Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE RURI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RUKIJIJE NONE KUWA 20/04/2016 URUBANZA RCom 00022/2016/TC/Hye KU RWEGO RWA MBERE MUBURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UREGA:
MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd, ibarizwa Sovu- Niboye- Niboye - Kicukiro
- mu Mujyi wa Kigali.
UREGWA:
HASHI ENERGY RWANDA Ltd ifite icyicaro i Kinunga mu xxxxxx xx Kinunga, umurenge wa Gikondo, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali.
IBISABWA:
Gutegeka ko HASHI ENERGY(RWANDA) yirukanwa muri station ya essence iri mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 uri mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi yegukanywe na MOUNT MERU PETROLEU.
I. IMITERERE Y’IKIREGO
[1] MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd yatanze ikirego ivuga yaguze "Station ya Essance" iri mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 cya SAFARI Thaddee na XXXXXX Xxxxx kugira ngo hishyurwe umwenda bari bafitiye ECOBANK RWANDA LTD, Umwanditsi Mukuru yemeza raporo ya cyamunara mu ibaruwa REF 015-074649 yandikiwe Ushinzwe kugurisha ingwate, ariko HASHI ENERGY RWANDA Ltd yanga kuva muri uwo mutungo maze isaba ko yirukanwamo, igatanga amafaranga y'ikurikiranarubanza n'igihembo cy'avoka, hakabaho irangizarubanza ry'agateganyo kandi hakanatangwa amafaranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza. Ababuranira HASHI ENERGY RWANDA Ltd bavuga ko nta mpaka ziri ku kuba MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd yaraguze uwo mutungo, bavuga ko ikibazo xxx
xxxx xxx xx iyirukanwa rya HASHI ENERGY RWANDA Ltd muri iyo "station" ya "essance" mu gihe amasezerano yagiranye n'uwari nyirayo mbere y'uko igurishwa atararangira.
[2] Muri uru rubanza urukiko rugiye gusuzuma:
- Niba HASHI ENERGY RWANDA Ltd ikwiye kuvanwa muri station yagurishijwe muri cyamunara kandi igihe yari yarumvikanye na nyirayo mbere kitararangira ;
- Indishyi zasabwe n'impande zombi;
- Amafaranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza yasabwe ;
- Irangizarubanza ry'agateganyo ryasabwe;
II. ISESENGURA RY”INGINGO ZIGIZE URUBANZA
1. Kubijyanye no kumenya niba HASHI ENERGY RWANDA Ltd ikwiye kuvanwa muri station yagurishijwe muri cyamunara kandi igihe yari yarumvikanye na nyirayo mbere kitararangira.
[4] Me Xxxxxxxxxxx Xxxx xxxxxxxxx MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd yatanze ikirego avuga ko ku itariki ya 16/10/2015 ushinzwe kugurisha ingwate washyizweho n'Umwanditsi Mukuru yagurishije ingwate iri mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 cya SAFARI Thaddee na XXXXXX Xxxxx urimo "station icuruza ibikomoka kuri "Petrol" kugira ngo hishyurwe umwenda bari bafitiye ECOBANK RWANDA LTD, maze iyo ngwate yegukanwa na MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA Ltd byemezwa n'Umwanditsi Mukuru ariko ihawe integuza yo kuva muri "station " iri muri icyo xxxxxxx xxxxx kubyubahiriza ahubwo ikomeza gukoreramo maze asaba urukiko gutegeka ko ivanwamo hashingiwe ku ngingo ya 20 y’itegeko nº10/2009 ryo ku wa 14/05/2009 ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa.
[5] Mu kwiregura, Me Kayihura Xxxxx xx Me Xxxxxxxx Xxxxxxxxxx baburanira HASHI ENERGY RWANDA Ltd bavuga ko idakwiye kuvanwa muri iyo station kuko ku itariki 30/07/2013, HASHI ENERGY RWANDA LTD yagiranye amasezerano y’ ubukode bwa station ya essence iri mu kibanza No. 3/06/09/05/1004, giherereye mu Ntara y’ i Burengerazuba, Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Ruganda, iyagirana na nyir’uwo mutungo ari we SAFARI Thadée hamwe na XXXXXX Xxxxx, xxx xxxxxxxxxx akaba ateganya ko xxxxxx xxxxxx xxxxx
cy’imyaka icumi ishobora kongerwa impande zombi zibyumvikanyeho, maze Hashi Energy yishyura mbere (in advance) amafaranga y’ubukode bw’imyaka itanu (5) ya mbere, angana na USD 180,000, ihabwa icyo kibanza n’iyo nyubako itangira kubikoreramo kugeza ubu ikaba ari na yo igikorera muri uwo mutungo ibikorwa byayo by’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri xxxxxxxx xxx xxxxx xxx xxxxxxxxxx y’ubukode bamaze kuyishyura akazarangira kuwa 01/10/2018.
[6] Ababuranira uregwa bakomeza basobanura ko nk’umukode muri uwo mutungo, Hashi Energy itari kubuza igurishwa ry’umutungo kuko uburenganzira bwayo butabuza ihererekanya ry’umutungo, bityo uwo mutungo uza kugurishwa muri cyamunara yabaye kuwa 25/09/2015 maze wegukanwa na MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD bavuga ko yahise ihagarara mu nshingano za nyir'umutungo hashingiwe ku mategeko ngo bityo rero xxxxx xxx nta mpamvu nimwe yatuma HASHI ENERGY yirukanwa mu mutungo ikodesha kuko binyuranije n' itegeko rigenga ubukode mu ngingo yaryo ya 399 iri mu gitabo cya gatatu cy'Urwunge rw'Amategeko Mbonezamubano.
[7] Urukiko rusanga HASHI ENERGY RWANDA Ltd ikwiye kuva mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 cyaguzwe MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD kuko idahagaze mu nshingano za SAFARI Thaddee na XXXXXX Xxxxx nk'uko ababuranira uregwa babivuga ngo habe hakurikizwa ingingo ya 399 y'Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko iyo nyir'umutungo agurishije icyakodeshwaga, uwakiguze adashobora kwirukana umukodesha, ikigaragaza y'uko idahagazemu nshingano z'umugurisha ariwe SAFARI Thaddee na XXXXXX Xxxxx ni uko atari nyir'umutungo wakodeshwaga na HASHI ENERGY RWANDA Ltd wawugurishije, ahubwo ukaba waragurishijwe muri cyamunara hashingiwe ku Itegeko nº10/2009 ryo ku wa 14/05/2009 ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa akaba ariyo mpamvu urukiko rushingiye ku ngingo ya 20 yaryo ivuka ko "Iyo ingwate imaze kugurishwa mu buryo bwemewe n'amategeko, uwayiguze ahabwa uburenganzira busesuye nka nyir'umutungo w'ingwate yagurishijwe. Nta buryozwe ubwo ari bwo bwose bushingiye kuri iyo ngwate ashobora kubazwa."
2. Kubijyanye n'indishyi zasabwe n'urega.
[8] Ababuranira MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD basaba urukiko gutegeka uregwa kwishyura amafaranga y'ikurikiranarubanza, ingendo n'amagarama ahwanye na 500.000Frw, amafaranga y'igihembo cy'avoka ahwanye na 2.000.000Frw, amafaranga yo kuba
yaratumye hatangwa ikirego ahwanye na 2.000.000Frw xxx xxxxx agatanga n'indishyi zihwanye na 2.500.000Frw, ariko uregwa avuga ko ariwe uhohaterwa n'urega maze nawe asaba indishyi.
[9] Urukiko rusanga udashaka kuva mu mutungo ngo uhabwe uwawuguze muri cyamunara ariwe ukwiye gutanga indishyi hashingiwe ku ngingo ya 258 y'Itegeko ryo ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko uwateje undi igihombo akiryozwa ariko zigatangwa hashingiwe ku bisobanuro ndetse no ku bimenyetso byatanzwe akaba ariyo mpamvu HASHI ENERGY RWANDA Ltd igomba kwishyura 500.000Frw y'igihembo cy'avoka atanzwe hakurikijwe amabwiriza n° 01/2014 agena ibihembo mbonera by’abavoka mu ngingo ya 26 igika cya 2, igatanga na 100.000Frw frw y'ikurikirana rubanza, naho izindi ndishyi zisabwa, urukiko rusanga zidakwiye gutangwa kuko hatagaragajwe igihombo MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD izisabira ngo igitangire n'ibimenyetso.
3. Kubijyanye n'irangiza-rubanza ry'agateganyo ryasabwe.
[10] Uburanira urega asaba urukiko gutegeka irangizarubanza ry'agateganyo kuko yaguze umutungo kugirango awubyaze umusaruro kuko nawe asanzwe ari umucuruzi w'ibikomoka kuri peteroli kandi kudatanga uwo mutungo bikomeza guteza urega igihombo xxxxxx xxxxxx ko yawutanzeho amafaranga menshi angana na 135.846.951Frw y'umwenda wafashwe muri banki, ariko ababuranira uregwa bavuga ko hadakwiye kubaho irangizarubanza ry'agateganyo kuko ikiburanwa ari umutungo utimukanwa.
[11] Urukiko rusanga irangiza rubanza ry’agateganyo muri uru rubanza ridakwiye kwemerwa hashingiwe ku ngingo ya 210 (30) y’Itegeko N0 21/2012 ryokuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi (CPCCSA) kuko ikiburanwa gishingiye ku mutungo utimukamwa.
4. Kubijyanye n'amafaranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza yasabwe
[12] Urega asaba urukiko gutegeka igihano gihatira kurangiza urubanza gihwanye na 1.000.000Frw buri munsi w'ubukererwe kubera ko uregwa agaragaza ko atiteguye kuva mu mutungo yemera ko atari uwe, ariko ababuranira uregwa bavuga ko icyo gihano kidakwiye gutangwa kuko uburenganzira bwe bwo gukoresha uwo mutungo butararangira.
[13] Urukiko rusanga rushingiye ku ngingo ya 216 y’Itegeko N0 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko : " Abisabwe n’umwe mu baburanyi, mu gihe cy’iburanisha ry’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n‘iz’umurimo, umucamanza ashobora, guteganya igihano cyo gutanga amafaranga y’ubukererwe abazwe buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi cyangwa buri mwaka k’uwo baburana mu gihe azaba atubahirije imikirize y’urubanza rw’iremezo, bitabujije ko yacibwa indishyi z’akababaro mu gihe bibaye ngombwa." urukiko rusanga mu gihe HASHI ENERGY RWANDA Ltd izaba itubahirije icyemezo cy'urukiko ngo ive mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 kiri mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi kandi urubanza rwarabaye itegeko izajya itanga amafranga y'igihano gihatira kirangiza urubanza ahwanye n'ibihumbi xxxxxx xxxxx (200.000Frw) y'igihano gihatira kurangiza urubanza kuri buri munsi w'ubukererwe.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[14] Rwemeje ko HASHI ENERGY RWANDA Ltd igomba kuva mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 kiri mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi cyaguzwe MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD kandi ikishyura ibihumbi xxxxxx xxxxx (500.000Frw) y'igihembo cy'avoka n'ibihumbi ijana (100.000Frw) y'ikurikiranarubanza;
[15] Rwemeje ko mu gihe HASHI ENERGY RWANDA Ltd izaba itubahirije icyemezo cy'urukiko ngo ive mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 kandi urubanza rwarabaye itegeko izajya itanga amafranga y'igihano gihatira kurangiza urubanza ahwanye n'ibihumbi xxxxxx xxxxx (200.000Frw) kuri buri munsi w'ubukererwe;
[16] Rutegetse HASHI ENERGY RWANDA Ltd kuva mu kibanza UPI 3/06/09/05/1004 kiri mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi cyaguzwe MOUNT MERU PETROLEUM RWANDA LTD kandi ikishyura ibihumbi xxxxxx xxxxx (500.000Frw) y'igihembo cy'avoka n'ibihumbi ijana (100.000Frw) y'ikurikiranarubanza, itabikora ku neza bigakorwa ku ngufu za Leta;
[17] Rutegetse ko mu gihe HASHI ENERGY RWANDA Ltd izaba itubahirije icyemezo cy'urukiko ngo ive muri icyo kibanza kandi urubanza rwarabaye itegeko izajya itanga
amafaranga y'igihano gihatira kirangiza urubanza ahwanye n'ibihumbi xxxxxx xxxxx (200.000Frw) buri munsi w'ubukererwe;
[18] Ruyitegetse gutanga 50.000Frw y'ingwate y’amagarama yatanzwe asubizwa uwareze ;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 20/04/2016 N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE RUGIZWE NA HABARUREMA PASCAL (XXXXXXXXXX), XXXXXXXXX NA XXXXXX Xxxxxxxx (UMWANDITSI).
INTEKO:
UMUCAMANZA UMWANDITSI