URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUHAKIRIJE NONE KUWA 28/04/2016 URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUHAKIRIJE NONE KUWA 28/04/2016 URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
---------------------------------------------------------------------------------------------------------- HABURANA:
UREGA: Bisekere Xxxxxxxx, utuye Gasave, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
ABAREGWA: Banki y’Abaturage Ltd mu izina ry’uyihagarariye
UWAHATIWE KUGOBOKA: Aparude mu izina ry’uyihagarariye.
IKIBURANWA: Indishyi zinyuranye zikomoka ku mafaranga yavanywe na BPR SA ishami xxxx rya Kora kuri konti yanjye bigatuma nanirwa kurangiza isoko rya Aparude nakoraga n’inzu byanjye bigatezwa cyamunara.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Bisekere Ezechias yaregeye Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, avuga ko yagiranye amasezerano na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ishami xxxx rya Kora, imuguriza 11.000.000 frw yo gukoresha mu kugemura ibiribwa mu kigo cy’amashuri cya Aparude, ari na byo byatumye Banki y’Abaturage igirana amasezerano na Sezibera Xxxx wari uhagarariye ikigo cy’amashuri cya Aparude, ko ubwishyu kuri Bisekere buzajya bunyura kuri konti ye muri iyo Banki y’Abaturage. Avuga ko igihe cyo kugemura ibiribwa kigeze yagiye kubikuza kuri konti ye akabura amafaranga bakamubwira ko bayashyize kuri konti y’ikimina Turi bamwe kuko umugore akirimo kandi kikaba cyarimo ideni, xxxxx xxxxx indishyi anagobokesha Aparude kuko itigeze yishyura ifaranga na rimwe kuri konti kuva yayigemurira.
[2] Mu rubanza rujuririrwa, urukiko rwategetse ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda igomba guha Bisekere, amafaranga angana na 11.960.000 frw yakuwe kuri konti ye nta burenganzira n’indishyi ziyakomokaho. Rwategetse ko Aparude igomba kwishyura Bisekere 4.195.000 frw akomoka ku masezerano bagiranye. Rwategetse BPR na Aparude gufatanya gusubiza Bisekere ingwate y’amagarama yatanze ingana na 50.000 frw.
[3] Bisekere Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxx iyo mikirize, ajuririra uru Rukiko ku mpamvu y’uko yagenewe indishyi za 10.000.000 frw gusa. Uru Rukiko rugiye gusuzuma niba iyi mpamvu y’ubujurire ifite ishingiro ndetse runasuzume n’ibisabwa n’uregwa n’uwagobokeshejwe muri uru rubanza.
ISESENGURA RY’URUBANZA
1. Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urukiko rwageneye Bisekere Ezechias indishyi za 10.000 frw gusa.
[4] Bisekere Ezechias avuga ko urukiko rwasanze harabaye ikosa ryo kwica amasezerano yo kubitsa ariko nyirabayazana Banki y’Abaturage Ltd ntaryozwe uwo yakoreye ikosa uko byakabaye, rukamugenera indishyi za 10.000.000 frw gusa. Ko hakurikizwa ingingo ya 258 CCIII na 64 na 64 y’itegeko rigenga amasezerano.
[5] Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd ivuga ko itabaye nyirabayazana yo kwica amasezerano cyane ko itigeze inaba partie mu masezerano mbonezamikorere yo kuwa 02/05/2008 hagati ya Bisekere na Aparude akaba kandi ari Bisekere ubwe wishyuriye uwo bashakanye. Ko ku bijyanye n’indishyi zikomoka ku mafaranga 1.960.000 frw ya Bisekere, ko Banki yagaragaje byimazeyo ko ari we wayohereje kuri konti y’ikimina, ndetse ntanabashe kugaragaza ikimenyetso simusiga cy’uko iseswa ry’amasezerano ye na Aparude ryakomotse ku kuba BPR yarakuye ayo mafaranga kuri konti ye, ngo anahereho anabisabira indishyi z’igihombo yagize nk’uko n’umucamanza yabisobanuye, ko ariko yamugeneye indishyi zidasobanutse za 10.000.000 frw, xxxxx Xxxxx yaragaragaje ko ari we ubwe wiyishyuriye ikimina cy’umugore we kugira ngo arusheho kugirirwa icyeizere na Banki, ko gucibwa indishyi kwa Xxxxx xxx akarengane gakabije.
[6] Aparude yo ivuga ko mu mwanzuro wa Bisekere nta na hamwe yajuririrye Aparude ko ahubwo igira ibyo isabwa bitanatangiwe ibisobanuro. Ko ibyo Bisekere asaba nta shingiro bifite kuko asaba indishyi zidafite ishingiro ry’ubujurire bwe cyane cyane ko no mu mwanzuro we aniyemerera ko ari we wishe amasezerano.
[7] Mu mwanzuro w’ubujurire wa Bisekere, ntaho bigaragara ko yemeye ko ari we wakuye kuri konti ye 1.960.000 frw yishyurira umugore we mu kimina nk’uko Banki ibivuga. Ntaho rero uru Rukiko rwahera rwemeza ko ari Bisekere wakuye amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri konti y’icyo kimina kivugwa, cyane ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta kimenyetso igaragaza cyaba bordereau de retrait yakozwe na Bisekere kuri ayo mafaranga cyangwa se bon de transfert kuri iyo compte y’ikimina yaba yarakozwe na Bisekere Ezechias.
[8] Na ho ku bijyanye n’uko Bisekere avuga ko indishyi za 10.000.000 frw Banki y’Abaturage y’u Rwanda yaciwe ari make ugereranyije n’igihe amaze, uru Rukiko rurasanga nta wamubujije kuregera inkiko zibifitiye ububasha hakiri kare, kuko guhuzagurika xxx xxxxx ahatariho cyangwa arega uwo atagombaga kurega bitamuha uburenganzira bwo kubara inyungu yari akwiriye kuba yarakuye kuri ayo mafaranga kugeza magingo aya, nk’uko bisobanurwa neza na adage ivuga ko: “Nul ne peut invoquer sa propre turpitude.” Uru Rukiko rukaba rero rusanga indishyi yahawe mu rubanza rujuririwa ari zo agomba kugumana nk’uko byasobanuwe mu rubanza rwavuzwe haruguru.
2. Ku bujurire bwuririye ku bundi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd.
[9] Banki ivuga ko nta ruhare yagize mu iseswa ry’amasezerano hagati ya Aparude na Bisekere, ndetse ko nta nyungu yari ifite zo kwishyurira ikimina Turibamwe, ko bitabujije umucamanza guha Bisekere indishyi za 10.000.000 frw kandi ari we wishyuriye umugore we icyo kimina, ko gucibwa izo ndishyi ari akarengane gakabije. Ko kandi n’iyo haboneka uruhare rwa Banki mu kwimura ayo mafaranga, ko gutanga 10.000.000 frw ari umurengera kuko atakwitwaza ko iki kibazo kimaze imyaka irindwi mu gihe atagishyikirije Banki ngo inanirwe kugikemura. Uru Rukiko rurasanga kugeza ubu nta kimenyetso Banki igaragaza cyerekana ko Atari yo yakuye ayo mafaranga kuri konti ya Bisekere, cyane ko ari na yo inabika bordereaux de retrait cyangwa se amafishi agaragaza uko abakiliya bayo babikuza amafaranga. Kuba itabyerekana rero, ntaho yahera ihakana indishyi yaciwe kuko n’ubwo ivuga ko nta ruhare ifite mu gusesa amasezerano hagati ya Aparude na Bisekere, nta n’ikigaragaza ko iyo ayo mafaranga aba atarakuwe kuri konti ye, aba atarabashije gukora isoko yayasabiye akarirangiza bitabaye ngombwa ko ayo masezerano aseswa. Iyi mpamvu y’ubujurire bwuririye ku bundi rero, bukaba butahabwa ishingiro.
3. Ku ndishyi zisabwa na Aparude.
[10] Aparude irasaba gusubizwa 600.000 frw yahembye avoka wayo no gukurikirana urubanza, no kuyigenera indishyi za 3.000.000 frw kubera kuyicira amasezerano no kuyishora mu manza nta mpamvu kuko itigeze yanga kwishyura. Nta kigaragaza ko Aparude yahembye avoka wayo 600.000 frw koko, ikaba igenewe mu bushishozi bw’Urukiko 300.000 frw, kuko bigaragara ko Bisekere ntacyo ayirega mu bujurire. Na ho indishyi za 3.000.000 frw zo kwica amasezerano no kuyishora mu manza nta mpamvu, uru Rukiko rurasanga mu bujurire yaba Aparude cyangwa Bisekere nta n’umwe waregeye kwica amasezerano, rukaba rero rutatanga indishyi z’ikitararegewe mu bujurire. Na kuvuga ko yashowe mu manza nta mpamvu, uru Rukiko rurasanga Bisekere koko ntacyo arega Aparude mu bujurire, akaba agomba kubitangira indishyi za
100.000 frw kubera ko yamushoye muri uru rubanza ntacyo amurega.
4. Ku bisabwa na Bisekere Ezechias.
[11] Bisekere Ezechias aravuga ko asaba indishyi za 1.744.620.937 frw. Uru Rukiko rurasanga ntayo rwamugenera kuko bigaragara ko impamvu ye y’ubujurire ntashingiro yahabwa.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
[12] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
Rwemeye kwakira ubujurire rwashyikirijwe na Bisekere Ezechias. Rwemeje ko nta shingiro bufite.
Rwemeje kwakira ubujurire bwuririye ku bundi rwashyikirijwe na Banki y’Abaturage y’u Rwanda Ltd.
Rwemeje ko nta shingiro bufite.
Rutegetse Bisekere Ezechias kwishyura Aparude 300.000 frw y’igihembo cy’avoka ku rwego rw’ubujurire, na 200.000 frw yo gushora Aparude mu rubanza rw’ubujurire nta mpamvu, akayatanga mu gihe cy’iminsi 15 uru rubanza rubaye itegeko, atayatanga, akavanwa mu bye ku ngufu za Leta.
Rutegetse ko ku bindi hubahirizwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza R Com 0564/15/TC/Nyge.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 28/04/2016 N’UMUCAMANZA WARUBURANISHIJE, NIWEMUGENI Solange, HARI N’UMWANDITSI X’XXXXXXX XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
NIWEMUGENI Xxxxxxx XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx (Sé) (Sé)
Copie conforme à l’originale