Isesengura Ryibibazo Bigize Urubanza Ingingo Z'Urugero

Isesengura Ryibibazo Bigize Urubanza. A- Kumenya niba Umucamanza wa mbere yagombaga gutegeka ko inyungu zivanywaho kuva itariki ya 09/05/2013 kuko aribwo KCB RWANDA Ltd yashyizeho ijanisha rya 17% aho gutegeka ko zivanywaho nyuma ya cyamunara. [10] SAGAMBA Justin yajuriye ku mpamvu y’uko Umucamanza wa mbere yaribeshye yemeza ko agomba kuvanirwaho inyungu yabariwe nyuma ya cyamunara yo ku wa 24/10/2014 zikakomeza kubarirwa kuri 7%, kandi mu by’ukuri zakagombye kuvanwaho zihereye tariki ya 09/05/2013 kuko aribwo KCB RWANDA Ltd yashyizeho ijanisha rya 17%. [11] KCB RWANDA Ltd yiregura ivuga ko SAGAMBA Justin avuga ko Umucamanza yibeshye agena inyungu za 7% uhereye nyuma ya cyamunara kandi yaragombaga kubara izo nyungu ahereye tariki ya 09/05/2013, nyamara Umucamanza ntiyibeshye ahubwo yafashe icyemezo ashingiye ku kwiregura kw’ababuranyi ndetse ashingira k’umategeko n’ibimenyetso. Isobanura imyiregure yayo ivuga ko uwajuriye yemera umwenda yahawe ungana na Frw 37.000,000 ariko ntiyemera inyungu ziwuturukaho za 17%, yifuza kugabanirizwa izo nyungu agashyirwa kuri 7% kandi zibarwa abakozi ba KCB Rwanda Ltd bakiri mu kazi naho abakiriya basanzwe inyungu zibarwa kuri 17%, kandi urega atari umukozi wa KCB Rwanda Ltd ku buryo yagabanirizwa agashyirwa ku nyungu ya 7% yagenewe abakozi. Ivuga ko uwajuriye atigeze aregera y’uko atishimiye inyungu za 17% cyangwa ngo yange gusinya amasezerano yavuzwe haruguru abivuze aruko abona ikibazo cyafashe indi ntera agejejwe mu Nkiko, bivuga ko yemeraga ibikubiye mu masezerano y’inguzanyo yahawe. Ivuga ko uwajuriye yasinye amasezerano y’inguzanyo tariki ya 02/08/2011 ayasinyira imbere ya Notaire, muri ayo masezerano hari ingingo ivuga ko igihe nyirikugurizwa azaba atakiri umukozi wa KCB Rwanda Ltd inyungu zizakurwa kuri 7% zigashyirwa ku nyungu zihwanye nizabandi bakiriya basanzwe, akaba ari uko byagenze kuko SAGAMBA Justin atakiri umukozi wa KCB Rwanda Ltd. *12+ Ku bijyanye n’icyo kibazo, Urukiko rusanze ko mu gika cya 5 cy’urubanza rujuririrwa ku rupapuro rwa 3, Umucamanza yavuze ko ingingo ya 4 y’inyandiko yo ku wa 02/08/2011 KCB RWANDA Ltd yandikiye SAGAMBA Justin imumenyesha ko yemerewe inguzanyo nawe akemera ibikubiyemo ku wa 03/08/2011 ifatwa nk’amasezerano impande zombi zagiranye igaragaza ko inyungu zari kubarirwa kuri 7% ku mwaka, bityo kuba KCB RWANDA Ltd yarazamuye inyungu ikazishyura kuri 17% SAGAMBA Justin amaze kwirukanwa muri iyo Banki, bikaba bitateganyijwe mu masezerano kuko ayo 17% atigeze agaragazwamo kandi ntaho iyo ngingo ivuga ko mu giheSAGAMBA ...
Isesengura Ryibibazo Bigize Urubanza. 24] Ibibazo bisuzumwa muri uru rubanza n’ibikurikira:
Isesengura Ryibibazo Bigize Urubanza