ivugwa na Company Guangzhou Construction Ltd yo kuwa 20/07/2014 ko yaba yarageze ku xxxx xxxxx nta nikindi kimenyetso cyemeza urukiko ko Xxxxxxxx Xxxxxx yaba yarakoze kugeza igeragezwa rye ryagombaga kurangira kuwa 22/08/2014 rirangiye, ndetse n’igihe amasezerano yagombaga kurangirira kuwa 22/02/2015, rwanabihuza ko Mutazi ubwe hari igihe yemera ko yageze ku kazi kuwa 02/07/2015 akabwirwa ko nta xxxx xx gahari ariko akaba atavuga uwabimubwiye xxxx xxx umukoresha we, akanaburana yemera ko kuva tariki ya 02/07/2015 atagarutse ku xxxx xx yagarutse kuwa 05/10/2015 ko nubwo uwo mwaka wa 2015 niba atari ukwibeshya ku mwaka kuko mu mwanzuro wa Xxxxxxxx Xxxxxx yemeza ko yakoze iminsi 128 ariko kandi nta kigaragaza ko yakoraga muri uwo mwaka, dore ko umukoresha we agaragaza ko yavuye ku kazi nta ruhushya asabye cyangwa atabyemerewe n’umukoresha mu kwezi kwa 07/2014 kugeza tariki ya 05/10/2014 ko urukiko rusanga nta mpamvu nimwe
umukozi Xxxxxxxx Xxxxxx arugaragariza ko icyo gihe atagaragaye ku kazi cyangwa ngo arugaragarize ko yasabye umukoresha mu nyandiko amwandikira ko hari uwamubujije gukora akazi ke yarasanzwe akora xxxx xxxxx byarakozwe n’umukoresha ubwe ko yari kumwandikira nk’ikimenyetso cyafashe urukiko kwemeza ko uwo munsi ariwo munsi yahagarikiwe n’umukoresha atamubwiye impamvu kikaba cyavuguruza ibitangwa n’uregwa byemeza ko kuva kuwa 20/07/2014 umukozi yataye akazi;
14. Urukiko rurasanga kuba nta kimenyetso kirwemeza ko Xxxxxxxx Xxxxxx yagaragaye ku kazi kuva tariki ya 20/07/2014 nyamara uregwa we agaragaza ko atagaragaye ku kazi guhera iyo tariki kugeza kuwa 30/07/2014 umukoresha yandikira Xxxxxxxx Xxxxxx ko akongera kwandika kuwa 06/10/2014 ndetse akamenyesha umugenzuzi w’umurimo, ko ibyo bimenyetso ubwabyo urukiko rubona byashingirwaho mu gihe nta bimenyetso urega agaragaza bibivuguruza rukemeza ko byakozwe mu buryo bwo kubahiriza amasezerano y’akazi cyane mu ngingo yayo ya 4 ivuga ko isiba ry’akazi mu gihe kirenze icyumweru nta mpamvu hazafatwa ko umukozi asheshe amasezerano xxxxx xx bizamenyeshwa umugenzuzi w’umurimo, rukaba rusanga ibyakozwe n’umukoresha Company Guangzhou Construction Ltd yandika inyandiko yo kuwa 30/07/2014 n’iyo kuwa 06/10/2014 kuva nta kindi kimenyetso kibivuguruza byahabwa ishingiro rukemeza ko amasezerano yasheshwe n’umukozi kuko atubahirije ubwe ingingo ya 4 y’amasezerano y’akazi yemeye gusinyaho ubwe;
15. Ku byerekeye ibivugwa na Company Guangzhou Construction Ltd ko nta ndishyi zatangwa muri uru rubanza kuko amasezerano yasheshwe mu gihe cy’igeragezwa xxxxx xx ingingo ya 20 y’itegeko ry’umurimo iteganya ko mu gihe cy’igeragezwa amasezerano ashobora guseswa nta nteguza itanzwe, urukiko rukaba rusanga ibimenyetso byahawe ishingiro ari ibyatanzwe n’uregwa kuko urega atigeze abivuguruza, xxxxxxx xxxxxxxxxx ko muri icyo gihe kigaragarizwa ibimenyetso n’uregwa ko Xxxxxxxx Xxxxxx xxxx xxxxx mu igeragezwa kandi se nkuko biteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko rigenga umurimo ivuga ikigambiriwe mu igeragezwa, ko “Haba amasezerano y’igeragezwa ku murimo iyo umukozi n'umukoresha, mbere y’uko bagirana amasezerano adasubirwamo, bemeranyije ko umukoresha asuzuma, cyane cyane imikorere y'umukozi n'umusaruro we. Umukozi na we akagenzura cyane cyane imiterere y'akazi, xx'imibereho, iy'umushahara, iy'ubuzima, iyo kwirinda impanuka n'iy'ubusabane bw'abo bakorana muri icyo kigo”, rukaba rusanga iyo ngingo ivuga neza ko amasezerano y’igeragezwa ari amasezerano ashobora gusubirwaho igihe cyaricyo cyose;
16. Ko nubwo muri iyi ngingo ndetse n’izikurikira ziryo tegeko ntahavugwa ku byerekeye iseswa ry’amasezerano y’igeragezwa n’uburyo bikorwa ariko zemera ko ayo masezerano ashobora gusubirwaho, ariko abahanga bo mu gitabo cyiswe “Droit du travail” cyanditswe na Xxxx Xxxxxxxxx & Al. ku rupapuro rwa 365, bavuga ko gusesa amasezerano mu gihe cy’igeragezwa ari uburenganzira bw’umwe mu bagiranye ayo masezerano xxxxx xx atari na ngombwa ko usheshe amasezerano y’igeragezwa agaragaza impamvu yo kuyasesa xxxxx xx binashoboka ko yanaseswa ku munsi ubanziriza uwanyuma w’igihe cy’igeragezwa, babivuga muri aya magambo bati “Rupture en cours d’essai. Le trait essenctiel, en meme temps que la raison d’etre de l’engagement à l’essai, est de conferer à chaque partie la faculté de romper le contrat à tout moment. (Peu importe que ce soit les premiers jours, ou la veille de l’expiration del’essai). Mais la rupture ne sera considerée comme une rupture d’essai que si la decision de l’employeur est xxxxxx à la
connaissance du salarié avant l’expiration de la periode d’essai. En principe, la rupture decidée par l’employeur n’est pas assujettie aux regles du licenciement . … il n’a pas non plus à respecter un preavis, il n’a pas non plus à alleguer une cause reelle et serieuse de la rupture”;
17. Bityo nubwo nta kigaragaza ko habayeho kwanga ko Xxxxxxxx Xxxxxx akora agakumirwa n’umukoresha we ariko niyo byaba byarabayeho urukiko rushingiye ku kuba uregwa Company Guangzhou Construction Ltd yaranditse kuwa 30/07/2014 ko Xxxxxxxx Xxxxxx yasheshe amasezerano akabimenyesha umugenzuzi w’umurimo kuko uregwa avuga ko atabonaga umukozi kandi icyo gihe cyo kuwa 30/07/2014 Xxxxxxxx Xxxxxx akaba atagaragaza ko yaba yarageze ku kazi, ko hashingiwe ku bivugwa n’abanditsi b’abahanga ko bihagije kuba amasezerano yigeragezwa yaseswa mu gihe igeragezwa ritaragera ku mpera z’igihe cyayo, bityo nubwo hari impamvu yo kutitabira akazi igaragazwa n’umukoresha uregwa ariko ko atanafite n’inshingano zo kugaragaza impamvu yo gusesa amasezerano mu gihe umukozi akiri mu igeragezwa, urukiko rukaba rusanga amasezerano yasheshwe ariko ni nayo masezerano y’igeragezwa xxx xxxx yasheshwe igihe cy’igeragezwa kitari cyarangira, ibivugwa na Xxxxxxxx Xxxxxx uregera iseswa ry’amasezerano mu buryo bunyuranye n’amategeko bikaba nta shingiro byahabwa;
Ku byerekeye kumenya niba Xxxxxxxx Xxxxxx yagenerwa indishyi;
18. Muri uru rubanza urega ko amasezerano y’akazi yabayeho xxxxx xx yasheshwe nta mpamvu ni Xxxxxxxx Xxxxxx, hashingiwe ku bimaze gusobanurwa ndetse bihujwe n’ibiteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza zimbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, nayo ivuga ko urega agaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera, rubona Xxxxxxxx Xxxxxx ariwe ukwiye kugaragaza ikimenyetso cyemeza ko amasezerano avuga y’igihe kizwi yaba yarabayeho xxxxx xx xxx xxxx avuga yasheshwe, nyamara igihe avuga cya 2015 niba atari ukwibeshya ku mwaka nta bimenyetso byuwo mwaka agaragariza urukiko, kwaba ari ukwibeshya ku mwaka akaba xxx xxxx 2014 urukiko rusanga uregwa Company Guangzhou Construction Ltd agaragaza ko amasezerano ya Xxxxxxxx Xxxxxx yari ay’igihe kizwi cy’umwaka gikubiyemo icy’igeragezwa kandi uregwa agaragaza ibimenyetso ko xxx Xxxxxxxx Xxxxxx wataye akazi igihe cy’igeragezwa kitari cyarangira, amasezerano aseswa hashingiwe ku bikubiye mu ngingo zayo, niyo kandi igihe kivugwa na Company Guangzhou Construction Ltd cy’igihe Xxxxxxxx Xxxxxx yatereye akazi ariko nawe avuga mu kwezi kwa 07 nyamara igeragezwa ryaragombaga kurangira mu kwezi kwa 08/2014 kuba amasezerano yarasheshwe Xxxxxxxx Xxxxxx akiri mu geragezwa ntaho urukiko rwahera rwemeza ko amasezerano yasheshwe mu buryo budakurikije amategeko, indishyi Xxxxxxxx Xxxxxx asaba zishingiye ku biteganywa n’ingingo ya 33 y’itegeko ry’umurimo ryavuzwe haruguru, nayo itegenya ko indishyi z’akababaro ziteganywa n’iyo ngingo, zitangwa iyo hasheshwe amasezerano y’igihe kitazwi nta mpamvu nyamara nta masezerano y’akazi y’igihe kitazwi ya Xxxxxxxx Xxxxxx agaragaza ko yaba yaragiranye na Company Guangzhou Construction Ltd dore ko nta kimenyetso Xxxxxxxx Xxxxxx ubwe agaragaza ko yaba yarabayeho anyuranye no kuba yarahembwaga ku saha nkuko amasezerano y’igihe kizwi y’umwaka
nayo yahagaritswe bakiri mu igeragezwa, nyamara nkuko byasobanuwe, nta nkurikizi zo gusesa amasezerano yo mu gihe cy’igeragezwa, urukiko rukaba ntaho rwahera rwemeza ko hari amasezerano y’akazi y’igihe kizwi cyangwa kitazwi yaba yarasheshwe, nta mpamvu y’itangwa ry’indishyi zisabwa na Xxxxxxxx Xxxxxx, ibi bikaba ari bimwe n’integuza, imperekeza nazo zisabwa na Xxxxxxxx Xxxxxx ziteganywa n’ingingo za 32, 35 z’itegeko rigenga umurimo nazo ziteganya ko imperekeza zitangwa ku mukozi wasezerewe cyangwa se hasheshwe amasezerano ye nyuma yo kuba amaze mu kigo igihe cy’amezi 12 akurikirana, nyamara nta cyemeza urukiko ko Xxxxxxxx Xxxxxx hari igihe yaba yaramaze muri Company Guangzhou Construction Ltd cy’amezi 12 akora nk’umukozi ugengwa n’amasezerano y’igihe kitazwi kuko nta bimenyetso bishingiye kuri izo mperekeza agaragariza urukiko, izo mperekeza akaba atazigenerwa, kimwe n’integuza kuko ariwe wataye akazi hakubahiriza amasezerano yari afitanye n’umukoresha;
19. Ku byerekeye ikirego cya konji ihemberwa urukiko rusanga urega yararegeye urukiko ibiruhuko binyuranye asaba kwishyurwa ibiruhuko by’umwaka, iby’icyumweru ariko uregwa we akaburana saba ko ibyo birego bitakwakirwa kimwe n’ikirego cy’amafaranga y’ingendo kuko bitabanje gusuzumwa n’umugenzuzi w’umurimo akaba asanga byaratanzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko;
20. Urukiko rusanga icyaregewe mu bugenzuzi bw’umurimo bigaragazwa n’inyandiko yo kutumvikana, icyaregewe n’integuza, imperekeza, indishyi zo kwirukanwa nta mpamvu, imisanzu y’ubwiteganyirize, konji yishyurwa n’icyemezo cy’imirimo, mu kuregera urukiko Xxxxxxxx Xxxxxx yavuze ko aregera konji y’umwaka atagaragaje umwaka uwariwo ndetse n’ikiruhuko cy’icyumweru atahawe ariko mu gusobanura ibi biruhuko nubwo yaregeye urukiko ibiruhuko by’umwaka n’iby’icyumweru ariko urukiko ntaho rwahera rwemeza ibiruhuko atahawe n’uregwa kuko atagaragaza ibyaribyo n’imyaka ndetse n’ibyumweru atagenewe ibyaribyo ngo agaragaze ikimenyetso cy’amasezerano y’igihe kitazwi ashingiraho asaba konji, rukaba rusanga ibyo birego byaraciye mu nzira itegeko rioteganya nubwo yabisobanuye nabi kandi atagaragaza uburyo abibara ibivugwa na Company Guangzhou Construction Ltd ko icyo kirego kitanyuze mu buryo buteganywa n’itegeko bikaba ntashingiro ariko kandi urega akaba atabigenewe ku mpamvu yuko adasobanura neza ibyo biruhuko ibyaribyo ngo anabigaragarize ibimenyetso nkuko byasobanuwe haruguru;
21. Ku byerekeye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma urukiko rubona Company Guangzhou Construction Ltd yemera ko itatanze icyemezo cy’umukoresha wa nyuma nyamara itegeko ryemeza ko ari uburenganzira bwa buri mukozi bwo guhabwa icyo cyemezo, n’ubwo yaba yarakoze igeragezwa gusa kuba uregwa nawe yemera ko umukozi yageze ku kigo kuwa 05/10/2014 ariko uregwa ntahite akimuha, ko ari ikigaragaza ko Company Guangzhou Construction Ltd yanze nkana gutanga icyo cyemezo yemeraga ko izatanga nyamara ikaba itaragitanze ku munsi yemera ubwayo ko umukozi yagarutse ku kazi ndetse urega akaburana avuga ko icyo gihe yagarutse aje gusaba icyo cyemezo cy’akazi ntagihabwe kandi urukiko rusanga ari uburenganzira bwe, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38 y’itegeko ry’umurimo ivuga ko icyo cyemezo gitangwa igihe amasezerano arangiye nyamara kuba uregwa yari
yarezwe mu bugenzuzi bw’umurimo kuba ataratanze icyo cyemezo ngo anagaragaze ko yagize ubwo bushake bwo kugitanga bakimara kumva ko banarezwe nicyo cyemezo mu bugenzuzi xx’xxxxxxx, uregwa akaba yakwishyura izo ndishyi ziteganywa n’amategeko zihwanye n’imishahara y’amezi atatu ubariye ku mushahara wa buri munsi wa Xxxxxxxx Xxxxxx ukawukuba amezi atatu, ni ukuvuga 210Frw nkuko bigaragazwa n’amasezerano, gukuba amasaha 8 ku munsi gukuba iminsi 30 mu kwezi bihwanye na 50.400Frw gukuba amezi atatu yavuzwe bikaba yose hamwe angana na 151.200Frw y’indishyi zo kudahabwa ku gihe icyemezo cy’umukoresha wa nyuma;
22. Ku byerekeye amafaranga y’ingendo urukiko rusanga iki kirego cyo kitagaragara mu byaregewe umugenzuzi w’umurimo kikaba kitagomba gusuzumwa mu rukiko kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranye n’ingingo ya 140 y’itegeko ry’umurimo, cyane ko kitagaragara ku nyandiko yo kutumvikana Xxxxxxxx Xxxxxx yashingiyeho aregera urukiko;
23. Ku byerekeye imisanzu y’ubwiteganyirize bw’umukozi urukiko rubona ku nyandiko yatanzwe na RSSB ihujwe n’iminsi Company Guangzhou Construction Ltd yemera ko Xxxxxxxx Xxxxxx yayikoreye, dore ko Xxxxxxxx Xxxxxx atagaragaza ikimenyetso kiyivuguruza, rubona igihe cyose cyaratanzweho imisanzu kuko Xxxxxxxx Xxxxxx yatangiwe imisanzu imwaka wa 2014 akaba ntayindi minsi yihariye agaragaza ko atatangiwe;
24. Ku byerekeye indishyi z’ikurikirana rubanza no gusiragizwa mu bugenzuzi bw’umurimo, Xxxxxxxx Xxxxxx asaba ko uregwa Company Guangzhou Construction Ltd yamwishyura izo ndishyi zingana na 10.000.000Frw, uregwa Company Guangzhou Construction Ltd nawe mu kirego kigamije kwiregura asaba ko kuba Xxxxxxxx Xxxxxx amushora mu manza yayishyura indishyi zikurikirana rubanza, izo gushorwa mu manza ku maherere ndetse n’igihembo cya avocat bingana byose na 1.200.000Frw;
25. Uru rukiko rusanga nubwo ibyaregewe by’ingenzi na Xxxxxxxx Xxxxxx ibyinshi bitahawe ishingiro ariko xxxxx xxxx n’ikirego cyo kudahabwa icyemezo cy’akazi yaregeye kandi urukiko rwasanze cyahawe ishingiro kandi rusanga n’uregwa yaranze gutanga icyo cyemezo ku bushake, uregwa iyo agitanga ku gihe yabonye Xxxxxxxx Xxxxxx cyangwa se igihe yaregewe mu bugenzuzi cyangwa xxx xxx yaranacyometse ku nyandiko zashyikirijwe ubugenzuzi bw’umurimo, ko aribwo urukiko rwari kwemeza ko yashowe mu manza ku maherere, ariko kuba uregwa atarabikoze, niyo mpamvu yaciwe indishyi zo kudatanga icyo cyemezo, kuba yararezwe icyo kirego bikaba bifite ishingiro, bityo ikaba itarashowe mu manza ku maherere, indishyi Company Guangzhou Construction Ltd isaba ikaba itazigenerwa ariko kandi izisabwa n’urega kuba atarahawe bimwe mubyo amategeko amugenera , kurega kwe kwari gufite ishingiro kuri bimwe ariyo mpamvu yagenerwa indishyi zo gushorwa mu manza no kuzikurikirana ariko mu kuzigena urukiko rukaba rusanga asaba umurengera yagenerwa mu bushishozi bw’urukiko iziri mu rugero zihwanye na 50.000Frw y’ikurikirana rubanza ndetse akanasubizwa ingwate y’amagarama yatanze arega Company Guangzhou Construction Ltd;
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
26. Rwemeje kwakira no gusuzuma ikirego rwashyikirijwe na Xxxxxxxx Xxxxxx kuko cyaje mu buryo n’inzira bikurikije amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe;
27. Rutegetse ko iseswa ry’amasezerano y’akazi Company Guangzhou Construction Ltd yari ifitanye na Xxxxxxxx Xxxxxx ryubahirije ibikubiye muri ayo masezerano, Xxxxxxxx Xxxxxx akaba nta ndishyi z’iryo seswa yagenerwa;
28. Rutegetse ko Company Guangzhou Construction Ltd kwishyura Xxxxxxxx Xxxxxx indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’akazi ku gihe zingana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe n’amafaranga xxxxxx xxxxx (151.200Frw) n’indishyi z’ikurikirana rubanza zihwanye n’ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw);
29. Rutegetse Company Guangzhou Construction Ltd gusubiza Xxxxxxxx Xxxxxx ingwate y’amagarama yatanze aregera uru rubanza ahwanye n’ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) kandi ikayamusubiza mu gihe cy’ukwezi kumwe uru rubanza rubaye ndakuka bitaba ibyo Company Guangzhou Construction Ltd ikajya iyabarirwaho 4% ya buri munsi w’ubukererwe kugeza iyamwishyuye.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA BENSHI NONE KUWA 08/04/2016 N’URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE.
Sé/ Sé/
XXXXXXXX Xxxxxx NKUNDIMPAYE Ismaël
Umucamanza Umwanditsi
Iyi nyandiko y’uru rubanza ihuye n’umwimerere wayo.
Itangiwe i Kigali kuwa ………………………………………………………
Umwanditsi uyitanze:…………..……………………………………………