Ku bujurire bwa BIGWIZIMANA Vincent bwuririye kubwa MUJYAMBERE Olivier. 18] BIGWIZIMANA Vincent nawe yatanze ubujurire bwe bwuririye kubwa MUJYAMBERE Olivier , asaba uru Rukiko gutegeka MUJYAMBERE Olivier kumuha Rwf 1,500,000 y’igihembo cya Avoka cyo ku rwego rwa mbere, Rwf 1,000,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire n’indishyi z’akababaro za Rwf 3,000,000 z’uko agenda amusebya ngo yasahuye sosiyete, agakomeza kumukurura mu manza nta mpamvu, amutesha n’igihe, anasaba Rwf 500,000 y’ikurikiranarubanza uko yajyaga gushaka avoka no kumusobanurira ikibazo, rwf 40,000 y’umuhesha w’Inkiko wagiye gutanga imyanzuro.