Gusuzuma niba uwo Urukiko rubanza rwemeje ugomba kwishyura umwenda ariwe koko wa nyawe. 14] BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta basobanura muri iyi mpamvu ya kabiri y’ubujurire, ko NIYIBIZI Nicolas yishingiwe umwendaungana na Rwf 4,716,000 na BUTERA Jean-Bosco, ariko ko uyu NIYIBIZI Nicolas afite umutungo ushobora kuvamo ubwishyu bw’ayo mafaranga, bityo akaba agomba kwishyurwa SINDAYIHEBA Samuel. Basanga uru Rukiko rwasuzuma impamvu ki atari NIYIBIZI Nicolas wagombaga kubanza gushakirwaho ubwishyu, hanyuma BUTERA Jean-Bosco nk’umwishingizi akishyura aruko ubwishyu bubuze. Bakomeza basobanura ko mu nyandiko ifite impamvu kwishyura ideni, umuryango wa BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta bemeye kwishingira ngo kuzishyura ideni, na SINDAYIHEBA Samuel akaba yarashyizeho umukono, kuri N.B. y’iyo nyandiko hakaba hagaragajwe aho ubwishyu buzaturuka n’igihe SINDAYIHEBA Samuel azishyurirwa, n’uburyo azishyurwamo; ibi bikaba byarirengagijwe n’Urukiko rubanza. [15] SINDAYIHEBA Samuel yiregura kuri iyi mpamvu, avuga ko uyu BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta bamufitiye ideni nk’uko bigaragara mu nyandiko ndetse n’amasezerano yo kwemera ideni n’uburyo bazaryishyura yo kuwa 17/05/2015 bagiranye na SINDAYIHEBA Samuel, akaba ari nayo masezerano yaregesheje mu Rukiko rubanza. SINDAYIHEBA Samuel asanga nk’uko byavuzwe n’Urukiko rubanza, iyi Company yatijwe BUTERA Jean Bosco ubwo yari amaze gutsindira isoko yavuzwe haruguru, atizwa company ya NIYIBIZI Nicolas mu rwego rwo kurangiza iryo soko yari yatsindiye; maze biba ngombwa ko bafunguza Konti bahuriyeho muri BK iri ku izina rya BIG LINE Company kugira ngo iyo misoro izabashe gutangwa neza nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yo kuwa 04/05/2015 ndetse n’indi nyandiko itagaragaza itariki yandikiweho aho BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta basabaga SINDAYIHEBA Samuel kubaha ibikoresho ku ideni. [16] SINDAYIHEBA Samuel akomeza avuga ko kuba NIYIBIZI Nicolas ari nyiri BIG LINE COMPANY, ntibikuraho ko BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta bafitiye SINDAYIHEBA Samuel ideni. Ko ku bijyanye no kuba umwishingizi yishyura ari uko uwo yishingiye yabuze ubwishyu, ibi nta gaciro byahabwa muri uru rubanza kuko mu masezerano yo kwishyura ideni SINDAYIHEBA Samuel yaregeye, ndetse no mu zindi nyandiko bagiye bagirana nta na hamwe hagaragarmo ko yafashe iryo deni yishingiye NIYIBIZI Nicolas. Ko iby’ubwishingizi barimo kwitwaza bajurira ari uburyo bwo gutinza kurangiza ikibazo bafitanye na SINDAYIHABA Samuel cyo kumwishyura ideni bamufitiye cyane cyane ko bo ubwabo bamugaragarije uburyo bari bagiye kumwishyura bakagera ...