Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUSANZE RURI I MUSANZE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RC 0099/16/TGI/MUS NONE KUWA 13/01/2017 MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANA:
UREGA: BUGINGO Xxxxxxxx xxxxx XXXXXXX Xxxxxxx na NYIRABAHURUZA Annonciata wavutse 1974 utuye mu mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
UREGWA: HOTEL MUHABURA mu izina ry’umuyobozi wayo, ibarizwa mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. B.P: 118 Musanze.
UWAGOBOKESHEJWE: GATARAYIHA Désiré mwene GATARAYIHA Xxxx
Népomuscene na NYIRABASHYITSI Xxxxx Xxxxxx utuye mu mudugudu wa Rugunga, akagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
IKIREGERWA: Kwishyuza umwenda ungana na miliyoni zirindwi(7.000.000 Frw) n’izindi ndishyi zinyuranye.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxx na Me NZAYISENGA Xxxxxxx, avuga ko mu mwaka wa 2008, ubwo Hotel MUHABURA yari mu bwubatsi bwo kwagura xxx ikorera i Musanze, umuyobozi w’iyi Hotel GATARAYIHA Desire yamubwiye ko BRD yatinze kuyiha amafaranga y’inguzanyo yari yarayemereye, nibwo yamusabye kuba abahaye 7.000.000Frw yo gukora ibikorwa byihutirwa bakazayamusubiza BRD yabahaye inguzanyo. XXXXXXX Xxxxxxxx avuga ko yamuhaye ayo mafaranga 7.000.000 naho GATARAYIHA Desiré amusinyiraga sheki, igihe cyo kuyibikuza kigeze ubuyobozi bwa Hotel bumubwira ko yaba yihanganye ko abagize umuryango bazicara hamwe bakamushakira amafaranga, bakaba barakomeje kumuha ikizere, biza kugera kuwa 14//07/2016 ubwo noneho umuyobozi wa Hotel MUHABURA yamubwiraga ko yajya kurega nk’uko abandi babigenje;
[2] Umuyobozi wa Hotel MUHABURA uburanirwa na Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx, avuga ko Hotel MUHABURA idafite ubuzima gatozi, ko ari izina ry’ubucuruzi ( non commercial), kandi ikaba itarigeze ituma GATARAYIHA Desiré kuyisabira umwenda kuko itari iyakeneye kuko mu mwaka wa 2008 yari yarahawe umwenda na BRD.
[3] Mu gihe cy’iburanisha kandi Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx uburanira Hotel MUHABURA yatanze inzitizi avuga ko, harezwe utaragombaga kuregwa kuko yareze Hotel MUHABURA kandi ari izina ry’ubucuruzi, ko yari kurega
umuyobozi mukuru wayo RUSINGIZANDEKWE Xxxxxxxx, asaba xxxxx xx hagaragazwa amasezerano yo kuguriza Hotel bagiranye;
[4] Me NZAYISENGA Xxxxxxx yiregura ku nzitizi, avuga ko yareze uwo bagiranye amasezerano, ni Hotel MUHABURA, xxxxx xx niyo yaba idafite ubuzima gatozi biremewe ko yaregwa nk’uko ingingo ya 2CPCCSA ibiteganya, xxxxx xx amasezerano bagiranye yo kumuguriza xxxx xxxxx akaba atari amahimbano nk’uko babivuga, kuko yemeraga ayo masezerano ariko akavuga ko yakozwe n’utabifitiye ububasha;
[5]Urukiko rurasuzuma ibyerekeranye no kumenya niba hararezwe utaragombaga kuregwa, mu gihe Urukiko rusanze ikirego cyakwakirwa hasuzumwe niba umwenda uregerwa ugomba kwishyurwa na HOTEL MUHABURA mu izina ry’umuyobozi wayo.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
❖ Kumenya niba hararezwe utaragombaga kuregwa.
[6] Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx uburanira Hotel MUHABURA avuga ko harezwe utaragombaga kuregwa kuko harezwe Hotel MUHABURA kandi ari izina ry’ubucuruzi, ko Hotel MUHABURA idafite ubuzima gatozi, ko hagombaga kuregwa umuyobozi mukuru ariwe RUSINGIZANDEKWE Gaudence, asaba xxxxx xx hagaragazwa amasezerano yo kuguriza Hotel yagiranye n’urega XXXXXXX Xxxxxxxx ;
[7]Ku nzitizi zatanzwe Me Fancis wunganira XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx avuga ko kuba HOTEL MUHABURA idafite ubuzima gatozi ntibivuze ko idashobora kuregwa kuko byemewe n’amategeko cyane ko xxx xxxx yagiranye na XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxx yo kugurizwa;
[8] Urukiko rusanga nk’uko Me Xxxxxxx xxxxxxx, ingingo ya 2 y’itegeko No21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikigo kidafite ubuzima gatozi gishobora kuregwa, bityo kuba HOTEL MUHABURA idafite ubuzima gatozi ntibivuze ko idashobora kuregwa, kuba rero yararezwe muri uru rubanza, urukiko rusanga nta kosa ryakozwe ryatuma ikirego kitakirwa ngo gisuzumwe, ikindi kandi Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx avuga ko hagaragazwa amasezerano, ariko kuba amasezerano yagaragazwa cyangwa se ntagaragazwe ntiyaba impamvu yatuma ikirego kitakirwa ngo gisuzumwe, uretse ko nayo masezerano asaba ko agaragazwa, urega XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxxxx Xxxxxxx, xxxxx Xxxxxxx rukaba rusanga inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite ikirego cyatanzwe kigomba kwakirwa kigasuzumwa mu mizi yacyo.
❖ Ku kibazo cyo kumenya niba umwenda uregerwa ugomba kwishyurwa na HOTEL MUHABURA mu izina ry’umuyobozi wayo.
[9] XXXXXXX Xxxxxxxx avuga ko yagurije Hotel MUHABURA ihagarariwe n’umuyobozi wayo, ayiguriza amafaranga angana na miliyoni zirindwi (7.000.000), ko muri icyo gihe yayatanzemo bari bafite umuhate wo kumwishyura kuko umuyobozi wayo yamubwiraga ko yakwihangana bagashaka uko babona amafaranga bakamwishyura, bikaba bigaragazwa na message umuyobozi wa Hotel MUHABURA yamwohererezaga kuri telephone, ariko xxxxx xxxx guhinduka amubwira ko badashobora kumwishyura akaba aribwo yahise atanga ikirego;
[10] Me NZAYISENGA Xxxxxxx amwunganira avuga ko, kuwa 28/10/2008, hakozwe amasezerano yo gutanga iyo nguzanyo baregera, ko amasezerano agaragaza ko amafaranga asabwa yahawe umuyobozi wa HOTEL MUHABURA, ko ayo mafaranga yatanzwe mugihe HOTEL MUHABURA yari itegereje inguzanyo yemerewe na BRD, ko bamuhaye na sheki kugirango azayibikuze amafaranga yabonetse, hanyuma igihe cyo kuyabikuza kigera inguzanyo itaratangwa , xxxxx xx hari message zanyuraga kuri telephone RUSUNGIZANDEKWE Gaudence umuyobozi wa HOTEL MUHABURA, yagiye yandikira XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxx ko yakwihangana amafaranga akaboneka bakabona kumwishyura (Message yo kuwa 26/11/2009);
[11] Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx xxxxxxxxx HOTEL MUHABURA avuga ko amasezerano yo kuwa 28/10/2008 agaragazwa yakozwe na GATARAYIHA Desiré ntabwo yakozwe na RUSINGIZANDEKWE Gaudence nta ruhare yayagizemo kandi niwe muyobozi wa Hotel MUHABURA ikaba ari niye, ko afitanye isano na GATARAYIHA Desire akaba amubereye nyirasenge, ko hari amasezerano y’umurimo RUSUNGIZANDEKWE Gaudence yagiranye na GATARAYIHA Desire, ko mu mirimo yari ashinzwe hatarimo kwakira Hotel amadeni, ko ingingo ya 3 y’amasezerano y’umurimo bagiranye igaragaza ishingano ze ko nta mandat yahawe yo kumusabira ideni, ko amafaranga yasabwe na GATARAYIHA Desiré atari agamije guhabwa uwubakiraga Hotel MUHABURA, kuko mbere y’uko akorwa BRD yari yarabahaye inguzanyo, ko tranche ya nyuma bayibonye kuwa 04/04/2008, ko hakwiriye no kwifashisha izindi manza zagiye zicibwa RC 0043/09/HC/MUS na RCAA/11/CS, RPA 0071/010/TGI/MUS, RPA 0019/HC/MUS zari hagati ya NDIKUBWIMANA, GATARAYIHA Desiré na RUSINGIZANDEKWE Gaudence;
[12] Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx akomeza kandi avuga ko sheki ivugwa isanishwa n’amasezerano yo kuwa 28/10/2008 ntibyumvikana ukuntu GATARAYIHA Desire yari kuvuga ko yagurijwe na XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxx xxxxxxx xxxxx, ko yari gutanga xxxxx xxxx ntakore andi masezerano ku ruhande, ko sheki imaze imyaka igera mu munani ko iyo BUGINGO aza kumenya ko aberewemo umwenda yajyaga kwishyuza, agasaba ko
yacibwa indishyi zingana na miliyoni eshanu(5.000.000) zo gushora Hotel mu manza, hakiyongeraho 500.000Frw y’igihembo cy’avoka, ko bagobokesheje GATARAYIHA Desire kuko ariwe wakoze ayo masezerano akayitirira Hotel MUHABURA kandi bitari bikwiye, ko message yo kuwa 26/11/2009 itahabwa agaciro kuko nta sano ifitanye n’ikibazo kiriho, ntigaragaza uwayanditse;
[13] Xxxxxxx ya 3 y’Itegeko No15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana;
[14] Urukiko rusanga XXXXXXX Xxxxxxxx agaragaza amasezerano yagiranye na GATARAYIHA Désiré umuyobozi wa Hotel MUHABURA yo kuwa 28/10/2008 agira ati:« Njyewe Désiré GATARAYIHA umuyobozi wa Hotel Muhabura iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve ndemeza ko nakiriye amafaranga ya XXXXXXX Xxxxxxxx ahwanye na Miliyoni zirindwi z’amanyarwanda( Frw 7,000,000) akaba ayambaye nk’inguzanyo kuko nari nkeneye amafaranga yo kwishyura ingénieur uhagarariye imirimo yo kwagura hotel Muhabura, XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxx xxxxxx xxxxx yo xxxx Xxxx Bank ishami rya Ruhengeri nkaba nizera ko bizagera igihe cyo kuyibikuza BRD yararangije guha hotel icyiciro gikurikira ku nguzanyo yayemereye ku bijyanye n’imirimo yo kuyagura nk’uko byavuzwe haruguru»;
[15] Urukiko rusanga uburanira Hotel MUHABURA Me NDAYISHIMIYE Xxxx Xxxx avuga ko GATARAYIHA Desire nta burenganzira yari yarahawe bwo kuba yasabira inguzanyo Hotel MUHABURA nk’uko amasezerano y’umurimo yagiranye na RUSINGIZANDEKWE Gaudence abigaragaza mu ngingo yayo ya gatatu, xxxxx Xxxxxxx rwo rukaba rusanga mu kuvuga ibyo, yirengagiza uburenganzira yamuhaye ( a qui de droit) bwo kuwa 08/05/2006 bugira buti:« je soussingée, RUSINGIZANDEKWE Xxxxxxxx, de par la delegation de pouvoir qui m’a été donnée par ma mere, NYIRABAZIGA Xxxxxxxxxx, pour la succession RUSINGIZANDEKWE XXXX et conformément à la designation lui faite, du 07 mai 1999; Je désigne en ce jour, au nom et pour le compte de la succession RUSINGIZANDEKWE XXXX, Monsieur XXXXXXXXXX Xxxxxx( carte d’identité No29460, delivrée le 03/12/1997 à KIGOMBE) comme le Directeur de l’Hotel MUHABURA, qui a de ce fait, tous les pouvoirs de gestion de cet Hotel et l’engage devant tous les partenaires tant publics que privés» ;
[16] Urukiko rukaba rusanga ubu burenganzira RUSINGIZANDEKWE Gaudence yahaye GATARAYIHA Desiré bugaragaza ko yari yaramuhaye uburenganzira bwo kuba yagirana amasezerano n’abandi bantu mu izina rya Hotel, bikaba
binagaragazwa nanone no kuba yarasinyaga sheki za Hotel xxxxx xxxxx ikazazishyura, ikindi binagaragazwa n’uko GATARAYIHA Désiré ari nawe wagiye gusabira inguzanyo Hotel MUHABURA muri BRD, nubwo BRD yasanze inguzanyo igomba guhabwa RUSINGIZANDEKWE Gaudence kuko ariwe xxxxx Hotel, ariko bigaragara ko ibindi bikorwa byo kuyisaba byakozwe na GATARAYIHA Désiré kandi BRD yemera gutanga inguzanyo, bivuze ko BRD yabonaga GATARAYIHA Desiré afite uburenganzira bwo guhagararira Hotel MUHABURA;
[17] Urukiko rusanga kuba GATARAYIHA Désiré yari yarahawe ububasha bwo kuba yakorana amasezerano n’abantu cyangwa se ibigo mu nyungu za Hotel MUHABURA nk’uko a qui de droit yagaragajwe ibigaragaza, ni ukuvuga ko amasezerano yagaragajwe yagiranye na XXXXXXX Xxxxxxxx amugurije amafaranga(7.000.000) yo kwishyura ingenieur waguye iyo Hotel nk’uko amasezerano abigaragaza, agomba gushyirwa mu bikorwa kuko XXXXXXX Xxxxxxxx yayagiranye n’umuyobozi wa Hotel( Directeur de Hotel), kuba ataramenye ko adafite ububasha bwo gusaba inguzanyo siwe ugomba kubibazwa kuko ariwe yabonaga ariwe ukora ibikorwa byose bihuza abantu niyo Hotel ;
[18] Mu kwemeza ko Hotel MUHABURA igomba gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya masezerano, Urukiko runabishingira no kubyemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RCAA 0114/11/CS, rwaciwe kuwa 21/06/2013 xxx umuyobozi w’ikigo cy’amashuri APECOM( Directeur) yagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo yo gucumbira abanyeshuri, hanyuma perezida w’Inama y’ubutegetsi ya APECOM akaza gusesa ayo masezerano avuga ko yakozwe na Directeur atabifitiye ububasha, ibyo byatumye rwiyemezamirimo ahomba bitewe no gusesa amasezerano, maze aregera inkiko, biza kurangira Urukiko rwikirenga rwemeje ko ayo masezerano agomba kubahirizwa uko yakabaye kuko yakozwe n’usa n’ufite ubutumwa bwo kuyakora1, ibi bikaba bihuye n’ibyakozwe na GATARAYIHA Desiré ahabwa inguzanyo na XXXXXXX Xxxxxxxx yo kwishyura awaguyeHotel Muhabura , kuko GATARAYIHA Desiré yari Directeur wa Hotel MUHABURA, none RUSINGIZANDEKWE Xxxxxxxx xxxxx avuga ko nta bubasha yari afite bwo gusabira Hotel MUHABURA inguzanyo, kandi nyamara bigaragara ko yamuhaye uburenganzira bwose;
[19] Xxxxxxx rurasanga xxxxx xxxxxxxx binahuye n’ibyanditswe n’abahanga mu mategeko banditse xxxxxx xxxx: « Xx xxxxxx apparent suppose la croyance légitime du tiers dans l’existence du mandat, qui suppose elle-même que les circonstances le dispensaient de vérifier les pouvoirs du pseudo mandataire(…), La totalité des effets de la convention conclue par le mandataire apparent doivent être exécutés par le prétendu mandant »2.
1 Icyegeranyo cy’ibyemezo by’inkiko, igitabo cya gatatu 2013, No19, p. 39-49.
2 Xxxxxxxx xx Xxxxxxxx na Xxxx Xxxxxx, Droit de la responsabilité, Dalloz Action, 1998, Paris, P. 544.
[20] Undi muhanga mu mategeko Xxxx Xxxxxxx Rozes avocat agita ati : « L’application de la théorie du mandat apparent permet de tenir la société pour engagée même si l’acte a été passé par un tiers. La question du mandat apparent se pose souvent dans le cadre de commandes ou de transactions commerciales passées par un employé ou un dirigeant d’une société, alors qu’il n’était pas habilité à engager la société. En application de la théorie du mandat apparent, même en l’absence d’une faute susceptible xx xxx être reprochée, la société peut être engagée par une personne même non habilitée régulièrement si les tiers avec qui cette personne a traité ont légitimement cru que celle-ci disposait des pouvoirs nécessaires. Il faut, toutefois, que les circonstances autorisent les tiers à ne pas vérifier les limites exactes de ces pouvoirs. Ces circonstances peuvent notamment résulter des usages commerciaux, des documents présentés, des relations d’affaires entre les parties, des possibilités de contrôle; du rang des intéressés dans l’entreprise (…). En conclusion, il est important de ne pas croire qu’en application de la théorie bien connue du mandat apparent une société sera d’office engagée par la signature d’un de ses employés. En dehors d’un cadre de relations d’affaires habituelles, la prudence commande à ceux qui concluent un contrat avec une société de vérifier que celui qui traite avec eux est bien investi des pouvoirs nécessaires3.
[21] Ibyo bisobanuye ko mu bihe bisa nk’xxx xxxx uwabiherewe ubutumwa (ububasha) (mandat apparent), undi muntu (un tiers) ashobora kwibwira ko uwo bagiye kugirana amasezerano yabiherewe ubutumwa (ububasha), xxxxx xx iyi myumvire ye ishobora gutuma uyu muntu (un tiers) atagenzura ububasha bw’uriya, xxxxx xx amasezerano akozwe muri ubwo buryo agomba gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye n’usa n’uwatanze bene ubwo butumwa (mandant), kubwibyo Urukiko rusanga ayo masezerano yarakozwe na GATARAYIHA Desiré ayakora ari directeur wa Hotel MUHABURA agomba gushyirwa mu bikorwa kuko XXXXXXX Xxxxxxxx atari kumenya ko GATARAYIHA Desiré atemerewe gusabira inguzanyo Hotel MUHABURA kandi yarabonaga ibindi bikorwa byose biyihuza n’abantu ariwe ubukora ;
[22] Urukiko rukaba rusanga hakurikijwe ibisobanuro byagaragajwe, rusanga hakwiriye kwemezwa ko Hotel MUHABURA mu izina ry’umuyobozi wayo igomba kwishyura umwenda ibereyemo XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxx na 7000.000Frw ;
[23] Urukiko rubona xxxxx XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxx xxxxxxx xxxxxxxx, xxxxx xxxxxx ko izisabwa xxx xxxxxxxxxx, xxxxxxx xxxxxxx mu bushishozi
3 xxxx://xxx.xxxxxxx-xxxxxxx.xxx/xxxxxxxx/Xxxxxx-xxxxxxxx-xxx-xxxxxxxxxx,xxx Xxxx Xxxxxxxx Xxxxx avocet, consultéle 12/01/2017.
bw’Urukiko, bityo hagomba gutangwa indishyi zikomoka kuri uwo mwenda zingana na miliyoni ebyiri(2.000.000Frw), gushorwa mu manza nta mpamvu ibihumbi xxxxxx xxxxx(200.000) hakiyongeraho igihembo cy’avoka ibihumbi xxxxxx xxxxx(500.000Frw), hakiyongeraho ingwate y’igarama yatanzwe(50.000) zose hamwe zikaba miliyoni ebyiri n’ibihumbi xxxxxx arindwi na mirongo itanu(2.750.000Frw) , izo ndishyi zitanzwe hakurikijwe ibiteganyijwe n’ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano iteganya ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi, gitegeka xxxxx gukora ikosa kuriha ibyangijwe bikomoka kuri iryo kosa, bityo kuba Hotel MUHABURA yaranze kwishyura umwenda ibereyemo XXXXXXX Xxxxxxxx igomba kumwishyura izo ndishyi zagaragajwe, hakiyongeraho umwenda wa 7.000.000, yose hamwe akaba miliyoni icyenda n’ibihumbi xxxxxx arindwi na mirongo itanu(9.750.000Frw ;
[24]Urukiko rukaba rusanga nubwo uburanira Hotel MUHABURA yasabye ko GATARAYIHA Desiré agobokeshwa ariko ntiyigeze agaragaza ibyo akwiriye kuryozwa ngo Urukiko rubisuzume, ibyo bikaba bituma ntacyo GATARAYIHA Desiré agomba gucibwa muri uru rubanza.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[25] Rwemeje ko ikirego cya XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxx xxxxxxxxx;
[26] Rwemeje kandi rutegetse HOTEL MUHABURA mu izina ry’umuyobozi wayo kwishyura XXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxx xxxxxx na miliyoni icyenda n’ibihumbi xxxxxx arindwi na mirongo itanu(9.750.000Frw) itayishyura kuva uru rubanza rukiba ndakuka akazakurwa mu mitungo wayo ku ngufu za Leta.
[27] Rwemeje ko ingwate y’igarama yatanzwe ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 13/01/2017.
UMWANDITSI UMUCAMANZA
(Sé) (Sé)
XXXXXXXXXXX Xxxxxxxxx RUTIKANGA Xxxxxxxx