Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUHAKIRIJE NONE KUWA 08/01/2016 URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------- HABURANA:
UREGA: Copcom, mu izina ry’umuyobozi wayo, ifite icyicaro I Gisozi, Gasabo, Kigali.
UREGWA : Cotis Ltd mu izina ry’umuyobozi wayo, ifite icyicaro mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
IKIBURANWA: Gutegeka Copcom kwishyura Cotis Ltd umwenda ungana na
79.689.260 frw ku mirimo Cotis yayikoreye. Inyungu za 18% buri kwezi zibazwe guhera kuwa 11/08/2014 kugeza urubanza rurangijwe.
Indishyi mbonezamusaruro zingana na
20.000.000 frw
Igihano gihatira kurangiza urubanza cya 500.000 frw buri munsi w’ubukererwe.
3.000.000 frw y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’avoka. Irangiza rubanza ry’agateganyo no gusubizwa igarama.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Cotis Ltd yareze Copcom mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ivuga ko yagiranye amasezerano na Copcom yo kuyigemurira no gushyira mu myanya yabugenewe, ibyuma bifasha kurinda umutekano n’indi mirimo imeze nka yo. Ko xxx xxxx urwo rwego yapiganiye isoko Fourniture et pose de materiel et equipement pour la protection des maisons commerciales de Copcom. Ivuga ko imaze gutsindira isoko, mu masezerano impande zombi zasinye, Copcom yiyemeje kwishyura agaciro k’imirimo imaze gukorwa xxx xxx imaze gushyikirizwa fagitire, ko ariko atari ko byagenze kuko fagitire yashyikirijwe guhera kuwa 11/08/2014, ariko ntizishyure zose, bikaba bitera urega igihombo.
[2] Copcom yo yisobanuye ivuga ko yagombaga kwishyura imirimo yarangiye, ko bumvikanye ko Cotis izishyurwa xxx xxx ibiro bishinzwe kugenzura no gukurikirana imyubakire ibanje kubyemeza nyuma yo kubibona no kubisuzuma. Ivuga ko iyakira ry’imirimo by’agateganyo ryakozwe harenze amezi atatu n’iminsi 26, urega akaba abyiyemerera. Ko rero ikirego cya Cotis nta shingiro cyahabwa kuko itubahirije ibyari biteganyijwe mu masezerano ku bijyanye n’igihe yagombaga kurangiriza.
[3] Mu rubanza rujuririwa, Urukiko rwemeje ko Copcom yishyura Cotis Ltd 79.689.260 frw y’umwenda iyifitiye, ikayishyura inyungu zingana za 10.122.295 frw, na 25.000 frw y’amagarama. Rwemeje ko Copcom nitubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko, igomba kujya yishyura 50.000 frw ku munsi umwe w’ubukererwe. Rwategetse ko Copcom yishyura Cotis Ltd 79.689.260 frw y’umwenda iyifitiye, n’inyungu zingana na 10.122.295 frw. Rwayitegetse kwishyura Cotis 25.000 frw y’amagarama, ruyitegeka ko nitubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko, igomba kujya yishyura
50.000 frw ku munsi umwe w’ubukererwe.
[4] Copcom ntiyishimiye iyo mikirize, ijuririra uru Rukiko ku mpamvu y’uko rutahaye agaciro ingingo ya 7 y’amasezerano yabaye hagati ya Cotis Ltd na Copcom, ku mpamvu y’uko urukiko rwemeje inyungu za 18%, ku mpamvu y’uko urukiko rwabaze nabi amendes yagombaga gucibwa Cotis, ndetse no ku mpamvu y’uko urukiko rutahaye agaciro ibyagaragajwe muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis Ltd. Muri uru rubanza, uru Rukiko rugiye gusuzuma izo mpamvu z’ubujurire ndetse runasume n’ibisabwa na Cotis Ltd mu bujurire.
ISESENGURA RY’URUBANZA
1. Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ingingo ya 7 y’amasezerano hagati y’impande zombi ?
[5] Copcom ivuga ko ko bari bemeranije muri iyo ngingo ko buri fagitire yakozwe na Cotis Ltd yagombaga kubanza kunyuzwa k’uwari ushinzwe ubugenzuzi bw’inyubako ya Copcom, ko atari ko Cotis yabigenje, bikaba byarayiviriyemo kwishyura itinze kuko ubuyobozi bushya bwa Copcom bwagombaga kubanza kugenzura impamvu Cotis itanyuze mu nzira zari ziteganijwe mu masezerano. Urega akomeza avuga ko urukiko rwemeje ko iyo nzira Cotis yakoresheje nta kibazo iteye mu gihe na fagitire za mbere zishyuwe zitashyizweho umukono n’ibiro by’ubugenzuzi bw’inyubako bwa Hi Sense Engeneers and Consultants. Ko nta makosa yakozwe na Copcom ngo ibe yaranze kwishyura,kandi urukiko ruhere xxx ruca inyungu za 18% y’amafaranga yose Copcom ibereyemo Cotis Ltd.
[6] Uregwa avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite kubera ko ingingo ya 7 y’amasezerano impande zombi zagiranye itavuga ko facture izajya inyuzwa muri bureau de surveillance. Ko iyo ngingo ivuga ahubwo ko Cotis Ltd izajya itanga facture k’uwayihaye akazi, hanyuma mbere y’uko Copcom yishyura bikabanza kwemerwa na Hi sense. Ko Cotis itari ishinzwe kumenya imikoranire hagati ya Copcom na Hi Sense, cyane ko ari imikoranire iri interne, bishimangirwa n’ibyo urukiko rwavuze mu bika bya 8, 9 by’urubanza rujuririrwa.
[7] Amasezerano impande zombi zasinye kuwa 05/06/2014, bigaragara ko ari hagati ya Cotis Ltd na Copcom. Xxxxxxx ya 7 y’amasezerano hagati y’impande zombi iteganya ko : « Le paiement des travaux s’opérera suivant la présentation des
Travaux exécutés, y compris l’achat des équipements, dûment approuvé par le bureau de surveillance et le maître de l’ouvrage. » Ntaho muri iyi ngingo bigaragara ko xxx Xxxxx Ltd yagombaga gushyikiriza factures bureau de surveillance batanafitanye amasezerano. Nk’uko rero urukiko mu rubanza rujuririrwa rwabibonye, ntibyakumvikana ko ku isoko ryose rya 159.830.292 frw, ubu hishyuzwa 79.689.260 frw, ikaba itagaragagaza ko ayishyuwe yose xxx Xxxxx Ltd yabaga yashyikirije bureau de surveillance factures, mu gihe nta na masezerano agaragara izo mpande zombi zaba zifitanye. Iyi mpamvu y’ubujurire rero, ikaba nta shingiro yahabwa.
2. Ese koko Urukiko ntirwagombaga kwemeza inyungu za 18% ?
[8] Urega avuga Urukiko rwemeje inyungu za 18% zihwanye na 10.122.295 frw ngo kuko Copcom yakerewe kwishyura Cotis Ltd, kandi byaragaragaye ko Cotis Ltd yatanze factures zidakurikije ibyateganijwe mu masezerano ko buri facture yagombaga kunyuzwa kuri Hi sense…Ko izo nyungu zitagombaga kugenwa kuko Xxxxx xxx yo nyirabayazana wo kutishyurirwa igihe, kuko byasabye ko ubuyobozi bushya bubanza kugenzura niba ibyasabwaga muri fagitire byari ukuri.
[9] Uregwa avuga ko iyi mpamvu na yo nta shingiro ifite kuko Cotis Ltd itakoreye Hi Sense…, ko yakoreye Copcom xxxxx xxx yo mpamvu factures zishyuza, ko atari facture no 0224 yatanze gusa, ko hari n’izindi yari yaratanze mbere kandi zirishyurwa, ko rero Copcom ari yo yishe amasezerano ku buryo bukabije ikaba igomba kubiryozwa, kuko amasezerano adategeka gusa icyasezeranwe, ko ahubwo anategeka n’ingaruka yo kutayashyira mu bikorwa. Kuvuga ko Cotis Ltd itanyujije factures zayo kuri bureau de surveillance nta shingiro byahabwa kuko byasobanuwe mu mpamvu ya mbere y’ubujurire. Copcom ikaba rero igomba kwirengera ingaruka zo kutishyurira Cotis igihe, yishyura inyungu za 18% zihwanye na 10.122.295 frw yategetswe kwishyura mu rubanza rujuririrwa. Iyi mpamvu y’ubujurire rero ikaba nta shingiro yahabwa.
3. Ese koko Urukiko rwabaze nabi amendes Cotis Ltd yagombaga gucibwa?
[10] Urega avuga ko urukiko rwabaze nabi amendes Cotis Ltd yagombaga gucibwa kubera gukererwa kurangiza isoko. Ko xxxxxx yateganyijwe ku ngingo ya 16 ari 1/1000 ku munsi urenzeho, kandi isoko ryose rikaba ryari 159.830.292, ko iminsi yarenzeho ari 106, uregwa akaba yaragombaga kwishyura 16.942.011 frw ya amendes.
[11] Uregwa avuga ko impamvu ya gatatu na yo nta shingiro ifite, kuko kuwa 05/11/2014 ari bwo yarangije imirimo yari yarahawe ku nyubako ya Copcom, nk’uko bigaragara kuri provisional handoever yasinywe kuwa 22/11/2014 igaragaza neza ko project completion date ari kuwa 05/11/2014, ko ariko atangazwa no kumva urega avuga ko imirimo yarangiye kuwa 22/11/2014,
akirengagiza ko yasinye iyo provisional handover igaragaza igihe imirimo yarangiriye. Ko ibi bikuraho urujijo Copcom ishaka guteza urukiko ivuga ko hari iminsi 20 y’ubukererwe, ko Cotis yacibwa ibihano by’ubukererwe. Ko nta bihano ibyo ari byo byose rero Cotis igomba gucibwa, ko ahubwo Copcom ari yo igomba kubicibwa kuko ari yo itarubahirije amasezerano, ko ndetse n’indishyi z’ubukererwe zingana na 47.061 frw zigomba kuvaho kuko nta bukererwe n’ubw’umunsi umwe yigeze igira.
[12] Nk’uko byasobanuwe na Cotis Ltd mu myanzuro yayo ndetse no mu bimenyetso bitandukanye bigaragara muri dosiye, kuwa 23/07/2014 yasabye iminsi 20 y’inyongera kubera ibibazo bya Tanzania Revenue Authority kugira ngo ibe yabonye ibikoresho yatumije, Copcom iyisubiza kuwa 06/08/2014 iyemerera iyo minsi. Bigaragara xxxxx xx imirimo yarangiye kuwa 05/11/2014, reception handover ikaba kuwa 22/11/2014. Uregwa yanagaragaje ko imirimo yanatinzwaga n’uko urega yabaga atamwishyuriye igihe, kandi urega mu gihe cy’iburanisha atashoboye kubivuguruza. Uru Rukiko rukaba rusanga rero indishyi z’ubukererwe Cotis yaciwe zigomba kuvaho, kuko niba yaba yaranakererewe kurangiza imirimo ku gihe, urega atagaragaza ko yabaga yamwishyuye amafaranga ye ku gihe ngo ashobore kurangiza iyo mirimo. Iyi mpamvu y’ubujurire, ikaba nta shingiro yahabwa.
4. Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ibyagaragaye muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis Ltd ?
[13] Urega avuga ko Urukiko rutahaye agaciro ibyagaragaye muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis, byo gusana ibyangijwe ku xxx xxxxxx gushyiramo xxxxxxx n’amatiyo, ko ibyo bituma abashaka gukodesha ibyumba birimo izo nenge batahakodesha. Avuga xxxxx xx Urukiko rutahaye agaciro ikibazo cy’uko camera de surveillance n’ibirinda inkongi bashyizeho bidakora, xxxxx Xxxxx Ltd yarasabwe kuza kwerekana ko bikora ariko birirengagizwa.
[14] Uregwa avuga ko iyi mpamvu na yo nta shingiro ifite, kuko Cotis itari gukomeza gukora itarimo yishyurwa, nyuma y’igihe kirekire isabwa kwihangana, ko ikibazo cya camera na cyo nta shingiro gifite, kuko Copcom yahawe n’umujyi wa Kigali permis d’occupation xxx xxx hamaze kugenzurwa ko ibyo byuma bikora xxxxx xxxx.
[15] Nk’xxx Xxxxx Ltd ibigaragaza muri provisional handover, One Stop Center ni yo yari ishinzwe kugenzura ko cameras n’ibindi byuma bikora, kugira ngo iyihe permis d’occupation. Ntaho bigaragara ko muri iyo réception provisoire ko cameras zitakoraga ngo babe barasabye uregwa kubanza kuzikora. Na ho ku mirimo yagombaga kubanza kurangizwa, nk’uko uregwa abivuga, uru Rukiko rurasanga yaragombaga guhemberwa imirimo yari yakoze kuri iyo nyubako kugira ngo
ashobore kurangiza imirimo yari isigaye yo gusana ahangijwe n’ibyuma yashyize kuri iyo nyubako. Iyi mpamvu y’ubujurire rero ikaba nta shingiro yahabwa.
5. Ku bujurire bwuririye ku bundi butangwa na Cotis Ltd.
[16] Cotis irasaba ko indishyi za 47.061 frw zivanwaho kuko atari yo yishe amasezerano, ko uru rubanza rwategeka n’irangiza rubanza ry’agateganyo kuko Copcom idahakana umwenda ariko ikaba itagaragaza ubushake bwo kwishyura kandi itabuze ubwishyu. Cotis irasaba kandi igihembo cy’avoka ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire, kingana na 5.500.000 frs. Uru Rukiko rurasanga Cotis Ltd itagaragaza icyakwangirika iryo rangiza rubanza ry’agateganyo riramutse ridatanzwe nk’uko bivugwa mu ngingo ya 213 y’Itegeko Ryerekeye Imiburanishirize y’Imanza z’Imbonezamubano, iz’Ubucuruzi, iz’Umurimo n’iz’Ubutegetsi, iteganya ko : « irangiza rubanza ry’agateganyo rishobora gutegekwa gusa, bisabwe n’umwe mu baburanyi, ku bintu byose byatsindiwe cyangwa ku gice cyabyo, iyo bsanga iryo rangiza ry’urubanza ritabaye bishobora kwangiriza ku buryo budasubirwaho, umuburanyi usabye ko urubanza rurangizwa by’agateganyo. ». Cotis Ltd kandi ntigaragaza ko ayo isaba ari yo yahembye avoka wayo koko, bityo ikaba igenewe mu bushishozi bw’Urukiko 1.000.000 frw ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
[17] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi :
Rwemeye kwakira ubujurire rwashyikirijwe na Copcom. Rwemeje ko nta shingiro bufite.
Rukijije ko Cotis Ltd itsinze, ko Copcom itsinzwe.
Rutegetse Copcom kwishyura Cotis Ltd 1.000.000 frw y’igihembo cy’avoka ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire.
Rutegetse ko 47.061 y’indishyi z’ubukererwe Cotis Ltd yari yaciwe ku rwego rwa mbere avanyweho.
Rutegetse ko ku bindi hubahirizwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza R Com 0276/15/TC/Nyge.
Ruciwe rutinze kubera amahugurwa, itora ry’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ndetse n’uburwayi bw’umucamanza waruburanishije
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 08/01/2016, N’UMUCAMANZA WARUBURANISHIJE, NIWEMUGENI Solange, HARI N’UMWANDITSI, BYUKUSENGE Elisée.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
NIWEMUGENI Solange BYUKUSENGE Elisée (Sé) (Sé)
Copie conforme à l’originale.