Rwemeje ko ikirego cya KAMARO William, MANZI Aloys, MUTEZINKA Evelyne, KAMUNTU Fidèle na MUKANYANGEZI Rose gifite ishingiro kuri bimwe;
Rwemeje ko urubanza RCOM 0193/10/HCC rwaciwe n‟Urukiko Rukuru rw‟ubucuruzi ku wa 06/09/2012 rudahindutse, uretse ku birebana na 14.302.500 Frw y‟imirimo NDAHIRO yakoze atemeranyijweho avanyweho;
Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na MUKAZI Françoise nta shingiro bufite;
Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na MBABAZI Joy na KAREMERA Peninah bufite ishingiro kuri bimwe;
Rwemeje ko urubanza RCA 0340/14/HC/KIG rwaciwe ku wa 27/02/2015 n’Urukiko Rukuru, ruhindutse gusa ku bijyanye n’indishyi;
Rwemeje ko ubujurire bwa MAJYAMBERE Silas ku bijyanye n’urubanza mu mizi nta shingiro bufite;
Rwemeje ko ubujurire bwa KAYITANA IMANZI Emmanuel bufite ishingiro;
Rwemeje ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza nº 2974 na n° 3518 biri i Remera II yo ku wa 04/05/2007 asheshwe;
Rwemeje ko ikirego cya MIRONKO François-Xavier gisaba gusubirishamo ingingo nshya, urubanza nº RCOMAA 0036/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/06/2016, kitakiriwe;
Rwemeje ko MUKAGASHUGI Annonciatha, MUKAMUNYURWA Marianne na NDAGIJIMANA Jean Bosco bahamwa n’icyaha cyo guhabwa kubw’uburiganya, no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabugenewe.