Igihe cyo kwishyura gisabwa na MUHIZI RUGAMBA. 4] MUHIZI RUGAMBA avuga ko atabashije kwishyura umwenda kubera ko yagiye gukorera hanze y’u Rwanda. Iyi ariko ikaba atari impamvu yumvikana yasobanura ko yishe amasezerano bitamuturutseho, kuko nk’uko yabibwiye urukiko hari amafaranga yohereje ari hanze aho yakoraga, ibi bikaba bigaragaza ko byashobokaga kohereza amafaranga yari yariyemeje kwishyura buri kwezi, cyane ko yari ku kazi ahemberwa, kandi azi neza ko umushahara ahembwa udaca kuri konti ye yo muri banki y’abaturage yamuhaye umwenda. Indi mpamvu atanga ngo ni uko kuva mu Gushyingo 2009 yabonye ishyuri hanze. Iyi mpamvu nayo ikaba itasobanura ko yagombaga kwica amasezerano, kuko mu gihe yari agiye mu bindi bimufitiye akamaro, yagombaga gushaka ubundi buryo yishyura umwenda yahawe. [5] Mu bushishozi bw’urukiko, MUHIZI RUGAMBA ntiyabona ikindi gihe cyo kwishyura kuko bigaragara ko yishe nkana amasezerano yagiranye na banki.