Contract
URUKIKO RUKURU, RURI KU CYICARO CYARWO I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’ IMBONEZAMUBANO RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RCA 0235/12/HC/KIG KU RWEGO RW’ UBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
Ikiza ry’urubanza mu ruhame ryo ku wa 19/10/2012
Haburana:
UREGA: SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd, Bp 924 KIGALI, mu izina ry’
Umuyobozi wayo iburanirwa na Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx.
UREGWA: KAYINAMURA Fidèle utuye mu Mudugudu wa REGERO,
Akagari ka KIBAGABAGA , Umurenge wa KIMIRONKO, Akarere ka GASABO, Umujyi wa KIGALI aburanirwa na Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
IKIBURANWA : Gusaba indishyi zijyanye n’ impanuka y’ imodoka Jeep NISSAN TERRANO RAA 070 Y (Kujuririra urubanza RC 0268/11/TGI/NYGE rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa NYARUGENGE ku wa 02/12/2011 ).
II.IMITERERE Y’ URUBANZA
[1] Ku wa 02/12/2011 Urukiko Rwisumbuye rwa NYARUGENGE rwaciye urubanza RC0268/11/TGI/NYGE ku kibazo cy’ impanuka yabaye ku wa 02/02/2009 hagati y’ imodoka Jeep NISSAN TERRANO RAA 070 Y y’ uwitwa KAYINAMURA Fidèle yishingiwe na SONARWA na Toyota Carina RAB 962 N yishingiwe na SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd, yatumye iyo modoka Jeep NISSAN TERRANO yangirika , haburanwa ibijyanye no gusanisha iyo modoka ku byangiritse n’ indishyi zijyanye n’ ibyo KAYINAMURA yavugaga ko yari amaze gutakaza, igihe SORAS AG Ltd yo yavugaga ko itayisana kuko yangiritse cyane ahubwo yagira amafaranga imugenera akanijyanira ibyo byuma byasigaye (épave) kubera ko imodoka yahabwaga agaciro xxxx xxxxx y’ ako urega avuga ugereranyije n’ ak’
ibigomba kuyikoresha , naho andi mafaranga bakayumvikanaho, maze mu guca urwo rubanza KAYINAMURA aratsinda SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd itegekwa gukoresha iyo modoka no kumwishyura indemnites de chomage, ayo gucunga iyo modoka(frais de gardiennage), indishyi zo gusiragira ku rubanza, igihembo cya avoka, ayo kugura ordonnance n’ amafaranga y’ abahanga yose hamwe agera kuri 24.271.000 Frws.
[2] SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd ntabwo yishimiye imikirize y’ urwo rubanza maze uyihagarariye yohereza inyandiko y’ ubujurire binyujijwe mu nzira z’ ikoranabuhanga [Electronic Filing System (EFS)], icyo kirego nticyahita cyandikwa n’ intoki mu bitabo byabugenewe kubera ikosa ryagaragaraga mu rubanza rujuririrwa risa nk’ irigaragaza ko urubanza rujuririrwa rwagombaga kuburanishwa n’ Urukiko rw’ Ubucuruzi ( RC.OM0268-11-TGI-NYGE xxx xxxx XX 0268/11/TGI/NYGE ), maze nyuma ya correspondances zinyuranye kuri iki kibaza, ari izaturutse mu Rukiko zimenyesha Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx ko ashobora kuba yaribeshye, ari izigaragaza ko icyo kirego atari icy’ ubucuruzi , izivuga se ko nta bujurire bwagaragaraga mu bitabo by’ Urukiko,bituma habanza gusuzumwa inzitizi yo kutakira ikirego, ku wa 08/06/2012 , uru Rukiko , mu rubanza kuri iyo nzitizi, rwemeza ko iyo nzitizi yagaragajwe n’ababuranira KAYINAMURA Xxxxxx xxxxx kutakira ikirego kubera ugukerererwa kujurira nta shingiro ifite, nyuma urubanza ruza kuburanishwa mu mizi yarwo ku wa 27/09/2012 SORAS AG Ltd iburanirwa na Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx, KAYINAMURA Xxxxxx xxxxxxxxxx na Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx imiburanire ijyanye n’ imizi y’ urubanza igaragaza ko ari ngombwa gusuzuma ishingiro ry’ impamvu z’ ubujurire hakurikijwe ibibazo bikurikira :
➢ Kumenya ibijyanye n’ agaciro k’ imodoka iburanwa ;
➢ Ibijyanye n’indishyi z’ igihe imodoka yamaze idakora (indemnité de chomage) ;
➢ Amafaranga yo kurinda imodoka (frais de gardiennage) ;
➢ Amafaranga yagenewe abahanga ;igihembo cya Avoka cyagenwe ku rwego rwa mbere n’indishyi zisabwa mu bujurire bwuririye ku bwa SORAS AG Ltd ;
➢ Inyungu zikomeza kubarwa zategetswe mu rubanza rujuririrwa ;
III.ISESENGURA RY’ IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
➢ Kubijyanye n’ agaciro k’ imodoka iburanwa
[3] Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uburanira SORAS AG LTD avuga ko SORAS AG Ltd yashyikirije Urukiko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa kigaragara ku mpapuro za cyamunara iyo modoka yaguzwemo ariko Urukiko rwanga kugishingiraho, ndetse ntirwanavuga impamvu kitashingirwaho mu gukemura ikibazo cyari hagati y’ impande zombi, akavuga rero ko aha Umucamanza wa mbere yishe ingingo ya
147 y’ Itegeko nº18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ imbonezamubano iz’ ubucuruzi, iz’ umurimo n’ iz’ ubutegetsi (CPCCSA) ryakurikizwaga mu gika cya gatatu(3) cyayo iteganya ko ica ry’ urubanza rigomba gusobanura impamvu yatumye ikimenyetso cyaba cyaratanzwe kitemewe n’ agaciro xxxx ibimenyetso byose byatanzwe mu rubanza, ko urebye agaciro k’ imodoka n’ amafaranga arenga miliyoni ibihumbi ijana(100.000 Frws) asabwa ibyo ari ugushaka ubukungahare budakwiye (enrichissement sans cause) kuko gukoresha imodoka bitatwara amafaranga menshi arenze agaciro k’ imodoka ubwayo kandi indishyi muri assurance zikaba zitaba icyifuzo cy’ ikomoko y’ umutungo (source de revenue), agaciro k’ imodoka kakaba katarenga 4.165.000 Frws , kandi Urukiko rwabibona ukundi rugashyiraho commission y’ abahanga bavuye ku mpande zombi n’ uzabakiranura.
[4] Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx KAYINAMURA Fidèle avuga ko iyo mpamvu ya mbere nta shingiro ifite kuko SORAS AG Ltd itashyikirije Urukiko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa kigaragara ku mpapuro za cyamunara iyo modoka yaguzwemo ngo rwange kugishingiraho rutavuze impamvu, ahubwo agaciro k’ iyo modoka kagaragajwe n’ umuhanga mu by’imodoka (expert automobile ) washyizweho n’ Urukiko wagaragaje ko agaciro imodoka yari ifite mbere yo gukora impanuka xxxx 10.396.291 Frw naho amafaranga yagombaga kuyisana akaba yari kugera kuri kuri 5.504.110 Frws , mu rwandiko SORAS yandikiye KAYINAMURA Xxxxxx xx 08/02/2011 ikaba igaragazamo ko yiyemerera agaciro kayo mbere yo gukora impanuka xxxx 6.600.000 Frws,ikaba yari yiteguye kumuriha 4.165.000 Frws imaze kumusubiza épave y’ imodoka , bityo bakibaza xxx uburanira SORAS akura kuvuga agaciro k’ iyo modoka mbere y’ impanuka kagaragazwa n’ amafaranga
yaguzwe mu cyamunara, ko kandi na nyuma yo kugurwa muri cyamunara yanongerewe agaciro.
[5] Urukiko rubona ku bijyanye n’ uko uhagarariye SORAS AG Ltd avuga ko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa ari miliyoni imwe n’ ibihumbi ijana(1.100.000 Frws) kigaragazwa n’ amasezerano y’ ubugure(cote 55) ku mpapuro za cyamunara iyo modoka yaguzwemo, ko ariko Urukiko rwanze kugishingiraho uko abivuga,ko ndetse rutanavuze impamvu kitashingirwaho, ibi bikaba bitagomba guhabwa ishingiro kubera ko imyanzuro y’ uwiregura yo ku wa 19/09/2011 yaburanishijwe ku rwego rwa mbere n’ uburanira SORAS AG Ltd ku rupapuro rwayo rwa gatatu(cote 54) mu kwiregura kubisabwa n’ urega, uwayiteguye yagize ati:«Nyuma y’ impanuka expert wa SORAS yavuze ko gukoresha imodoka byatwara amafaranga menshi arenze agaciro k’ imodoka ubwayo, uko ihagaze uwo munsi . Kubera iyi mpamvu , ku ruhande rwa SORAS , nyuma y’ impanuka, hifashishijwe expert wayo dore uko ibintu biteye:-Agaciro k’ imodoka igihe cy’ impanuka :6.600.000 Frws .-Ibyuma byasigaye nyuma y’ impanuka bifite agaciro ka :2.435.000 Frws(…)», ako gaciro kandi SORAS AG Ltd ikaba yaragashingiye ku byakozwe n’ umuhanga wayo (Expert Automobile) nk’ uko bigaragazwa n’ umugereka w’ ibaruwa yo ku wa 08/02/2011 isubiza KAYINAMURA Fidèle , uyu muhanga akaba yarakoze expertise ku wa 21/04/2009 ari nawe waje no kuvuga ko imodoka yakurwa mu muhanda (déclassement ) nyuma yo kugereranya devis de réparation yakozwe na Garage Auto Imperial n’ agaciro we yabonye yise «valeur vénale» gahwanye nyine n’ agaciro k’ iyo modoka mu gihe impanuka yabaga.
[6] Urukiko rukaba rusanga ku bw’ ibyo bivuzwe mu gika kibanziriza iki ako gaciro k’ imodoka kivugiwe n’ uburanira SORAS AG Ltd kavuguruza imiburanire ishingira ku giciro cyatanzwe muri cyamunara, kubera ko umuburanyi ugize ibyo yiyemerera mu rubanza bimutsindisha nk’ uko bihuza n’ ibiteganywa n’ ingingo ya 110 y’ Itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo, ivuga ko ayo magambo yivugiye mu Rukiko agomba kumutsindisha, ku bireba uru rubanza by’ umwihariko akamutsindisha ku bijyanye n’ uko iby’ igiciro cyo muri cyamunara n’ ubu rutakwemera ko cyari gushingirwaho ngo byemerwe ko kirengagijwe ntacyakivuguruje bityo n’ iyo mpamvu y’ ubujurire ibe ifite ishingiro kandi nk’ uko bivuzwe icyo giciro kivuguruzwa n’ ibyavuzwe n’
ukiburanisha mu bujurire ashingiye kubindi bimenyetso byagaragajwe n’ umuhanga(expert ) wa SORAS AG Ltd uko bivuzwe , ku bw’ ibyo kuba Urukiko Rwisumbuye rwaragaragaje ibindi bimenyetso rwashingiyeho rutavuze ku buryo bweruye ko icyo kindi cyanzwe, rukaba nta kosa rwakoze kuko ubwo ari uburyo buziguye bwo kuvuga ko kitashingirwaho.
[7] Urukiko nanone rusanga ariko ako gaciro k’ imodoka kangana na 6.600.000 Frws kavuzwe haruguru kagaragajwe na SORAS AG Ltd na ko ubwako katashingirwaho kuko ubwo xxxx xxxxxx kuburanishwa nk’ akari munsi y’ amafaranga yagombaga gukoresha iyo modoka yagaragajwe muri devis de réparation yakozwe na Garaje Auto Impérial angana na 6.971.628 Frws (cote 12) SORAS AG Ltd yamenyeshejwe ku wa 24/04/2009 iheraho isaba ko imodoka yakurwa mu muhanda(déclassement), no mu gihe ku rundi ruhande KAYINAMURA Fidèle we yabonaga ko igomba gukoreshwa ashingiye k’ uko agaciro yagaragazaga k’ imodoka karenze devis de réparation , Urukiko rwo rwasabye ubusobanuzi bw’ umuhanga(expertise) bwashimangiye imiburanire ya KAYINAMURA Fidèle nk’ uko n’ inyandiko z’ abahanga zibisobanura bagaragaza ibintu bishoboka igihe habaye ikibazo nk’ iki , berekana ko muri byo harimo ko umuhanga ashobora gusanga amafaranga azakenerwa mu gukoresha imodoka ari menshi cyane ugereranyije x’ xxxxxxx k’ imodoka xxxxx xxx bwo yakwemeza gusa ko idashobora gusubira mu muhanda (déclassement)1 .
1 «Pour déterminer votre dommage, il conviendra de faire évaluer le coût des réparations par un expert automobile, de préférence en présentant votre véhicule chez votre garagiste. L’expert peut estimer que la réparation est techniquement et économiquement justifiée. Il déterminera alors le montant exact des réparations (parfois avec certaines réserves) ainsi que le nombre de jours de réparations. L’expert peut au contraire estimer que le coût des réparations est trop important par rapport à la valeur de votre véhicule, il conclura alors au déclassement économique de votre véhicule (votre véhicule est donc techniquement réparable mais les frais de réparations sont supérieurs à la valeur de remplacement de votre véhicule). Enfin, l’expert peut considérer que votre véhicule n’est pas techniquement réparable. Il sera alors mis en perte totale(…)» byabonywe : X.,L’indemnisation des dommages au véhicule : Principes d’indemnisation en RC ou en OMNIUM : Détermination du dommage par expert automobile- xxxx://xxx.xxxxxxxxxxx-xxxx-xx- xx-xxxxx.xx/xxxxxxxx/xxxxxxxxxxxxx-xxxxxxxx/, ku wa 12th Ukwakira 2012.
[8] Urukiko rugasanga kandi impamvu y’ ubujurire kuri iyi ngingo nta shingiro ifite kubera ko Urukiko Rwisumbuye rwa NYARUGENGE rwabigaragarije impamvu zifatika nyuma y’ uko rwifashisha umuhanga nk’ uko bigaragazwa n’ icyemezo cyo ku wa 05/10/2011 kimushyiraho kandi mu guca urubanza rukagaragaza ko rwashingiye kubyo yakoze uko bisobanuwe mu gika cya gatandatu (6) cy’ urubanza rujuririrwa, hakurikijwe ibiteganywa n’ ingingo za 76,77 na 79 z’ Itegeko nº 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo ku bijyanye n’ ishyirwaho ry’ umuhanga cyangwa abahanga n’ uko baha Urukiko ibisobanuro bishingiye ku bumenyi kimwe n’ umwanzuro urenze ubumenyi busanzwe bw’ Umucamanza mu xxxx xx bitewe n’ uko ibiburanwa bishingiye ku buhanga bwihariye, maze rwemeza ko imodoka yakoze impanuka ifite agaciro ka
10.234.200 Frws (cote 48), agaciro k’ ibyasigaye akaba kakaba 2.046.840 Frws , agaciro k’ indishyi nyirabyo yakwishyura ndetse akanitwarira n’ ibyo byuma byangiritse kakaba 8.187.360 Frws, dore ko binagaragara neza mu gika cya munani(8) cy’ urwo rubanza rujuririrwa ko Umucamanza wa mbere yanasobanuye ko ari umuhanga ababuranyi bombi bemeranyijweho.
[9] Ibivuzwe mu gika kibanziriza iki byasobanuwe n’ Urukiko Rwisumbuye uru Rukiko rusanga kandi bifite ishingiro kubera ko binashimangirwa nanone n’ uko agaciro k’ imodoka kagaragajwe n’ uwo muhanga kanuzuzwa na raporo yakozwe na Akagera Motors Sarl mu nyandiko yiswe «Value expertise of vehicule» yo ku wa 25/04/2011(cote 9) kuko muri iyo nyandiko hagaragajwe uko imodoka RAA 070 Y NISSAN TERRANO yagiye ita agaciro (depréciation ) haherewe ku giciro cy’ imodoka nshya imeze nkayo , iyo Value expertise of vehicule ikaba ibyo igaragaza bidahabanye cyane n’ ibivuzwe haruguru kubera ko mu mwaka wa 2009 yari igeze ku gaciro ka
11.715.596 Frws , mu mwaka wa 2010 iba igeze ku gaciro ka 10.544.036 Frws …, ibi bibangikanyijwe by’ umwihariko n’ ibivuzwe mu gika kibanziriza iki, bigaragara ko agaciro imodoka yari ifite ikora impanuka xxxx hejuru y’ ibigomba kuyikoresha,bityo ibyo Urukiko Rwisumbuye rwemeje ku bijyanye n’ agaciro imodoka yari ifite igihe yakoraga impanuka n’ uko igomba gukoreshwa bikaba bifite ishingiro .
➢ Ibijyanye n’indishyi z’ igihe imodoka yamaze idakora (indemnité de chomage)
[10] Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uburanira SORAS AG LTD avuga ko Umucamanza yatanze indishyi zingana n’ ibihumbi makumyabiri (20.000 Frws) ku munsi , nyamara ntacyo yashingiyeho , kandi indishyi nk’ izo zikwiye kugira ifatizo kuko iyo modoka ivugwa itari taxi, ko xxxx xxx cyo yakoraga nyirayo yagombaga gutanga imibare akorera buri munsi , hifashishijwe imenyekanisha muri Rwanda Revenue Athority (RRA), xxxxx xxxx atari taxi , Umucamanza akaba ntacyo yashingiyeho mu kugena ayo mafaranga kuko nta n’ urubanza rwaciwe ku kibazo gisa n’ icyo (jurisprudence ) yashingiyeho, Umucamanza akaba yaragennye ariya mafaranga mu bushishozi bwe , bityo akibaza impamvu yabigenza atyo kandi yarashoboraga kwifashisha ibiciro biri ku isoko , kandi anabanje kugaragarizwa situation y’ iyo modoka mu rwego rw’ ubukungu cyangwa rw’ ubucuruzi, bityo akavuga ko izo ndishyi nta shingiro zifite.
[11] Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxx ko iyo mpamvu nayo nta shingiro ifite kubera ko Umucamanza yashyikirijwe facture proforma yatanzwe n’ abakora umwuga wo gukodesha imodoka igaragaza amafaranga atangwa ku munsi , iyo facture ikaba igaragaza ko ku munsi hatangwa
85.000 Frws kuri Jeep iri muri catégorie ya mbere na 70.000 Frws kuri Jeep iri muri catégorie ya kabiri(2), bityo nabo bagasanga indemnité de chomage zingana na 20.000 Frws ku munsi ari make cyane ku modoka ya Jeep TERRANO , gusa bagendeye ku rubanza rwaciwe n’ Urukiko rw’ Ikirenga rugaragaza indemnité de chomage zingana na 25.000 Frws ku munsi akavuga ko basabye 35.000 Frws ku munsi, bakuba n’ igihe yamaze bigahwana na 39.600.000 Frws xxx xxxx 107.100.000 Frws bari basabye agaragara mu myanzuro, izo ndishyi zikabarwa kugeza igihe imodoka izakoreshwa ikarangira ugereranyije nyuma y’ iminsi mirongo itatu urubanza rumaze gucibwa no kurangizwa .
[12] Urukiko rubona kuba uhagarariye SORAS AG Ltd avuga ko Umucamanza wa mbere yagombaga kugira icyo ashingiraho, ko indishyi nk’ izo zigomba kugira ifatizo n’ ibindi byasobanuwe mu miburanire haruguru, bigaragaza ko ihame ry’ uko indemnité de chomage zatangwa ryo atarihakana niba hagaragajwe ibimenyetso , gusa ku bwe Umucamanza akaba ataragombaga kuzigena, yanabikora ntibibe mu
bushishozi bwe, aha mu gusubiza iyi ngingo uburanira uregwa akaba agaragaza ko xx xxxx bagaragaje ibiciro by’ uko imodoka zikodeshwa anatanga na facture pro-forma zo kubishyigikira zatanzwe na Coopérative de Développement des Anciens Chauffeurs de l’ Etat zigaragaza uko imodoka za Jeep zikodeshwa hakurikijwe catégories hishyurwa
70.000 Frws cyangwa 85.000 frws ku munsi, akanagaragaza n’ urubanza RADA 0017/11/CS rwaciwe n’Urukiko rw’ Ikirenga ku wa 04/05/2012, Umujyi wa KIGALI mu izina ry’ Umuyobozi wawo uburana na KAGABO Achile, rwatanzwemo indishyi mbonezamusaruro zingana n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 Frws) ku munsi by’ igihe imodoka xxxxxx xxxxxxx(indemnité de chomage )2, hatanirengagijwe ko yari anafite ubwishingizi bw’ impanuka zose (tous risques cyangwa omnium) nk’ uko binasobanuye mu myanzuro yo ku wa 19/09/2011 ya SORAS AG Ltd.
[13] N’ ubwo ku rwego rwa mbere Umucamanza yagennye izo ndishyi mu bushishozi bwe, Urukiko rubona nta kivuguruza imiburanire y’ uhagarariye uregwa yibukijwe haruguru ku bijyanye no xxxx xx barasabye menshi bigatuma hagenwa indishyi mu bushishozi bw’ Urukiko runashingiye ku biteganywa n’ ingingo ya 258 y’ Igitabo cya gatatu cy’ urwunge rw’ amategeko mbonezamubano(CCLIII) uko byasobanuwe mu rubanza rujuririrwa ko icyo gikorwa cyo kudakoresha imodoka ya KAYINAMURA Fidèle kandi SORAS AG Ltd izi neza ko ariyo yishingiye ibyo imodoka yayigonze yakwangiza cyamwangirije, bigaragaza ko Umucamanza wa mbere yasanze izo ndishyi zo ari ngombwa ariko abona ntacyashingirwaho atanga umubare w’ izasabwaga ,ku bw’ ibyo n’ uru Rukiko rugasanga bitabujijwe ko Urukiko rugena indishyi mu bushishozi bwarwo, dore ko n’ urwo rubanza RADA 0017/11/CS rwaciwe n’Urukiko rw’ Ikirenga ku wa 04/05/2012 rwatanzweho ikimenyetso mu bujurire rwavuzwe haruguru ruza rushimangira ko mu kugena izo ndishyi Umucamanza wa mbere yashyize mu gaciro harebwe indishyi yagennye n’ izarutanzwemo kuko mu rubanza rujuririrwa hatanzwe 20.000 Frws ku munsi mu gihe muri urwo rubanza hagenwe 25.000 Frws ku munsi , bituma ku rundi ruhande no ku bisabwa n’ uregwa rubona rutagena indishyi nshya ngo rubarire izo ndishyi kuri 35.000 Frws
2 Izo ndishyi kubireba n’uru rubanza byumwihariko zikaba zanakwitwa iz’ uko yavukijwe iyo modoka ye idakorwa ku gihe (Indemnite pour privation de jouissance du vehicule).
ku munsi kuko ayo asabwa nta kindi gishingirwaho cyatuma ayari yatanzwe azamurwa , gusa kuri iyi ngingo indishyi zisabwa zikaba zigomba kwiyongeraho izo kuva ku wa 02 Ukuboza 2011 urubanza rujuririrwa ruciwe kugeza ku wa 19/10/2012 itariki uru ruciwe mu bujurire nk’ uko byasabwe kandi bifite ishingiro uko bisobanuwe kandi binasa n’ uko byategetswe muri urwo rubanza rufashweho icyitegererezo muri iki gika .
[14] Urukiko rukabona kandi ibyo bihuza n’ ibiteganywa n’ ngingo ya 168 y’ Itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi yemerera umuburanyi gutanga ibimenyetso bishya nk’ uko uburanira KAYINAMURA Fidèle yabigenje agaragaza urubanza rugizwe ikitegererezo ruvuzwe haruguru rushimangiye ibyemejwe ku rwego rwa mbere kandi rutanyuranye n’ uru kuko ingingo ishingiweho muri rwo ari ijyanye n’ indishyi z’ igihe imodoka yamaze idakora imanza zombi zihuriyeho , nk’ uko iyo ngingo ivuzwe haruguru igira iti : « Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora kuregerwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu Rukiko rw’ubujurire. Icyakora, ababuranyi bashobora kwaka inyungu, ibyishyuwe ku bukodeshe n’ibindi bintu by’inyongera byabonetse kuva xxx urubanza rwaciriwe, n’indishyi z’akababaro z’igihombo umuburanyi yagize kuva urubanza ruciwe. Ntibibujijwe ariko mu rwego rw’ubujurire gutanga ingingo nshya zo kuburana cyangwa ibimenyetso bishya bitaburanishijwe mu rwego rwa mbere», bityo n’ impamvu y’ ubujurire kuri iyi ngingo ikaba nta shingiro ifite.
[15] Urukiko rukurikije ibisobanuwe haruguru , hanaseguriwe izindi ndishyi zigomba gusuzumwa mu xxxx bikurikira by’ uru rubanza zakwiyongera ku zatanzwe ku rwego rwa mbere cyangwa zikagabanuka, rukabona ariko izo ndishyi zatanzwe ku rwego rwa mbere zaragombaga kubarwa kuva ku wa 13/03/2009 umunsi SONARWA yagejeje kuri SORAS déclaration d’ accident na devis de réparation ndetse na p v d’ accident xxx xxxx umunsi impanuka yabereyeho kandi SORAS AG Ltd itarahise iyimenyeshwa ngo byitwe ko ari bwo itahise igira icyo ikora kuri ibyo, bityo izigomba gukurwaho zikangana n’ indishyi zo kuva ku wa 02/02/2009 kugeza ku wa 13/03/2009 bingana na : 20.000 Frws x 41 jrs=820.000 Frws , izigomba kwiyongeraho zo zikaba xxx xxx kuva ku wa 02/12/2011 urubanza
rujuririrwa rusomwe kugeza ku wa 19/10/2012 uru rwo mu bujurire ruciwe zingana na : =20.000 Frwsx317 jrs=6.340.000 Frws.
➢ Ku bijyanye n’amafaranga yo kurinda imodoka (frais de gardiennage)
[16] Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uburanira SORAS AG Ltd avuga ko nta masezerano yabayeho kuri gardiennage hagati y’ impande zombi, ko Umucamanza ajya gutegeka 2000 Frws ku minsi nta cyo yashingiyeho, kuko n’imodoka yabaye déclassé akaba rero nta wakoze gardiennage, xxxxx x’xxx xxxxxxxxx akaba nta shingiro nayo afite.
[17] Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx KAYINAMURA Fidèle avuga ko iyi mpamvu na yo nta shingiro ifite kubera ko kuva imodoka yakora impanuka ku wa 02/02/2009 yahise ijya mu igarage KAYINAMURA yizeye ko SORAS AG Ltd izayikoresha xxx yagiye kuyikoresha babonye ko itagikozwe kandi idashobora kugenda ngo ive mu igarage, biba ngombwa ko atangira kuyitangira amafaranga 2000 Frws ku munsi nk’ uko icyemezo cy’ igarage (fiche de travail yo ku wa 02/02/2009) kinabishimangira.
[18] Xxxxxxx xxxxxx nk’ uko bivuzwe haruguru mu gutanga ibindi bimenyetso mu bujurire, mu gushimangira umubare w’ amafaranga ibihumbi bibiri ( 2000 Frws) yatanzwe nk’ ayo gucunga cyangwa kurinda imodoka(frais de gardiennage), uburanira KAYINAMURA Fidèle ashingira ku nyandiko yo ku wa 02/02/2009 yiswe fiche de travail ivuga ko imodoka xxxxx xxxxxxx xxx yakorerwaga mu cyumweru kimwe gikurikira imirimo yayikozweho izishyurirwa 2000 Frws yo kuyirinda nk’ uko igira iti :«(…)Tout véhicule n’ ayant pas été retiré endeans la semaine qui suit la fin des travaux , sera automatiquement taxé des frais de surveillance à la somme de 2000 Frws/jours», bigaragaza rero ko Urukiko Rwisumbuye rumaze gutegeka SORAS AG Ltd gukora iyo modoka bisobanura ko imirimo yagombaga kuyikorwaho yari itararangira rutari no gutegeka ko yishyurirwa amafaranga yo kuyicunga (frais de gardiennage ) hakurikijwe ibisobanuwe haruguru, bigaragaza rero ko nta mpamvu ifatika ayo mafaranga ashingiyeho hanakurikijwe ibiteganywa n’ ingingo ya 147 y’ Itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru mu gika cyayo cya kabiri(2) yibutsa ko ari ngombwa kugaragaza impamvu zashingiweho mu guca urubanza igira iti :«(…) Ica ry’urubanza risobanura itegeko
ryakurikijwe n’ingingo zishingiye ku byabaye zagaragajwe mu rubanza », biha ishingiro impamvu z’ ubujurire kuri iyi ngingo bityo indishyi zijyanye nabyo zikaba zigomba kuvaho urubanza rujuririrwa rugahinduka ku bijyanye n’ iyo ngingo kuko indishyi zijyanye na byo zingana na 2.070.000 Frws (frais de gardiennage ) zitagomba gutangwa.
➢ Ku bijyanye n’amafaranga yagenewe abahanga ; igihembo cya Avoka cyagenwe ku rwego rwa mbere n’indishyi zisabwa mu bujurire bwuririye ku bwa SORAS AG Ltd
[19] Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uburanira SORAS AG Ltd avuga ko 200.000 Frws yagenewe umuhanga Umucamanza akaba yaravuze abahanga mu bwinshi kandi ari umwe rukumbi uyu nawe xxxxx xxxx ordonnance imushyiraho hakaba haremejwe ko yishyurwa ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frws), ayatanzwe n’ Urukiko y’ ikirenga akaba ntaho aturuka kuko atari no mu kirego cya KAYINAMURA, naho ku bijyanye n’ amafaranga y’ igihembo cya avoka 1.000.000 Frws , akavuga ko ayo mafaranga ari ikirenga,xxxxx xxxxx nta shingiro kuko Umucamanza atavuga uko yayabaze nta na jurisprudence y’ Urukiko Rwisumbuye yaba yarashingiyeho , nta n’ ishingiro afite mu rwego rw’ amategeko, bityo SORAS AG Ltd ikaba itakwishyura igihembo cya Avoka wa KAYINAMURA xxxxx xxxx yariyishyuriye uwayo.
[20] Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx KAYINAMURA Fidèle avuga ko ku bijyanye n’ amafaranga ibihumbi xxxxxx xxxxx(200.000 Frws) yagenewe aba experts automobile, iyo mpamvu nta shingiro ifite kubera ko SORAS AG Ltd yasabye expertises ebyiri(2) zivuguruzanya, KAYINAMURA arazikoresha yishyura Garage ATC na Garage Auto Imperial nk’ uko facture zibyerekana ndetse n’ Urukiko rukoresha expertise KAYINAMURA arayishyura naho ku mpamvu irebana n’ amafaranga ajyanye n’ igihembo cya avoka avuga ko ahubwo basanga ayatanzwe ari make , KAYINAMURA akaba atanze ubujurire bwuririre ku bwa SORAS AG Ltd asabwa guhabwa 10 % y’ indishyi zisabwa kuko ariyo masezerano yakoranye na Avoka we .
[21] Ku bijyanye n’ amafaranga yagenewe abahanga, Urukiko rubona umuhanga umwe washyizweho n’ Urukiko xxx Xxxx XXXXXXXXX uko icyemezo cy’ Umucamanza cyo ku wa 05/10/2011 kibigaragaza, bikaba bitanashidikanywaho ku
bijyanye n’ amafaranga yishyuwe nk’ uko ababuranira ababuranyi bombi bemeranywa ko ari ibihumbi mirongo itanu(50.000 Frws), bityo uko abandi bahanga baba barishyuwe n’ uko nta kuntu hamenyekana umubare nyawo w’ amafaranga yasubizwa uwabyishingiye kuva nta bimenyetso bitangirwa xxxxx xxxx muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ ibyo avuga nk’ uko ingingo ya 3 y’ Itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryavuzwe haruguru ibiteganya,bituma KAYINAMURA agomba kwishyurwa 50.000 Frws xxx xxxx 200.000 Frws urubanza rujuririrwa rugahinduka no kuri iyo ngingo.
[22] Ku bijyanye n’igihembo cya avoka kingana na miliyoni imwe (1.000.000 Frws ) cyagenwe ku rwego rwa mbere, uru Rukiko rusanga cyaragenwe mu bushishozi bw’ Urukiko Rwisumbuye , ariko rufatiye ikitegeregezo ku zindi manza zaciwe rusanga amafaranga y’ ikurikiranarubanza no guhemba avoka angana atyo yarakunze gutangwa ku rwego rwa mbere cyangwa mu bujurire mu Rukiko Rukuru no mu Rukiko rw’ Ikirenga, ubundi kandi ntanagere kuri ayo , izo xxxxx xxx ,nk’ urubanza R.AD.A 0037/09/CS (Icyegeranyo cy’ Ibyemezo by’ Inkiko , Igitabo cya kabiri nº 13 , Xxxx 2012, p.72 ) ,urubanza R com A 0035/09/CS (xxxx Icyegeranyo cy’ Ibyemezo by’ Inkiko ,Igitabo cya kabiri, nº 9, Xxxx ,2011, p.106), no mu rubanza RAD 0008/10/HC/KIG rwajuririwe mu rubanza RADA 0017/11/CS rwaciwe ku wa 04/05/2012 rwatanzweho ikitegererezo kimwe no mu rubanza RADA 0028/09/CS (Icyegeranyo cy’ ibyemezo by’ Inkiko ,Igitabo cya xxxx,nº7, Ukwakira ,2010, p.134) xxx Umujyi wa KIGALI wasabaga 1.000.000 Frws yo gushorwa mu manza ariko Urukiko rw’ Ikirenga rukawugenera 500.000 Frws kuko Umujyi wa KIGALI utasobanuye ishingiro ry’ urugero rwa 1.000.000 Frws wasabaga, ndetse n’ urubanza rubanza RCA 0117/07/HC/KIC rwajuririwemo urubanza RC 0298/06/TGI/GSBO hatanzwemo 450.000 Frws y’ ikurikiranarubanza no guhemba avoka akubiyemo ayo ku rwego rwa mbere no mu rwego rw’ ubujurire hakaba hari hasabwe ibihumbi xxxxxx cyenda (900.000 Frws) ku rwego rwa mbere n’ urwa kabiri ( Icyegeranyo cy’ Ibyemezo by’ Xxxxxx ,Igitabo cya xxxx, nº7 UKwakira 2010 p.69), ndetse no mu rubanza R.COM.AA 0039/11/CS rwaciwe n’ Urukiko rw’ Ikirenga ku wa 25/05/2012 hakaba haratanzwemo 400.000 Frws kuri buri rwego rw’ Urukiko uwazigenewe yaburaniyeho zigenwa kandi mu bushishozi bw’ Urukiko kuko rwasanze izasabwaga ari ikirenga bityo mu nzego eshatu(3) yaburanyemo ahabwa 1.200.000 Frws.
[23] Urukiko rugasanga ku bw’ ibyo kuba indishyi zingana na 1.000.000 Frws zaranatanzwe ku rwego rwa mbere mu Rukiko Rwisumbuye byari ngombwa kugaragarizwa impamvu nk’ uko no mu manza zavuzwe byagiye bikorwa, izo mpamvu zimwe zatanzwe muri izo manza xxxxx xxx nko kumara igihe kirekire urega akurikirana amafaranga k’ uregwa bigaragaza ko yahababariye atabona igisubizo,kuba izo ndishyi zaratangiwe ibimenyetso no kuba harasobanuwe ishingiro ry’ urugero rwa 1.000.000 Frws yasabwaga , bitaba ibyo uru Rukiko rukaba rubifata nk’ xxx xxx ikirenga n’ ubwo bidashidikanywaho ko zigomba gutangwa.
[24] Xxxxxxx xxxxxxxxxx kubivuzwe haruguru rubona no kubijyanye n’ indishyi z’ ikurikiranarubanza no guhemba avoka zibariwe ku icumi ku ijana ( 10 %) , zitagomba gutangwa kuko uretse n’ ibisobanuwe haruguru, nta n’ ikigaragaza ko amafaranga yose umuburanyi yakumvikana mu masezerano n’ umuburanira agomba kwishyurwa n’ uwo baburana niba atsinzwe yose uko yakabaye byanze bikunze hatagaragajwe ishingiro ry’ ikigero cyayo, hatanirengagijwe ko n’ ayo masezerano aba areba abayagiranye, bityo akagira inkurikizi kuri xx xxxx nk’ uko ingingo ya 113 y’ Itegeko nº45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano ibiteganya nk’ uko igira iti :« Amasezerano agira inkurikizi ku bayagiranye gusa, ntabangamira undi wese kandi amugirira akamaro gusa mu biteganyijwe bijyanye no gusezerana ibifitiye undi akamaro (…)» binahuza n’ubundi n’ibyateganywaga n’ingingo ya 63 y’Itegeko ryo ku wa 30 Nyakanga 1888 rigena ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (CCLIII), ku bw’ ibyo rugasanga ikidashidikanywaho xxx xxx koko KAYINAMURA Fidèle yashatse umwunganira agomba guherwa indishyi, xxxxx xxxxxxxxx mu bushishozi bw’ Urukiko hakurikijwe ibivuzwe haruguru , bityo rukaba rumugeneye ibihumbi xxxxxx atatu (300.000 Frws) rubona yari akwiye kwishyurwa ku rwego rwa mbere xxx xxxx
1.000.000 Frws y’ ikurikiranarubanza n’ igihembo cya avoka n’ ibihumbi xxxxxx xxxxx ( 500.000 Frws ) agenewe kuri uru rwego yose hamwe akaba ibihumbi xxxxxx xxxxx ( 800.000 Frws), urubanza rujuririrwa rukaba rugomba guhinduka no kubireba iyi ngingo, naho ku bijyanye n’ indishyi zijyanye no gusiragizwa mu rubanza ibihumbi xxxxxx atatu (300.000 Frws) yatanzwe ku rwego rwa mbere rugasanga rutatanga indishyi z’ uburanira KAYINAMURA Fidèle unakurikirana
urubanza ngo runatange izo gusiragizwa ku rubanza ,naho izo kugura ordonnance
igihumbi (1000 Frws) zo zikaba zidashidikanywaho uko byasobanuwe haruguru .
➢ Ku bijyanye n’ inyungu zikomeza kubarwa zategetswe mu rubanza rujuririrwa
[25] Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uburanira SORAS AG Ltd avuga ko Urukiko rwategetse ko inyungu zikomeza kubarwa mu gihe yatanze indemnité de chomage na frais de gardiennage kuko n’ubwo SORAS AG Ltd itemera xxx xxxxxxxxx, Umucamanza atanahindukira ngo ategeke n’ indishyi z’ ubukererwe bibujijwe n’ ingingo ya 51 CCLIII, ko izo nyungu zinyuranyije n’ Itegeko.
[26] Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx KAYINAMURA Fidèle avuga ko impamvu ijyanye n’uko indemnité de chomage zakomeza kubarwa nta shingiro kuko igihe cyose SORAS AG Ltd itarakoresha imodoka ya KAYINAMURA, igomba kubitangira indemnités de chomage ndetse n’indishyi zo kuyirinda zigomba gukomeza kubarwa.
[27] Urukiko rusanga nk’ uko byasobanuwe haruguru hashingiwe ku rubanza RADA 0017/11/CS rwavuzwe by’ umwihariko mu gusuzuma ibibazo bijyanye na indemnités de chomage, urwo rubanza rugomba no kuba ikitegererezo kubijyanye n’uko indishyi zigomba kugeza igihe uru rubanza ruciriwe ( ku wa 19/10/2012) nk’ uko bigaragara mu gika cyarwo cya makumyabiri na gatanu[25] xxx gukomeza kubarwa kugeza KAYINAMURA Fidèle ashyikirijwe imodoka ye nk’ uko byemejwe mu rubanza rujuririrwa, biha rero ishingiro impamvu y’ ubujurire kuri iyi ngingo kuko rutaca urubanza no kubyazaba mu gihe kizaza kitazwi kandi ibyagibwagaho impaka kuri uru rwego birangiye, ibyo bindi bikaba bihariwe ubushake bw’ ababuranyi, bityo indishyi zose hamwe zigomba gutangwa zikaba zingana na miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ ibihumbi mirongo irindwi na kimwe (27.071.000 Frws) zikubiyemo :
➢ Indemnité de chomage cyangwa indemnite pour privation de jouissance du
vehicule zatanzwe ku rwego rwa mbere : 20.700.000 Frws + 6.340.000 Frws (
yo kuva urubanza rujuririrwa ruciwe kugeza ku munsi uru ruciriweho ) ▬
820.000 Frws ( yo kuva impanuka ibaye kugeza SORAS AG Ltd
iyimenyeshejwe ) = miliyoni makumyabiri n’ esheshatu, ibihumbi xxxxxx xxxxx na makumyabiri( 26.220.000 Frws).
➢ Indishyi zijyanye n’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka ku rwego rwa mbere no mu bujurire : Ibihumbi xxxxxx xxxxx (800.000 Frws)
➢ Amafaranga yo guhemba umuhanga : Xxxxxxxx xxxxxxx xxxxx (
50.000Frws)
➢ Amafaranga yo kugura ordonnance : Igihumbi (1000 Frws)
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[28] RWEMEJE ko ubujurire bwa SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd bufite ishingiro kuri bimwe.
[29] RUTEGETSE ko imikirize y’ urubanza RC 0268/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa NYARUGENGE ku wa 02 Ukuboza 2011 rujuririrwa ihindutse ku bijyanye n’indishyi zarutanzwemo uko byasobanuwe haruguru.
[30] RUTEGETSE SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd gukoresha imodoka Jeep NISSAN TERRANO RAA 070 Y ya KAYINAMURA Xxxxxx xxx byategetswe ku rwego rwa mbere.
[31] RUTEGETSE SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd kwishyura KAYINAMURA Fidèle indishyi zose hamwe zingana na miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi mirongo irindwi na kimwe (27.071.000 Frws) kuva uru rubanza rubaye ndakuka bitaba ibyo agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta.
[32] RUTEGETSE SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd kwishyura ane ku ijana (4%) y’ umusogongero wa Leta y’ izo ndishyi angana na miliyoni imwe ibihumbi mirongo inani na bibiri xx xxxxxx inani na mirongo ine (1.082.840 Frws ) ikayishyura kuva uru rubanza rubaye ndakuka bitaba ibyo agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta .
[33] RUTEGETSE SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd kwishyura amagarama ahwanye n’ ibyakozwe muri uru rubanza ibihumbi makumyabiri n’
umunani xx xxxxxx ane na mirongo itanu(28.450 Frws ) anabariwemo ayo ku rwego rwa mbere , ikayishyura ihereye kuyo yatanzeho ingwate mu kujurira ibihumbi bitandatu(6.000 Frws ), ni ukuvuga ko hasigaje kwishyurwa ibihumbi makumyabiri na bibiri xx xxxxxx ane na mirongo itanu (22.450 Frws) , kuva uru rubanza rubaye ndakuka bitaba ibyo agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 19 UKWAKIRA 2012.
Sé/ Sé/
NDAGIJIMANA Xxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx UMUCAMANZA UMWANDITSI
Xxx kopi ihuje n’inyandiko y’ umwimerere Itanzwe none ku wa ……./……../………………
Umwanditsi ……………………………………........