ISESENGURA RY’ IBIBAZO BIGIZE URUBANZA Ingingo Z'Urugero

ISESENGURA RY’ IBIBAZO BIGIZE URUBANZA. ➢ Kubijyanye n’ agaciro k’ imodoka iburanwa [3] Me KAZUNGU Jean Bosco uburanira SORAS AG LTD avuga ko SORAS AG Ltd yashyikirije Urukiko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa kigaragara ku mpapuro za cyamunara iyo modoka yaguzwemo ariko Urukiko rwanga kugishingiraho, ndetse ntirwanavuga impamvu kitashingirwaho mu gukemura ikibazo cyari hagati y’ impande zombi, akavuga rero ko aha Umucamanza wa mbere yishe ingingo ya147 y’ Itegeko nº18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ imbonezamubano iz’ ubucuruzi, iz’ umurimo n’ iz’ ubutegetsi (CPCCSA) ryakurikizwaga mu gika cya gatatu(3) cyayo iteganya ko ica ry’ urubanza rigomba gusobanura impamvu yatumye ikimenyetso cyaba cyaratanzwe kitemewe n’ agaciro riha ibimenyetso byose byatanzwe mu rubanza, ko urebye agaciro k’ imodoka n’ amafaranga arenga miliyoni ibihumbi ijana(100.000 Frws) asabwa ibyo ari ugushaka ubukungahare budakwiye (enrichissement sans cause) kuko gukoresha imodoka bitatwara amafaranga menshi arenze agaciro k’ imodoka ubwayo kandi indishyi muri assurance zikaba zitaba icyifuzo cy’ ikomoko y’ umutungo (source de revenue), agaciro k’ imodoka kakaba katarenga 4.165.000 Frws , kandi Urukiko rwabibona ukundi rugashyiraho commission y’ abahanga bavuye ku mpande zombi n’ uzabakiranura. [4] Me NDAGIJIMANA Emmanuel uburanira KAYINAMURA Fidèle avuga ko iyo mpamvu ya mbere nta shingiro ifite kuko SORAS AG Ltd itashyikirije Urukiko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa kigaragara ku mpapuro za cyamunara iyo modoka yaguzwemo ngo rwange kugishingiraho rutavuze impamvu, ahubwo agaciro k’ iyo modoka kagaragajwe n’ umuhanga mu by’imodoka (expert automobile ) washyizweho n’ Urukiko wagaragaje ko agaciro imodoka yari ifite mbere yo gukora impanuka kari 10.396.291 Frw naho amafaranga yagombaga kuyisana akaba yari kugera kuri kuri 5.504.110 Frws , mu rwandiko SORAS yandikiye KAYINAMURA Fidèle ku 08/02/2011 ikaba igaragazamo ko yiyemerera agaciro kayo mbere yo gukora impanuka kari 6.600.000 Frws,ikaba yari yiteguye kumuriha 4.165.000 Frws imaze kumusubiza épave y’ imodoka , bityo bakibaza aho uburanira SORAS akura kuvuga agaciro k’ iyo modoka mbere y’ impanuka kagaragazwa n’ amafarangayaguzwe mu cyamunara, ko kandi na nyuma yo kugurwa muri cyamunara yanongerewe agaciro. [5] Urukiko rubona ku bijyanye n’ uko uhagarariye SORAS AG Ltd avuga ko igiciro nyacyo cy’ imodoka iburanwa ari miliyoni imwe n’ ibihumbi ijana(1.100.000 Frws) kigaragazwa n’ amasezerano y’ ubugure(cote 55) ku mpapuro za cyamunara iy...