IMITERERE Y’IKIREGO. 1] MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd yatanze ikirego ivuga yaguze "Station ya Essance" iri mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 cya SAFARI Thaddee na ZAWADI Aline kugira ngo hishyurwe umwenda bari bafitiye ECOBANK RWANDA LTD, Umwanditsi Mukuru yemeza raporo ya cyamunara mu ibaruwa REF 015-074649 yandikiwe Ushinzwe kugurisha ingwate, ariko HASHI ENERGY RWANDA Ltd yanga kuva muri uwo mutungo maze isaba ko yirukanwamo, igatanga amafaranga y'ikurikiranarubanza n'igihembo cy'avoka, hakabaho irangizarubanza ry'agateganyo kandi hakanatangwa amafaranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza. Ababuranira HASHI ENERGY RWANDA Ltd bavuga ko nta mpaka ziri ku kuba MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd yaraguze uwo mutungo, bavuga ko ikibazo ahokiri ari ku iyirukanwa rya HASHI ENERGY RWANDA Ltd muri iyo "station" ya "essance" mu gihe amasezerano yagiranye n'uwari nyirayo mbere y'uko igurishwa atararangira.[2] Muri uru rubanza urukiko rugiye gusuzuma: - Niba HASHI ENERGY RWANDA Ltd ikwiye kuvanwa muri station yagurishijwe muri cyamunara kandi igihe yari yarumvikanye na nyirayo mbere kitararangira ;- Indishyi zasabwe n'impande zombi; - Amafaranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza yasabwe ; - Irangizarubanza ry'agateganyo ryasabwe;