Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 02/06/2017 URU RUBANZA, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
ABAJURIYE:
- XXXXXX Xxxx-Xxxxx, ubarizwa SOVU, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me BUGABO Laurent.
- UMUBYEYI Assoumpta, xxxxxxxx XXXX, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me XXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
ABAREZWE MU BUJURIRE:
- SINDAYIHEBA Xxxxxx, xxxxxxxx XXXXXXXX, XXXXXXXX, NYAMIRAMBO, NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me NGENDAHAYO Sylvère.
- XXXXXXXX Xxxxxxx, ubarizwa SOVU, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me MUNEZERO Déogratias.
IKIBURANWA:
- Ukutubahiriza gushyirwa mu bikorwa amasezerano yo kuwa 17/05/2015.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 01192/2016/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuwa 22/12/2016.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxx XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ukutubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bagiranye; muri urwo rubanza hanagobokeshwamo XXXXXXXX Xxxxxxx, nawe wemezaga ko ari abarezwe batubahirije inshingano zabo, kukoaribo bahawe umwenda.
[2] Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, rwaburanishije urwo rubanza, rwanzura ruvuga ko ikirego cya SINDAYIHEBA Xxxxxx gifite ishingiro, ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bagomba kumwishyura umwenda yaregeye n’indishyi hamwe n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
[3] XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta ntibishimiye iyo mikirize, bayijuririra uru Rukiko ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rwirengagije ko BIG LINE COMPANY, LTD ari sosiyete ya XXXXXXXX Xxxxxxx; rukirengagiza rero ko xxx XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx xx XXXXXX, ugomba kwishyura umwenda waregewe na SINDAYIHEBA Xxxxxx; bityo hakaba hanakwiye gusuzumwa rero uruhande rugomba urundi indishyi.
[4] Muri ubu bujurire, harasuzumwa hanafatwe icyemezo ku kumenya xxxxx sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza, hagasuzumwa niba Urukiko rubanza rwemeje ugomba nyawe kwishyura umwenda waregewe, hanasuzumwe ibirebana n’indishyi.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Gusuzuma no kumenya xxxxx sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza.
[5] XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyagaragajwe, Big Line Company ari sosiyete ya XXXXXXXX Xxxxxx, ko kubihindura ikitirirwa BUTEARA Xxxx-Xxxxx xxxx xxx ukurenga k’ukuri kugaragarira buri wese, nk’uko bishimangirwa na Certificate of Domestic company Registration N°103080165 ya Company Big Line Company Ltd.
[6] SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxxxx kuri iyi mpamvu, avuga ko ibijyanye no kugaragaza xxxxx BIG LINE Company nk'xxx xxxx muri iyi issue, ntaho bihuriye n'ideni ryishyuzwa XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta kuko ibyo yitwaza ngo byo kumenya xxxxx iyi Company, ko ariho ikibazo kiri, sibyo kuko iyi Company nyirayo yayitije XXXXXX Xxxx-Xxxxx bitewe n'uko Xxxxxx Xxxx-Xxxxx xxxx yatsindiye isoko, maze xxx yatsindiye isoko bakamusaba kubaha izina rya Company izakora iryo soko, maze bitewe n'uko ntayo yari afite aza gutira iyi yitwa BIG LINE ayitira XXXXXXXX Xxxxxxx, nk'uko yari asanzwe ayimutiza iyo yatsindiraga isoko rimusaba gutanga izina rya Company ye, xxxxx xxx naho byahereye XXXXXX Xxxx-Xxxxx xxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxxxx ku ideni byo xxxxxxxxx xxxx xxxx xxxx yari yatsindiye ryo kugemurira ibikoresho SENIOR ENGEENERS Xx.Xxx.
[7] SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxxx ko, nk'uko bigaragazwa n'inyandiko XXXXXX Xxxx-Xxxxx we ubwe yishyiriyeho umukono, yo kuwa 04/05/2015, xxxxxxxxxxxx ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx yayitijwe na XXXXXXXX Xxxxxxx xx'xxx yari asanzwe ayimutiza, ariko bidashatse kuvuga ko ariwe watse ibikoresho ku ideni kuko nta soko yigeze atsindira. Ibi xxxxx xxx bikaba biragaragazwa n'inyandiko yo kuwa
17/05/2015 XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx, yerekana ko ntaho XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxx ko afitiye XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxx. XXXXXXXXXXX Xxxxxx asoza avuga ko asanga ibi ari uburyo XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bakoresha bashaka kujijisha Urukiko bavuga ko bishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxx atari xxx xxxx.
[8] XXXXXXXX Xxxxxxx nawe yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, avuga ko XXXXXX X.Xxxxx yatsindiye isoko ryo kugemurira ibikoresho Company y’ubwubatsi yitwa SENIOR ENGINEERS COMPANY Ltd; maze akimara kuritsindira asabwa gutanga Izina rya Company ye mu rwego rwo kugira ngo hagaragare numero de Compte ya Company izajya icishwaho amafaranga mu gihe cyo kwishyura. Akomeza gusobanura ko bitewe n’uko XXXXXX Xxxx-Xxxxx nta Company agira, asanzwe aza kumusaba gukoresha izina rya Company ye yitwa BIG LINE COMPANY Ltd, ko yayimutiza kugira ngo abone uko akora iryo soko yari yatsindiye, nk’uko byagenze ubwo yakoraga isoko rya Sportview xxx yakoraga Maintenance ya Piscine ebyiri z’iyi Hotel ziherereye REMERA na KICUKIRO.
[9] XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxxx ko n’ubu nabwo yarayimutije kugira ngo arangize gukora iryo soko yari amaze gutsindira. Bikaba byumvikana ko amafaranga y’imisoro ajyanye n’iryo soko xxx XXXXXX Xxxx-Xxxxx uzajya ayishyura kugira ngo bitazagira ingaruka kuri Company ya BIG LINE. Ko ibi byose biragaragazwa n’inyandiko yo kuwa 04/05/2015 xxx XXXXXX Xxxx- Xxxxx xx XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx xxx XXXXXX atijwe na XXXXXXXX Xxxxxxx Company ye, kugira ngo akore xxxx xxxx yari yatsindiye. Ko ibijyanye no kuvuga ko XXXXXX yaba yarishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx xxx ikinyoma cyambaye ubusa kuko duhereye ku masezerano XXXXXX we ubwe yagiranye na Rwiyemezamirimo NIYONGIRA Ephrem, ariwe xxxxx SENIOR ENGINEERS COMPANY Ltd wagombaga kugemurirwa ibikoresho by’ubwubatsi, ayo masezerano agaragaza neza ko xxxxx ugutsindira isoko xxx XXXXXX Xxxx- Xxxxx, atari XXXXXXXX Xxxxxxx, kuko nta hantu na hamwe XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxx muri ayo masezerano cyangwa xx xxx bigaragazwe ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx yishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx. Bityo rero ibivugwa xx XXXXXX X.Xxxxx ko yaba yarishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx nta shingiro bifite ahubwo ni ugushaka guhisha ukuri bajijisha urukiko.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[10] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA Xxxxxx na XXXXXXXX Xxxxxxx; rushingiye cyane cyane ku bimenyetso ababuranyi bagiye bashingiraho imyiregurire yabo, rusanga nk’uko biteganijwe mu ngingo za 2, 3 na 4 z’Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, zigena ko “Ikimenyetso cyo mu rubanza ni uburyo bukoreshwa kugira ngo ukuri kw’ibyabaye kugaragare.” (2) “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Umucamanza ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ibimenyetso afite.” (3) xxxxx xx “Urukiko ruca urubanza rwaregewe hakurikijwe ibimenyetso bihuje na
kamere y’ikiburanwa.” No kuba aba baburanyi basanzwe bakorana imilimo itandukanye y’ubucuruzi;
[11] Rusanga ibyo bimenyetso bigaragaza nta gushidikanya ko hari igihe XXXXXX Xxxx-Xxxxx ajya akoresha mu masoko apiganirwa, izina rya BIG LINE COMPANY, isosiyete ya XXXXXXXX Xxxxxxx; ariko ko bishoboka ko aba bombi bajya bafatanya amasoko bombi, mu izina ry’iyi sosiyete; na none kandi bakaba banakorana ubwo bucuruzi bwabo na sosiyete ya SINDAYIHEBA Xxxxxx. Ikigaragarira Urukiko muri uru rubanza, hejuru y’ibimenyetso rwasuzumye, n’uko uru rubanza (kuva ku rwego rwa mbere) rwakomotse ku masezerano yabaye hagati ya SINDAYIHEBA Xxxxxx na XXXXXX Xxxx-Xxxxx, yo ku itariki ya 17/05/2015; bityo rero urubanza RCOM 00215/2016/TGI/NYGE rwatanzwe nk’ikimenyetso, rwabaye hagati ya BIG LINE COMPANY, LTD na SENOIR ENGINEERS COMPANY, LTD, nta ruhare rwagira muri uru rubanza, kuko rwo rwari rushingiye ku yandi masezerano (yo kuwa 19/08/2015) yabaye hagati y’impande zombi, kandi ashingiye ku wundi mubare w’amafaranga (Rwf 25,000,015).
[12] Rusanga rero, xxxxxx xxx xxxxx yo kuwa 21/10/2014 yaba xxxxx xxxx uru rubanza ruri gusuzumwa mu bujurire. Rusanga kandi, uretse kuba amasezerano aburanwa muri uru rubanza, xxx xxx kuwa 17/05/2015, ya Rwf 12,500,000, no kuba inyandiko XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx kuwa 15/04/2015 avuga ko bafatanyije isoko ryo kugemurira sosiyete ya SINDAYIHEBA Xxxxxx; ntibyababujije ariko gukora indi nyandiko nyuma, iyo kuwa 04/05/2015, xxxxx xxxxxxxxx ibyo banditse mbere, xxxxx xxxxxxxxxxx imyiregurire ya XXXXXXXX Xxxxxxx na SINDAYIHEBA Xxxxxx; xxxxx na XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta badahakana ibyanditsemo.
[13] Rushingiye kuri ibi byose rumaze gusobanura, mu isesengura ry’ibimenyetso rwashyikirijwe, bikanashimangirwa n’uko mu ibaruwa XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bandikiye SINDAYIHEBA Xxxxxx, kuwa 29/02/2016, xxx batahakanye umwenda bamufitiye, ntibanavugemo XXXXXXXX Xxxxxxx; rusanga ikibazo cyo kumenya xxxxx BIG LINE COMPANY, LTD ataricyo cyafasha gukemura ikirego cyashyikirijwe Urukiko, kuko xxxxx iyi company azwi, kandi ntabihakana. Rusanga kandi na none, nta ngaruka bifite ku nshingano za XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, uko bigaragaye hejuru.
B) Gusuzuma niba uwo Urukiko rubanza rwemeje ugomba kwishyura umwenda ariwe koko wa nyawe.
[14] XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta basobanura muri iyi mpamvu ya kabiri y’ubujurire, ko XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx umwenda
ungana na Rwf 4,716,000 na XXXXXX Xxxx-Xxxxx, ariko ko uyu XXXXXXXX Xxxxxxx afite umutungo ushobora kuvamo xxxxxxxx xx’xxx xxxxxxxxx, xxxxx xxxxx xxxxxx xxxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx. Basanga uru Rukiko rwasuzuma impamvu ki atari XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxx kubanza gushakirwaho ubwishyu, hanyuma XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx’umwishingizi akishyura aruko ubwishyu bubuze. Bakomeza basobanura ko mu nyandiko ifite impamvu kwishyura ideni, umuryango wa XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bemeye kwishingira ngo kuzishyura ideni, na XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxx yarashyizeho umukono, kuri N.B. y’iyo nyandiko hakaba hagaragajwe xxx ubwishyu buzaturuka n’igihe SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxxxxxxxx, n’uburyo azishyurwamo; ibi bikaba byarirengagijwe n’Urukiko rubanza.
[15] XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx kuri iyi mpamvu, avuga ko uyu XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bamufitiye ideni nk’uko bigaragara mu nyandiko ndetse n’amasezerano yo kwemera ideni n’uburyo bazaryishyura yo kuwa 17/05/2015 bagiranye na SINDAYIHEBA Xxxxxx, akaba xxx xxxx xxxxxxxxxx yaregesheje mu Rukiko rubanza. XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxx nk’uko byavuzwe n’Urukiko rubanza, iyi Company yatijwe XXXXXX Xxxx Xxxxx ubwo yari amaze gutsindira isoko yavuzwe haruguru, atizwa company ya XXXXXXXX Xxxxxxx mu rwego rwo kurangiza iryo soko yari yatsindiye; maze biba ngombwa ko bafunguza Konti bahuriyeho xxxx XX iri ku izina rya BIG LINE Company kugira ngo iyo misoro izabashe gutangwa neza nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yo kuwa 04/05/2015 ndetse n’indi nyandiko itagaragaza itariki yandikiweho xxx XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta basabaga SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxx ibikoresho ku ideni.
[16] XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxx avuga ko kuba XXXXXXXX Xxxxxxx xxx xxxxx BIG LINE COMPANY, xxxxxxxxxxx ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bafitiye XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxx. Ko ku bijyanye no kuba umwishingizi yishyura xxx xxx uwo yishingiye yabuze ubwishyu, ibi nta gaciro byahabwa muri uru rubanza kuko mu masezerano yo kwishyura ideni SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxxxx, ndetse no mu zindi nyandiko bagiye bagirana nta na hamwe hagaragarmo ko yafashe iryo deni yishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx. Ko iby’ubwishingizi barimo kwitwaza bajurira ari uburyo bwo gutinza kurangiza ikibazo bafitanye na SINDAYIHABA Xxxxxx cyo kumwishyura ideni bamufitiye cyane cyane ko bo ubwabo bamugaragarije uburyo bari bagiye kumwishyura bakagera n’xxx bamwemerera ikibanza ariko ntibabishyire mu bikorwa, ibi byose bikaba biragaragaza uruhare rwa XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta ku ideni bemera mu buryo budashidikanywaho ko xxxxx xxxxxxxx. XXXXXXXXXXX Xxxxxx asoza avuga ko ikindi kimenyetso afite ari Historique igaragaza uburyo bari baratangiye kwishyura iryo xxxx xxxxx bagera hagati bakabihagarika kandi ideni ritarangiye.
[17] XXXXXXXX Xxxxxxx nawe yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, avuga ko nk’uko yabigaragaje mu mpamvu ya mbere y’ubujurire, nta bwishingire na buto bwigeze buba hagati ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx uvuga ko yamwishingiye. Bityo rero ko uyu mwenda uri muri iyi issue ukaba ugomba kwishyurwa na XXXXXX
Xxxx-Xxxxx kuko niwe watsindiye isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubwubatsi nk’uko byavuze haruguru, maze bigatuma ajya kubifata ku xxxxx xxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx. Ikindi xxxxx xxx n’uko XXXXXX Xxxx-Xxxxx yaratangiye kwishyura uwo mwenda abicishije muri COPEDU Ltd, bikaba bigaragaza ko umwenda awemera, bikaba rero bitumvikana uburyo yaba yarishingiye umuntu nk’uko abivuga, none akaba yaratangiye kwishyura.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[18] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, ndetse no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA Xxxxxx na XXXXXXXX Xxxxxxx; runashingiye ku isesengura rwakoze ku mpamvu ya mbere y’ubujurire, ibimenyetso rwasuzumye n’ingingo z’amategeko rwashingiyeho; rusanga XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta baterekana ikimenyetso na kimwe, uretse kubivuga mu magambo xxxx, xx’ubwishingire yaba yarakorewe XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx na XXXXXX Xxxx-Xxxxx, bityo hashingiwe ku biteganwa mu ngingo ya 9 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Hanashingiwe kuri iryo sesengura ryo mu mpamvu ya mbere; rusanga ntabwo XXXXXX Xxxx-Xxxxx yishingiye XXXXXXXX Xxxxxxx, bityo iyi mpamvu y’ubujurire ikaba nta shingiro ifite.
C) Gusuzuma ishingiro ry’indishyi zaciwe XXXXXX Xxxx-Xxxxx.
[19] XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko Urukiko rubanza rwaciye XXXXXX Xxxx- Xxxxx indishyi za Rwf 2,000,000 zo guha SINDAYIHEBA Xxxxxx, rumuca kandi izingana na Rwf 500,000 zo guha NIYIBIZI Xxxxxxx xxx xxxxxx kumushora mu manza, hamwe no gusubiza ingwate y’amagarama angana na Rwf 50,000, ibi ngo rukaba rwarabikoze rwirengagije ko XXXXXX Xxxx Xxxxx xx’umwishingizi yagombaga kwishyura ku rwego rwa kabiri aruko uwo yishingiye, ariwe XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx xxxxxxxx. Xxxxx n’ubwo agomba kwishyura ku rwego rwa xxxxxx xxxxx y’uwo yishingiye, yagaragaje ko ashaka kwishyura kuko hari amafranga yishyuye kandi yiteguye no gukomeza kwishyura, ariko kwirengagiza ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo hagaragazwe ko uwo yishingiye yagize icyo akora akabura ubwishyu bwose; XXXXXX Xxxx-Xxxxx xxxxxx gucibwa izo ndishyi, ari uguhohoterwa bikabije, kuko kugobokesha uwafashe umwenda kugira ngo awishyure hanyuma ubwishyu ni buramuka bubuze umwishingizi abone kubazwa ibyo kwishyura, atari akwiye kubihanirwa kugeza n’ubwo bamuca indishyi zo guha uwo yishingiye ntiyishyuzwe ngo habure ubwishyu abone kumwishyurira.
[20] SINDAYIHEBA Xxxxxx yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga indishyi zaciwe XXXXXX Xxxx Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta hashingiwe ku ngingo ya 137 y'itegeko rigenga amasezerano ndetse n'iya 258 CCL III zifite ishingiro kuko XXXXXX Xxxx Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta batigeze bubahiriza amasezerano uko ari mu rwego rwo kwishyura SINDAYIHEBA Samuel nk'umucuruzi wakagombye kuba ayo mafaranga yarayabyajije andi, nk'uko ariwo murimo we xxxxx xxxx bakaba babizi. Kuba rero bayamaranye igihe kirekire kirenga umwaka, xxxxxx xxxx Urukiko rwarabaciye ziriya ndishyi bifite ishingiro kuri byose. Xxxx xxxxx yaratsinzwe n'uwamuregaga kuba yarategetswe n'urukiko gusubiza uwamutsinze ingwate y'amagarama turasanga rwose biciye mu kuri nk'uko amategeko abiteganya. XXXXXXXXXXX Xxxxxx nawe yuririye kuri ubu bujurire, xxxxx xxx Xxxxxx gutegeka XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta kumwishyura muri ubu bujurire, indishyi zo gukomeza kumushora mu manza, za Rwf 2,000,000 n’igihembo cya Avoka cya Rwf 500,000.
[21] XXXXXXXX Xxxxxxx nawe yireguye kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga ko Indishyi zingana na Rwf 500,000 Urukiko rubanza rwategetse ko ahabwa, zari zikwiye kuko XXXXXX Xxxx-Xxxxx yatumye yirirwa mu Nkiko bitari ngombwa, ndetse binamusaba gushaka Avocat umwunganira. Ko rero kuba XXXXXX Xxxx Xxxxx yibaza impamvu yatumye ategekwa kwishyura izi ndishyi ni xxx ishingiye kuko iyo atanga kwishyura ideni afitiye SINDAYIHEBA Xxxxxx xxxxxxxx gutuma aza mu Rukiko ku bw’amakosa ye yo kutishyura ideni. XXXXXXXX Xxxxxxx nawe yasabye muri ubu bujurire, ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta bamuha indishyi z’ikurikiranarubanza za Rwf 1,000,000 n’igihembo cya avoka cya Rwf 500,000.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[22] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, ndetse no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA Xxxxxx na XXXXXXXX Xxxxxxx, no kubyo basabye mu kwiregura kwabo; rushingiye kubyo rwabonye mu isesengura ry’impamvu z’ubujurire zibanziriza iyi, ikaba inazishamikiyeho; runashingiye kuba ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, igena ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.” Rusanga iyi mpamvu y’ubujurire ya XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta idafite ishingiro, kuko byamaze kugaragazwa ko aribo bagomba kwishyura ideni bafitiye SINDAYIHEBA Xxxxxx, bakaba rero bagomba no kwirengera ibyakoreshejwe n’ababuranyi babo muri ubu bujurire.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[23] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanze nta shingiro bufite.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe RCOM 01192/2016/TC/NYGE rwaciwe kuwa 22/12/2016, n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, idahindutse.
- Rukijije ko XXXXXX Xxxx-Xxxxx agomba gufatanya na UMUBYEYI Assoumpta muri ubu bujururire, xxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxxxxxx zo kumushora mu manza, za Rwf 200,000 n’igihembo cya avoka cya Rwf 500,000. Bakanafatanya kwishyura XXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxx y’ikurikiranarubanza ahwanye na Rwf 100,000 n’igihembo cya avoka, cya Rwf 500,000.
- Rutegetse XXXXXX Xxxx-Xxxxx xx UMUBYEYI Assoumpta gufatanya, xxxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxx ubu bujurire Rwf 700,000. Bakanafatanya kwishyura XXXXXXXX Xxxxxxx Xxx 600,000.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 02/06/2017 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. Xxxx-Xxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx.
UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx
Sé
UMUCAMANZA
XXXXXX Xxxx-Xxx
Sé
Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier