Ese koko Urukiko ntirwagombaga kwemeza inyungu za 18%. 8] Urega avuga Urukiko rwemeje inyungu za 18% zihwanye na 10.122.295 frw ngo kuko Copcom yakerewe kwishyura Cotis Ltd, kandi byaragaragaye ko Cotis Ltd yatanze factures zidakurikije ibyateganijwe mu masezerano ko buri facture yagombaga kunyuzwa kuri Hi sense…Ko izo nyungu zitagombaga kugenwa kuko Cotis ari yo nyirabayazana wo kutishyurirwa igihe, kuko byasabye ko ubuyobozi bushya bubanza kugenzura niba ibyasabwaga muri fagitire byari ukuri. [9] Uregwa avuga ko iyi mpamvu na yo nta shingiro ifite kuko Cotis Ltd itakoreye Hi Sense…, ko yakoreye Copcom akaba ari yo mpamvu factures zishyuza, ko atari facture no 0224 yatanze gusa, ko hari n’izindi yari yaratanze mbere kandi zirishyurwa, ko rero Copcom ari yo yishe amasezerano ku buryo bukabije ikaba igomba kubiryozwa, kuko amasezerano adategeka gusa icyasezeranwe, ko ahubwo anategeka n’ingaruka yo kutayashyira mu bikorwa. Kuvuga ko Cotis Ltd itanyujije factures zayo kuri bureau de surveillance nta shingiro byahabwa kuko byasobanuwe mu mpamvu ya mbere y’ubujurire. Copcom ikaba rero igomba kwirengera ingaruka zo kutishyurira Cotis igihe, yishyura inyungu za 18% zihwanye na 10.122.295 frw yategetswe kwishyura mu rubanza rujuririrwa. Iyi mpamvu y’ubujurire rero ikaba nta shingiro yahabwa.